VIDEO archive ya Agata: N'ubwo amaze iminsi 3 apfuye, Col Bagosora yahemukiye UWIRINGIYIMANA Agata

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 26 сен 2021
  • UWIRINGIYIMANA Agatha

    Ni umwe mu bagore bagaragaye muri Politiki mu kinyejana cya Makamyubiri mu gihe mu Isi batari benshi nko mu kinyejana cya 21. mu Rwanda aza imbere cyane mu bagore ba mbere bahamije ko bashoboye nk’ ikimenyetso cyuko abagabo n’abagore bashoboye icyumwe yakora n’undi yakibasha kandi ko bashobora kuzuzanya bagatera imbere. Ababanye nawe bavuga ko yari umuntu uzi gufata kandi agahagarara ku byemezo bye.abana be bahamyako yari umubyeyi mwiza utarigeze wishimira na Rimwe kubarera bajeyi kuribo yari umubyeyi ukwiye.yabaye umuyobozi wa Guverinoma mu gihe u Rwanda rwari rufite ibibazo byinshi byumwihariko ibishingiye ku macakubiri na Politiki zitari zikijyanye n’igihe.uyu mvuga ni Madamu Uwilingiyimana Agathe wabaye Minisitiri w’intebe mu Rwanda mu mwaka wa 1993 kugeza mu 1994.ubu Uwiringiyimana Agathe ni umwe mu Ntwari z’igihugu mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1995.mu kiganiro cyuyu munsi Tugiye kugaruka ku buzima bwihariye ndetse n’ibyaranze urugendo rwa Politiki rwa Madamu Uwiringiyimana Agatha cyangwa Madame Agatha nkuko bakundaga kumwita.Iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku NTSINZI TV iki wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye Wumva ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.
    Madamu Uwiringiyimana Agatha yavutse tariki ya 23 mu kwa gatanu mu 1953 ku babyeyi be Juvenal NTIBASHIRAKANDI na Saverine NYIRANTIBANGWA yavukiye ahitwa Segiteri Gikore Komini Nyaruhengeri mu cyahoze ari Perefegetura ya Butare ubu ni mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo.ni ku birometero 140 Uvuye mu mu mujyi wa Kigali ugana mu mu maburengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda.yavukiye mu muryango w’abahinzi yari umwana wa Gatandatu mu muryango w’abana umunani .ni no muriyo myaka umuryango we wimukiye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo icyo gihe yari Congo Mbiligi mu rwego rwo gushakisha imibereho gusa waje kugaruka iwabo I Butare mu 1957.aha ni naho yize amashuri abanza aho yagendaga hafi amasaha abiri ajya ku Ishuri buri munsi aya mashuri yayashoje atsinda ikizamini cya Leta nyuma yaho yahise akomereza mu Ishuri ryisumbuye rya Notre Dame de Citeau mu mujyi wa Kigali rimwe mu meza yari mu Rwanda mu myaka ya 1970 umuryango we ntabwo wari wifashije cyane kuko kubona amafaranga angana 6000 y’u Rwanda yishyurwaga ku gihembwe kimwe muricyo gihe byasabye ababyeyi be kugira amwe mu matungo bari batunze bagurisha kugirango Agatha ajye ku ishuri nyuma yo kubona ibyo bibazo by’ubushobozi kandi hari hakenewe amafaranga yo kumwishyurira. Umubyeyi we ariwe se umubyara yahise aha inshingano musaza wa Agatha wari mukuru witwa Gaspard HANGIMANA kujya gushaka akazi I Kigali kugirango afashe mushiki we kwiga .uyu mugabo wari waraherekeje mushiki we ku Ishuri we bwambere yafashe umwanzuro wo kujya gushaka akazi kugirango afashe mushiki we kwiga kuko niwe wari amizero yo gutera imbere k’umuryango wabo uyu HANGIMANA Gapard we ntiyari yarize
    Mu kiganiro yagiranye na KT Press HANGIMANA Gaspard yaragize ati”nari umukozi usanzwe narwanye no gushakisha udufaranga ngo ntangire gushakisha ukuntu nacuruza imyenda yacaguwa .yakoze ako kazi kugirango afashe mushiki we kwiga gusa aza kubona ko ubwo bucuruzi ntacyo buzamufasha ahitamo kujya muri Uganda aho byamutwaye icyumweru ajyayo n’amaguru cyane ko nta mafaranga y’imodoka yari afite .yakoze imirimo itandukanye afasha mushiki we Agatha kurangiza amashuri kuko Agatha kuba yari afite ubwenge n’ubushobozi bwo gutsinda ntibyari ikibazo yari umuhanga bihagije.ibyakozwe na HANGIMANA Gaspard Byagumye ku mutima wa Madamu Uwiringiyimana Agatha ubuzima bwe bwose kuko yarinze apfa ariwe wishyurira abana bose ba musaza we amashuri amwitura ineza yari yaramugiriye akabasha kwiga .Uwiringiyimana Agatha yarangirije muri Notre Dame de Citon mu 1973 aho yavanye impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye mu kwigisha.ahita ahabwa Buruse yo kujya kwiga mu ishuri rya IPN (Institut Pedagogique National). mu 1976 yashakanye n’umukunzi we w’Igihe kirekire bari bariganye Bwana Ignace BARAHIRA batura I Butare umwaka ukurikiyeho bahise bibaruka umwana wabo wa mbere.amaze kubona impamyabumenyi yo kwigisha yo ku rwego rwa kaminuza .mu 1983 Madame Uwiringiyimana Agatha yatangiye kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yigishaga isomo ry’ubutabire
    #IntsinziTV #ColonelBagosora

Комментарии • 107

  • @catherinemuyango8741
    @catherinemuyango8741 2 года назад +15

    She had a convincing voice .very confidant our beloved Minister Agata with high self esteem .elegant ...I love you Rip sister in christ

  • @deonshimirimana5723
    @deonshimirimana5723 2 года назад +6

    Agata Imana izomuhe ijuru ,yabaye intwari peee

  • @hassanbzbsan3078
    @hassanbzbsan3078 2 года назад +18

    Agathe R.I.P wari intwari kd tuzahora tukwibuka ubutaripfana nubumuntu wagaragaje muguharanira ubumwe bwacu nkabanyarwanda urindorerwamo yacu nkurubyuruko mugukunda igihugu ✌️

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise3767 2 года назад +14

    Sha bagosora we.urajyahe.ko Agatha nabatutsi wishe
    Ha ko batakugwa amahoro.

    • @nyiraminanijudithibaduheam3502
      @nyiraminanijudithibaduheam3502 Год назад

      Ubundi ingihugu cyacu kigize ababyeyi bameze nkuyu igihugu cacu yaba paradizo ko meza uruhukire mumahoro mubyizi mwiza warintwari lmana iduhe ababyeyi bafite umutima nkuwawe nukuri

  • @wamupepe5301
    @wamupepe5301 Год назад +4

    Une femme rwandaise capable

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 2 года назад +23

    Bajya bavuga ngo umuntu arivukira uyu mumama yarivukiye mukugira umutima mwiza udatoranya

  • @ibangamurugendotv6646
    @ibangamurugendotv6646 2 года назад +8

    Ruhukira mumahoro mubyeyi mwiza 💝

  • @justinaloha6224
    @justinaloha6224 3 месяца назад

    Agathe was a great hero

  • @ngagishow2614
    @ngagishow2614 2 года назад +3

    Iteka iyurumunyakuri ugera kutsinzi kbsa uyu mudamu Agatha yarumunyakuri umu maman mwiza I mana imwakire mubwami bwayo.

  • @ishimwearnaud8830
    @ishimwearnaud8830 Год назад

    Agatha Wiringiyimana Imana ibanenamwe (dame de qualité). Politique yirenganizi ishingiye ku mbwoko zero gahunda yabaswa.

  • @ntahugalievin1340
    @ntahugalievin1340 2 года назад +8

    Abana ba Agathe bakwiy passeport diplomatique y, urwanda mukabaha icubahiro kuko mama wabo yarabasigiy amateka Meza y, ubutwari

  • @julesbigirimana2674
    @julesbigirimana2674 2 года назад +9

    Izo like muzimpe mbaye uwa 1

  • @patrickemmanuel2244
    @patrickemmanuel2244 3 месяца назад

    That mam was hero for sure.

  • @humbleguy3756
    @humbleguy3756 2 года назад +2

    Ruhukira mumahoro mubyeyi mwiza💖 warufite ijambo pe👏

  • @biziyaremyeaimable9512
    @biziyaremyeaimable9512 2 года назад +4

    Agathe umunyepolitike w'ibihe byose

  • @nkundaurwandatv
    @nkundaurwandatv 2 года назад +5

    Turabakunda cyane kandi tubakurikirana umunsi kuwundi

  • @worldevolution1013
    @worldevolution1013 2 года назад +2

    Isi igize abantu nka agata yaba nziza siyumvisha ukuntu umuntu atekereza kwica undo mugihe twese iyi isi ntagihe gihagije tuyifiteho kurijye mbona ntakiruta amahoro nurukundo tugategereza ko ubu buzima bugena iherezo ubwabwo sad story

  • @NshimiyumukizaTheophile
    @NshimiyumukizaTheophile 2 месяца назад

    Imana iri kumwe nabishwe Bose bazira ubusa

  • @kajukatitus9092
    @kajukatitus9092 2 года назад +5

    Agatha ait paix et repose en paix warufite ibitekerezo byubaka.

  • @catherinemuyango8741
    @catherinemuyango8741 2 года назад +17

    Agata Ndamwibuka rest in peace

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 2 года назад +3

    Thx chris et prudence really appreciated

  • @catherinemuyango8741
    @catherinemuyango8741 2 года назад +12

    Bagosora yamwiciye kwikubira yumva Agata Agiye kubaperezida .Inda nini.Ya Bagosora Ubugome!! Bujojoba!!

  • @mrgooner62
    @mrgooner62 2 года назад +5

    Ikigaragara ni uko Agathe yari intwari kabisa! Naho Habyarimana we, akagira ingengabitekerezo ya genocide n'ironda karere,akarushwa ubwenge n'ubugome n'umugore we.

  • @amanijeanclaude28
    @amanijeanclaude28 2 года назад +5

    turahabaye rwose

  • @alexisbuchana5188
    @alexisbuchana5188 6 месяцев назад +1

    Can U imagine such question from a journalist

  • @amanijeanclaude28
    @amanijeanclaude28 2 года назад +3

    Turahabaye rwose

  • @user-vk5et1iv3p
    @user-vk5et1iv3p 4 месяца назад

    Femme inoubliable!

  • @mamacharleneofficial4502
    @mamacharleneofficial4502 2 года назад

    Umubyeyi wintwari agata Ruhukira mumahoro mubyeyi

  • @halikiahmat
    @halikiahmat 2 месяца назад +1

    Je ne comprend rien, j’aimerais bien comprendre le kynia Rwanda mais j’y arrive pas, aider moi à me traduire svp.

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms3798 2 года назад +1

    Turabona ubukotanyi mwagize Mur'Isonga HE president Paul kagame🙏🇷🇼

  • @gakubafiston5399
    @gakubafiston5399 Год назад +1

    wari intwari imana iguhe ijuru

  • @humura11c96
    @humura11c96 2 года назад +5

    Wari imtwari wa mubyeyi we

  • @cecilehakizimana6966
    @cecilehakizimana6966 2 года назад +2

    Agathe yigisjije muli Groupe Scolaire de Butare ntiyigigishije muli UNR.

  • @NshimiyumukizaTheophile
    @NshimiyumukizaTheophile 2 месяца назад

    Bazira ibitekerezo abandi bazira uko babutse

  • @FromstonetoAI123
    @FromstonetoAI123 2 года назад +2

    Ibisubizo bito kandi nyabyo pe yarumuhanga pe

  • @dieudonnemanzambi7177
    @dieudonnemanzambi7177 2 года назад +1

    Very sad indeed !

  • @gideonaketch7705
    @gideonaketch7705 10 месяцев назад

    Please please we need English version

  • @lobservateurthinkrwanda6512
    @lobservateurthinkrwanda6512 2 года назад +6

    Banyarwanda, ibi ntibizongere pe

  • @user-ti9mc5ti8e
    @user-ti9mc5ti8e 3 месяца назад

    Umnva abanyamakuru babahezanguni ibibazo babazaga

  • @EphraimRwanyonga
    @EphraimRwanyonga 3 месяца назад

    Kurasa. Indege no gupfa kwa habyarimana bihurira he no gutsemba abatutsi

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms3798 2 года назад

    Turabubona ubutwari intwari zagize muri mwebwe Afande HE President Paul kagame kuko kuva mubohoye igihugu mugahagarika Genocide yakorewe abatutsi1994 ubu Rwanda niyambere muri Africa,Iyagatandatu kwisi mwisuku numutekano no kurwanya Covid19 🙏🇷🇼

  • @remynsanzimfura7962
    @remynsanzimfura7962 2 года назад

    Nibe nawe

  • @alexisbuchana5188
    @alexisbuchana5188 6 месяцев назад

    Rukokoma had reason kwanga Kambanda umuhezanguni... unfortunately yaraje ahekura igihugu

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise3767 2 года назад +1

    Abana back agata
    Bakwiliye guhabwa imyanya.nka ba ministre

    • @maniragabaapollinaire7588
      @maniragabaapollinaire7588 2 года назад +11

      None se kuba ministre ni ishimwe umuntunahabwa cg ni ubutumwa bwo gukorera igihugu buhabwa umuntu ubifitiye ubushobozi. Baramutse se ubwo bushobozi batabufite? Bazabicaze muri ministère gusa kubera ko mama wabo ari intwali y'igihugu???? Mama wabo yabaye intwali abana nabo nibaharanire ubwabo butwali tubifurije guhirwa

    • @EdrissiaDeJah
      @EdrissiaDeJah 2 года назад +5

      Inshingano sigihembo!!!Bazahabwe Ubumenyi Bakeneye nabo Bazashobore Kugaragaza Ubutwari nkuko Nyina yabikoze!!!!!! Uyumugore Nurugero Rwiza kumukobwa Wese 💝Niyiruhukire Umubyeyi nyawe Urwanda Rwigeze

  • @muhawenimanajeanpierre107
    @muhawenimanajeanpierre107 Год назад

    Ariko reba ukuntu ibintu bizamo shitani, ubu Habyarimana iyo aza akemera iyo Gouvernement: ibintu biba byaragiye mumuronko, ibyabaye byarikuba murugero ruto, kuko harikugaragara mo ubwumvikane Abagizi banabi bakagenza make

  • @NshimiyumukizaTheophile
    @NshimiyumukizaTheophile 2 месяца назад

    Ntituzabibagirwa

  • @bugingokevin9664
    @bugingokevin9664 2 года назад +4

    Nakomeze aruhukire mw ijuru ry intwari,umubyeyi witangiye ubunyarwanda

    • @sandrineakayesu7666
      @sandrineakayesu7666 2 года назад

      Ariho ajyiye ijuru ryaba ritabaho pe nibigambo bibi.yagiraga

    • @snks4dh
      @snks4dh 2 года назад

      @@sandrineakayesu7666 mwanka uvugisha ukuri.bagasora niwe yavugisha ukuri 🥶

    • @Decoration20247
      @Decoration20247 2 года назад

      @@snks4dh ubwo nawe uri nkawe uragapuuuu

    • @snks4dh
      @snks4dh 2 года назад

      @@Decoration20247 muzopha mwangara nka gahini imivumo ibuzuyeko, nimwihane kumaraso mwakoze. Je narinzi ko atazopfa 🤮

    • @JackSon-sl3ct
      @JackSon-sl3ct 2 года назад

      @@snks4dh birigwa bayererana amaraso yabatutsi bazoyazira

  • @nyirangirimanaagnes8651
    @nyirangirimanaagnes8651 2 года назад +1

    Mbega Mana yanjye.,.ibi bihe by'ikinamico ndabyibuka.

  • @deputephilbert2161
    @deputephilbert2161 2 года назад +2

    Indege se uwayihanuye ntaramenyekana keretse wowe gusa nabandi bake kubera impamvu za political arko benshi barazi uwayihanuye cyane👌

  • @IWACUIRWANDAKIGALIRWANDA
    @IWACUIRWANDAKIGALIRWANDA 2 года назад

    Ubu se ko amusanzeyo!injiji gusa

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 2 года назад +6

    Ubuse ko yamwishe ntamusanzeyo

    • @murenziinocent7702
      @murenziinocent7702 2 года назад

      Cyimusanzeyoda

    • @catherinemuyango8741
      @catherinemuyango8741 2 года назад +1

      Yeep Yamwishe aziko ahari we Azabaho Nka Bya Birunga none amusanzeyo!!!( Bagosora usanze Agata n.abacu Bose wishe)

  • @khankelly9781
    @khankelly9781 2 года назад

    Genocide yatewe n'ubugambanyi n'abataravugaga kimwe na president Habyarimana. Abarwaniraga ubutegetsi bari banshi ndetse ikibazo cya moko nacyo nticyari cyoroshye ngo byari ibintu bizwi cyane . . Byoroheye abarwanyaga ubutegetsi kwinjira igihugu. Hari igihe umuntu avuga ngo niba atabyemeye twese tugomba kubihomba . Nyamara agitate kugaruka zizakurikira gusa Bagosora hari speech yavuze ngo ni bibeshya imperuka izaba . Byose bavuze barasobanutse . Ikibi nuko hari rubanda rwishoye murugomo rugafatanya n'abagambanyi . Niba FPR Inkotanyi bari bafite za maneko imbere mu gihugu urumva ko hatari ikibazo gikomeye kandi zikora no mu nzego z'igihugu . Gusa hari mission yo guhirika ubutegetsi kuri FPR Inkotanyi. Kayumba n'abandi bemera ko ari bo bahanuye indege ya Habyarimana. Gusa America 🇺🇸 cg Europe,Asia ntibashobora kureka Africa yigenge. Wakibaza uti: kuki ingabo z'urwanda zakomeje zikinjira muri Congo 🇨🇩 birazwi . Bavuga uburyo bahiritse ubutegetsi bwa mumbuto . Hari abantu tutajyanwa n'amarangamutima . Gusa twese tugomba kwemera gukoma amashyi tutirengagije ukuri benshi bakorerwa Akarengane bitwaje ibyigihe cyashyize
    FNL n'abandi bose ni kimwe kuko bose bijyiye bahungabanya umutekano wa banyarwanda. Iyo ukoreye neza Boss neza arakuzamura mu ntera akakuvuga ibigwi nyamara abo mukorana bakuvuma.

  • @twinamatsikonelson5968
    @twinamatsikonelson5968 11 месяцев назад

    Was she killed by RPF or Habyarimana's gov't?

  • @NtivuguruzwaVisent
    @NtivuguruzwaVisent 3 месяца назад

    C Ninde wasinye kuruhande rwa fpr n'umusaza h p kagame?

  • @EphraimRwanyonga
    @EphraimRwanyonga 3 месяца назад

    Nzapfa ntakunze ibwa

  • @sosthenetwahirwa
    @sosthenetwahirwa 2 года назад

    RP tuzahora tukwibuka

  • @kalisa2549
    @kalisa2549 2 года назад

    Sha ibibintu biraducanga pe njyewe ngenda numva ibitekerezo 🤔mbona inkotanyi ahubwo ariyo yazanye intambara pe niba aribo bahanuye indege kandi wumva ingabo za Fpr habyarimana yari yarazemereye kuza ano harimo akantu numvaga

  • @mbatuyimanaclaude9359
    @mbatuyimanaclaude9359 2 года назад

    Mukomezekwibustaabanyarwandaamatekayaprotiquezakorewemugihucyacunukuliagataarenzeintwali

  • @kizitomihigo9489
    @kizitomihigo9489 4 месяца назад

    Oya, ntukayobye abanyarwanda.
    Indege ya Habyarimana Juvenal yarashwe na Fprinkotanyi Killing machine

    • @MurahoRwanda250
      @MurahoRwanda250 3 месяца назад

      Byerekana naho kuvuga gusa ni zero

    • @kizitomihigo9489
      @kizitomihigo9489 3 месяца назад

      @@MurahoRwanda250 kurikira Ibiganiro bya tito Rutaremara dr rudasingwa kayumba nyamwasa Major rutayomba Bicahaga etc.

    • @MurahoRwanda250
      @MurahoRwanda250 3 месяца назад

      @@kizitomihigo9489 ndabikurikira knd ntabirimo knd nubwo baba baramwishe ntacyapfaga .

    • @kizitomihigo9489
      @kizitomihigo9489 3 месяца назад

      @@MurahoRwanda250 "utazi ubwenge ashima ubwe".

  • @mpumyiroraiyamakenga1927
    @mpumyiroraiyamakenga1927 2 года назад +1

    Mwarwaniye iki se mama? Singuseka ngo waratabaruyse kuko twese tuzagenda ariko reka mbaze abakiriho mwari kumwe mbese Demokarasi mwaharaniraga mwarayibonye?Dore ko kwa Habyarimana ngo ntayaharangwaga.

    • @jacksonkimenyi3977
      @jacksonkimenyi3977 2 года назад +2

      Democracy twarayibonye ubu Rwanda ruyobowe nutarobanura kubutoni. mu Rwanda nta politic yamacakubiri ibaho. Abanyarwanda twese tubana mu mahoro ikirahuri ntago kiruzura ushatse nawe wataha ukaza ugafatanya nabandi kubaka u Rwanda. munzego zose z'ubuzima n'ubutegetsi by'igihugu harimo amoko yose. ibintu bitigeze bibaho kuri leta zambere ya RPF. ubundi nuko uwabaroze atakarabye mwari mukwiye kuzajya mwirahira RPF.

    • @lizalolo725
      @lizalolo725 Год назад

      Icyo RPF itakoze ni iki koko usibye kudashima ninda nini kndi mukaba muvugira ishyanga na benewanyu bababeshya ngo mudatahuka.

  • @brightvonline5088
    @brightvonline5088 2 года назад +4

    None se aba bana ko batavugwaho cg ngo bahabwe ishimwe ku bw'umubyeyi wabo!?

  • @godskidstv4989
    @godskidstv4989 2 года назад

    She was very wise like victoire ingabire

    • @umunyabyinshiwokwakanene1813
      @umunyabyinshiwokwakanene1813 2 года назад +4

      Agatha yari imfura wimugereranya niriya ngona Victoire

    • @ahata7245
      @ahata7245 2 года назад

      Victoire is a stupid hutu extremist.
      Stop insulting the true hero Agatha, she was unique and one of the best Rwanda politicians of her generation. She will be really missed.

  • @ibangamurugendotv6646
    @ibangamurugendotv6646 2 года назад +1

    Tuzahora tukwibuka Mubyeyi wacu @UWIRINGIYIMANA_Agatha

  • @user-zv2ng6ov2k
    @user-zv2ng6ov2k 3 месяца назад

    uyumumama ntamacakubiri yagiragadisi yari intwari

  • @alexisbuchana5188
    @alexisbuchana5188 6 месяцев назад

    MDR y’a Rukokoma bari abaantu bashakaga amohoro through power sharing ariko abahezanguni ba karamira, kambanda, Sindikubwabo Bari biyemeje guhekura u rwanda

  • @umwebavuze8800
    @umwebavuze8800 2 года назад

    Ariko uziko muvuga ukagirango abo mubwira ntabwenjye bagira. Ukuri kurazwi sha.

    • @voila60
      @voila60 2 года назад

      Kwigumanire

  • @keshegi9177
    @keshegi9177 2 года назад

    Ntabwo nzongera na rimwe, na rimwe gufungura ibi binyoma bisa.

  • @keshegi9177
    @keshegi9177 2 года назад

    Ngo ar8ko.... ngo birashoboka ko.... ngo ngo ngo ngo..... ibi bizubaka iki KOKO ? Nothing.

  • @keshegi9177
    @keshegi9177 2 года назад

    Ariko iyo muvuga ibi; mwumva nta soni KOKO ??? MUBONA IBINYOMA BIZARANGIZA KURIRA INGAZI KOKO??? NTIMUMWARA !!!!!!!!!!

    • @hagumimanamartin2277
      @hagumimanamartin2277 2 года назад +1

      Jya ureka kubireba ntacyo tuzahomba kuko twebwe turabikunda kuko ariko kuri

  • @worldevolution1013
    @worldevolution1013 2 года назад

    Isi igize abantu nka agata yaba nziza siyumvisha ukuntu umuntu atekereza kwica undo mugihe twese iyi isi ntagihe gihagije tuyifiteho kurijye mbona ntakiruta amahoro nurukundo tugategereza ko ubu buzima bugena iherezo ubwabwo sad story

  • @sosthenetwahirwa
    @sosthenetwahirwa 2 года назад

    RP tuzahora tukwibuka