Vision City ya Gacuriro ifite udushya twinshi menya Ibyihariye ku mudugudu wa Vision City II

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 12 ноя 2023
  • Umudugudu wa Vision City II watangiye kubakwa haherewe ku nzu zizafatirwaho urugero mu kwereka abakiliya uko zizaba ziteye.
    Umudugudu wa Vision City II watangiye kubakwa aho icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’inzu 182, biteganyijwe ko zizuzura mu myaka ibiri. Zizagenda ziyongera bigendanye n’ubusabe bw’abakiliya bazifuza.
    Vision City II ifite inzu zishobora kubamo umuntu umwe [32], villas [148], inzu zizwi nka row houses [396] na apartments [893] zifite icyumba kimwe cyangwa bitatu.
    Ibi biziyongeraho kandi ubusitani burimo indabo, ibibuga byo gukiniramo imikino itandukanye irimo Basketball na Tennis.
    Mu korohereza abazawuturamo kugerwaho na serivisi z’ibanze hazashyirwamo ivuriro ndetse n’ishuri ryisumbuye aho abana bize mu ribanza ryubatswe muri Vision City I bazajya babona aho bakomereza amasomo. Hanatekerejwe kubakwa ikigo cy’umuco aho abawutuye bazatorezwa indangagaciro na kirazira bikwiriye kubaranga.

Комментарии • 6