Ngororero saa kumi nimwe za mugitondo || Morale ni yose bategereje umukandida wa FPR Inkotanyi

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 22 июн 2024
  • Ibintu 16 muri byinshi Perezida Kagame yemereye abanyangororero ubwo aheruka kuza kubasaba amajwi mu myaka 7 ishije akaba yarabibahaye koko:
    1. Ku mwanya wa mbere tuhasanga ikitwa kuzamura ubwiza bw’Umujyi wa Ngororero. Amagorofa, imihanda ya kaburimbo isobanutse Mujyi wa Ngororero yarayibahaye.
    2. Ku mwanya wa 2: yabubakiye ibiraro binini bicaho imodoka nk’ikiraro cya Satinsyi na Rubagabaga
    3. Ku mwanya wa 3: Ibiraro by’abanyamaguru nka Gasasa, Muhembe,Rugeshi, Bushoka, Rwamamara, Murambi, Buhito, Kivugiza na Kivomo.
    4. Ku mwanya wa 4: Amarerero y’abana 8,
    5. imbyumba by’amashuri 922
    6. Ku mwanya wa 6: Stade ya Ngororero
    7. Ku mwanya wa 7: Yabubakiye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange hahandi Umupadiri witwa Seromba yazanye Ikimodoka cya Kateripirali agasenyera kiliziya ku Batutsi bari bahungiyemo bagapfa.
    8. Ku mwanya wa 8: Isanwa ry’umuhanda Rambura-Nyange w’ibirometo 22km
    9. Perezida Kagame yabubakiye umuhanda Gatumba - Gashubi w’ibirometero 16.6
    10. Isoko rya Kijyambere rya Gashubi mu murenge wa Bwira
    11. Umunara w’itumanaho mu murenge wa Kabaya
    12. Ku mwanya wa 12 :Amazi meza mu Banyangororero aho Perezida Kagame yabubakiye imiyoboro ibagezaho amazi meza ireshya n’ibirometo 168.3k
    13. Ku mwanya wa 13: w’ibyo Perezida Kagame yagejeje ku batuye Ngororero mu myaka 7 ishize, turahasanga ivuriro risobanutse riri mu Murenge wa Kabaya,
    14. poste de Sante 24 zarubatswe izindi zirasanwa,
    15. Ambirance 6
    16. Icya nyuma muri urur rutonde, turahasanaga imidugudu y’ikitegererezo 4 (Nyabipfura mu murenge wa Sovu, Kanyenyeri mu Murenge wa Ngororero, Kigali mu Murenge wa Matyazo n’undi wo mu Murenge Muhanda)

Комментарии • 14