Indahiro y'ubumwe (+lyrics) - Landouald Randeresi - Rwanda

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 14 окт 2024
  • Indahiro y'ubumwe, ya Landouald Randeresi - Rwanda
    ||
    Nk"uko bisanzwe mwakosora 'texte', mukagorora ahafutamye. Murakoze.
    ||
    Uwamenya ubuzima n'amateka by'uyu muhanzi yaturya akara. Uretse kuba tuziko ali umwe mu byatwa bya muzika by'i Gatagara mu guhimba no gukirigita gitari (kimwe nka ba Byumvuhore, Kasiyani Twagirayezu,...), nta yandi makuru menshi cyangwa agafoto ke kaboneka. Nyamara babaye indashyikirwa mu gukuza umurage mwiza wera iwacu i Rwanda.
    Lyrics:
    =====
    Yoooohhhh...ooohhh
    Nsigaye ikambere ku itaba ry'amahoro
    Uwo tujya inama ni we uramukiwe
    Irungu nzarisangira n'uwo nahasanze
    Sinagerageza kurimuharira
    Nk'uko na we atigeze adusiga ahabi.
    Ubuzima buli imbere butera amatsiko
    Uko bizaba kose tuzabufatanya
    Uretse ko iby'isi byiganjemo ibyago
    N'ahabi hose uzajya nzagusangayo.
    Ntukajye wibagirwa iby'ejo hashize
    Ngo wibaze uko buza gucya bimeze
    Iby'ejo hashize jye birahagije
    Yewe sinabona uko nabigereranya
    Kubisobanura bikankomerera.
    Ubuzima buli imbere butera amatsiko
    Uko bizaba kose tuzabufatanya
    Uretse ko iby'isi byiganjemo ibyago
    N'ahabi hose uzajya nzagusangayo.
    Ni impamo si urwenya, ni indahiro y'ubumwe
    Sinibaza uwo nagusumbya aho yava
    Ubu buzima mfite ni wowe mbukesha
    Kuko wanyikuriye mu maboko yawe
    Kuko wanyikuriye mu maboko yawe.
    Ubuzima buli imbere butera amatsiko
    Uko buzaba kose tuzabufatanya
    Uretse ko iby'isi byiganjemo ibyago
    N'ahabi hose uzajya nzagusangayo.
    "Indahiro y'ubumwe" - Landouald Randeresi - Rwanda

Комментарии • 63

  • @ndagijimanadominique4167
    @ndagijimanadominique4167 7 месяцев назад +9

    Cyera u Rwanda rwagize abahanzi pe!

  • @TwagirumukizaJndamacent
    @TwagirumukizaJndamacent 15 дней назад

    Nukuri ababagabo bavugaga ukuri ❤❤❤❤❤❤

  • @uwiduhayemaurice244
    @uwiduhayemaurice244 5 лет назад +21

    Iyindirimbo ndayikunda cyane nyituye Mama wanjye Mukantaganzwa Leonilla utuye mu Rwanda Kigali nyarugenge gitega akabeza amayaga imunezeze ndamukunda cyane

    • @MRene9872
      @MRene9872 Месяц назад +1

      Sha nanjye mama yitwaga Mukantaganzwa. Ariko bamuntwaye ntaramushimira. Ubu umukecuru wese ufite mu myaka 85 ni mama.

  • @jeanpaulsafari5939
    @jeanpaulsafari5939 5 лет назад +28

    1.Yoooohhhh...ooohhh
    Nsigaye ikambere ku itaba ry'amahoro
    Uwo tujya inama ni we uramukiwe
    Irungu nzarisangira n'uwo nahasanze
    Sinagerageza kurimuharira
    Nk'uko na we atigeze adushyira ahabi.
    Chorus
    Ubuzima buli imbere butera amatsiko
    Uko bizaba kose tuzabufatanya
    Uretse ko iby'isi byiganjemo ibyago
    N'ahabi hose uzajya nzagusangayo.
    2.Ntukajye wibagirwa iby'ejo hashize
    Ngo wibaze uko buza gucya bimeze
    Iby'ejo hashize jye birahagije
    Yewe sinabona uko nabigereranya
    Kubisobanura bikankomerera.
    3.Ni impamo si urwenya, ni indahiro y'ubumwe
    Sinibaza uwo nagusumbya aho yava
    Ubu buzima mfite ni wowe mbukesha
    Kuko wanyikuriye mu maboko yawe
    Kuko wanyikuriye mu maboko yawe.

  • @adoumpmoussah939
    @adoumpmoussah939 10 месяцев назад +3

    Rwanda wica abakulilimbiye

  • @UwizeyeDiane-r5s
    @UwizeyeDiane-r5s 8 месяцев назад +1

    Ndunva iteye agahinda iyo tuba twubahiriza indahiro dutanga mwarakoze cyane muzagire amahoro iteka

  • @sekamanaevariste5472
    @sekamanaevariste5472 4 года назад +5

    Mbega amagambo mezaaa !! Ntawundi muhanzi uzabasimbura mwari muzi kuririmba!!

  • @NshimiyimanaSteven-xz7ij
    @NshimiyimanaSteven-xz7ij 15 дней назад

    Imana itubehafi irene

  • @MusabyimanaDominique-gp3rq
    @MusabyimanaDominique-gp3rq Год назад +7

    Nuwi nyamagabe ihitwaga komine musange ubu nimumurenge was musange

    • @viateurkayigamba8278
      @viateurkayigamba8278 7 месяцев назад +1

      Ntabwo ari I Musange ni Kaduha aho bita I Murambi gusa nibyo ni muri Nyamagabe

    • @NtihugaJean
      @NtihugaJean 4 месяца назад

      😅 0:54

  • @kmundendy660
    @kmundendy660 3 года назад +2

    Muraho neza ab’irwanda.
    Yewe iyi ndirimbo arahimbye rwose. Wakoze rwose kuyishyiraho...uzakomereze aho kuri utwo turirimbo. Dusobanitse. Iki gihe ubuhanzi bw’indirimbo ntawarubara.
    Ntandusha akaririmbo kavuga ngo
    ‘ ...Ngwino unsange, Ngwino unsange...Iyo Turati kumwe numva meze nkuri mi guhubuka cya wenyine...’
    Murakoze cyane

  • @olivierntirenganya905
    @olivierntirenganya905 5 лет назад +8

    iyi ndirimbo ninziza cyane uyu mugabo yari muhanga azi kuririmba kwandika nogukoresha guitar aho arukiye aruhukire mumahoro

  • @abdumutabaruka6557
    @abdumutabaruka6557 10 месяцев назад +1

    Ninziza cyane kabisa,

  • @ngwinondeberosine5103
    @ngwinondeberosine5103 5 лет назад +6

    Indilimbo ziza cyane indilimbo za cyera zilimo amagambo aryoheye amatwi

  • @ManJoseline-co5do
    @ManJoseline-co5do Год назад +1

    Iyi ndirimbo ndayikunda cyane

  • @sabitijohn2770
    @sabitijohn2770 Год назад +3

    Kera u Rwanda rugitemba amata nubuki,abanyarwanda bakigira umunezero utuma basohora amarangamutima,None ibintu byabaye ....

  • @tuyisengedidier2385
    @tuyisengedidier2385 3 года назад +2

    nange ni indahiro y'ubumwe ko ntazasiba kumva karahanyuze mbonye akanya.tuzafatanya

  • @rasngaboofficial
    @rasngaboofficial 3 года назад +5

    inteye kurira, sinzi ibimfasheeee rwose, naherukaga kuyumva mfite nk'imyaka 5, none mbyaye ubuvivi, urakoze

    • @OliveMugeni
      @OliveMugeni 5 месяцев назад

      Si wowe gusa muvandi
      ❤❤

  • @musafirijeanclaude6804
    @musafirijeanclaude6804 10 дней назад

    Imfubyi itagira kirera

  • @kanyamirwejohn9030
    @kanyamirwejohn9030 6 месяцев назад +1

    Urwibutso rukomeye!

  • @umurisadudu7514
    @umurisadudu7514 25 дней назад

    Tukiri abana abantu bakundana bakigira roho mutagatifu arikoMana tugarurire amahoro yo mumitima

  • @EugenieUmugwaneza
    @EugenieUmugwaneza 4 месяца назад

    Ubuzima buri imbere buteye amatsiko pe, barebaga kure rwose.

  • @BizumuremyiEmanuel
    @BizumuremyiEmanuel 2 дня назад

    Aba bahanzi baratangaje pe

  • @monkodyna682
    @monkodyna682 5 лет назад +10

    L'une des chansons les plus romantiques.

  • @FantomasPK
    @FantomasPK 5 лет назад +6

    Amagambo wayanditse neza cyane rwose, kandi ushimirwe kuba wakadushyiriyeho. Uhubwo utuboneye n'"Umuntu ni nk'undi" ya Nyakwigendera Twagirayezu Cassien waba ugize neza. Ugire amahoro.

    • @Muragemwiza
      @Muragemwiza  5 лет назад +3

      Iyo ya Kasiyani ndacyayishakisha. Urakoze cyane. Komeza uryoherwe n'umurage mwiza !

    • @christinekatusime8564
      @christinekatusime8564 5 лет назад +1

      Uzadushakire iza orchestre Resta de yabagamo Ngabonziza augustin na Ngaboyisonga Bernard

    • @tmwalim5740
      @tmwalim5740 4 года назад

      @@christinekatusime8564 urashaka kuvuga "Les Citadins"? reba uwitwa JST360 TV kuri RUclips hari iyo afite

  • @JeanBoscoBazirutwe-hr2hx
    @JeanBoscoBazirutwe-hr2hx 2 месяца назад

    Izindirimbi zirimo impanurio n ubwenge

  • @karangwainnocent1469
    @karangwainnocent1469 4 года назад +3

    Mufashije uwabona indirimbo baririmba aheruka mama akiriho ngo akogahozo nyinawimbeshya

  • @MusabyimanaDominique-gp3rq
    @MusabyimanaDominique-gp3rq Год назад

    Reka numva bavigako yamfuye muntambarasha

  • @sosoumulisa4749
    @sosoumulisa4749 4 года назад +1

    Mwiriwe ndashima cyane ibyiza byindirimbo nziza zakarahanyuze mutugezaho.arikose iyirwa Ikigeni ya nkurunziza Farasois,
    yagiyehe?

  • @ngendahimanaaimable6918
    @ngendahimanaaimable6918 4 года назад +3

    iyindirimbo nari narayibuze p

  • @NiyigabaBosco-lv6whk
    @NiyigabaBosco-lv6whk 7 месяцев назад

    Good

  • @NiyonsengaDaniel-m8q
    @NiyonsengaDaniel-m8q 2 месяца назад

    irabansepe ndabakundamukomerezaho

  • @hategekimanaemmanuel6633
    @hategekimanaemmanuel6633 4 года назад +1

    Mwararirimbye kbs

  • @AdelphineDusabimana
    @AdelphineDusabimana 9 месяцев назад

    i like this song

  • @twagirayezujeanclaude2444
    @twagirayezujeanclaude2444 5 лет назад +3

    Muzadushakire indirimbo ya Munyeragwe Josue ivuga ku rushako "URUSHAKO NI RWIZA IYO RURAGIJWE IMANA...."

    • @Muragemwiza
      @Muragemwiza  5 лет назад

      Abazabona iyi "comment" yawe bazadufasha...

  • @JadoMax-t5u
    @JadoMax-t5u 3 месяца назад

    Yalaaaa

  • @BanejyeyeSandrine
    @BanejyeyeSandrine 2 месяца назад

    Ninde uyiririmbas

  • @Gadrawingz
    @Gadrawingz 7 месяцев назад

    Nuko nuko

  • @shammymugisha6110
    @shammymugisha6110 3 года назад +2

    nukuripe iyindirimboninziza

  • @FantomasPK
    @FantomasPK 5 лет назад +2

    Urakoze cyane.

  • @innocentnezehose8232
    @innocentnezehose8232 3 месяца назад

    Ariko iyi photo ndabona ari iya mwarimu Senkware Frederic na Kankindi cansilda !!! Gusa yabyaraga abakobwa batagira uko basa b'ibikara byiza binoze cyane usibyeko liberta na edith bari inzobe nziza zitaka ariko bari inzobe ugereranyije n'abandi bakobwa yari afite. Bunyambiriri we genda wabyaraga abeza pe

  • @ngamijefidele9071
    @ngamijefidele9071 3 года назад +3

    👍

  • @jeandamascenetuyisenge7155
    @jeandamascenetuyisenge7155 4 года назад +1

    Ese Randeresi yaba akiriho?

  • @MusabyimanaDominique-gp3rq
    @MusabyimanaDominique-gp3rq Год назад +1

    Nuwi nyamagabe ihitwaga komine musange ubu nimumurenge was musange

  • @karangwainnocent1469
    @karangwainnocent1469 4 года назад

    Mufashije uwabona indirimbo baririmba ngonyinawundi aheruka mama akiriho ngo akogahozo nyinawimbeshya

    • @Muragemwiza
      @Muragemwiza  4 года назад

      Ubanza ahali uvuga iyi ya "Andereya Bikorimana" 👉 ruclips.net/video/CBebaIETVKE/видео.html

  • @MusabyimanaDominique-gp3rq
    @MusabyimanaDominique-gp3rq Год назад +1

    Nuwi nyamagabe ihitwaga komine musange ubu nimumurenge was musange