Tariki 15/07/2024: UGUHAMAGARWA KWA LEWI N’IKIBAZO GISHINGIYE KU KWIYIRIZA UBUSA

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 17 окт 2024
  • KU WA KABIRI 15 NYAKANGA
    UGUHAMAGARWA KWA LEWI N’IKIBAZO GISHINGIYE KU KWIYIRIZA UBUSA
    Soma Mariko 2:13 22. Lewi mwene Alufayo yari muntu ki, kandi ni kuki hari kubaho kumushidikanyaho no kwanga ko yaba umwigisha wa Yesu?
    #ibyigisho #isabato #2024 #kigalirwanda #gospelmusic #imana #igihe #mie #rwandatoday
    Abakoresha bikoro mu minsi ya Yesu bari abakozi ba leta bakoreshwaga n’ubutegetsi bwa Roma. Bari abantu badakunzwe na rubanda mu baturage bAbayahudi kuko akenshi basoreshaga ibirenze ibisabwa kugira ngo bahinduke abakire bitewe no kurya ibya rubanda. Igitabo cy’Abayahudi cy’ubusobanuro ku mategeko y’iby’idini, bita Mishnak Tohoroth, kiravuga ngo, “lyo abakoresha b'ikoro binjiraga mu nzu [ibyari birimo byose byabaga byanduye....”
    Nuko rero, ntibitangaje kuba abanditsi bibaza ikibazo kandi mu buryo batiyumvisha bagira bati, “Mbega asangira n'abakoresha b'ikoro nabanyabyaha?”
    IBYIGISHO BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA BYABANJE
    • Tariki 25/05/2024: Uru...
    • Tariki 27/05/2024: Uku...
    • Tariki 26/05/2024: Ubu...
    • Tariki 17/06/2024: Gus...
    Niba ukunda ibyigisho BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA, Kanda subscribe, like na comment kubibazo cg inyunganizi
    • Tariki 18/06/2024: Tur...
    Muze twigane Ikigisho cy'uyumunsi
    • Tariki 19/06/2024: Imv...
    Dukomeze twigane Amigisho • Tariki 20/06/2024: Ijw...
    Ni buryo ki Yesu yasubije ikibazo cyabe? Ntiyakiretse. Ibiramambu, yagisubije mu buryo buhabanye, avuga ko abantu babarwayi, aho kuba abazima, aribo bifuza umuganga. Yigaragaje rero ko afite izina ry’umuganga w'iby'umwuka, ko ari We ushobora kuvura indwara z'ubugingo. Nonese ubundi umuganga si we usanga abarwayi?
    Mariko 2:18 22 hakomereza ku yindi nsanganyamatsiko nshya. Ni inkuru iri hagati mur’izi nkuru eshanu irebana n'ikibazo cy’amakimbirane cyangwa impaka. Mu gihe inkuru ibanza yatubwiraga iby'umunsi mukuru wo gusangira wabereye mu nzu ya Levi, iyi nkuru ikurikiyeho izana ikibazo cyo kwiyiriza ubusa (kwigomwa kurya). Ivuga ku kibazo cy’impamvu abigishwa ba Yesu batiyiriza ubusa mu gihe aba Yohana Umubatiza nAbafarisayo babikora. Mu kubasubiza, Yesu akoresha imfashanyigisho cyangwa umugani yigereranyamo nk’umukwe ukorerwa ibirori by'ubukwe. Ibyo birori by'ubukwe byaba ari umwaku bibaye bitabonetsemo amafunguro maze abatumiwe bakiyiriza ubusa. Ariko Yesu ntahanura ngo avuge iby'umunsi umukwe azabakurwamo akagenda, aribyo byagenuraga ibyo kujya ku musaraba. Icyo gihe rero hari kubaho igihe gihagije cyo kwiyiriza ubusa. Yesu akomeza kubisobanura akoresha imfashanyigisho ebyiri zerekana uguhabana hagati vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje. Mbega uburyo butangaje bwerekana amahabane ari hagati y’inyigisho ya Kristo n’iy’abayobozi b'idini! Bwerekana rwose uburyo aba bigisha bari barangiritse nabi. N’idini ry’ukuri ribasha guhinduka umwijima abantu baramutse batitonze ngo babe maso.
    Ni bande tubasha kubona [bameze nk’abakoresha b’ikoro b’iki gihe twagereranya n’abo mu gihe cya Yesu? Ni buryo ki bukwiriye twagombye kubatekerezamo?

Комментарии • 2