Airtel Tera story rmx by All Stars

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 21 окт 2024
  • Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel -Tigo yazanye pack nshya yise Tera Stori, ikoreshwa mu guhamagara imirongo yose mu rwego rwo koroherereza abakiriya bayo.
    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2019, nibwo Airtel Tigo yamuritse ku mugaragaro iyi pack inasobanurira abakiriya ibyiza byayo n’aho itandukaniye n’izindi.
    Ubuyobozi bwa Airtel Tigo, bwasobanuye ko Tera Stori ari pack itandukanye n’izindi kuko uyikoresheje abasha guhamagara imirongo yose kandi ku giciro kiri hasi.
    Uwifuza gukoresha iyi pack ya Tera Stori yandika *255*4# agakurikiza amabwiriza.
    Iyi Pack ya Tera Stori ikaba iri mu bice bitatu birimo Pack y’iminsi ibiri igura amafaranga 300 ifite iminota 210, pack y’amafaranga 1000 y’iminota 740 ndetse ni iy’ukwezi igura amafaranga 3500 itanga iminota 3200.
    Uhagarariye Ishami ryo guhamagara muri Airtel Tigo, Nsabuweze Grace, yavuze iyi pack ya Tera stori bayishyizeho mu rwego rwo gufasha abakiriya babo.
    Ati “Mu bushakashakatsi twakoze twasanze abanyarwanda benshi n’ubwo turi mu gihe internet irimo iraza twasanze itagera ku bantu bose neza usanga abantu benshi itumanaho bakoresha ari uguhamagara, nibwo twabahitiyemo iyi pack kugira ngo tuborohereza kuko batubwiye ko abantu baba bifuza guhamagara imirongo myinshi kandi yose.”
    Yongeyeho ko iyi Pack ya Tera Stori ifite n’akandi gashya kadasanzwe kuko iyo umuntu ahamagaye pack ye igashira igiciro cyo guhamagara gikomeza kuba hasi kubera ko iyo minota ishize utaragura indi pack uhamagaye umurongo wa Airtel Tigo akurwaho amafaranga atatu mu gihe uhamagaye undi murongo akurwaho amafaranga 10 gusa.
    Airtel Tigo iri kwamamaza iyi pack ya Tera Stori yifashishije Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23, uvuka mu Karere ka Karongi, wamenyekanye ubwo yatangizaga igikorwa cyo gukora umuhanda wa kirometero zirindwi.
    Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda butangaza ko yamwifashije mu kwamamaza iyi pack kuko afite inkuru nziza kandi ikora ku bantu benshi.
    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yagize ati “Ni iby’igiciro kuba dufite Emmanuel nk’umufatanyabikorwa mu kwamamaza iyi pack. Inkuru ye itanga isomo rikomeye, natwe nka Airtel Rwanda dufite ukwiyemeza nk’ukwe kuko dushaka guha abaturage serivisi batigeze babona ahandi. Azahagararira Poromosiyo yacu neza kuko ihuje na we umurongo wo guharanira inyungu z’Abanyarwanda.”
    Avuga ko bitarangiriye aha kuko bari gutekereza uko mu minsi iri imbere bazashyiraho na poromosiyo abantu bifashisha bahamagara hanze y’Igihugu.

Комментарии • 14