Lt Gen Kayonga Charles na Batayo ya 3 muri CND

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 23 сен 2021
  • INKOTANYI Ep6:
    UBUTWARI BW’INGABO 600
    Kuva mu kwezi kwa cumi mu 1990 kugeza mu kwa karindwi mu 1994 Ingabo za RPA inkotanyi zagaragaje ubutwari ntagereranywa kuko Umurava wakataraboneka wizi ngabo niwo watumye zibasha kubohora u Rwanda. ibigwi byasizwe nizi ngabo ni byinshi kandi birihariye ariko mu myaka irenga itatu n’igice hari itsinda ry’ingabo zihariye nazo zakoze ibidasanzwe nazo zisiga izina ryihariye mu mateka y’u Rwanda izo nkubwira Ni itsinda rya RPA inkotanyi ryamenyekanye kw’izina ry’ingabo 600.izi ni ingabo zari mu itsinda ryaje mu mujyi wa Kigali zifite inshingano zo kurinda Abanyapolitiki 28 b’umuryango wa RPA Inkotanyi bari bategerejwe kwinjra muri Guverinoma y’inzibacyuho yaguye nkuko byari byaremejwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha.izi ngabo 600 rero zabashije gukora akazi gakomeye zirinda aba banyapolitiki ndetse zinatabara ubuzima bw’abantu benshi mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yari imaze gutangira.izi ngabo 600 zasize izina ringana gutya kuburyo buri munyarwanda wese nibura rimwe yigeze kumva inkururu yihariye yizi ngabo rero mu buryo bwihariye natwe iyi ngingo ijyanye n’ingabo 600 niyo tugiye kugarukaho mu gice cyagatandatu ku biganiro byuruhererekane twabateguriye bivuga ku mateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu.iyi ni Intsinzi Tv naho uwaguteguriye iki kiganiro ni BIZIMANA Christina jye ugiye kukikugezaho ndi Eric SAFARI .
    Mu kiganiro cyacu giheruka twagarutse ku gitero cyagabwe n’ingabo za RPA Inkotanyi cyamenyekanye “nk’igitero kitiriwe tariki ya 8” cyatangijwe ku Itariki ya 8/2/1993 cyari kigamije kwihangangiriza Perezida HABYARIMANA.
    nyuma yiki gitero rero impande zombi haba Uruhande rwa Leta ndetse na RPF Inkotanyi basubiye mu biganiro by’imishyikirano y’amahoro yaberaga I Arusha ndetse byanarangiye amasezerano y’amahoro asinywe hagati y’Impande zombi tariki 4/8/1993 ubwo Perezida w’u Rwanda HABYARIMANA Yuvenal ndetse na Chariman w’umuryango wa RPF Inkotanyi Colonel Alex KANYARENGWE basinyaga aya masezerano imbere y’intumwa zimpande zombi ndetse n’indorerezi zari muri aya masezerano.
    Aya masezerano yateganyaga ko Hazabaho gusaranganya ubutegetsi hagati y’impande zombi kuva ku mitegekere y’igihugu yo mu nzego za Gisivile kugeza ku buyobozi bw’ingabo za gisirikare na Jandarumoli.
    Aya masezerano yateganyagako ibiyakubiyemo bizashyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 37 nyuma yo kuyasinya ndetse aya masezerano yanateganyaga ingabo z’umuryango zagombaga kuza kureberera ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.izi ngabo zasabwe n’impande zombi ni ukuvuga Leta y’u Rwanda na RPF inkotanyi mu ibaruwa zandikiye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wabibumbye Boutros Gari icyo gihe yo ku I tariki 14/6/1993.
    Gusa ibyo gushyira aya amasezerano mu bikorwa mu minsi 37 ntibyakunze kuberako ingabo za MINUAR zatinze kuza mu Rwanda ibyo bituma icyo gihe kitakubahirizwa.
    Ingabo z’Umuryango wabibumbye zahawe izina rya MINUAR ryari riyobowe n’Umunyakanada Lieutenant Generale Romeo Dallaire zose zageze I Kigali mu kwa cumi na biri mu 1993.
    Izi ngabo zikigera mu Rwanda noneho byahise biba ikimenyetso ndakuka cyo gushyira mu bikorwa ibyari byaremeranijwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha.ubwo hagombaga kubaho kurahira hakajyaho Guverinoma yaguye y’inzibacyuho ndetse hakajyaho n’inteko nshinga mategeko.muri izi nzego zose rero zagombaga guhuriramo amashyaka atandukanye yararimo na RPF Inkotanyi kuko amasezerano ya ARUSHA yarabisobanuraga neza kandi byaremejwe ubwo rero abagombaga kuba ba Minisitiri ndetse n’abadepite bo muri RPF bagombaga kuza I Kigali kugirango barahirane n’abandi banyapolitki bo mu yandi mashyaka bagombaga kujya muri Leta imwe.
    Kugirango rero aba banyapolitiki ba RPF inkotanyi bave ku Mulindi baze I Kigali byasabye imishyikirano kugirango harebwe uko bazabaho nibagera I Kigali bazabaho ariko harebwe cyane cyane uko umutekano wabo uzarindwa nibwo RPF Inkotanyi yagaragajeko abanyapolitiki bayo bagombaga kugira inshingano muri Leta Y’inzibacyuho yaguye uko ari 28 bagombaga kujya I Kigali barinzwe n’ingabo za RPA Inkotanyi kuko umutekano wabo utari wizewe mu gihe waba ushyizwe mu maboko y’abandi. Ibyo byaremejwe ndetse binemezwa ko bazatura muri CND ahakoreraga inama y’amajyambere y’igihugu. Ingabo zagombaga kujya I Kigali zirinze aba banyapolitiki zagombaga kujya I Kigali zagombaga kuba 600 zifite intwaro zumvikanyweho kuko nyine icyari kizjyane kwari ugucunga umutekano.
    Izi ngabo 600 ziswe Batayo ya 3 zagombaha kugera I Kigali ziherekejwe na MINUAR ndetse kimwe n’abanyapolitiki kandi bo bagombaga gutura muri Hotel AMAJYAMBERE yari kukicaro k’Inama y’Igihugu y’Amajyambere CND.
    #IntsinziTV #Ingabo600 #The600SoldiersStory #Inkotanyi

Комментарии • 219

  • @kayongaledley5666
    @kayongaledley5666 2 года назад +6

    Urinkotanyi wamfurawe how i love to listen to this stories

  • @mbabazivestine6711
    @mbabazivestine6711 2 года назад +1

    Ndagukunda cyane kandi uzimpamvu uhatuye muramenye nkotanyi nimuzahatange pe aho niho haduhagarariye kuko abazungu batuzunguru ka pe twash,..... Huuuu mukore nkotanyi

  • @christineuwingabire3454
    @christineuwingabire3454 2 года назад +2

    Inkotanyi sha! Mbakunda mu ndimi zose. Iyo nshaka inspiration numva nacitse intege mpita numva documentary yazo nkabaduka. Ntago mwaturangira aho icyo gitabo twagikura " Inzira y' inzitane yo kubohora igihugu". Inkotanyi muri imfura.

  • @blanckzu4691
    @blanckzu4691 2 года назад +2

    Mwarakoze mwa mfura mwe inkotanyi cyaneeee🙏🙏 forever turabashimira🙏🙏🙏🙏😭

  • @nkotanyi2015
    @nkotanyi2015 2 года назад +25

    INGABO 600 I really love them ❤️🙏❤️

  • @niyomufashaj.sauveur8716
    @niyomufashaj.sauveur8716 2 года назад +2

    Bato Batari Gito ,Mwandwanye intambara ikomeye cyane kandi Mwari muyobowe N'umugaba ukomeye cyane ,,,Imana yakunze abantu Ibajya imbere mwagombaga gutsinda uko byari kuba kose ,Ibyo mwakoze turabibashimira cyane Buri wese wandwanye uru rugamba azanjye mu ijuru peeee .

  • @francechao8553
    @francechao8553 2 года назад +8

    Ooooooh!!! Urabyumva ugasesa urumeza. Insinzi TV hejuru cyane🕺🕺🕺🕺

  • @UwuwmukizaDenyse-xq4zx
    @UwuwmukizaDenyse-xq4zx 2 месяца назад

    Mwarakoze cyane

  • @raenildeuwambayinemailiza6166
    @raenildeuwambayinemailiza6166 2 года назад +2

    Murakoze cyane Intsinzi TV ku kiganiro cyiza cyane, naho ubundi Oyeee Inkotanyi "Merci beaucoup".

  • @jeannshimirimana3955
    @jeannshimirimana3955 2 года назад +4

    Yooo? Ewe nkotanyi? Mwarahezagiwe pee. Imana ibakomeze kuko mwavuye kure.

  • @murekeziaugustin5193
    @murekeziaugustin5193 2 года назад

    Ndashima cyane uyu Mugabo David. Nta bikabyo afite mu byo avuga. Ndifuza kumubona amaso mu yandi. Imana ikuragira, n'abana be .

  • @christellabianca
    @christellabianca 2 года назад +18

    Oyeeeeeee Nkotanyi! Forever grateful! 🙌🏾🙌🏾🙌🏾

  • @benonmasabo2440
    @benonmasabo2440 2 года назад +7

    Iki kiganiro gitumye nibuka byinshi kabisa inkotanyi zubahwe kandi itsinzi tv murakoze cyane

  • @ME-wj2ie
    @ME-wj2ie 2 года назад +2

    You need to interview afande Charles Kayonga …. One of the strategic commander to ever live.

  • @mugishadavid7748
    @mugishadavid7748 2 года назад

    Inkotanyi Imana izabahereze ijuru nimiryango yanyu mwaradutabaye nubwo abicanyi bari benshi kubaruta

  • @nyaminanijeanpierre6486
    @nyaminanijeanpierre6486 2 года назад +4

    inkotanyi ni ubuzima, I LOVE YOU SO Very much

  • @mugishadavid7748
    @mugishadavid7748 2 года назад +1

    Harakabaho inkotanyi nimiryango yazo kuko zaratubohoye tuba twarashize neza kuko interahamwe zari ziyemeje kudutsemba burundu , ariko Imana ishimwe itaremeye gutanga abatutsi ngo tumarweho

  • @theocxy7717
    @theocxy7717 2 года назад +34

    I have to say everytime I hear about these 600 RPF soldiers, nibuka agahinda mama yapfanye.. Her hero; my brother, ALEX RUGEMA who was one of 600 that she never got hug after the war.
    ALEX died in the war of liberating Kigali and sadly we never got to know how he died or where he was buried. 27 years later... we still hope to find closure someday 😢 😢
    I suppose there's a list of names of these soldiers. I hope one day to meet his friends or a combat buddy who knew him.. any information about my brother.
    Forever a hero in our hearts and not forget, ALEX.
    We lay a wreath on the tombstone of the unknown soldier in celebration of his heroic sacrifice.

    • @ndagijimanabenjamin8257
      @ndagijimanabenjamin8257 2 года назад +3

      Ohhh!One day this will be possible to see him, stay strong brother.

    • @dinahgatesi1615
      @dinahgatesi1615 2 года назад +2

      Oooooh sorry my dear one day you will see him kandi ni ntwari yigihugu be strong pe

    • @mukizaesperance9513
      @mukizaesperance9513 2 года назад +2

      Theo sinkuzi ariko ndumva mbabaye ndaguhobeye rwose Kdi ndagukomeye umuvandimwe yakozakzikeza Imana yamuhayubugingo buhoraho ndaguhobeye rwose ushirimpumu Ni ntimba kumutima ndaguhobeye wishavura

    • @Binome143
      @Binome143 2 года назад

      Nabandi bari abantu bicaga kk ntibamurashe atarasa

    • @oki-dn9ue
      @oki-dn9ue 2 года назад +2

      😴😴Ariko lnkotanyi zirakagira lmana abakiriho nabapfuye ni lmfura gusa Amarira arisuka ndiko numviriza amateka y’urwanda. Ariko Nkotanyi muri Abahizi pe! Kanatsinda mufise kizigenza muzima kagame. Mpore nta nyenzi lmana yaremye umuntu mwishusho yayo 🙏🏿🙏🏿

  • @mutamulizaclementine687
    @mutamulizaclementine687 2 года назад +1

    Oyeeeee nibuka turi iburundi mwasesekaye nibwo bwambere nishimye love u

  • @liveforbetterchange1081
    @liveforbetterchange1081 2 года назад +1

    Umuvandimwe wa papa yajyaga ambwira uko bahabaye nintambara yaho nkumva nejejwe nubutwari bari bafite nubwo yaje akisanga wenyine kubyakira bikamugora akitahira nyuma yaho nshima Imana ko yamukoresheje

  • @rwandajc92
    @rwandajc92 2 года назад

    Intwali yacu. Imana izamuhe umugusha n’abandi bose babohoye igihugu cyacu. Salut 🙏

  • @magnifiquenumukobwa5006
    @magnifiquenumukobwa5006 2 года назад +1

    Mwarakoze inkotanyi

  • @rutikangajanvier8372
    @rutikangajanvier8372 2 года назад +5

    Inkotanyi ni Inyabigwi zabohoye u Rwanda zitanga ubuzima Imana izahorane ni Inkotanyi

  • @tetebea7034
    @tetebea7034 2 года назад

    Ndabakunda byo mumutima Nkotanyi ,mbabona nkabamarayika mwoherejwe nijuru kudutabara,mwarakoze murakabyara muheke!

  • @neemacynthia
    @neemacynthia 2 года назад

    Mwarakoze mwarakoze Inkotanyu👏

  • @yromy6665
    @yromy6665 2 года назад +17

    Uburyo nkunda inkotanyi ntawabyiyumvisha, gusa nifuje kubayo ngifite imyaka 12 biranga kuko banze kunyakira bambwirako nkiri muto nzatanga umusanzu wanjye nakuze, mugihe ngitegeranyije amatsiko ngo nuzuze imyaka 18 nkuko nabyifuzaga igihugu kirabohorwa ndataha, nicyo kintu cya mbere cyanshimishije kubabona kugeza ubu ari RDF kandi bakigira ubutwari bkubwo bahoranye. Inkotanyi n'ubuzima turabubaha🙏🙏🙏

  • @iskedaonline3896
    @iskedaonline3896 2 года назад +4

    thx for all documentaries, muzatubwire amazina ya banyapolitiki bari kujya muri goverinoma na mazina yabari bungirije H.E ku rugamba.

  • @ireneeniyonkuru42
    @ireneeniyonkuru42 2 года назад

    Mwarakoze ntwari Imana izabibukire ku mirimo myiza mwakoze mwitangira urwababyaye rwari rugeze habi. Mbasabiye imigisha iva ku Mana

  • @solosalim3963
    @solosalim3963 2 года назад +5

    oyeeee RPA Inkotanyi

  • @kessienyamvura1524
    @kessienyamvura1524 2 года назад

    Inkotanyi cyane mwantwari ziwqcume mwubahwe bakundwa

  • @yvonnegahimakazi564
    @yvonnegahimakazi564 2 года назад

    Intwari pe...God bless you
    Bari bakwiye gukora Film y'iyi ntwari.🙏🏿
    Cg se azandike igitabo.

  • @chriss-jen
    @chriss-jen Год назад

    Yoo disi afande PC yari muto cyane

  • @uwijuruaimee5588
    @uwijuruaimee5588 2 года назад

    Mwarakoze inkotanyi 🙏♥️

  • @kalizafiona8908
    @kalizafiona8908 Год назад

    My favorite uncle k❤️❤️God bless you always my love

  • @shinefamilytv
    @shinefamilytv 2 года назад

    Ndabakunda nkaburaicyombaha mwarakozekugaragaza ubutwari imanaijyeibakomeza caneeeeee

  • @niyonshutiemmanuel2928
    @niyonshutiemmanuel2928 2 года назад +8

    Insinzi muri mukazi Karisa💪👌mukomerezaho, muduhe amakuru

  • @masckacharity8571
    @masckacharity8571 2 года назад

    Ndazikunda inkotanyi

  • @jeanbosconiyomugabo7024
    @jeanbosconiyomugabo7024 2 года назад +2

    Mwakoze akazi gakomeye Batayo 3

  • @bwimbamitali2726
    @bwimbamitali2726 2 года назад +2

    Ubutwari na resilience bigomba kutubera urumuri ruhoraho iteka .

  • @mugishadavid7748
    @mugishadavid7748 2 года назад

    Imana ishimwe yakuturindiye nubu ukaba ukiriho ndumva ngukunze warukiri muto ndakureba kuririya mbunda

  • @julioguitar9007
    @julioguitar9007 2 года назад

    Murakoze kuduha amateka y'ukuri

  • @geoffreykatusiime9437
    @geoffreykatusiime9437 Год назад

    Thanks so much RPF

  • @hassanmugabo963
    @hassanmugabo963 2 года назад

    Mwarakoze cyane 💪🏿💪🏿🙏🙏🙏

  • @alainkanobayire2078
    @alainkanobayire2078 2 года назад +4

    Congrats our heroes! Ndakunda inkuru zokuramba bya hatari. Uzaduhe number z'uyu mugabo tuzamushimire. Ndumva ariye kw'i cash zanjye nakwishima kabisa.

  • @ornellaisimbi7324
    @ornellaisimbi7324 2 года назад +4

    Nyagasani yarakurize mama. Inkotanyi nubuzima. Mwarakoze nkotanyi💯

  • @TangoAlpha6
    @TangoAlpha6 2 года назад +17

    Bamwe muba O.C bayoboye izi ngabo murugamba rwo kubohora igihugu barahari , byaba byiza muba tumira mubiganiro nkibi bakaduha amateka babayemo.

  • @urunganotv194
    @urunganotv194 2 года назад

    Inkotanyi cyane👏👏👏👏👏👏👏👏👏

  • @gaterarwabugiri3600
    @gaterarwabugiri3600 2 года назад +3

    Ibi biganiro bitwongerera imbaraga zo kurwanirira igihugu mbanumva kinkora kumutima gsa mwarakoze cyane ba papa na bakuru bacu ibyo mwarwaniye ntituzabirekura gutyo gusa !!!tuzabisigasira mumbaraga zose

    • @JonasKamanzi-ot5fb
      @JonasKamanzi-ot5fb 11 месяцев назад

      Izongabo 600 barabasirikare,kabuhariwe,batoranijwe,muma,batayo,yose,baribamudahusha,bashoboraga,nokura,isazi,irikurutugurwumuntu,kandi,barabasirikare,bashoboraga,kwirwanaho iminsi9 ntawurabatabara,

  • @freddyndayikunda5039
    @freddyndayikunda5039 2 года назад +6

    Urintwari wapfurawe God bless you forever

  • @gracemukantwari9100
    @gracemukantwari9100 Год назад

    ❤💙 Urwanda rufite imana

  • @ngabodavidpax5782
    @ngabodavidpax5782 Год назад +1

    RPA our life🙏

  • @mamiimena8365
    @mamiimena8365 2 года назад

    Wowwwwwww Ndabakunda nanapfa pe

  • @samuelintwari5850
    @samuelintwari5850 2 года назад +5

    Ndagukunze wa ntwari we ngukuriye ingofero ramba ramba @Major David kagire inka nabana.

  • @mwisenezaolivier6363
    @mwisenezaolivier6363 2 года назад

    We thank you🙏

  • @maserajustine4332
    @maserajustine4332 8 месяцев назад +1

    ❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️

  • @muragwaclaude6112
    @muragwaclaude6112 2 года назад

    mwarakoze kubwo kwitangira igihugu

  • @ngabonzizapatrick3173
    @ngabonzizapatrick3173 Год назад

    Respect to you nootanyi.

  • @maserajustine4332
    @maserajustine4332 8 месяцев назад +1

    ❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️✌️

  • @sibojeromy358
    @sibojeromy358 2 года назад

    Mwarakoze cyane Nkotanyi k'ubutwari mwagize mukubohora igihugu. You deserve much respect

  • @musafiriildephonse3310
    @musafiriildephonse3310 2 года назад +2

    Inkotanyi cyane 🇷🇼

  • @SlimShady-np1wf
    @SlimShady-np1wf 11 месяцев назад

    Mwarakoze mwa mfura mwe
    Kandi ibyo mwakoze turabizirikana

  • @safaripascal3328
    @safaripascal3328 2 года назад

    Cyusa n'abagenzi bawe ibyo muvuga byose murabiterwa n'ikimwaro mufite kandi muzagihorana Yesu natabagirira ubuntu ngo mukizwe,gusa Imana n'inyembabazi kandi na Leta yacu n'inyembabazi ihora iha ikaze abanyarwanda bose bashaka gufatanya n'abandi kubaka igihugu

  • @agabaallan4884
    @agabaallan4884 2 года назад +6

    Muraneza ndabakunda ndi uganda mukomereze aho

  • @jeanclaudeh3162
    @jeanclaudeh3162 2 года назад +5

    Courage Intsinzi, murimo kuduha ibiganiro byiza pe mukomereze aho

    • @fistonmuhire6300
      @fistonmuhire6300 2 года назад

      Ariko Mana warakoze kunduha inkotanyi fite ishema kubera inkotanyi.

  • @kevinanswermbabazi5328
    @kevinanswermbabazi5328 2 года назад +4

    Munteye kutazifata mukwitangira urwambyaye

  • @dusengimanapierre990
    @dusengimanapierre990 2 года назад

    Murintwari mwarahabaye pe turabakunda

  • @bizimunguadolphe1973
    @bizimunguadolphe1973 2 года назад +3

    Byari hatari kweri

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms3798 2 года назад

    Turabubona ubutwari Inkotanyi zagize muri mwebwe HE president Paul kagame kuko kuva mubohoye igihugu mugahagarika Genocide yakorewe abatutsi1994 ubu Rwanda niyambere muri Africa iyagatandatu kwisi mwisuku numutekano no kurwanya covid 🙏🇷🇼

  • @muyenyisteven2106
    @muyenyisteven2106 2 года назад

    Iteka iyo umuntu arwanira ukuri aratsinda inkotanyi zarwanira ukuri hanyuma n'Imana ibaja imbere ibaha ubweje nubuhanga nokumaramaza barwana batizigama ingabo 6000 hamwe nabandi bose baba abariho cg abaguye kurugamba tuzahora tubibuka twari zurwanda afande mukuru wikirenga ndagushimira uburyo wampanga urugamba muburyo buhambaye afande kayonga nabo waruyoboye Imana isumba byose izabahembe rwose ndabakunda ngabo zurwanda

  • @davidnubahababyeyi3631
    @davidnubahababyeyi3631 2 года назад

    Bravo

  • @UwuwmukizaDenyse-xq4zx
    @UwuwmukizaDenyse-xq4zx 2 месяца назад

    ❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤

  • @jeandedieumwumvaneza2387
    @jeandedieumwumvaneza2387 Год назад

    muzadushakire Aho Charles kayonga Yaba yarakoze intervie

  • @augustinndoba2221
    @augustinndoba2221 2 года назад +3

    Izina UMUGABO nimwe rikomokaho Nkotanyi z'u Rwanda. Bravo👏

  • @jeandedieumwumvaneza2387
    @jeandedieumwumvaneza2387 Год назад

    kbx

  • @allanalex9047
    @allanalex9047 2 года назад +10

    Abo bantu barikumuhanda bari bishimye kwakira inkotanyi,icyambwira ko hari abakiriho bareba iki kiganiro;ndacyeka hafi yabose interahamwe zarabamaze mata 1994

    • @yongo2yongoman536
      @yongo2yongoman536 2 года назад +2

      Nonese uhise wumvako bari abatutsi ?? Ahubwo nikimenyetso kiza ko abaturage batari bazi icyo bihatse rwosee!!! Gusa umunsi umwe amatsiko yibyo ndasobanukirwa azashira rwose!!

    • @nyirigirajeanpierre464
      @nyirigirajeanpierre464 2 года назад +4

      Muvandimwe mugisha turacyahari ngewe nababoneye nyabugogo kumuhanda wa pois lourd gusa aba bagabo tuge tubaha ibyabo barabikwiye bakoze akazi peeee

    • @nyilimigabothierry1774
      @nyilimigabothierry1774 2 года назад +6

      Turacyariho nari mpari poids lourds, icyo gihe nari mfite imyaka 12. Ariko benshi barashize rwose. Ndibuka abasore baba nyenyanza bacuruzaga Caguwa, bari bavuye mu isoko bapepera inkotanyi abenshi muri abo basore barishwe.

    • @MH-nq7wy
      @MH-nq7wy 2 года назад +1

      @@yongo2yongoman536
      Njye nzi umugore wahafotorewe atabizi, muli genocide bamweretse ifoto ari cnd, yakijijwe namafaranga uwo munsi...

    • @niniarutek7257
      @niniarutek7257 2 года назад +1

      @@yongo2yongoman536 yegoko nonese bakubwiye ko abahutu bose bari interahamwe kandi ko nta buhutu yavuzemo

  • @chantalmanirakiza9895
    @chantalmanirakiza9895 2 года назад +2

    Izamarere zo kakabyara zigaheka zadukuye mu byara byingwe zirakabaho ibihe byose

  • @jeanmarievianneyntakirutim8151
    @jeanmarievianneyntakirutim8151 2 года назад

    Byari byiza kabisa

  • @rukubashyambabob343
    @rukubashyambabob343 2 года назад

    UBU gushi Kalisa. Nta bikabyo

  • @pacifiquerwema3082
    @pacifiquerwema3082 2 года назад

    Izamarere sha zo kabyara

  • @Nolan_Coverage
    @Nolan_Coverage 2 года назад

    ❤❤❤

  • @renewashington6346
    @renewashington6346 2 года назад +1

    Amateka ya Alfa Mobile Force arakenewe kivuye - kinihira tumba nahandi

  • @mugishadavid7748
    @mugishadavid7748 2 года назад

    Inkotanyi ndabakunda kubera iyimpamvu

  • @josephntamushobora2955
    @josephntamushobora2955 2 года назад

    Tubashimira ubushakashatsi mutugezaho.Mukomereze aho!!!.

  • @irakozepatrick8188
    @irakozepatrick8188 2 года назад +1

    👍🏾👍🏾👍🏾👍🏾

    • @Binome143
      @Binome143 2 года назад

      👇👇👇👇👇

  • @wamupepe5301
    @wamupepe5301 4 месяца назад

    They are disciplin c'est visible tubivuge natubishime .

  • @dmtr665
    @dmtr665 Год назад

    Unused nkuyu NGO nikayonga yaruhiyiki!?ateyagahinda

  • @chrishara1590
    @chrishara1590 2 года назад +6

    Miraculous feat by these gallant and exceptional men. Their victory was of the likes of the biblical stories when God himself saves Israeli armies against the odds.
    I read after Rwanda liberation in American newspapers, visiting NATO Generals say " the RPA war should be taught in war colleges around the world."
    I also read the then UN troops commander General Dallaire say: "If the RPF runs the country the way it waged the war, Rwanda will takes off economically". What a premonition! It's exactly what happened. May the good Lord bless those extraordinary men.

  • @ayshasulaiman5026
    @ayshasulaiman5026 2 года назад +3

    The 600 ❤

  • @kiberinkaaline
    @kiberinkaaline 2 года назад

    Ndahamya neza ko 600 baje ariko Uwiteka nawe yamanukanye izindi ubundi bafata igihugu

  • @henrymugabozawadi641
    @henrymugabozawadi641 2 года назад

    Uwaba azi uko gusura museum ya CND bigenda yambwira inbox.thnx

  • @fidelemusabirema6650
    @fidelemusabirema6650 2 года назад +1

    Inkotanyi rwose nimwubahwe mwakoze akazi kose

  • @abdelazizharel1548
    @abdelazizharel1548 2 года назад +2

    Ibigwi by'inkotanyi bizigwa imyaka ibihumbi.

  • @edarantes505
    @edarantes505 2 года назад +3

    Iyi bataillon ya 600 yarigutsinda yonyine intambara ya world war 1 nta 2 . Iyo Napoléon abagira nabwo yarigutsindwa bataille ya waterloo.

  • @abdirahmanalimustafa7624
    @abdirahmanalimustafa7624 2 года назад +1

    Ingabo.zurwanda.ziguma.zandika.amateka.kwisi.RDF.urikwisonga.kwisinzima

  • @uwamwezidelphine2172
    @uwamwezidelphine2172 2 года назад

    Inkotanyi nu buzima

  • @Jj-ro9nf
    @Jj-ro9nf 2 года назад +6

    muzadushakire namakuru kuntambara yabacengezi

    • @niniarutek7257
      @niniarutek7257 2 года назад +2

      Ngo iyabacengezi nyine baracengeraga bakica abaturage bagatwika ama modoka bakanasahura abaturage iyo niyo definition ya bacengezi ubundi bakubitwa incuro kugeza ubu

    • @lydiakabanyana2758
      @lydiakabanyana2758 Год назад

      @@niniarutek7257 hhhhhh igisubizo cyiza rwose

  • @edarantes505
    @edarantes505 2 года назад

    Eh ibyu Rwanda rwacyera nti hatari. Musegneri yavugaga neza perezida wa republika. Ubu nti byaba 🙏🏿

  • @shinefamilytv
    @shinefamilytv 2 года назад +1

    Uwomugabowarashishagaiyombunda nubwoyaruhutse mumuhe umushahara batazicyuza

  • @KamanaPierrecelestin-ru2qo
    @KamanaPierrecelestin-ru2qo Год назад

    Ni

  • @gapitadenis3542
    @gapitadenis3542 2 года назад +1

    None bakugoreyiki awe wahibwiki kuritwaririi