Amaraso y’Abatutsi mu biganza bya LONI (IBYAHISHWE Ep26)

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 17 окт 2024
  • Uburangare bw’umu ryango wabibumbye n’amahanga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
    Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 bahora bashyira mu majwi Umuryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bikomeye byamahanga byumwihariko ibihorana intebe zihoraho mu kanama gashinzwe amahoro ku Isi bya Leta zunze ubumwe z’Amerika’Ubwongereza ;Ubufaransa;Uburusiya n’Ubushinwa kuba byaratereranhye abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenoside yabakorewe Mu 1994. abavuga ibi bashyingira ku bimenyetso byinshi bigaragaza ko imiryango mpuzamahanga cyane cyane umuryango wabibumbye n’ibihugu by’amahanga byagiye biguru ntege mu kuba hafatwa icyemezo cyo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu kiganiro cyuyu munsi tugiye kugaruka byihariye ku burangare bukomeye bwakozwe n’umuryango wabibumbye ndetse n’ibihugu binyamuryango bikomeye bivuga rikajyana muri uwo muryango .turagaruk a ku makuru yashyizwe hanze n’abashakashatsi bakoze ubushakashatsi ndetse bakanabushyira mu bitabo bitandukanye; ndetse n’ibyatangajwe n’Abari mu myanya y’Ubutegetsi haba mu muryango wabibumbye cyangwa muribyo bihugu muri cyo gihe kandi turifashisha ibyavuye muri za Komisiyo zashyizweho n’ibihugu bitandukanye zagiye zikurikirana uko Jenoside yakorewe abatutsi yagenze ndetse n’uruhare ibihugu byabo byayigizemo.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku NTSINZI TV.
    Tariki 4 z’ukwezi kwa Karindwi mu 1994 Umujyi wa Kigali wigaruriwe n’ingabo za RPA Inkotanyi byageze ku itariki 17 mu kwa karindwi mu 1994.zimaze kwigarurira n’imijyi ya Ruhengeri na Gisenyi bisunikira Leta y’abatabazi n’abagize uruhare muri Jenosisde guhungira muri Zaire ubu ni Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ku itariki ya 19 hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe mu kwezi kwakurikiyeho Icyari Zone turquoise ni ukuvuga Perefegitura za Gikongoro;Cyangugu na Kibuye.kuva tariki 22 mu kwa munani mu 1994 hatangiye kugenzurwa n ‘ingabo za RPA Inkotanyi nyuma gato zahise zihuzwa nabahoze mu gisirikare cya kera FAR hakorwa igisirikare kimwe cyurwanda RDF kugeza uyu munsi.
    Nyuma yaho Jenoside yakorewe abatutsi ihagarikiwe ibihugu byamahanga n’Umuryango wabibumbye nabyo byatangiye urugendo rwo gusaba imbabazi no kwicuza gukomeye kukuba bitaragize icyo bikora ngo bihagarike Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kandi hari amakuru menshi n’ibimenyetso byinshi byagaragazaga ko yaririmo itegurwa ndetse n’igihe yashyirwaga mu bikorwa byirengagije gufata imyanzuro yihuse ngo ihagarikwe bikarinda aho itwara ubuzima bw’abatutsi basaga miliyoni imwe.kuriyi ngingo havuzwe byinshi ndetse na benshi ariko nta numwe wumvikanye kuruta perezida wa Leta zunze ubumwe za AMERIKA Bill Clinton ubwo yasuraga u Rwanda mu ruzinduko rwakazi rw’umunsi umwe tariki 25 mu kwezi kwa Gatatu mu 1998 Mu magambo ye ati( speech Ya Clinton muri Video yitwa Remarks to victims and survivors of the Genocide In Rwanda kuva ku 17’30”kugeza ku 19’00”) byeruye Perezida Clinton yemeyeko bidasubirwaho ko Leta zunze ubumwe za amerika ndetse n’ibindi bihugu byamahanga n’umuryango wabibumbye byatereranye abatutsi bicwaga mu 1994 mu Rwanda .ibinyamakuru byinshi byise iki igikorwa cya Perezida Clinton “Clinton Apology” GUSABA IMBABAZI KWA CLINTON.
    Bakunzi b’intsinzi TV uyu munsi twahisemo kugaruka kubyingenzi byagaragajwe nk’uburangare bw’ Umuryango wabibumbye ndetse n’ibihugu byamahanga binyamuryango by’uwo nuryango bwatumye habaho gutererana abatutsi mu gihe cya Jenoside yabakorewe.
    Iki ni ikiganiro IBYAHISHWE iki wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye wakikugezagaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA
    Nahubutaha.



    NIBA UKUNDA IBIGANIRO BYACU KORA SUBSCRIBE: KANDA HANO: / @intsinzitv
    TURAGUSHIMIYE.

Комментарии • 8

  • @UbukireNyabwoTV
    @UbukireNyabwoTV 3 года назад

    Amahanga yaratsinzwe nagende || Mukore SUBSCRIBE kuri channel UBUKIRE NYABWO TV ruclips.net/video/eE6gKY4K-iY/видео.html

  • @charlesrubimbura327
    @charlesrubimbura327 3 года назад +1

    Mukomerezeho turabanshyigikiye ahantu hose

  • @loramatilde8285
    @loramatilde8285 3 года назад

    Nabapfuye muri congo ONU ibifitemo uruhare sahohonyine Ahari intambara hose ntabwo igira icyo ikora. Biragoye kwivangwa mubibazo byabanyagihugu barwana ntimukarenganye abazungu.

  • @didinun4810
    @didinun4810 3 года назад

    Iyisi wee! Batuliye tureba! Aliko Lt. Géneral Dallaire ararengana! Il était impuissant!

    • @didinun4810
      @didinun4810 3 года назад

      Oya Maama, nanjye nalinzi ko mugisilikare wategeka uko ushatse aliko ngo sheria ni sheria.Ayomategeko yavuye hejuru, la preuve nuko yagarutse mu Rwanda kubisobanura, ajya Geneva arabisobanura, n'a Canada yarabivuze ngo mugisilikare order ni order! Yakoze uko ashoboye aliko " UN" yamurushije ingufu! Gen. Dallaire yarababaye kndi yerekanye ko tulikumwe. La preuve nuko yabaye adopter par une Rwandaise réscapé wamubwiye ati uli umunya Rwanda wababaye nkanjye ntamulkyango ukigira, wanyemerera tukisungana, c'était une nuit arangije témoignage ye mumalira! Contrairement yumu França nabandi tuzi!

  • @mugisha1
    @mugisha1 3 года назад +1

    UN sha nigapfe ntantege nkeya akagambane kabo karakomeje nanubu iyo bafata abobicanyi bakabaha inkungayose nokubahisha sha UN sindenganya ingabo zababirigi kuko amategeko yatagwaga na UN cyuka gusa RDF izakorera isi ibyiza bitandukanye nibyo UN ikeneye
    Thanks to RDF and P P Kagame

  • @kangondo7474
    @kangondo7474 3 года назад

    Ubuse amaraso ya Kizito , Rwigara..... ari mubiganza vyande? Uruvuga undi ntirugorama! Iyi Ni RTLM

  • @kivumukibuye361
    @kivumukibuye361 3 года назад

    Amaraso y'abatutsi azabazwa interahamwe, inkotanyi, Bill Clinton na UK. Nurangiza utangire ikindi kiganiro ku maraso y'abahutu.