UBURYO WATEGURIRA AMATA Y'INKA UMWANA URI MUNSI Y'UMWAKA (utabasha kubona ayo mu bikombe cg konka)

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 13 янв 2025

Комментарии • 61

  • @mukankusiadeline3177
    @mukankusiadeline3177 Год назад +1

    Murakoze cyane nonex umwana udakunda amata niki wajya umutegurira

  • @jonasruzirakuvuka4099
    @jonasruzirakuvuka4099 3 года назад +1

    Murakoze cyane Leah. Twisanga amata y'inka dusabwa guha abana bacu amata y'inka, tutazi uburyo bwiza bwo kuyategura kugira ngo arusheho kugirira akamaro abana bacu.
    Aha ndafashijwe cyane.

  • @rosemukunde1926
    @rosemukunde1926 3 года назад +3

    urakoze Leah!!! uzatwigishe uko bategura ariya mata y'umwana yo mu bikombe!! sinzi urugero nyarwo namuha

  • @jackymukabarisa-xy4jm
    @jackymukabarisa-xy4jm 6 месяцев назад +1

    Murakoze ese guha umwana amata avanze na mbiswi nibyiza

  • @humblewoman2875
    @humblewoman2875 2 года назад +2

    Leah thank you

  • @MutuyimanaEugenie-w5w
    @MutuyimanaEugenie-w5w 11 месяцев назад +1

    Urakoze cyane leah nonese nagirango unsobanurire aya mata y,inyange nayo wabigenza gutya ugashyiramo amazi n'isukari ese isukari ninziza kumwana utaragira amezi 6 ? Murakoze

  • @lilianeingabire15
    @lilianeingabire15 3 года назад +2

    Urakoze cyane,ibi bintu ni ingenzi kubabyeyi b'abanyarwanda.
    Dutewe ishema nawe mukobwa mwiza

  • @MbarushimanaDiogene-wi4sl
    @MbarushimanaDiogene-wi4sl 6 месяцев назад

    Imana ibahe umugisha none yemerewe guhabwa igi ribisi

  • @louisenigirimbabazi8698
    @louisenigirimbabazi8698 10 месяцев назад

    Murakoze cyane. Umwana wanjye koyanze amata ya france lait kumezi 4 ubwo namuhindurira ayahe

  • @camileiradukunda3198
    @camileiradukunda3198 2 года назад

    Murakoze cyane Lea, Muduha ibiganiro byiza. Gusa njye mfite ikibazo cyamatsiko nshaka mudusobanurire.
    Ese amata ari mubintu umuntu yafata bikamwongerera amaraso cg ahubwo imikoreshereje yamata kenshi cyane ishobora gutuma umuntu agire ikibazo kubura cyamaraso ( ubwo ndi kuvuga kwiyongera kwa Hemoglobin cg kugabanyuka kwazo).
    Murakoze cyane nkunda ibiganiro mutanga!

    • @nutrimediplus
      @nutrimediplus  2 года назад

      Murakoze namwe. Amata rero ari mu byatera kugira amaraso make bitewe na calcium nyinshi ibamo iyo afatiwe rimwe nibyo kurya byagombaga kongera amaraso atuma Fer (ubutare) butaba absorbed neza bityo akongera ibyago byo kugira Hb nke cg se amaraso make

    • @camileiradukunda3198
      @camileiradukunda3198 2 года назад

      @@nutrimediplus Murakoze cyane ndasobanukiwe neza rwose.

  • @Nelly-fb8iw
    @Nelly-fb8iw Год назад +6

    Ko Hari ubushakashatsi bwinshi butandukanye buvuga ko isukali ,umunyu,amavuta na Mata yinka ndetse nibindi byinshi bitandukanye atari byiza kumwana urihasi yumwaka

  • @imanirumvarachel6422
    @imanirumvarachel6422 2 года назад +2

    Ahwiiiiiiiiiiiiiiiiiiii, nari nabuze icyo nakora pe

  • @mutuyimanaclaudine2486
    @mutuyimanaclaudine2486 3 года назад

    Murakoze cyane Lea inyigisho zawe ni ingenzi

  • @emelyneniyokwizera
    @emelyneniyokwizera Год назад

    Murakoze kutwigisha nanje uwanje aya mata yomubikopo asigaye ayanka sinzi ico nokora kugira ayakunde afise amezi 6 mutwigisha neza

  • @mukamanafrancoise5202
    @mukamanafrancoise5202 2 года назад +1

    Thanks 😘

  • @DativeMukeshimana
    @DativeMukeshimana 9 месяцев назад

    Urakoze uzatubwi nuko bategura igikoma.

  • @UwamariyaChantal-gq2sp
    @UwamariyaChantal-gq2sp Год назад

    Mwiriwe neza!nonese ntabwo Waha umwana NiDo

  • @cadyre842
    @cadyre842 3 года назад

    Blessings your way dear Leah

  • @marizaginettebella2321
    @marizaginettebella2321 3 года назад

    Urakoze cyane, birafashije cyane.

  • @dusingizimanamadeleine4850
    @dusingizimanamadeleine4850 3 года назад +1

    Murakoze cyane pe,ubu imitima yariyambanye igihumbi nibaza uko nzabigenza kuko amata yarahenze pe

    • @mugoregisele4216
      @mugoregisele4216 2 года назад

      Urakoze cyane maman Leah, none mwadusobanurira uko bategura amata yifu ku mwana uri munsi y'amezi 6

  • @INEMA250
    @INEMA250 11 месяцев назад

    Leah uraho neza umwana wange ko ibiryo bitarimo umunyu yabyanze nkushyizemo hari ikibazo afite amezi 6

  • @EmelyneMusanabera-uv1ue
    @EmelyneMusanabera-uv1ue 3 месяца назад

    Nisukari x kumwana

  • @nutrimediplus
    @nutrimediplus  Год назад

    Dore document twakuyemo uko amata ategurwa yakozwe na FHI, USAID, WHO,... Ntago ari twe twayiteguye.
    www.fhi360.org/sites/default/files/media/documents/FPHIV_Toolkit/ProviderToolsJobAids/HowCowsMilkBro.pdf
    Iyi ni

  • @kaineasia6041
    @kaineasia6041 3 года назад

    Nukuri urakozeeeeeee

  • @benithabyukusenge3066
    @benithabyukusenge3066 2 года назад

    Murakoze cyane nonese umwana urihejuru yumwaka wamuha Amata yikivuguto?

  • @chefemmanuella6850
    @chefemmanuella6850 3 года назад +1

    Iki kiganiro kiramfashije siniyumvishaga ukuntu nategurira umwana wanjye amata y'inka.

  • @Jussy7433
    @Jussy7433 Год назад

    Ese isukari yaba aringombwa,ntago wakoresha amazi namata gusa?mwansobanurira Murakoze

    • @nutrimediplus
      @nutrimediplus  Год назад

      Ni protocol yakozweho na WHO n'abandi bafatanyabikorwa babikoreye ubushakashatsi ntago aribyo twihimbiye. Bagerageje kwigana ibyakwenda kumera nk'amashereka kko nayo burya abamo isukari kdi umwana aba ayikeneye. Gusa ibyiza mwakoresha infant formula ni amata y'abana yo mu bikombe niyo meza kuruta ibi. Gusa byose bikorwa iyo amashereka atabasha kuboneka.

  • @ReformedByChristAlone
    @ReformedByChristAlone 3 года назад

    Urakoze cyane #Nutritionist_Leah

  • @fannynyira3197
    @fannynyira3197 Год назад

    Nonese ko umwana wange nyamuha akazana ibiheri byinshi kumubiri?

  • @uwinezagrace8866
    @uwinezagrace8866 3 года назад

    Urakoze cyane!! ese ariya
    mata y,inyange abayaciye mu byuma biremewe kuyamuha? cg umuntu yamuha ayo bakamye kunka wizeye?

    • @nutrimediplus
      @nutrimediplus  3 года назад +1

      @Grace ubonye ayinka wizeye ntakibazo ariko nay'inyange ni meza ntabintu byinshi baba bayakoreye nayo yakoreshwa gusa ni kubana batabasha kuba babona ariya yakorewe abana yo mu bikombe kandi batabasha konka bihagije

    • @francoisenimugire361
      @francoisenimugire361 3 года назад

      Umwana guhera kuri 6mois se we amata wayamuha uko ntamazi umuvangiye?

  • @niyonsengajosiane2339
    @niyonsengajosiane2339 2 года назад

    Mbanje kubashira, none umuntu ahaye umwana iriya nshyushyu yo munganda(mukamira)nabwo yafungura muri ibyo bipimo?

  • @ayaanradjabtv3096
    @ayaanradjabtv3096 3 года назад

    Murakoze cyane tukugira inama nziza,nne aryamata yomwishashe Natura nimeza kuyaha umwana Ari murugero rwamezi9

    • @nutrimediplus
      @nutrimediplus  3 года назад

      Oya ariya mata yo mu ishashi yo kuyapima biragoye ni byiza gukoresha asanzwe.

  • @didineumutesi3827
    @didineumutesi3827 3 года назад

    Merci Leah ku nama nziza uduhaye akabazo gato narimfite amata y'inka ku mwana wa mezi atandatu twayategura yo gute kugirango adatera umwana byabiheri byo kumaguru ?

    • @nutrimediplus
      @nutrimediplus  3 года назад

      Ibyiza nukumuha make atarenze 500ml ku munsi nibyo byamurinda kugira biriya biheri

  • @bdckayonza4395
    @bdckayonza4395 Год назад

    Niki waha umwana wabuze apetit

  • @IhimbazweNadine
    @IhimbazweNadine 6 месяцев назад

    Nonese kuvanga amata mugikoma byo ntangaruka byagira ku mwana?

    • @nutrimediplus
      @nutrimediplus  5 месяцев назад

      Umwana urengeje umwaka ntakibazo!

  • @solangemukashyaka741
    @solangemukashyaka741 Год назад

    Muraho?nanjye ndi umubyeyi.umwana abanza iki ari imbuto namata.ese umwana arya irongi afite amezi angahe

    • @nutrimediplus
      @nutrimediplus  Год назад

      Irongi yarirya igihe atangiye imfashabere. Imbuto n'amata byose nta formule yicyo abanza gusa iyo yonka bihagije singombwa amata

  • @mukandayisabamariechantal3890
    @mukandayisabamariechantal3890 2 года назад

    Hi isukari ntiyagira ingaruka kumwana

    • @nutrimediplus
      @nutrimediplus  2 года назад

      Oya iyo ukurikije ibyo bipimo ntakibazo kirimo. Ikindi no mu mashereka cg mu mata y'abana yo mu bikombe byose bibamo isukari ikwiriye.

  • @tuyizerereverien1926
    @tuyizerereverien1926 3 года назад

    Kuberiki umwana ufite amezi 6 kugeza kuri 12 ashobora gufata amata atavanzemo amazi? Ngewe numvaga yakabyemerewe afite byibura amezi 12.uzatubwire impamvu umwana ufite amezi 6-12 ayemerewe murakoze.

    • @nutrimediplus
      @nutrimediplus  3 года назад +5

      Urakoze Tuyizere, rero ubu buryo bukoreshwa ari amaburakindi kuko ubusanzwe umwana uri munsi y'umwaka yakagombye gukoresha amata yabana yo mu bikombe cg se akonka agafata nizindi mfashabere ariko mugihe bidashoboka kubera ibibazo byinshi bitandukanye harimo nikibazo cy'ubushobozi cg umwana atari kumwe na nyina ngo yonke gusa nibwo ibi byifashishwa kugirango umwana atagira imirire mibi. Rero niyo mpamvu ku mwana urengeje amezi atandatu aba yanywa amata atongeyemo amazi kko igogora rye riba rigenda rikura kandi aba ashobora no kunywa amazi ukwayo kandi yanatangiye gufata imfashabere ( ark byose ni igihe ibindi navuze hejuru bidakunda) ndizera usobanukiwe neza.

    • @tuyizerereverien1926
      @tuyizerereverien1926 3 года назад

      @@nutrimediplus murakoze cyaane

  • @nadineuwizeyenana1314
    @nadineuwizeyenana1314 2 года назад

    Nido yemewe kumwana wamezi 4??

  • @dariusbikorimana4903
    @dariusbikorimana4903 3 года назад

    Ese nisukari iyariyo yose?