Rukundo rudacogora par Randeresi Landouald
HTML-код
- Опубликовано: 9 фев 2025
- Rukundo rudacogora
Mbese rukundo rudacogora
Buzima bwanjye uracyaliho
Maze imyaka igera kuri itatu
Nsa n’uwaciwe mu mahoro
Uko merewe biragatsindwa
Kubera urukumbuzi rwinshi
Nizeraga ko tuzabonana
none simpamya ko uzansanga
Iyo nibutse ya myiza
Nubika umutwe ngahungyiza
Nkifatira igitabo ngasoma
Ariko bikaba iby’ubusa
Umugoroba waza ngahindurwa
Nkicuza icyatumye tumenyana
Ngafata itabi ngacana mu menyo
Nkalibuzwa n’uko ipaki ishize
Amanywa yose mba ngutekereza
Ijoro ryaza ho bigakabya
Ngatekereza bigashyira kera
Mahirwe yanjye ngatsibuka
Aho nkangukiye nkibaza
nti aho kugira ngo mfe naje
nkareba uburebure bw’iyo nzira
ngasanga nazayisaziramo x 2