Mgr Phocas NIKWIGIZE, Procedamus in Pace/ Nitugendere mu mahoro/ Warazimiye, ariko ntiwazimye.

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 15 сен 2024
  • Ijwi ry’impunzi
    TWIBUKIRANYE
    Musenyeri Phocas Nikwigize, Procedamus in Pace/ Nitugendere mu mahoro/ marchons dans la paix.
    Warazimiye, ariko ntiwazimye.
    Abakubonye bwa nyuma, bavuga ko umaze kubona abari bakiri bazima mu bo mwahunganye bakwiye imishwaro, dore ko benshi bishwe barimo n’umubyeyi wanjye Mariya Nyirabukeye, hari abatari bake bafashe inzira ijya mu Rwanda. Waravuze uti, nanjye turajyanye. Kandi koko aho mwahabaye abagabo.
    Muri uko gutahuka kwawe se, wazimiriye he? N’uyu munsi ukaba nta kirari cyawe cyamenyekanye ku umugaragaro, nta n’igituro.
    Bamwe ngo bakubonye ku mupaka w’u Rwanda na Kongo iriya yitwaga Zaire ngo wambaye umwenda w’intore z’Imana, umwambaro w’abasenyeri ba Kiliziya Gatulika.
    Hanyuma
    Harya ngo amazi y’ikiyaga cya lac vert nicyo kizi amateka yawe? Nta wamenya.
    Musenyeri Phocas benshi bitaga Kantondwa, warazimiye, ariko ntiwazimye.
    Ubuzima bw’abazimu bugaragarira mu ubuzima bw’abazima. Kuko babagarura mu bazima babibuka cyane cyane iyo bavuga umurage basize n’icyuho basize Ku umunsi nk’uyu mu kwezi uku turimo kw’ukuboza 1996, wari wabuze nta n’umwe uzi irengero ryawe.
    ijwi ry’impunzi, wararizize, tukwibuke tutakubika.
    Twibuke- Twibukiranya
    Ikondera Libre
    Bruxelles 02/01/2023

Комментарии • 20

  • @Mupendwa
    @Mupendwa Год назад +9

    Ruhukira mu mahoro Musenyeri Nikwigize Phocas, ni wowe wampye ROHO Mutagatifu agukomrereze ubuzima nyuma y’ubu ngubu!!!!! 🙏🙏🙏🙏❤️❤️❤️udusabire natwe tuzagusangeyo umunsi tuzakurwa muri iyi si!!

  • @FantomasPK
    @FantomasPK Год назад +6

    Urupfu rw'uyu muntu w'Imana ruzabazwa umwicanyi ruharwa Generali Ibingira kuko amaraso amaze kumubana menshi mu bwonko yumvikanye arwigamba!
    Nakomeze aruhukire Ahera yakoreye akiriho!🙏🙏🙏

  • @marieclairemukamugema4991
    @marieclairemukamugema4991 Год назад +7

    Mwubahwe mwese abadufasha kuzirikana abazize ubugome.

  • @tuyishimebrigitte233
    @tuyishimebrigitte233 Год назад +5

    Izi nkotanyi zizabazwa byinshi cyane.

  • @jeannezawadi9208
    @jeannezawadi9208 Год назад +4

    Ntibakazime, bakomeze baruhukire mu mahoro! Murakoze cyane.

  • @brigitteuwase5946
    @brigitteuwase5946 Год назад +4

    Reposes en Paix Mgr Phocas Nikwigize , hamwe n abandi Beza mwagiye tukibakeneye,
    Nzaziri kana iteka ko wa nkomeje nkiri muto, n aho Nari ndyamye mu bitaro warankomeje kandi ndakira.
    Tuzagukumbura Zo ntituzazikumbura
    Wasize Nkuru nziza i musozi, zo zizasiga imivumo
    Izihirwe Heza n abeza Mgr Pacificateur ❤

  • @venustehabiyaremye3390
    @venustehabiyaremye3390 Год назад +2

    Ayo mahoro yagyize intego yayagyezemo. Namwe niyo mukomeje guharanira mumuterekyera. Abasabire mwembi umugyisha w'Imana.

  • @kazagwajohn2147
    @kazagwajohn2147 Год назад +4

    Iyi radio se iracyabaho

  • @MAKOJocker
    @MAKOJocker Год назад +3

    Ntimubaze ni za ngurube zamuriye 😭😭😭

  • @marieclairemukamugema4991
    @marieclairemukamugema4991 Год назад +8

    Wubahwe Agnès nkuko wubaha abandi.

  • @clauclaulolo7481
    @clauclaulolo7481 Год назад

    QUE SON ÂME SE REPOSE EN PAIX!🙏
    MON SEIGNEUR NIKWIGIZE PHOCAS , NTIWAPFUYE HAPFUYE ABAKWISHE ! 😭😭😭

  • @Doras42
    @Doras42 Год назад

    Musenye, ubu wibereye heza. Musabire rwa Rwanda, shitani na n'ubu iracyahari ndetse yabwaguye ibibwana byinshi.

  • @espoirkaburabuza3099
    @espoirkaburabuza3099 Год назад +2

    Repose toi en paix champion de l'église . Je suis sûre que tu es récompensé

  • @scientistchemist8210
    @scientistchemist8210 Год назад

    Uyu ntaburyo atageze Kwa Jambo, ndamwibuka neza aza akaduha umugisha tukiri bato, yigeze amfata akaboko yaje kuri Paroisse ya Mibirizi

  • @fleurmahoro4780
    @fleurmahoro4780 Год назад

    Urakoze Agnes rwose nawe uri uwagaciro.

  • @nsaanzumucogermain1143
    @nsaanzumucogermain1143 Год назад

    Nzahora mwibuka.
    Yangiriye ineza.

  • @emmanuelnduwayezu2804
    @emmanuelnduwayezu2804 Год назад

    Padiri Joseph Hitimana yari Représentant Préfectoral de l'enseignement Catholique muri Byumba (Inspecteur d'arrondissement wa écoles libres subsidiés)

  • @fleurmahoro4780
    @fleurmahoro4780 Год назад

    Umubyeyi Phocas n.abandi bazize ubugome ndenga kamere aruhukire mu mahoro kandi asabire Urwanda...

  • @singiza3982
    @singiza3982 Год назад

    Agnes, muzabaze Mgr Nzakamwita qui fut longtemps le prêtre protégé de mgr Phocas. Cyangwa se uwo ex padiri Bideri wari umututsi ukundwa na mgr Phocas. Ibya Ruhengeri ku gihe cya Mgr Phocas ntawabivuga ngo abirangize

  • @uwimana.jeanine1174
    @uwimana.jeanine1174 Год назад

    Nyagasani akomeze akwiyereke iteka.