NANGA UVUGA KO NDI MWIZA/MAMA YARI MWIZA BIHEBUJE ARIKO ARI INDAYA IKOMEYE ANYICIRA UBUZIMA BWANJYE😭

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 7 сен 2024
  • DUHUMURIZE INSHUTI YACU #JENIFER_0788558418

Комментарии • 350

  • @jeniferuwamahoro7135
    @jeniferuwamahoro7135 Год назад +85

    Mwakoze cyane mwese abafashe umwanya wanyu mukampumuriza Imana ibampere umugisha

    • @alphonsinekarangwa6651
      @alphonsinekarangwa6651 Год назад +1

      Humura nukuri
      Imana iruhura imitima yacu

    • @zairoiszairois8458
      @zairoiszairois8458 Год назад +1

      Humura Imana igukunda urukundo rurenze urwo abantu bagukunda.

    • @dushimimanavanissa9249
      @dushimimanavanissa9249 Год назад

      Yooooooo mama ihangane byose lmana iba ibizi kd humura

    • @90sgeneration65
      @90sgeneration65 Год назад +1

      Nanjye niyongereye mubaaguhumuriza mubyeyi #IMPORE mama ❤️❤️❤️

    • @zeno_derrick8709
      @zeno_derrick8709 Год назад +1

      Impore mugore mwiza! Nyagasani ajya arinda abe! Ubwiza bwijuru bukomeho.

  • @shemaauxiliatrice3285
    @shemaauxiliatrice3285 Год назад +18

    Ubwo wabashije gutobora ukavuga watangiye gukira ibikomere,be strong mama, Nyagasani yaguhaye umuryango kdi mama wawe komeza umubabarire kuko nawe siwe, ahubwo umusengere cyane 🙏🙏🙏🙏🙏

  • @michelmulindankiko5203
    @michelmulindankiko5203 Год назад +10

    Pole muvandi. Ariko inama naguha ni uko ntagukererwa kuba mu kwiga. Uyu munsi watangira ishuri ukiga kandi ukamenya iby'ingenzi. Iyo umuntu ari mukuru yiga ibyo abana biga mu gihe gito cyane. Uko nkubona amasomo ya Primary wayiga mu myaka 2 ukaba ubirangije ku buryo na secondary wayiga rwose. Ntucike intege, birashoboka. Courage

  • @niwemutoniangelique7442
    @niwemutoniangelique7442 Год назад +18

    Azabaze ibintu by'isomero ry'abakuze ku murenge aho atuye , arijyemo ni amezi 6 biga gusoma no kwandika n'imibare yoroshye bagahabwa certificate. Noneho nyuma yaho yakifungurira za mpano afite ,akiga n'umwuga wenda abishatse. Courage Jennifer. Wakoze kudusangiza ubuzima bwawe.

    • @kalimasonia2947
      @kalimasonia2947 Год назад +1

      Gerard, ntugace umuntu mwijambo wamfurura we

  • @mugwanezaeric6755
    @mugwanezaeric6755 Год назад +13

    Gerald Uzi kubaza Kd bigaragara ko wize neza itangazamakuru!! Ubaza udahutaza umutumirwa Kd ukamutwara kuburyo asubiza neza! Congz and big up!

  • @shemaauxiliatrice3285
    @shemaauxiliatrice3285 Год назад +7

    Mama ndakumva cyane,naguteze amatwi👂👂,kuba utarize ni igikomere gikomeye,but impore 🙏🙏 mu ijuru hari IMANA izakwigisha gusoma no kwandika🌺🌺

  • @melodynjp1284
    @melodynjp1284 Год назад +5

    Pole saana my sister Jennifer
    Wihangane .c'est triste abana Imana yaguhaye n'umufasha wawe bazoguha umunezero

  • @jeniferuwamahoro7135
    @jeniferuwamahoro7135 Год назад +6

    Iyo umwana arimuto akenera umubyeyi kuruta uko umubyeyi amukenera uko umwana agenda akura umubyeyi nawe akenera wamwana kuruta uko umwana amukenera. Ntakintu cyakabayeho cyatuma umubyeyi yijishura umwana we akamugaburira ibisiga. Umuntu asarura aho yabibye.

  • @mugwanezaeric6755
    @mugwanezaeric6755 Год назад +2

    Uyu mubyeyi avugana ubuhanga nubwenge bwinshi cyane!!! Uretse kubivuga ark umwumvise uburyo yubaka ibitekerezo aruta bamwe bafite za masters!!! Afite ubuhamya bukakaye ark Imana izamuhoza!

  • @mugishad9669
    @mugishad9669 Год назад +15

    😢😢humura mama nubwo utize harabo urusha kuvuga neza amagambo yubwenge Kandi baminuje.njye agahinda karanyishe😢😢 jyu jya muri mirror uvuge uti ndintwari

  • @uwerachantal1006
    @uwerachantal1006 Год назад +7

    Jeni hari umugabo witwa Yesu akiza ibikomere ukajya ubifata nka film wigeze kureba ndakubwiza ukuri mushake umubwire byose azakuvura neza pe kandi ufite icyo wakwirata kuba ufite umugabo wawe n'abana ni kimwe m miti Yesu yaguhaye. Ikindu mu Rwanda baragikemuye imyaka iyariyo yose wakwiga. Rwose

    • @Julienne-mr6rz
      @Julienne-mr6rz Год назад

      Komera uwiteka agufiteho umugambi kand mwiza komera mubyeyi mwiza gusa ndababaye

  • @prospermuziranenge
    @prospermuziranenge Год назад +3

    Ndababaye cyane kubera iyi nkuru,kugeragezwa mu Isi birasanzwe ariko iyo ugeragejwe n'umuntu w'igitsina gore arakubabaza koko cyane ko abenshi bazi no kuvuga amagambo asesereza,umugabo ashobora kukubwira ukamuvira mu rugo bikarangira ariko umugore ni ukukubabaza gahoro gahoro ukamungwa mu magufwa wumva,hari n'ukugira mu bapfumu ukajya urwara indwara za hato na hato byagiye bimbaho mu kazi,hari aho ugeze uvuga ndarira,ntabwo byoroshye.

  • @simoncussonet9981
    @simoncussonet9981 Год назад +4

    Tugusabiye amahoro yo mu mutima, Imana inezeze umutima wawe kandi uzabonere iby,ishimimo mu rubyaro n ,urushako! Yifitemo imbaraga n urukundo.Gerald uzamuhuze na Aline Gahongayire cg Pasteur Mutesi biragaragara ko ari mu nzira yo gukira .yenda Aline yazamufasha no mu buhanzi!

  • @melodynjp1284
    @melodynjp1284 Год назад +14

    Elle a une beauté naturelle.
    Elle inspire l'innocence

    • @rocktower7412
      @rocktower7412 Год назад +1

      Urashyiramo ibi faransa ubwira umuntu itize nta Soni ? Bishyire mu kinyarwanda nibyo byiza.

  • @unyuzealfred3617
    @unyuzealfred3617 Год назад +17

    Nakomeje kumucunga ngo ndebe ko aribuseke ndaheba,gsa be strong mama icyambe nuko uriho

    • @ingabirejoyeuse9117
      @ingabirejoyeuse9117 Год назад +2

      Abantu barahumuye means🙄

    • @benevale8981
      @benevale8981 Год назад

      😔😔

    • @claudettekayibanda8845
      @claudettekayibanda8845 Год назад

      nahamye yavuze ko umwana mugenzi we yamubwiye ko mama we amuca amano akogera akamera yavuze ko yasetse sha ntegereza ko yakogera guseka ndaheba numiwe
      🤔🤔🤔🤔

    • @manishimweprovidance479
      @manishimweprovidance479 Год назад

      @@ingabirejoyeuse9117 🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣

  • @adonismuganyizi226
    @adonismuganyizi226 Год назад

    story zenu ni nzuri sana zinafundisha jamii nimejifunza kitu.
    huyu Mama ni shujaa Mungu akizidishie maarifa na hekima.
    from Tanzania

  • @kayitaremika7964
    @kayitaremika7964 Год назад +1

    Pole sana mama, ibyo byose imana irabibona kndi irabizi, sinakubwirango wiyangane kuko ndabona ko ufite umutima wokwihangana nanjy'ubwanjye ntafite 🤔 gusa imana iguh'umigisha myinshi wowe n'urubyaro rwawe, imana iguh'umunezero uwo utigeze ubonera k'uwakubyaye no ku bantu bokur'iyi isi

  • @lkg2134
    @lkg2134 Год назад +10

    Mama God will wash away all your tears. Be blessed 🙏🙏🙏

  • @ijamboribohoratv3818
    @ijamboribohoratv3818 Год назад +2

    Mukande hano ijambo ribohora mwumve ubuhamya bubabaje nugusenga cyane benedata

  • @unyuzealfred3617
    @unyuzealfred3617 Год назад +14

    Uyumubyeyi yarababaye pe,umuntu urangije ikiganiro atanamwenyuye namba!

  • @juliennemusabyimana1935
    @juliennemusabyimana1935 Год назад +5

    Nkunda ukuntu wita kubantu bafite ibibazo ukabahumuruza
    Imana iguhe umugisha ibihe byose

  • @Speedremarks
    @Speedremarks Год назад +3

    Uzi ubwenge urajijutse!Imana Nyirihumure ryose ikwiyegamize warashavuye ...

  • @francoisembanankira825
    @francoisembanankira825 Год назад +1

    Uzamuhuze na Rwema, azamufasha kumurihira ishuri, kuko Dore imbogo we yanze kwiga Kandi Papa Rwema yariyiteguye kumwishurira amashuri. Gusa mama komera iri nitangiriro ryu umunezero wawe. Imana yo mwijuru yakurinze cyaneeeeee iguhe imigisha , ihaze kwifuza kose kumutima wawe, Amen✋✋

  • @user-lv1wv4yi5r
    @user-lv1wv4yi5r 5 месяцев назад

    Courage Courage Mme Jennifer
    That's Very Very great and beautifull

  • @lydiakabanyana2758
    @lydiakabanyana2758 Год назад +6

    Brother Gerald jya wihangana utege amatwi umutumirwa avuge ibimurimk then umubaze nyuma 🙏🙏🙏

  • @niragireesperance4930
    @niragireesperance4930 Год назад +5

    Jenifer komera,nanjye maman wanjye yarampemukiye cyane,mandi ndi imfura ye

  • @mariembasabire5326
    @mariembasabire5326 Год назад +3

    Komera mubyeyi mwiza, ariko ndagaya umugore ubyara umwana ntamukunde ngo amwiteho uko ashoboye n,umuntu wese ugirira nabi umwana muto

  • @ngenzididace3458
    @ngenzididace3458 Год назад +6

    Nyamara abantu barababaye pe gusa kuba uriho numugisha mama

  • @Aabriella
    @Aabriella Год назад +3

    warakomeye cyane biragaragara inkovu zibyakubayeho zizakira rwose IMANA yakurinze muribyobyose nibisigaye izabikora

  • @elianedushime2580
    @elianedushime2580 Год назад +1

    Je t,aime Gérard Mbabazi, et j,apprecie bcp tes émissions très touchantes,iyi si nuko iteye Uno munsi urarira ejo ugatweng,haragez kutweng mamaaaaaaaa,Uhoraho abaj imbere

  • @Philippe-sv6mm
    @Philippe-sv6mm 10 месяцев назад +1

    Jennifer Uwamohoro
    Komera komeza
    Ubuzima burabandanyaaa
    Iga, uraciy ubwenge caaane
    Vaut mieux tard que jamais
    Igikuru nuko wiyakiriyeeeee
    Icakoze maman wawe yaragukoreye amakosha

  • @bettyuwingabiye7944
    @bettyuwingabiye7944 Год назад +5

    Humura Maman kuba wadusangije amateka wizereko wakize

  • @manoaisac6060
    @manoaisac6060 Год назад +2

    Icyampa pastor julienne kabanda na rutayisire bakumva ububuhamya umenya ubutaha bagiye kuvuga kugihagararo nimitwe irimo ubusa babanza gutekereza, bakoroshya gukomeretsa mubikomere bivirirana , ihangane bambe siwowe wenyine washyikiwe numubabaro haribenshi mubisangiye nokuvuga nubundi butwari 😰😰😰😰😰😰

    • @abewe7494
      @abewe7494 Год назад +1

      Komera mwijuru ntabipapuro bijyanayo intiti kerekako wakijijwe izina ryawe rikaba ryanditse mugitabo cy ubugingo . Yesu si ndumva aho bamwita Dr Christo cg professor Christo cg ibindi niba ntibeshya . Ubwenge nyakuri nukubaha umuntu uko arikose kuko iyo mwijuru niyo ishima ko tunyura munzira buriwese acamo mwisi, harabavuka bitwa abamikazi nabami hariho nabavuka arabatindi nyakujya twese ntawe ubihitamo gusa kinogihe utegamatwi abitwabakozi b’lmana ugakomereka kurusha uko waruri ukibaza ubwenge icyo aricyo bikakuyobera. Ndabakomeje ndabihanganishije.

  • @faithiagift6614
    @faithiagift6614 5 месяцев назад

    Ooh my dear, ufite unkuru ibabaje ariko kutiga byo birababaza ariko amahirwe aracyahari kuko aho isi igeze wasubira kwiga uvanye isoni wakwiga pe kandi uzi nubwenge nukuri ushiremo umwete ahubwo iyo uri no mukuru binakoroherwa ugachiramo ubushake. Komera cyane

  • @wamujama3679
    @wamujama3679 Год назад +3

    Ariko biterwa nicyi kuburyo umuntu ajya Kuri social media gusebya ababyeyi uti maman yari mwiza ariko yari indaya !!!! Mama ni mama niyo yaba ari gito singombwa kumuvuga nabi Kuri TV kbs

    • @ndayishimiyeismail5629
      @ndayishimiyeismail5629 Год назад

      Umva ikiganiro cyose ubone kuvuga

    • @sirgabiro5611
      @sirgabiro5611 Год назад

      Ntabwo wababajwe numubyeyi ,wibyita gusebanya kuko ntiwanabyumva

    • @iradukundaassoumpta4729
      @iradukundaassoumpta4729 Год назад +1

      Nonese konyoko yaguhiriye wabuzwa Niki kumurata icecekere umusonga wundi ntukubuza gusinzira🚮🚮🚮

    • @NicoleUmutesi-vf8md
      @NicoleUmutesi-vf8md 8 месяцев назад

      Nawe se ko atigeze amwubaha nkumuntu akamuvutsa uburenganzira bwumwana. Nigikomere. Abana nkaba baba araba société mureke rero yinigure

  • @joyeuseumukundwa1575
    @joyeuseumukundwa1575 Год назад +6

    Love you maman kandi komera cyaneee yesu arakiza

  • @uwanjyegakwaya4700
    @uwanjyegakwaya4700 4 месяца назад

    Polesana muvandimwe Jennifer wihagane Imana yaguhaye Abana nu Mufasha wawe bazaguha umunezero

  • @jesuslord3802
    @jesuslord3802 Год назад +2

    Uzibere umunyarwandakazi kuko ho ntavangura,kandi komera,
    Ariko nubu ushobora kwinga bigakunda ukamenya gusoma no kubara ntarirarenga rwose.
    Kandi Imana ishimwe ko wiyakiriye.

  • @Speedremarks
    @Speedremarks Год назад +1

    Komera ndaguhumurije.nanjye nakuze nanga umbwira ko ndi mwiza!ariko ubu ndakuze.nagezaho mbona ndimwiza ndabyakira.Imana yarankijije.uri mwiza nukuri

  • @Byose4100
    @Byose4100 Год назад +1

    Ndababayeee cyane !!! Maana tabara uyu mubyeyi ! Isi yose muri rusange ikeneye impuhwe z' Imaana 😢 eeeeh

  • @victoriousg1612
    @victoriousg1612 Год назад +6

    Mbega agahinda nturira ntunaseka uwiteka azakuruhure umutima abo bantu bose uzababarire

  • @alexisrutonesha6247
    @alexisrutonesha6247 Год назад +5

    Mwuka wera wimana niwe wonyine ushobora kumwomora

  • @esperancemukarutesi7606
    @esperancemukarutesi7606 Год назад +8

    Dore imbogo se ntaririmba ….! Komera rata ubuzima bwiza buratangiye

  • @vivimacu8912
    @vivimacu8912 Год назад +3

    Je suis très touché par le courage de cette femme.

  • @jeannetteuwanyirigira8932
    @jeannetteuwanyirigira8932 Год назад +4

    Urumunyembaraga cyane wamubyeyi weee😍😍😍

  • @pretampogazi4452
    @pretampogazi4452 Год назад +1

    Kugera kure siko gupfa. Impore cyane mubyeyi Imana ya Yakobo ikubeho.

  • @emma1112
    @emma1112 Год назад +2

    maman umugabo namufashe yige kd nigihugu nikibikore rwose bamwereke impuhwe zigihugu

  • @madubalairakora7167
    @madubalairakora7167 Год назад +2

    Yesu wee!!!ndumiwe komera bambe!yooo!!nawe urakoze.kumutega amatwi.

  • @mukambaragalilian4372
    @mukambaragalilian4372 Год назад

    Muri Yesu honyine niho hari amahoro.Umubirizi ni mwiza cyane,waragifashije mu uburyo utazi.

  • @uweraasha2509
    @uweraasha2509 Год назад +1

    Mumura Jenifer imana iragukunda kuko yarakureze urakura iguha abana bumugisha kandi izaguhoza

  • @laetitiankeshimana3451
    @laetitiankeshimana3451 10 месяцев назад

    Yewe iyi si ni uko nyene imeze. Komera Jennifer, Imana iromora 👏👏

  • @dianamutamba7237
    @dianamutamba7237 Год назад

    Yooooo Imana yomwijuru izagukiriza mubuzima ufite kuko kuba utarize ntaruhare wabigizemo ntukababare ahubwo uzasabe Imana ntuzagire icyo ubura kuko utize ahubwo izakwagure ufashe nabize kuko ishora byose knd humura Yesu aragukunda

  • @gagauwase8579
    @gagauwase8579 Год назад

    Jennifer ihangane kd Uwiteka azi ibyo ukeneye byose agufitiye umugambi mwiza cyane , kuba utaragiye muburaya nubuzima wabayemo hari impamvu ujye usengera abana bawe bazige baminuze bazaba abakomeye witwe nama wabakomeye Umwami aguhe umugisha , uzarama kd uzishima.

  • @niyonshutiamina9641
    @niyonshutiamina9641 Год назад

    Humura Imana irakuzi icyambere nuko wabyaye abana bawe bazaguhoza ayo utize bazayiga upfa kuba umugabo wawe agukunda naho mama wawe yirengagije inshingano zu mubyeyi kuko umaze kuba mukuru bihagije uzamushake mubiganireho Wenda nugira Imana azakubwira icyabimuteye. ugira amahirwe kuba akiriho Wenda yaguha ukuri kuribyo kuko nzineza ko abandi bavandimwe bawe bize ariwe ubigizemo uruhara ubwo wowe yaguha impamvu atabigukoreye.

  • @judithniyokindi5737
    @judithniyokindi5737 Год назад +1

    Gérard bureka guciramo abatumirwa bawe.ubabuza gukomeza ubuhamya kandi ubaza nabi 🇧🇮

  • @maombiemma3922
    @maombiemma3922 Год назад +1

    Yega umu mama ufite amagambo y'ubwenge!!! Gusa Imana ihaze ibyifuzo byawe .

  • @ukl9802
    @ukl9802 Год назад +6

    Jennifer, you're a strong woman. Warababaye kabisa, Imana izaghanagura ayo marira

  • @user-bt5ht7fm5s
    @user-bt5ht7fm5s 6 месяцев назад

    Urimfura cyane ntamugore wokubyazwa nabagabo barenze umwe ndabitinyaaaaa uvuze neza kumusaba imbabazi akakubyarira abandi kugeza ubonye abo wifuza ariko bahuje se

  • @nsengiyumvaalphonse4410
    @nsengiyumvaalphonse4410 Год назад

    Ihangane cyane umunyarwanda yaciye umugani ngo uwarushye ntarukuka ariko kuba ubivuze uzagenda uruhuka mama♥️👏

  • @uwangabejanet5493
    @uwangabejanet5493 Год назад +8

    Manayange mbuze icyonvuga gusa imana itabare 😢😢😢kuko abantu bararushye pe

  • @uwamwizajoy3168
    @uwamwizajoy3168 Год назад

    Yoooo!!!!!!! Pole sana muvandimwe imagine imana yo mwijuru irambure ukuboko ikore ku mutima wawe ikomore igikomere

  • @domitillenimpagaritse459
    @domitillenimpagaritse459 Год назад

    Mpore mama 😢😢😢.Ariko rero mama wawe umubabarire kuko uko kuntu yakwanka ashobora kuba yari afise igikomere kubera uwo papa wawe yamuteye inda hama akamwanka!!Bashobora kuba harico batumvikanyeko!!Hama uko biri kwose ingaruka zivuye kubavyeyi batumvikanye kenshi bazita kubana .

  • @uhorakeyeemma3521
    @uhorakeyeemma3521 Год назад

    Pole ni ukuri. Imana yakuzigamye igufiteho imigambi myiza.
    Nta cyarenze wakwiga ukamenya n' izindi ndimi

  • @johnnybegood92
    @johnnybegood92 Год назад +1

    😭😭😭😭🤦🏽‍♂️ YESU !!! Niwe mubyeyi wa boseeee… IHANGANE, Komera…, Imana iragukunda…, kandi igufitiye itego mu buzima….

  • @bettyuwingabiye7944
    @bettyuwingabiye7944 Год назад +1

    She is do beautiful she look like my mother

  • @uwimanacathy5458
    @uwimanacathy5458 Год назад

    Ihangane mwana w'Imana, dufite umubyeyi wo mu ijuru udukunda bitangaje. Ikindi,kandi kintangaje,ni ukuntu uvuga Ikinyarwanda cyiza kandi utarize. Ubu abize,ndetse n'abanyamakuru wumva bavuga ibintu:ndavuga:ati,ndavuga :uti,turavuga:ati,n'ibindi nk'inkibyo;ubanza babyiga mu ishuri.

  • @helenemarierobert8557
    @helenemarierobert8557 Год назад +2

    Gerard watumbagiye wee warenze 100k 🎉🍾🎊🎈

  • @rupyotosamunani6623
    @rupyotosamunani6623 Год назад

    Nibyo isi ilimo abantu bababaye cyane aliko byose ni ukumenya uburyo bwo kubyitwaramo kandi wowe warabishoboye imana ikomeze ikube hafi

  • @jackysofficial8056
    @jackysofficial8056 5 месяцев назад

    Imana igukize ibikomere shenge. Humura humura

  • @ngendoclaude5057
    @ngendoclaude5057 Год назад +3

    Iyi nkuru irababajwe pee, arko arasa na Scovia Umutesi.

  • @nkundimanatheophile2619
    @nkundimanatheophile2619 Год назад

    Humura, no kwiga ukuze birashoboka, upfa kuba wiyemeje. Ufite ubwenge n'ubushobozi. Mungu akubariki

  • @jacquelinesimbandushe7753
    @jacquelinesimbandushe7753 Год назад

    Mpore cane mugore mwiza kandi komera Imanikomeze kugukomeza no kukuremesha cgumwisunga n’Umugira neza ugyumuririra agucyizako gahinda komera

  • @The_savedone
    @The_savedone Год назад

    Yooh komera uri intwari pe. Imana yakurinze muri ibyo bihe izakomeza kukurinda kd izaguhe kugubwa neza.

  • @justinetwahirwa6670
    @justinetwahirwa6670 Год назад +2

    Yoooo .... akwiriye gufashwa kwiga gusoma no kwandika. Agakomeza agatera imbere mu mwigire.

  • @dushimeolivier586
    @dushimeolivier586 Год назад +5

    Impore Bambe uri mwiza maman

  • @herveigirimbabazi7806
    @herveigirimbabazi7806 Год назад

    Mpore mpore Muntu w'Imana,Yesu niwe yomora ibikomere !

  • @appolinairemuvunanyambo4068
    @appolinairemuvunanyambo4068 Год назад

    Komera kuko Imana iragukunda naho abavandimwe bawe mudasa ntibiguhangayikishe kuko atari nyoko wakweretse so cg ADN wapimishije.

  • @batamurizamariegisele872
    @batamurizamariegisele872 2 месяца назад

    ark disi warakomeretse,Imana ige iguhoza mumama mwiza

  • @nibilisa8652
    @nibilisa8652 Год назад +2

    😭😭😭😭😢nagahinda gusa iyi mibabaro duterwa naba byeyi tuzayimarwa nuwaturemye wenyine

  • @imporetv
    @imporetv Год назад

    Komera mama ariko Imana yabanye nawe nuribyo byose kdi Imana yaguhaye umuryango mwiza agahinda nigashire kuko abazadukomokaho nabumugisha kdi ibahe urukundo utabonye mubuto bwawe

  • @fredericnsabimana705
    @fredericnsabimana705 Год назад

    Gerard iyi nkuru irababaje cyane uyu mubyeyi Imana ikomeze imwihanganishe

  • @rukoranyangabo9128
    @rukoranyangabo9128 Год назад +3

    Humura cyane mama mwiza mubabarire rwose n'ibwo uzabohoka.Niyo mpamvu n'abatwiceye twababariye kugirango tubohokye.Nawe disii iyo agira amahirwe yo kwihitiramo ntiyari guhitamo atyo ni ROHO itari nziza y'amwatatse.
    Wibimubaza rwose mureke mama n'awe y'arakomeretse n'iyompamvu iyo umubajije arakara.
    NUKURI: Abanyarwandakazi n"abagome cyane.

    • @emuw2916
      @emuw2916 Год назад +1

      Ntabwo ibikomere bibuza gusobanurira umwana . Ibyo nykwikunda kumubyeyi. Umwana ntacyo aba yasabye , niba akubajije muganirize ureke kumwuka inabi. Ibyabaye kuri nyina niba yaranakomeretse hari aho nawe afite uruhari kuko hari abagore bifata nakirerera akana. Ariko umwana aba ari inzira karengane !

    • @rukoranyangabo9128
      @rukoranyangabo9128 Год назад

      @@emuw2916 ;
      Muvandimwe ikibabaje nuko ushobora kutagusaba imbabazi kugeza avuye mumubiri kubera umutima winangiye.
      Question
      (1)Nawe uba witeguye gutabaruka utababariye?
      (2) Mbese waba uziko hari ubuzima nyuma yubu?

    • @emuw2916
      @emuw2916 Год назад

      @@rukoranyangabo9128 ibyo ndabyumva kubabarira nukwibohora rwose kandi turabyumva kimwe.
      Aho tutavuga rumwe nukuvuga ko mama we nawe si we , nuko yabuze amahirwe! Oya ari responsable.

  • @beankuranga6357
    @beankuranga6357 Год назад +1

    Waragowe wa mwana w,umukobwa we,ariko humura Imana ntiyigeze ikwibagirwa

  • @kaswarajacques597
    @kaswarajacques597 Год назад +1

    Courage maman, Imana yarabikoza kandi izagukorera nibindi

  • @user-tn4nr7ej6o
    @user-tn4nr7ej6o 5 месяцев назад

    Gerad iyi nkuru yuyu mubyeyi nikimwe nicyanjye pee ujyu mudukomereza turabakunda

  • @us6427
    @us6427 Год назад +6

    Mukomere mubyeyi, burya sinari nziko n'ababyeyi b'umuntu bamubera babi. Mama w'umuntu koko.

  • @pascalngabonziza2978
    @pascalngabonziza2978 8 месяцев назад

    Tu es vraiment excusée ...Turakeneye ...un bon psychologue.....

  • @florencemusanabera4544
    @florencemusanabera4544 Год назад +1

    Komera ihangane Imana iromora cyane kandi ishobora byose

  • @user-jd8uu1co7f
    @user-jd8uu1co7f 8 месяцев назад

    Impore nukuri gusa inkuru yawe irambaje cyane

  • @humura11c96
    @humura11c96 Год назад +9

    Yoo ,urababaye Pe !
    Ariko birya kwitwa maman ni amahirwe adapfa kuboneka uko abonye ! Umubyeyi wawe uko byaba byaragenze kose yagushyize kwisi .Kandi uriho ,Kandi nturiho kubwimpanuka ,Imana byose irabizi ! Rero maman uzamukunde ,umushake ,umusure ! Ubundi Imana ntijya yiremgagiza Abana bayo !niyo Izi komora ibikomere byananiranye ! iragukunda ,komera mama !

    • @helenemarierobert8557
      @helenemarierobert8557 Год назад +7

      Uzabanze winjire mu ruhu rwe cg unyure mu byo yanyuzemo ubundi ubone kumuha amasomo y’ubuzima.

    • @pelagiemukapelagie1087
      @pelagiemukapelagie1087 Год назад +2

      Ariko azanareke kwandagaza nyina ngo yari indaya.

    • @francineumuhoza88
      @francineumuhoza88 Год назад

      @@pelagiemukapelagie1087 suuuko 🙄🙄🤔🤔

    • @anatholiekantengwa5683
      @anatholiekantengwa5683 Год назад +3

      @@pelagiemukapelagie1087 ntabwo yamwandagaje avuze ibyo yabonye yanumvise.Ubu se koko wumvise ubuhamya atanze wavuga neza gute uriya wamwibarutse koko?Ntibyoroshye kuko uyu mu maman arababaye cyane nukuri

    • @Hisanikadafi
      @Hisanikadafi Год назад

      @@pelagiemukapelagie1087 imbwa bajye bazivuga munmazina yazo

  • @ufitinemachantal3481
    @ufitinemachantal3481 Год назад

    😭😭😭😭😭😭😭humura kuko woe Uwiteka agufiteho imigambi myinshi kdi nukuri kdi kuvuga birakiza sister humura ibikomere birashira
    Kuko warabyaye nicyo cyambere woe uravuze Hari abandi bakibibitse bavuze isi yatigita gusa komera komera maam

  • @nzahorangushimamana9574
    @nzahorangushimamana9574 Год назад

    Komera muvandimwe umuryango Imana yaguhaye uzagutere kunezerwa ibyiza biri imbere

  • @aristidemutsindashyaka1267
    @aristidemutsindashyaka1267 Год назад

    Mbega umwana wahuye n'ubuzima Imana izafashe umugabo wawe akomore

  • @mugisha1
    @mugisha1 Год назад

    Ariko c mana Urinzirakarengane kdi niba bakiriho Imana izabahe kwicuza wowe uzirekure ukore indirimbo zawe

  • @desirenivyubu8468
    @desirenivyubu8468 Год назад

    Imana ihagarare mu kibanza cose uzoba urimwo mu buzima usigaje, iguhoze kandi ahanagure amabi yose wakorewe.

  • @Umuhoza199
    @Umuhoza199 Год назад

    Jennifer inkuru yawe irababaje kdi irimo isomo Ryo gukomeza abababaye, hashimwe Nyagasani wakuzigamye kdi izaguhorera kubakubabaje kuko ubuzima butangwa n'Imana

  • @solangekabatesi1189
    @solangekabatesi1189 Год назад +1

    Abantu bose bahemukiye uyu mubyeyi mu bwana bwe bazamusabe imbabazi Kdi nawe azababarire humura mama uruwigikundiro Kdi iga uzabimenya

  • @honorineaudreyadreadmuneze4305

    Uyu mubyeyi arankomeje kdi Imana iragukunda cyane pe

  • @Amy-eo1og
    @Amy-eo1og Год назад

    Uyu munyamakuru araterumujinya kuki utarinda umutumirwa gwavuge agahinda afite ukamuca mwijambo pole mama Imana izaguhe kwishima iteka

    • @roseniragire2177
      @roseniragire2177 Год назад

      Wibeshyera Gerard nta numunyamakuru utega abantu amatwi nka we

  • @tuyishimiremariechantal6
    @tuyishimiremariechantal6 Год назад

    Ishakemo umutima wo kubabarira mama wawe, nubwo bigoye uzakira, Kandi be strong