"Yatunze Miliyari (Frw) mbere ya 1994 kandi yayibye igihugu" NZIRORA YOZEFU

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 18 апр 2023
  • Uyu NZIRORERA yavutse mu mwaka wa 1950 avukira mu cyahoze ari Komini MUKINGO muri perefegitura ya Ruhengeri nawe kimwe n’abana bacye bo mu bihe bye yabashije kujya mu ishuri maze ku myaka 25 y’amavuko ubwo ni mu mwaka wa 1975 nibwo yabonye impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza yavanye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu bijyanye n’ubwubatsi (Civil Enginnering).
    Nkumuntu wari urangije ishuri kandi ubutegetsi bwarigaruriwe n’abahutu babakiga nkuko biyumvaga icyo gihe ibijyanye no kubura akazi cyo ntinyari birimo .ubwo mu mwaka wakurikiyeho mu mwaka wa 1976 uyu Nzirorera yahise agirwa umuyobozi mukuru w’ishami ryo kubaka imihanda muri Ministeri y’ibikorwa remezo.uyu mwanya Nzirorera yarashyizwemo wari umwe muyabonaga ingengo y’imari nini cyane na za Contarct zakataraboneka zatumaga aba umuntu muri bake cyane mu gihugu bakoraga kumafaranga menshi.
    Nyuma y’igihe ari kuri uyu mwanya mu mwaka wa 1980 NZIRORERA yinjiye muri guverinoma ari Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika ariko bigeze mu 1981 yahawe kuyobora Minisiteri y’ibikorwa remezo ndetse nuko yagiye ihinduka kenshi ikonangerwamo n’ibijyanye n’ingufu ndetse n’amazi uyu mugabo niwe kenshi wagiye ayobora imishinga migari yo kubaka ibyo bikorwa remezo kandi kuva mu 1981 Nzirorera yanabaye umudepite wa MRND kugeza mu mwaka wa 1989.
    Na none kuva tariki 20/12/1983 uyu NZIRORERA yatorewe kujya muri Comite Centrale ya MRND.iyi ikaba isa naho ari rwari urwego rwububasha ntagereranywa mu gihugu cyose kuburyo arirwo rwafataga ibyemezo byose bikabona kujyanwa muri Guverinoma gushyirwa mu bikorwa ariko imirongo migari na Politiki byose byacurirwaga aha muri iyi Comite.
    Iki kinyacumi cyose cya 1980 cyahinduye Joseph NZIRORERA umugabo ukomeye wari uyfite ububasha bwo kugufasha icyo ashaka cyose mu gihugu kuburyo zimwe mu mbaraga Nzirorera yara afite zabarizwaga ku bantu bake cyane mu gihugu bo mu muryango wa HABAYRIMANA ndetse n’umugore we Agatha KANZIGA HABYARIMANA.
    ariko na none izi mbaraga zose n’ububasha NZIRORERA yabikeshaga ubucuti bwihariye yari afitanye na ZIGIRANYIRAZO protais bakundaga Kwita Moinsieur “Z”.

Комментарии • 10

  • @Beatvio3
    @Beatvio3 2 месяца назад +1

    Sha narabacitse 🙏🏻🙏🏻

  • @michelkbs8968
    @michelkbs8968 Год назад +1

    Ariko nkunda gukurikira ibiganiro byawe Muhu, uzi gutondekanya neza ibyo ukunda kwita amabi abategetsi ba kera bagiye bakora.
    Reka tugusengere Imana ikomeze kurinda ubuzima bwawe maze mu gihe kizaza abato bazagutege amatwi ubabwira ibyo ab'iyi ngoma barimo gukora byabaye inshobera-mahanga.

  • @aloyskabana9747
    @aloyskabana9747 Месяц назад

    Sha uri nkunguzi kabisa

  • @likeangelsgroup3861
    @likeangelsgroup3861 Год назад

    Imana izabahana pe

  • @kcchassan250tv
    @kcchassan250tv 5 месяцев назад

    Uwomwana YABA yarabayehe

  • @uwishemalosine4252
    @uwishemalosine4252 Год назад +1

    Ndumva ari mukuru wa Bamporiki🤣mukurata 1M

  • @likeangelsgroup3861
    @likeangelsgroup3861 Год назад

    Muzarimbuka

  • @frankminani2265
    @frankminani2265 22 дня назад

    Harya wowe uri umututsi cg uri umuhutu, hahahaha

  • @izere250
    @izere250 Год назад

    uno