Prezida w’U Burundi NDAYISHIMIYE yabwiye iki Abarundi bo mu Bubiligi? Ese bo bamubwiye iki? 19/02/22

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 15 сен 2024
  • Prezida w’U Burundi Evaristo Ndayishimiye, yabwiye iki Abarundi bo mu Bubiligi?
    Abarundi se bo bamubwiye iki?
    Ni kuwa gatandatu tariki ya 19 z’ukwezi kwa kabiri ari ko kwa Gashyantare mu Kinyarwanda, Ruhuhuma mu Kirundi, muri uyu mwaka w’2022, Perezida w ‘u Burundi, Ndayishimiye Evariste yahuye n’abarundi baba mu gihugu cy’ububiligi n’inshuti zabo.
    Ariko sibo bonyine bari bitabiriye gukurikira ikiganiro cya Sebarundi Evariste Ndayishimiye, hari kandi abarundi baturutse mu bindi bihugu by’ i Burayi : nk’Ubufaransa, grand Duché de Luxembourg n’ahandi. Hari kandi n’abaturuka mu bihugu bya Afurika binyuranye, barimo abakomoka mu Rwanda.
    Ikondera libre , ikondera ryigenga ijwi ry’impunzi n’abageraniwe twari duhari.
    Ni iki twabonye, ni iki twumvise, ni iki twabasangiza ?
    Ni byinshi ariko ntituri bushobore kubagezaho ikiganiro cyose.
    Icyo twababwira ni uko mu gihe cy’amasaha asaga ane, nta bwoko, nta shyaka, nta mwanzi w’igihugu byavuzwe.
    Uwafashe ijambo wese yavugaga igihugucy’u BURUNDI gusa, buri wese yifuza kukigiramo uruhare.
    Igihugu cy’u Burundi gusa, ari intero n’inyikirizo.
    Ni nayo mpamvu ari ibendera ry’igihugu, ari indirimbo yubahiriza igihugu n’ibirangantego byacyo, nta na kimwe cyahindutse n’ubwo abayobozi bagiye bahinduka.
    Ntibitangaje rero ko n’umwana wavutse ejo, umukecuru n’umusaza, ari abari i Burundi no hanze y’u Burundi, bose bazi kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu badategwa.
    Ikindi twumvise, ni uko Prezida Ndayishimiye Evariste yabwiye abarundi ko nta mwana ukwiye kuzira amateka y’ababyeyi be.
    Umunyagihugu ntiyagombye kurengana no guhezwa mu gihugu cye, aha perezida Evariste Ndayishimiye yatanze urugero rw’umusore Olivier Buyoya, umwana wa Nyakwigendera Petero Buyoya wategetse u Burundi, ubwo Perezida yamenyeko uwo musore yifuzaga gutaha i Burundi, perezida ngo niwe wafashe iyambere aramuhumuriza amubwira ko u Burundi ari igihugu cye adahejwemo, uwo musore yahise atega ijya iwabo i Burundi yakirwa neza mu gihugu kandi asubira inyuma afite passeport diplomatique yasabwaga kuba afite kugirango ashobore gukora akazi yari amaze kubona.
    Aho twari twicaye amaranga mutima yari menshi twumvaga abantu bavuga ngo « Abandi bana bagira Imana…”.
    Ibindi ni mu kanya muri iki kiganiro mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho na Agnès Mukarugomwa na Vestina Umugwaneza.
    Tukaba tubasuhuje mwese mwese aho muri hose mudukurikiye kuri iri jwi ry’impunzi n’abageraniwe.
    Prezida w’u Burundi yari yaje mu Bubiligi aje mu nama ibaye ku nshuro ya 6, yahuriyemo abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’abahagarariye umuryango w’ibihugu by’i burayi, inama yabereye i Buruseli mu Bubiligi ku wa 17 na 18 gashyantare 2022.
    Muri gahunda ye, Prezida Ndayishimiye yari yifuje no guhura n’abarundi baba I Burayi.
    Ambassadeur Thérence Ntahiraja, uhagarariye igihugu cy’u Burundi mu Bubiligi, mu muryango w’ibihugu by’i burayi na grand Duché de Luxembourg, yatumiye Abarundi baba mu Bubiligi na Grand Duché du Luxembourg kuza kuganira na Prezida Evariste Ndayishimiye .
    Abarundi n’inshuti zabo, barenga magana atatu bahuriye munzu ya OEACP : organisation des Etats d’Afrique, Caraibes et pacifique , bari babukereye , ubona ko bose bishimiye guhura na Prezida w’igihugu cyabo cy’u Burundi.
    Arasaba abarundi kubaka igihugu ati umutahe urahari
    Yavuze ko igihugu cy’uburundi ari icy’abarundi bose ati n’ubwo bazaba miliyari tuzagikwirwamo kuko ari icyacu, yavugaga akamaro ko kugira igihugu. Ngo abasangiye ingobyi bashobora gusangira inkoko.
    Hakurikiyeho umwanya wo guha ijambo abitabiriye icyo kiganiro na Perezida Ndayishimiye.
    Abahawe ijambo, ahanini bavuze ku bibazo by’ubutaka, ubutabera n’umutekano.
    Muri bo harimo Mbonimpa Pierre Claver.
    Twumve bimwe mu bibazo n’inyishu Prezida Ndayishimiye yatanze
    Ibiganiro byarakomeje kugeza mu ma saa mbili z’ijoro. Prezida Ndayishimiye akaba yaremereye abarundi baba mu Burayi n’ahandi hanze y’u Burundi ko babyifuje yajya aganira kenshi nabo hakoreshejwe ubuhanga bw’ibyuma.
    Ikondera libre, 19/02/2022
    I Buruseli mu Bubiligi.

Комментарии • 3

  • @didierrudatinya5754
    @didierrudatinya5754 2 года назад +1

    Président Ndayishimiye niyubahwe 👏🏿👏🏿

  • @josephngendahimana4979
    @josephngendahimana4979 2 года назад

    Muraho neza! yoo!! twari twarababuze gusa IMANA ishimwe kuko ndabumva mumeze neza! IMANA ikomeze ibarengre kandi ibakomeze!

  • @mariejeannemukankuranga5559
    @mariejeannemukankuranga5559 2 года назад

    Ariko iwacu i Rwanda twitana abanzi b igihugu kubera ko bamwe banenga imiyoborere y ubugome n urugomo byaranze ingoma ngome ya Kagame na FPR . Abarundi babere akarorero abanyarwanda bubahana niyo batabona ibintu kimwe kuko niko kuzuzanya.