Ntimugakabirize Ibintu 🙄 Ikosa ABAKONO Bakoze ni Rimwe 🙄 Umusizi NSANZABERA Ahishuye Byinshi MUTAZI
HTML-код
- Опубликовано: 14 окт 2024
- Ntimugakabirize Ibintu 🙄 ikosa ABAKONO bakoze ni rimwe 🙄 Umusizi NSANZABERA Ahishuye Byinshi MUTAZI
Tanga abandi kubonera amakuru ku gihe, ukore share, like, subscribe na comment.
wanadukurikirana kuri : -FACEBOOK / jalas250
-INSTAGRAM / jalas_official
IGITEKEREZO ,ICYIFUZO ,IKIBAZO CYANGWA INYUNGANIZI WADUHAMAGARA kuri +250 788 510 107 CG WATWANDIKIRA KURI IZO MBUGA ZINDI TUBONEKAHO
#_0788510107 #JALAS_TV
Umusizi Nsanzabera yanyigishije byinchi . N'umushakashatsi weruye pe! Azi igihugucye cyane.
Mumutubarize uko abantu baba ku mugabane w'uburayi babona ibitabo bye (cyane cyane igitabo cyitwa IYOROROKA RY'ABANYARWANDA...). Murakoze.
Ushobora kutwandikira kuri Whatsapp tukaguhuza nawe . murakoze
Abahanga baragwira kbsa!! Gusa abakono bakomeze kubahwa!! Knd abakoze amakosa yababarirwe!!
JEAN DE DIEU, ndakubashye ku bw'ubushakashatsi bwawe
Murakoze cyane kutubwira Amateka
Jalas ibiganiro nkibi byubwenge ubuhanga n’ubushakashatsi nabyo birakenewe cyane mukomereze aho
Ndagukunze cyane. Inzego zibishinzwe harimo minisiteri y'uburezi, babitekerezeho higishwe aya mateka ku nzego zose z'uburezi kandi mu Kinyarwanda
Icyo uvuga ni ukuri ndetse no kwandika igitabo .
iki nicyo kiganiro cya mbere kinejeje kurusha ibindi kuri Jalas official tv kuba utumiye uyu mukuru wanjye w'umwera Nsanzabera.
Bambwiye ko mama yari umwera ariko sinzi ngo abera ni bandi mbonye uvuga umwera nshaka kukubaxa abera ni bande ni abahe, ni inzu, ikomoka he????
Nibyo rwose uyu mubyeyi numuhanga rwose asobanuye neza ibyabakono abantu nibareke kubatuka rwose ntawe utakosa rero tububahe kuko navanyarwanda kandi beza bakunda igihugu cyabo firiya kosa bakoze barigishijwe ntabwo bizasubira
Urakoxe cyane. @Jalas uzamugarure atubwire amateka y'ubuhutu, ubututsi, ubutwa
Bamuhaye inkoni sha, mureke gukabya. Nta birango ( Ingabo, Icumu) bamuhaye. Jalas wowe uri igitambambuga mu mateka y'Urwanda. Uyu musizi yiganije
Urakoze cyane nkunda kumva amateka y'urwanda. Aryoshye kuyumva. Imana yirwanda iharana namwe❤🇩🇰🇷🇼
NIBYO KOKO WASANGAGA URUMUSINGA WOMUBABANDA UMUNTU YABAXWAGA UBWOKO.AKAVUGA BABIRI!!!UMUNYIGINYA WATSOBE!!!!
Mushakashatsi bwana NSANZABERA. Kugihugu kitwa NDORWA,ndumva ibyo uvuze atariko narimbizi, narinziko NDORWA ari igihugu cy'ABASHAMBO, ari Ruganzu ndoli wagihaye mushikiwe NYABYINSHI.
😂😂😂Abanyamakuru mwagiye musoma mukamenya amateka mukareka gupapira kweliii. kabeho Nsanzabera umusizi usiga agasiga basiganuza❤
Urakoze cyane kudusobanurira
Ikibazo twagize nuko amateka yigishwa nabanya Pokitiki bayagoreka kunyungu zabo,
Bayagoreka muri rubanda bagera mumago yabo bakavuga ikuri
Ngayo nguko
Uyumusizi ndamukunda none navanahe igitabo cye numvise bavuga cyitea imizi y'uRwanda
Nsanzabera ndamushimiye. Arankanguye ku ngingo y'amateka y'u Rwanda
Mubyeyi Nsanzabera ndagukunda cyaneeeeeeeeeeed bihebuje wuje ubunyarwanda Imana igukomeze hamwe nabawe
Murakoze ku mateka mutwigishije....Muzatubwire abitwa Abahondogo n'Abitira inkomoko n'amateka yabo.....
Uzashake umuntu uzi amateka abaze uwo musizi Jalus we !!! Wowe rwose uri uracyari umwana ntabwo washobora kubaza uwo muntu. Gusa ni byiza cyane kumenya amateka.
Wazamutumira ukamutubariza murakoze
@@jalasofficialTvRwanda hahaha ninza mu Rwanda uzampe micro
Nyamara ibyo @Innocent akubwira nukuri, ntabwo akubwiye nabi nukuri
Nonese utayazi siwe wamubaza kugirango ayamenye?
Abenengwe kumengo ni umuryango w’iburundi?
Ikigaragara ni uko Abanyarwanda bavanze cyane ku maraso, gusa hari icyo tugomba kwemera cy, uko hari imiryango yaganje indi ku isura, indi iganza mu bigango, indi mu bukungu ari byo byaje kuvamo iby ibyitwa Ubututsi.
Courage...Muvandimwe nkunda ..komeza wigishe abakumva...kandi Imana izaguhe kurama
Reference irakenewe cyane turangire ibitabo wasoma mo aya mateka
Muraho! Ese mwambwira ururimi abo Bose bazaga ku butaka bw' u Rwanda bavugaga?
Abantu bajye biga amateka ashingiye k'umuco bareke gupapira wa mugani wawe!
Abakono benshi batuye mu majyaruguguru abenshi bakomoka kuri Bigirimana,Abakono b'abagirimana,abenshi bamwise umwami ariko siko biri,n'umutware w'abakono bo mu majyaruguru n'iburengerazuba,kandi ndakeka ko nta mugambi mubi baribafite.
Ikosa bakoze nuko bafashe uriya muhango bakawugira ibitangaza ariko ntibashakaga kwimika umwami, sindi umuvugizi wabo ariko abantu barabikabirije, abakono bo mu majyaruguru ntacyatera uRwanda kibaturutsemo niko mbyumva nkurikije uko mbazi.
Ndabashimiye kico kiganiro muduhaye muzogume mukituronsa twimenye amateka tu Rwanda.
Muraho neza, nagira ngo mbaze umutumirwa jye ndi Umwega ibisekuru byange bigera kwa Serwega wa Mututsi, none ikibazo cyange: Abakono n'Ubwoko cyangwa n'inzu? Dore impamvu nkibajije: Abakono bagira ibisekuru bigera kwa Ntandayera wa Mututsi. Munsobanurire.
Murakoze
Ikindi bariya bateranye Ntabwo ari abakono bose ni abagogwe bakomoka ku bwoko bw’abakono. Hari abakono bakomoka mu majyepfo n’utundi duce si abakono bose bateranye.
Kuva none Jean de Dieu ndakubashye pe,urabizi,urabyumva, ndakubashye pe
TWIGE AMATEKA .... mbere yo kwivugira ibyo tubonye byose.
Uyu mutype ni umuhanga kbsa... harya ni uyu bavuze wandikiraga Bamporiki ikinyarwanda yakoreshaga?
Muzajye mureka kwikora muzuru ntarupfura
Ntago byari I bihugu (kingdom) byari ibyo bita impugu (sheafdom)
mumutubarize, kubwoko bwa Abasigi bubarizwa muri za kabale uganda ubu,bivugwa ko baturutse mu rwanda kandi aribo bari bashinzwe kubaza inganji karinga
Numuhanga cyane pe!
Hakwiye kubaho kwiga ibumenyi mboneragihugu (éducation civique) muri mineduc.
Hanyuma se lkinyarwanda giturukahe?
Nsanzabera rwose urakoze kubaka u Rwanda
Kazoza yarafite uwo yarari gusimbura kandi ntanikintu gihungabanya umudendezo wubumwe bwabanyarwanda Bari bagamije kwarukuyobora umuryango gusa.
Ndamusuhuje recturer of Former Kie yubahwe
Hahhh nta kosa na rimwe abakono bakoze,wowe nzansabera nturi n'umututsi rwose ntukajye wivanga mu byabo,niba kagame anabiguhembere sinzi kuko mbona ugoreka amateka cyane wibwirako kuba wariyise umunyamateka bizatuma twumva ibinyoma byawe tukabyemera hah uribeshya rwose.umunyamateka wanayikuriye ku isoko ni umunyamateka Kagame alexis niwe wigereye ku biru bayabikaga mu bisigo barayamubwira bari baranze kuyabwira abakoroni ariko babonye ari umwana w u Rwanda uyashaka ngo ayandike ntazasibangane mu gihe bazaba batakiriho barabimwemerera kandi yari yanabanje gusaba umwami Rudahigwa kubamugezaho.mwe rero bubu ntawe uzaza ashaka kuyatoba avuga ibyo yategetswe cg ibyo we yishakira kubw inyungu ze cg z abamutuma ngo tumwumvire rwose muribeshya.Abakono nta kosa na rimwe bakoze kuko nubundi umuryango witoramo uwuhagarariye,uwo rero yatowe nk uhagarariye abakono uko bamwita kose ni uburenganzira bwabo ahubwo kagame atinya buri kintu cyose gituma abantu bashyira hamwe kuko ahita yitekerereza ko bazamurwanya bakamushobora niyo mpamvu ahita abasenya vuba na bwangu ,uzabaze uko yasenye abanyakibuye akanicamo bamwe kuko gusa bishyize hamwe ngo biyubake nk abari barokotse basigaye bonyine ariko kuko bari abanyamafaranga bafite imbaraga abahindamo arabica.
Thanks
Harimo mythe cyane ibitekerezo gusa cyane ko referencés zidahagije gusa hari aho uhuriza na Dantès Sangiza na Nzirabatinyi aragerageza
Ntimugapinge basha mujye mwemera.Niba Utazi amateka tega amatwi wigishwe
Iki kiganiro ni cyiza pe!!!
Uyu mugabo ni umunyabwenge cyane
Thank you
Nishimiye iki kiganiro, Kubaka igihugu kiza ni umushinga (uRwanda/Umunyarwanda twifuza) Kandi ni Umurage mwiza (ibyiza abakurambere badusigiye twakubakiraho).
Dushimiye Nsanzabera
Tubwire Abo bantu KO wumva baturutse ahantu hatundukanye, byumvikana ko bavugaga indimi zitandukanye, ikinyarwanda cyavuye he? Abo basangaga bumbikanaga bate?
Ikibazo nibaza abantu bari baturutse muri Ethiopia n'abo basanze mu Rwanda rw'icyo gihe bavugaga ururimi rumwe ?
*Kazoza* yashyizweho nk'umutware w'abakono babaGirimana (Abagogwe from Bigirimana)
Ni umutware si umwami. Ni umutware w'inzu yo kwa Bigirimana babivuze neza muri uwo muhango wokumwerekana.
Usibye protocol yabaye televisé naho ubundi abagogwe bose bafite abatware b'amazu yabo.
Ntakosa kazoza yakoze.
Gusa nshingiye kumakuru, bazize gusyeta ibirenge mugufasha *m23*
Ko ntaho muvuga inkomoko yamoko yatuzonze abahutu abatwa ndetse nabatutsi ese koko yahimbwe nabazungu😥😥😥😥
Nawe wabibonye ko uyu mugabo hali ibyo yirengagiza ku bushake??😅😅
“Iyaguye ntayo itayigera ihembe”. Ni kimwe mu makosa abakono bakoze. Uko ni ukuri.👆🏽
Smartly articulated 🤝
None se bavugaga uruhe rulimi?
Nukuri uratu nezeza❤❤❤
Ubwo se ko baturutse ahantu hatandukanye, ururimi bavugaga rwari rumwe? barwumvikanyeho gute ngo rube ikinyarwanda?
keep that spirt mr Jalas ureke babandi baza kubaza nta kantu na kamwe basomye ariko rero nawe ubutaha ujye unatanga reference neza
Reference ziri mibitabo 125 yanditse
Nsanze abandi usinge
Numero yawe
None watwigishije
Ko mbadufasha
Muzatubarize umutumirwa, ese ko abo bantu baje bavuye imihanda itandukanye bahuriye ku rurimi rw'Ikinyarwanda gute? ryari?
Iyo bsvuze bati abega babakono bishatse kuvugiko??
Nangebndabyemera Abasinga nibo benshi mugihugu
Murakoze ... Jalas wagerageje pe nibyo wamubajije njye sinapima pe
Abo bantu bose bumvikanaga mu ruhe rurimi bagihura?
Abakono ntakosa bakoze rwose ukora ikosa ryo kubasebya akwiye kubibazwa namategeko
Ikosa bakoze ni divisionism:tulimo gukira iby’abakiga n’abanyenduga, iby’abahutu n’abatutsi none ngo tuzane abakono; cyangwa ijambo Kagame yavugiye i Musanze ntacyo wavanyemo koko😅😅😅??
Muzaduhe amateka yu umwamikazi nyirakabuga wi iburasirazuba muri ngoma mukagari ka kagarama
Yego rata.Ndakwemeye cyane.
Nyura hano duhimbaze Imana!! Kandi kuri ako ga profile.
Nibijye muri gahunda yi shuri bgigishwe mu mateka yu Rwanda.
Kandi batubwira ko abatwa aribo basangwabutaka ese abitwa abatwa ko watubwiye imiryango migari abatwa babarirwa muwuhe muryango
@Accruvertu abatwa ni abatwa nyine si abasangwabutaka iryo zina barihawe na parmehutu yari ishyigikiye uko abakoroni baje babeshya ngo abatwa baje mbere hakurikiraho abahutu hakurikiraho abatutsi kandi ubwo nta mukoroni wari uhari ngo ahamye ko yabyiboneye hahhh buri bwoko bwaraje kandi ntibwaje uko bungana ahubwo bose bagiye baza mu matsinda mato mato nta numwe uzi uwatanze undi ikizwi ni uko ubutaka bwari budatuwe buri tsinda rikaza rigatura aho ribonye hadatuwe yewe nta nubwo babaga bazi ko hari bene wabo batuye aho muri iyo ntara ahubwo bagiye bororoka baza guhura nyuma.abakoroni bahimbye biriya ngo bambura abatutsi igihugu kuko abami bari barabangiye kukijyana,babwiye Umwami Musinga ngo abasinyire ko akibahaye arabasubiza ati mugende mugisabe buri munyarwanda kuko si icyanjye njyenyine ubwo nibamara kubasinyira ko bemeye kugitanga muzane nanjye ndasinya bwa nyuma hahhhh baba baramwaye.
Ku Rucunshu baratsembwe Muvandi, barakurikiranwe, ababishoboye barahunga.
Julus yashatse kuganisha ku ntambara yo ku Rucunshu ariko Umusizi ntiyabashije kubyinjiramo neza !!!! Jalus ari kubivanga arabaza nk’umwana disi
Aracyaba bakomoka hehe? Umurage wabo ni uwuhe?
Ese burya iyo bavuga abahondogo baba bavuga abagesera?
Ese abanyamu bavuye hé?
Ni Ntandayera wa Mukono ntabwo ari Mukono wa Ntandayera njye ndi umukono wumugirimana
Uwo mugabo azibyinshi kumateka azatubwire igihe abagiye I murenge bitwa abanyamurenge I yari cyabaye
Ibitabo bye twabikurahe?
Ibitabo bye umuntu yabibona ate?
Muzamuze nasanze abera nitwa uwihoreye emmanuel
Ariko nuko urusha benshi gusobanura, naho nawe Ibisibanuro byawe birimo ibyuho kabisa!
Ibyo abakono bakoze babyita kwikunda
icyo gitabo iyororoka ryabanyarwanda kiboneka hehe
Muri angle y'amateka ibyo uvuga nibyo ariko muri politics igi ni inkoko.
Abagala bari batuye he mu Rwanda rwubu?
Ubwose konumva baje badahuje ururimi numuco kubera ibihugu baturutsemo bitandukanye baje guhuza gute ururimi numuco
urabimanuka pe ibi bintu warabimize
Abakono bo kwa ya mbwa pe hhh ariko se jalas we ibi ari kubaza yabikuye he
Mu mashuri bongere amasaha yo kwiga amateka
Nta mutware wahawe Icumu n'Ingabo
Ndifizako mwazabaza umutumirwa ururimi iyo miryango yavugaga
Igichwezi,kinyankore
Urabeshya ntabwo Abahima aribo batuye mu Rwanda mbere kuko no mubugande bahageze nyuma. Niba uri kuvuga ko Abahima bageze mu Rwanda mbere y’Abanyiginya byo sava. Ikindi kandi Abahima n’Abanyiginya baturutse hamwe nubwo baba baraje mubihe bitandukanye.
Ndagukunda nsanzabera ariko ndashaka ko uzansobanurira inkomoko yinzu ya basindi apana abasinga, abasindi.
Azatubwire pe nziko iwacu tuli abasindi kera nkili umwana bajyaga bahura, bagasangira ali umunsi mukuru pe ,babikoraga buli mwaka mukwa 8
Ndashaka kumenya amateka y’ Abasindi!
Hello Hello bavandimwe
Uyu mugabo ariko ntaho Ari kubisoma ubu!
Very good history
Mutunarize umusizi azadusobanurire inkomoko y'umuryango wa abozi cyangwa se ubwoko bw'abozi n'umuryango mugari bakomokamo muri ya miryango 18 yabanyarwanda Niba ntibeshye
Abakono barakotoye sana twari gushiduka bagifashe
None xe ikibazo nibaza kikandenga ni gute Abavuye muri Ethiioia naho mubahima Bisanze vafuga ururiminrumwe rwikinyarwanda
Bagombaga kwisanisha nabo basanze!
Abanyarwanda ko batandikaga, Aya mateka ubu niyo Koko!!!! Cyakoze nko kuva muri 1700 nabyumva
Mumateka hari trois sources d'histoire
1)sources orales (inkomoko y'amateka ishingiye kuba ababyeyi baragiye babwira abana amateka nabo bakayahererekanya ku bisekuru bitandukanye.)
2) sources écrites (amateka aherekanyijwe biturutse ku nyandiko)
3)Sources archéologiques (amateka ashingiye kubimenyetso cyangwa ibisigazwa byibyabayeho kera bivumburwa mu butaka.
Gusa nanjye amateka yacu mbona yaravangiwe cyane kuburyo bitoroshye kumenya ayizewe neza ngo tuyige