RUTAYISIRE ABABAYE ATI:GUFUNGA INSENGERO NI UGUTWAZA ABANYARWANDA IGITUGU💔PREZIDA NADUTABARE ADUHOZE
HTML-код
- Опубликовано: 21 окт 2024
- #Pamphile_0785781442 #Beulah_Uwashyingiwe
Abagenzi barangije igihugu kiroga, bagera mu gihugu cyitwa Beulah, risobanura ngo Uwashyingiwe (Yesaya 62:4). Icyo gihugu kirimo ikirere cyiza cyane kinezeza ugihumeka. Inzira y'abajya mu ijuru ikinyuragamo; bamara iminsi baharuhukiye. Bumvaga inyoni ziRIRIMBA iteka, bakabona iminsi yose uburabyo burabya, bakumva inuma ziguguza. Muri icyo gihugu izuba riva ku manywa na nijoro; abakigezemo baba barenze igikombe cy’igicucu cy’urupfu. Kandi cya gihanda Bwihebe ntikibasha kuhagera; Kandi Abagenzi bahageze baba bitegeye ururembo bajyamo, ndetse bahahurira na bamwe bo muri urwo rurembo, kuko abarabagirana bamenyereye kugendagenda muri icyo gihugu, kuko gifatanye n’icyo mu ijuru.
USHAKA GUFATANYA NATWE MU BURYO UBWO ARI BYOSE TUVUGISHE KURI 0785781442
Email:beulahministry2012@gmail.com
Be blessed man of God you got wisdom from above ♥️
Nukuri ibyo uvuga nibyo rwose
Be blessed Our pastor ujyuvugisha ukuri.ndatekereza ko ibi our president ashobora kuba atanabizi ko barikubikora.kuko ntabwo yabishyigikirape
Urakoze mukozi w Imana Rutayisire😢 , Umwuka wera akomeze aguhe imbaraga nzo kuvugira insengero Kandi akomeze aguhe imigisha . Amen.
Pastor Rutayisire Yesu aguhe umugisha mwinshi! Kdi Pamphlet wakoze gutumira Pastor Wacu dukunda. Muhabwe umugisha n'Uwoteka
Mzee Rutayisire uvuze neza rwose , iki cyemezo kirimo guhubuka cyane Kandi kirimo nigitugu rwose.
Urwanda ni urwi Mana
Harakabaho urwanda
Harakabaho abanyarwanda.
Dr Antoine rwose uvuga ukuri nkabigukundi icyatumye igusiga ikereti kwarukugirango ube uwumumaro mugihe nkiki kbs yesu aguhe umugisha mwinshi ndagukunda
Pastor Imana iguhe imigisha,nkwifurije kuba mu mugabane wabazazamurwa Umwami wacu Yesu Kristu nagaruka.
Hari igihe nibatitonda baza provoka (To provoke someone to do something) abanyarwanda. mu bikomere twifitiye bagatuma tubatakariza ikizere slow by slow maze ikibyimba kikazameneka. Rero nkunda U Rwanda 🇷🇼 na President wacu Please mukine politics neza. Ikintu kijyanye n'imyemerere mwigengesere cyane kuko cyahindura abantu bakabiyereka mu yindi sura mukumirwa. So mukoreshe philosophy na wisdom ihagije naho mwaba mutemera Imana, mwebwe mubareke basenge mutikururira umujinya wa banyarwanda, Murakoze 🙏🏼
Imana ikwiye kurenganura intore ziyitakira ku manywa na nijoro.Gufunga insengero ntabwo Ari umuti,niba haribyo batujuje bakwigishwa bagakosora,ariko basenga.Buriya mwuka wera agiye,nuho mwakenya akamaro ko gusenga.
U Rwanda rwubatswe n'Imana ariko hariho abatabyumva,ibintu byo gufunga insengero nuguhemukira abakristo nkuko Pastor abivuze
Ur'umugisha ku Rwanda wuje ubwenge cyane!Imana ikomeze ibe muruhande rwanyu mubyeyi!
Gufunga insengero nubwo waba utizera Imana ukwiriye kumenya ko atari byo kandi uba uhemukiye abantu benshi
Uyu mubabaro namarira muduteye wogufunga insengero mukabikora aruko tumaze gutora president wacu muratubabaje bikomeye kuko ubu niyo nyiturano muduhaye niyo ntsinzi muduhaye 😭😭😭😭turababaye cyaneeee ark Kandi ntacyo twakora nuko murakoze
Rwose Imana yaradutabaye tureke kuyitera umugongo
Pr Antoine ukunda Imana komeza uyivugire nyakubyara. Gufunga insengero byo ngirango n'abazifunga ntibazi ko bari gushyira mubikorwa ibyahanuwe. Utubari tuzasugira insengero zifungwe aka ni akumiro. Rwose HE PK dutabare
Imana iratureba iti nabahaye byose , mumaze guhaga, none mwaranyimuye mwimika ibigirwamana!!! Abasenga nimusenge cyane 🙏🙏🙏🙏🙏🧎🧎🧎🧎🧎
Rutayisire ndamwemera, niwe muyobozi w'itorero nemera. Avugana Umwuka w'Imana kandi niwe muyobozi w'itorero uzi icyo akora atari amaco y'inda nkabandi bose tubona.
Murakoze Past Rutayisire avugisha ukuri p,rwose
Uyumusaza Ndamukunda cyneee
Numubyeyi Nyamubyeyiii
Arafufashaa cyneee🙏🙏🙏
Uri papa wabenshi mubyeyi Imana yonyine ijye iguha umugisha pastor wacu
Ikiganiro cyambere Rutayisire akoze ubona atishimye
Umva rwose Rutayisire ndakwemera pe Imana iguhe umugisha
Mushumba Imana Ikomeze ibarindire mumurimowayo.
Imana iguhe umugisha Mubyeyi, uvuze ukuri kdi uyobowe n'Imana nk'uko isanzwe igukoresha Mubyeyi wacu.
Nikobimera.burya iyo abantu bagizaho bagera hazamo kurengwa.byukuri isuku nagahundazinoze nibyiza cyane.ndetse birimubyo abanyamahanga bakundira urwanda nubuyobozi bwacu.Dr Kayitesi rwose nagende gake.ashyiriremo abasenga imiyaga.
Uburenganzira bw'abasenga nabwo nibwubahirizwe! Utubari twishe imiryango twarayimaze, ariko two dufite uburengazira kurusha insengero! Izo ngirwabayobozi ziradutoteza cyane! Uwiteka adutabare aturengere adukize abagome n'abagambanyi. Na Nyakubahwa PK wacu twitoreye amenye ko dutakamba. Believe it or not, insengero zikora umurimo ukomeye muri society. Zidahari mwakubaka psychiatric centres nyinshi cyane mukagura na za gereza!....
Muraho bene dada erega tugeze mubihe bibi Paul yamvuze iyi nigahunda yogushiraho idini rimwe rifite imwizerere imwe ariko atari Imana yaremwe isi ni juru nizindi imana bagamije gusenga musome ibyahishuwe 13:14-16 ibategeka kurema igishushanyo gisegwa igishushanyo gisegwa nidini rwimwe rifite imwizerere imwe iyi ninteguza kwisi hose bazabikora kuko nakarengane kazabaho
Vraiment Kanoni ni Umunyakuri pe.Abantu benshi iyo bamaze kujya mumyanya ifata ibyemezo bakabona agafaranga usanga Ibintu by’Imana batakibikozwa ari nabyo bituma usanga bafatira ibintu by’Imana ibyemezo bikarishye.
Turabakunda Ps. Dr. Rutayisire, na Pamphile. UWITEKA abishimire kandi arusheho kubongerera imbaraga ndetse n' urukundo rwo muri Kristo Yesu.
NAHO BAFUNGA INSENGERO IMITIMA YACU IZAGUMA KURI KRISTU
Amen amen ,,,ibibintunibyope byanbayeho mbwira Imana nibatariwe wanjye ubikureho kdikoko uwomuntu yahise agenda
Gufunga insengero n,umujinya abayobozi b,amadini n,amatorero bateye imana kuko bagize ubwoba bwo gukora umurimo wabo uko uri ,ahubwo bakora umurimo wa politiki ya leta bitwikiriye bibiliya. Nibareke kuba abavugizi ba leta bite kucyo bahamagariwe. Imana ibavugururemo ukwemera nyako.
Rutayisire Yesu aguhe umugisha Urumunyakuri turagukunda 💕💕💕
Ndabasuhuje babyeyi
Uyu musaza ndamukunda Kd agira ukuri pe jye nkunda umuntu utara indimi cyane mukuru kwa Bibiliya Imana ibihe umugisha.
Yesu abahe umugisha cyane mubyukuri birakwiriyeko baduteguza tukitegura
Papa ndagukunda cyane ❤❤❤ nduwinyamasheke ngusabiye kumana uburinzi kuko uvugisha ukuripe.
Erega iby'insengero mubyibagirwe. Ubu gusenga buri muntu Ku giti cye nibyo bigezweho. Igihe cyo kwitegura impanda iheruka cyageze.
The wisdom from God is in you Pastor
Pastor Rutayisire Imana ikomeze ubana nawe kuko ntatinda kuvuga ukuri, ndemerako zimwe mu insengero zitafite ibyangobwa bw'isuku, ubuzima, umutekano igihe abayeho nkinkongi yumuriro, umutingito n'ibindi ibyo byose bakwiriye kushyiramwo ariko bagahabwa igihe abadabyubahirije bagafungirwa, kereka niba hari uko babonaka byateza indwara zibyorezo, impanuka zavuba, kandi abaturage bakwiriye kubaza bakabimenyeshwa.
Uyu we much respect for his confidence speaking
Imana ibakomereze amaboko insengero zirafunze ariko abakozi b'Imana baracyariho.
Imana hejuru.
Abantu hasi,
Abotwakundaga twizeye baradutengushye,
Amarira turayatura Imana n'uburiri.
Mbonye umugabo utarya iminwa.Uku niko gukorer'Imana by'ukuri.
This is the kind of truth we have been waiting to hear from you the Rwandan clergy. Kudos Reverand Rutayisire❤
Yavuze ukuri nubwo mwamuteye amabuye aha !
Byibuze hari abatinyaga Imana, none ubwo bafunze insengero ibyaha bigiye kwiyongera ahubwo noneho karabaye. Dusenge cyane pe.
Ngo Imana iramukunda Imana ntawe yanka naho dukora ivyaha Imana irihangana turi abana bayo iba itegerejeko duhinduka kandi birashoboka
Bayobozi, hari ibidakinishwa! Mwe kudukururira umujinya w'Imana!
Paster Rutayisire abisobanuye neza rwose. Ubundi mwakwigiye ku birenge bye koko!!!
Nukuri ikiganiro nikiza IMANA ibahe umugisha, ikindi mutubwirire perezida ace inkoni izamba insengero zifasha abanyarwanda benshi cyane muburyo bwisana mitima nuburyo bwo kubohoka
MUZEHE ndagukunda wowe iby, IMANA ubirimo neza pe!
Wooow mbega umupasiteri ufite ubwenge!!!
Ngo reka tudakandagira mu misumari wooow!!
Hoya ni bazifunge rwose cyane izinzaduka ahubwo barayinze
Mwiriwe Yesu ashimwe cyane pamphi kankubwire ibyo Imana yarabivuze rwose Ahubwo hagiye kuba ibirenze kuko umurengwe umaze kuba mwinshi
Mubihorere,Imana izabitura ibyo bakora babura gufunga utubari bagafunga insengero.
Uyu mubyeyi ni ubwambere mwumvise ariko afite umwuka w'Imana pe! Nyagasani agukomereze amaboko mubyeyi kandi aguhe umugisha
Pastor ndagukunda
Uri UMUGABO W'IMANA❤
Uko mufunga insengero niko kwororoka kw'ibyaha n'ibisambo ntabanga ririmo rwose.Rutayisire Imana iguhe umugisha
Kabisa
Bari kuzifungana ubugome. President dukunda, twitoreye Jehovah wamutoranije namukoreremo rwose zifungurwe, bakabije cyane
Abizera dukomezere twirinde kudamarara kandi hamwe nogusabira abacu ngo bahabwe umugisha twibuke ko umugisha wambere nuko abacu bakomeza kugira inzara ninyota byo kumenya Imana nogukomeza kuyikunda niyompanvu guhoraturimaso twirinda ikibi nigisa nacyo
Nukuri komeza kuvuganira umukumbi w'Imana izaguha umugisha ubundise gusenga bibatwaye iki gusa turarindiriye amaherezo yabyo
Inyigisho zawe ninziza cyane pasteur
Pastor Rutayisire ni umunyabwenge cyane
President ndamusaba guca inkoni izamba insengero zifunurwe rwose
Murakoze cyanee past Antoine rutayisire nukuri uba wababwiye ariko ntibumva ntawabuza ibisitaza kuza ark ibizana azabona ishyano
IMANA ishimwe kuba ikiturinze kaboneko umwanzi ndabubasha afite bwogufuga imibiri yacyu IMANA IRI mumitimayacyu
Iyo umuntu yayobye ariko ari gushaka IMANA, IMANA Iramushaka. Amen
Umusaza nyakubahwa ndamusabye pe minginga cyane ngo adohorere insengero zikongure kuko gusenga nibyo twofashishishije nkabanyamahanga ngo umusaza wacu akomeze ayobore.
Ndagukunda muzehe mwiza lmana iguhe umugisha
Bagiye kubona ishyano inkoni y'Imana yageze mukuboko kwiburyo
Niba Imana yaraturemye twumva tuvuga, yo byayinanira kumva no kuvuga.
Yesu nashimwe nawe mushuba lmana iguhe umugisha ko dusabwe kwubahiriza amabwirizwa yareta itegeko ryo muri vire rigana niryo muntara isegero zirafugwa kugeza mubugesera kuricyohoha urusegero rwaho tugoba kugira itegeko rigana nitegeko ryurusegero rwo. Mucyahafi cg uremera nukuri abayobozi barenbe neza ko igihugu cyidatewe numwazi akitwaza itegeko
Uranyubaka rwose nkunda gukurikirana inyigisho zanyu mutugezaho
Nimuhumure Uwiteka Imana ,arihejuru yabyose.
Pst ndagukunda cyaneeee!!
Niba Imana ishimye ko aribyahanuwe bisohora nibisohore rwose. Arkoniba satani ibyihishe inyuma abasenga mureke tubibwire DATA watwese niwe mutegetsi wikirenga kndi ategeka abatware.
Cyokora harimo ubushishozi bucye mukuzifunga , kdi itegeko nshinga ryemerera buri mutura Rwanda gusengera aho ashaka . Gusa nabene insengero bajye bakuriza amategeko kuko harimo abafite akajagari karenze . Ikindi ntabwo zakagombye kujya zitangira gukora zitagenzuwe , cyane ko hari abashinzwe kuziha ibyangombwa mbere yuko zitangira umurimo wivuga butumwa .
Rutayisire numunyanwenge ndamwemera cyane
Murwanda nta muntu uhagarara ngo avuganire Itorero nkawe Pastor ngo mugere iyo ibukuru muhagarare mwemye.
Numunyabwenge mukunda cyane ❤️
Dr Rutayisire IMANA imuhe umugisha! ABAKRISTO bakeneye abayobozi nkawe bashobora kubavuganira mu bihe by'imibabaro nk'ibi.
Twe tubona ibyemezo bidufatirwa, abayobozi b'amadini nibo bagombye gufata iyambere, abo ba Karidinali n'abakuriye Andi madini n'amatorero bakatugerera Kwa Nyakubahwa Perezida KAGAME nyamara turababaye pe!!!! Ubu se ko Ari ku cyumweru turerekeza he???????
Yesu abahezagire bakozi b,Imana
Kuko Uwiteka yi Yiziye ntampamvu yo gukomeza kuyobya Intama z,Imana kuko yo Ije kuziragirira
Pastor ndagukunda cyane nkunda ukuntu ufite umwuka w'lmana pe kandi uricyitegererezo cyabenshi Nigeria zose abakuru na urubyiruko nabadaza so urumukozi m'lmana ❤
Antoine rutayisire Imana ikomeze ikonjyerere imbaraga kdi ikurinde amadayimoni yinjiye mu rwanda.
Ndakwemera Rutayisire Bishop
Imana nidutabare pe.
Mbega Umugabo w’Umunyabwenge 100 Well spoken 🎉
Imana iguhe umugisha mushumba nagukunda ariko ndarushije pe
Uzadukorere Ikiganiro kuri New Age Era hamwe na Pastor Rutayisire tubashe gusobanukirwa kuko buri hamwe cyane cyane mu Bitabo tumenye uko twakirinda.
Ndagukunze. Mukozi. w Imana. urimvuga. Kuri. Twobona. abakozi. b Imana. bavuga. Nkawe. Bavugira. Ishengero. ry. Imana. Imana. Iguhezagire. Cane. Kuvugira. ishengero. ry. Imana.
Vraiment uri umukozi w'Imana nyawe ,uri umushumba Rev Pastor Rutayisire , Umushumba mwiza avugira aba Kristu kabone niyo byaba biteye ubwoba kuvugisha ukuri Merci !!!
Pastar ndagukunda Imana injye ukunjya imbere
Murakoze kuvugisha ukuri
Dukeneye abagabo nyabagabo bavuga ukuri kd badatinya bagahamya Imana nibo bazatanga umuburo uheruka
Dukunda igihugu cyacu ndetse nabayobozi bacu cyane cyane President wacu nejobundi twarabimweretse KO tumukunda byindani ariko iyo bamwe mubayobozi bafashe icyemezo cyigayitse nkiki biratubabaza kdi bibangamira ituze ryabakunda Gusenga
Bibangamira n'uburenganzira bw'abasenga! Utubari twishe imiryango twarayimaze, ariko two dufite uburengazira kurusha insengero! Izo ngirwabayobozi ziradutoteza!!! Uwiteka adutabare aturengere adukize abagome n'abagambanyi. Na Nyakubahwa PK wacu twitoreye amenye ko dutakamba. Believe it or not, insengero zikora umurimo ukomeye cyane muri society. Zidahari mwakubaka psychiatric centres nyinshi cyane mukagura na za gereza!!! Yewe n'imihanda yabagora kuyigendamo!!!
Imana igutwikire Rutayisire wacu kuko iyi message ninkuba pee
Antoine Rutayisire is a wise man.
Uwiteka abahe umugisha hamwe natwe tukumwe Yesu numwami Kandi araturebererape muhumure
Pastor Antoine ndagukunda cyane,ariko mukiganiro hari aho uvuze ko muri 2000 hariho ubuzima buri tuf bwatumaga mutabaza Imana ngo itabare;mukagira muti igihe cyarageze Imana iratabara none 2024 turi muburyohe bw'ineza y'Imana budutera kwirara tukinezeza bitwibagiza byabihe biruhije twanyuzemo,...
Ikibazo nagize ni iki: Ubu koko twirare ntibizatuma dusubira muri byabihe byatumye mujya kumavi ubuzima bwashiririye?
Ndabashimiye
Sibyo ni igitugu pe
Umugore mubi cg umugabo mubi 😢 hari ibyo ikora ngo imirimo yayo igaragare, nkawa muntu yesu bamubajije kuba ari impumyi nimba ari icyaha cye ariko arabasubiza ati siwe sicy'ababyeyi be ahubwo nikugirango umurimo w'Imana ugaragarire muri we.
Ndamukunda cyane Antoine