AHANTU UTARI UZI haberaga inama zo gushyiraho Interahamwe, Hotel REBERO HORZON yari iya HABYARIMANA

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 5 фев 2025
  • Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana 1.074.017 nk’uko bigaragazwa n’ibarura ryakozwe na MINALOC mu 2002-2004, igahagarikwa na FPR, hirya no hino mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali hari hanyanyagiye imirambo y’Abatutsi bari barishwe. Ahubatse urwibutso rwa Rebero ntabwo hashyinguye abahiciwe nk’uko bikunze kugaragara ku zindi nzibutso. Urwibutso rwa Rebero rwashyinguwemo abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bazira ko ari Abatutsi, abandi bazize ko barwanyaga ubuyobozi bubi bwari mu gihugu bituma bicwa mbere y’abandi kubera ko abicanyi bibwiraga ko bazababangamira banga ko bashyira mu bikorwa Jenoside. Indi mibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Rebero yakuwe mu cyobo cyari mu bitaro bya CHUK, i Nyamirambo kuri ONATRACOM, Lycée de Kigali, i Gikondo, ku Gitega n’ahandi. Uwo musozi ukaba ariwo wabimburiye ahandi mu Rwanda kubakwaho urwibutso rwa Jenoside
    .[1] Kugeza ubu hakaba hashyinguye abanyapolitiki 12 n’indi mibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside igera ku 14,400.
    Nyuma y’uko urwibutso rushyingurwamo, imicungire yarwo yashinzwe MINISPOC n’Ihuriro ry’amashyaka ya politiki. Izo nzego zombi zikaba ari zo zubatse urwibutso imibiri ishyingurwa mu cyubahiro.
    Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwibutse abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 2006. Ni icyemezo cyafashwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21/06/2006 yemeza ko ku wa 02/07/2006 u Rwanda ruzibuka abanyapolitiki bazize Jenoside, uwo muhango ukabera ku rwibutso rwa Rebero. Mu yindi myaka yakurikiyeho, uyu muhango wahujwe no gusoza icyumweru cy’icyunamo ukajya uba tariki 13 Mata ya buri mwaka.
    Abanyapolitiki bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero:
    1. KAYIRANGA Charles
    2. NDASINGWA Landuald
    3. Maître NIYOYITA Aloys
    4. KAMEYA André
    5. RWAYITARE Augustin
    6. KABAGENI Vénantie
    7. RUTAREMARA Jean de la Croix
    8. NZAMURAMBAHO Frédéric
    9. NGANGO Félicien
    10 MUSHIMIYIMANA Jean Baptiste
    11. KAVARUGANDA Joseph
    12. RUCOGOZA Faustin
    Mwari mubizi ko muzapfa ariko abasigaye bakabho mu mpinduka nziza
    #IntsinziTV

Комментарии • 4

  • @youtubeaccount520
    @youtubeaccount520 9 месяцев назад +1

    Iyo hotel iteyubwoba looks scary as hell

  • @MUNEZA775
    @MUNEZA775 8 месяцев назад

    Nonese kuvuga inkuru mpimbano. Waruhari se?

  • @obedcomedy
    @obedcomedy 9 месяцев назад +1

    Iyi hotel kuberiki itasanwe ngo ikomeze ikore yinjirize igihugu

  • @Unclemumbaitv
    @Unclemumbaitv 9 месяцев назад

    ?