IMPAMVU 2 ISUKARI ARI MBI KU MUBIRI WAWE| UBUBI BW'ISUKARI | NUTRI-SANTE RWANDA

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 5 сен 2024
  • Niba wifuza kumenya imirire myiza yakurinda kurwara Diabete, hura ninzobere mu mirire kandi zibifitiye impamya bumenyi kuri NUTRI-SANTE zigukorere gahunda nziza y’imirire wakurikiza. Kandi Niba waramaze kurwara Diabete ntarirarenga, inzobere mu mirire kuri NUTRI-SANTE zigukorera imbonezamirire igufasha kugabanya no kuringaniza isukari mu maraso,
    Fata rendez-vous uyu munsi uhamagaye numero ya serivise y’abakiliya kuri NUTRI-SANTE: 0788 838 753 cyangwa 0788 729 794
    Birashoboka ko kera ukiri umwana nawe bakubuzaga kurya isukari cyane, umpaze no kuba mukuru ukomeza kumva bakubwira ko gukoresha isukari cyane ari bibi kuberako bishobora kugutera uburwayi bwa Diyabete. Diyabete akaba ari uburwayi buterwa no kuba umubiri utakibasha kubika isukari ndetse no kuyikoresha kuburyo bukwiye, bigatuma iba nyinshi mu maraso. Iyo iki kibazo kidakosowe hakiri kare gishobora no kuvamo urupfu.
    Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’Ikigo gishinzwe ubuzima ku isi WHO bwerekanye ko 2.53% yipfu zose mu Rwanda ziterwa n’uburwayi bwa Diabete. Uyu akaba ari umubare mu nini cyane bitewe nuko ushyira u Rwanda ku mwanya wa 88 ku isi yose, kubijyanye n’ipfu ziterwa na Diabete.
    Uyu munsi tugiye kurebera hamwe impamvu 2 gukoresha isukari cyane ari bibi kandi bigutera ibyago byo kurwara Diyabete.
    Ubusanzwe Umubiri wacu ukoresha isukari ituruka mu byoturya ubifashijwemo n’umusemburo wa insulin.
    Nyuma yigogora isukari yoherezwa mu maraso kugirango ibashe kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Uku kohereza isukari mu maraso kugirango igere mu bice bitandukanye by’umubiri bituma isukari iba nyinshi mu maraso
    Uturemangingo twitwa beta cells turi kugice cya pancreas (cyangwa impindure mu rurimi rw’ikinyarwanda) twohereza umusemburo wa insulin kugirango ufungure uturemangingo tw’umubiri maze isukari Ibashe kwinjire. Ibi bigatuma isukari igabanuka mu maraso.
    Kugirango ubyumve neza umusemburo wa insulin twawita nk’urufunguzo, uturemangingo tukatwita ingufuru.

Комментарии •