Urungano (+lyrics) - Sipiriyani RUGAMBA & Amasimbi n'Amakombe - 1979 - Rwanda

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 9 фев 2025
  • Ngo nkubwira agakuru nkuye iwacu,
    Usibe none, usibe uw'ejo,
    Ngo ejobundi hazaza urungano.
    Hali mo abo tuzi neza twareranywe,
    Bali mo benshi dukumbuye,
    Twibuka ibyiza dusangiye,
    Nta gisumba umuto
    Mwareranywe mu ngobyi.
    Ni umugambi twubaha, ni umurage twimitse.
    Rungano jya mbere, rungano sugira,
    Rungano nkwibuke, nkwizihize nkogeza.
    Nkuvuge, nkulilimbe n'ejo.
    Inzira z'urungano ni nyinshi cyane,
    Nk'amashuli, itorero uli mo,
    Aho ukorera ndetse n'intambara.
    Aho hose ni ho iwabo w'urungano.
    Nta n'uwacikwa ngo ateshuke,
    Cyangwa yirenge abirahire,
    Yuko azibera ukwe
    Adataramana n'urungano.
    Urungano mwumva na rwo ruli kwinshi,
    N'abakambwe b'imvi nyinshi,
    B'utubando, baba mo urungano.
    Mu batoya ho indilimbo ni urungano,
    Mu bikwerere ni yo mbyino,
    Mu bihumuza ni y mvugo
    Ntawe utatira umutwe mwiza w'urungano.
    Kungana n'undi bulya ni igihango.
    Uba untati, umena ibanga,
    Uwanga abandi kiramusalika.
    Ni ukuremerwa intango idacubangana.
    Ntawe uyicagura mo inshuro,
    Usanga isesuye,
    Isendereye urugara.
    Urungano rwiza ni nko kota ikome.
    N'iyo ukonje, uhinda umushyitsi,
    Iyo urusanze uhita ususuruka.
    Kandi umwe muli rwo ni nk'umwase
    benyegeza.
    Iyo urwinjiye mo umera nk'ishahi,
    Lidacumbeka ngo libe ikara,
    usanga wakirana,
    No mu mwijima uli rumuli.
    (Cyprien RUGAMBA & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1979, Butare)

Комментарии • 119