BYARI NK'UBUKWE MUNGANYINKA ABONA ABABYEYI nyuma y'imyaka 28🥰Abaturage BAHURUYE|Bumvaga YARISHWE...😢

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 29 дек 2024

Комментарии • 762

  • @ISIMBITV
    @ISIMBITV  2 года назад +220

    MUMFASHE DUSHIMIRE IMANA YAHAYE MUNGANYINKA UMURYANGO!! ARADADIYE KANDI ARASHIMIRA INKOTANYI NAMWE MWESE...Ubuhamya bwe buheruka ashaka umuryango: ruclips.net/video/m4dpdoDOPGM/видео.html

    • @kttv7982
      @kttv7982 2 года назад +15

      Sabin mba nabuze icyo navuga kuko amarira aba aje kandi ndumusore pee..... gusa sinzi uburyo nagushimira pee

    • @murekeyisoniemelyne4393
      @murekeyisoniemelyne4393 2 года назад +10

      Imana ihimbazwe ubu niteka ryose 🙏🏼 Sabin Habwa umugisha ibi nibyo Imana yaguhamagariye kuba umuyoboro wibyishimo kubababaye 😭🙏🏼 Ndakwifuriza imbaraga nyinshi kuburyo uzahuza Benshi baburanye nababo Imana ikuzigame 🙏🏼 Imirimo yawe izibukirwe nokubawe bose🙏🏼 Ndagukunda birenze ijambo ❣️❣️❣️❣️🤞 mpora ngusengera Kandi 🙏🏼

    • @mwezilaetitia1108
      @mwezilaetitia1108 2 года назад +15

      Isimbi TV niyogushimirwa ni muganga wibibazo kubayegereye

    • @ingabirejosianne8754
      @ingabirejosianne8754 2 года назад +5

      Sabin nawe ubwawe urakabaho pe nukuli uwiteka n'agukomeze knd akwagure kuko ufasha benshi imitima myinshi ikira kubwawe 🙏👏ramba ramba nukul

    • @shejarebecca6932
      @shejarebecca6932 2 года назад +10

      Ariko sabin ni iki twaguha Koko,IMANA ukorera izaguhembee

  • @lolitaimena9782
    @lolitaimena9782 2 года назад +98

    Mu buzima Sabin uri umugisha kuri rubanda nyamwinshi nujya ugera mugihe cy'amakuba Uwiteka ajye akurebesha amaso.y'impuhwe n imbabazi am speechless iyi niyo mpanvu ngukunda uri intwali ufasha abantu😭😭😭😭🙏🙏🙏😍😍📌🙏🙏😍Que Dieu te benisse pr toujours

    • @imblessed2593
      @imblessed2593 2 года назад +2

      Nukuri Imana ijye ihoraimurinda kandi imubere maso

    • @sbmamou8603
      @sbmamou8603 2 года назад +6

      Ahwiii Rubanda Nyamwinshi mpita numva cya kiririmbo cya Bikindi💆‍♀️🤦‍♂️

    • @baiampy1617
      @baiampy1617 2 года назад

      Rubanda Nyamwinshi,!? 🤔🤔🤔🤔,

    • @lolitaimena9782
      @lolitaimena9782 2 года назад

      @@sbmamou8603 hhhh

    • @lolitaimena9782
      @lolitaimena9782 2 года назад +1

      @@sbmamou8603 nashakaga kuvuga NGO abantu benshii am sorry niba.ntabivuze Nexa ikinyarwanda kiragoye

  • @Lena-qg5ke
    @Lena-qg5ke 2 года назад +22

    Arasa na maman we cyane disi mbega ibitangaza nabandi baburanye nimiryango yabo bumva haricyo bakibuka ntibacike intege muge murangisha Mu Ijuru hari Imana ikora nubu igikora Sabin dutegereje nukuzabona matoroshi namurumuna we mukiganiro

  • @nadegecyizere7213
    @nadegecyizere7213 2 года назад +16

    Aba Bose ndabazi nabiwacu👏👏iyo ngeze kuri Sabin mbura icyo mvuga,😭😭😭Uwiteka yakuvuzeho ijambo rizima,uzakomeze inzira watangiye ntuzagwe isari kugirango uzabone Umwami Mana .Muzagire Pasika nziza Ndabakunda mwe mukurikira isimbi tv.We are Isimbi Tv💯💯

  • @francinembabazi695
    @francinembabazi695 2 года назад +13

    Muzadushimirire nuyu mubyeyi wamufashe muri congo kuko nawe yamubereye umugisha kuba bataramuretse ngo yangare cg ngo apfiriyo muri congo.🙏🙏

  • @uwanzigasylvia7979
    @uwanzigasylvia7979 2 года назад +18

    Sabin nkusabiye umugisha wiburyo nibumoso uwimbere ninyuma nkusabiye kurama ndetse n'umuryango wawe gutunga ugatunganirwa ikiruta cyabyose nkusabiye ijuru💞💞

  • @mutesiannet4320
    @mutesiannet4320 2 года назад +6

    Manawweeee,Sabin noneho birandenze ndarira peeee,Imana ishimwe kubwa Munganyinka,maze iminsi numva mfite ibyiringiro bya Rujanga kwazaboneka,none Munganyinka abonye umuryango,reka dukomeze dusenge nabandi bazaboneke ndetse babone nimiryango,Sabin uwiteka akomeze ahe umugisha imirimo yamaboko yawe,ntazabure kukugirira neza.....

  • @zairoiszairois8458
    @zairoiszairois8458 2 года назад +117

    Sabin, tu es un héros. Le gouvernement rwandais te doit une reconnaissance nationale pour tes mérites exceptionnels dans tes initiatives de réunification familiale.

    • @ingabireclaudine4804
      @ingabireclaudine4804 2 года назад +4

      En tout cas

    • @meddyuwimana6914
      @meddyuwimana6914 2 года назад +2

      Njyewe ibi bintu birandenze pe😭😭😭 cyakora Sabin Imana yo mu Ijuru izakwihere Ijuru nta kindi nabona nagusabira.

    • @mpozenziibyazo939
      @mpozenziibyazo939 2 года назад +2

      Ko mutatwereka unuryango wa mutoraguye muri CONGO

    • @muhimpunduchristine4714
      @muhimpunduchristine4714 2 года назад +1

      @@mpozenziibyazo939 umuryango wamujyanye muri Congo umumama yaguye muri congo nakurikiye ikiganiro yavuzeko uwo mumama yamuhunganye bakagera muri congo yaranamuhekaga sinsobanukiwe neza ko harundi muryango yabayemo ukamufata nabi arko ntacyibazo uko yabayeho kose ntakundi icyingenzi nuko abonye umuryango uwiteka ashimwe

    • @amandamua
      @amandamua 2 года назад

      Bien dit!

  • @vianneynsengiyumva7592
    @vianneynsengiyumva7592 2 года назад +124

    Nyamara ,uyu muhungu Sabin ministry y'umuryngo ifatanyije na I buka bakwiye kumugenera igihembo rwose!!

  • @emuw2916
    @emuw2916 2 года назад

    Amasezerano y Uwiteka ntahinduka nubwo yatinda arasorohora !!!! Uwiteka uhimbazwe icyubahiro ni icyawe. Warakoze guca mu mwana wawe Sabin ugashimisha imitima itagira uko ingana!!!!
    Sabin bravo, nkwaturiyeho kimwe nabandi bose umugisha wa Nyagasani. Ntibisanzwe ko ibiganiro byawe hafi yabyose abantu babona imiryango mu masaha 24!!!! Ni ikimenyetso !
    Namwe babyeyi mwareze uyu mumaman mbasabiye umugisha!!
    Ariko kugirango ishimwe ryuzure kandi Imana yishime mushake umuryango wuwarokoye uyu mwana kuko iyo ataba we ibi birori nti biba byabaye! Ntimwibagirwe uwamukuye muri Congo!! Cyagiye byari bikomeye no kwita kuwo wabyaye. Ndabingînze ibyabaye nibyizaaaaa, hatazamo agatotsi!!!

  • @chimyornyvette3883
    @chimyornyvette3883 2 года назад +31

    Woooooow🥳🥳🥳🥳 nisanze narize kubera umunezero🥳🥳🥳Mahoro arasa na mama wiwe caane imana ishimwe caane, iyomana yacu irakomeye caane🙌🙌🇸🇦🇧🇮

  • @charlottefuraha7108
    @charlottefuraha7108 2 года назад +5

    Dushimye Imana cyane yakoze ibitangaza
    Ariko muzashimire nuwamukuye muri congo kuko uwamuhungishijewe we ngo yitabye Imana nabo barakoze cyane

  • @aimablesibo7093
    @aimablesibo7093 2 года назад +8

    Imana ishimwe,
    1. Sabin God bless you
    2.uzadushakire amakuru yumuntu wabakuye mukiraro Aho Bari bihishe,
    3. Uzadushakire amakuru yumuntu wamukuye Congo (nubwo bamumutwaye ariko ntabwo yamugiriye nabi)
    4. Abo Bantu Bose ningenzi kubuzima bwuyu Munganyinka Kandi bizadushimisha kumva amakuru yabo.
    4. God bless our Nation Rwanda🙏🙏🙏

    • @Bucura1946
      @Bucura1946 2 года назад

      Uwabakuye mukiraro munganyinka yavuze ko Yapfuye yaguye Congo
      Abamukuye Congo ni aba bamufite

    • @aimablesibo7093
      @aimablesibo7093 2 года назад

      @@Bucura1946 1. Umukecuru ubyara uwamukiye mukiraro ariho.
      2. Uwamukiye Congo ntabwo Ari aba bamufite kurikira Neza.

  • @spesnzorijana4651
    @spesnzorijana4651 2 года назад +34

    Sabin, sois abondamment béni.
    Bandanya igikorwa c'Imana, iyo ni mission divine, courage, turagushigikiye.
    Avec Jésus tout est possible!!! Qu'il soit loué éternellement.

  • @janebirungi4664
    @janebirungi4664 2 года назад +7

    Bambiiii IMANA ISHIMWE! SABE IMANA IGUHE UMUGISHA WAKOOOOOOZE KYENE NUKURI Imana iguhe ibyishimu byo mumutima🙏🙏

  • @tuyizereglorieuse4392
    @tuyizereglorieuse4392 2 года назад +3

    Mana ndagushimye cyane kandi na Sabin mwifurije ibyiza byose bitangwa nawe Mana twiringira iteka ryose.nkwifurije ikamba ry'ubugingo mu Ijuru.Uwamahoro nawe dufatanyije gushima Imana ikomoye inguma n'ibikomere byose.

  • @furahakanakuze9786
    @furahakanakuze9786 2 года назад +2

    ADN ntikenewe rwose Munganyinka asa na Mama we cyane pe,mbega,mbega Imana ishimwe Sabin Imana ijye iguha umugisha w'impande zose

  • @kankuyovestine7754
    @kankuyovestine7754 2 года назад

    Jye aha niho mbonera ubudahangarwa bw'imana. Ariko kandi Sabin wowe ngukunda ntazi nisura yawe nsaba Imana ngo uzapfe ushaje cyane kandi ushajishijwe neza❤

  • @LEBRETON7094
    @LEBRETON7094 2 года назад +13

    Ntanze ikifuzo, nyuma y'iyi nkuru n'izindi nyinshi zimaze guca kuri iyi channel byaba byiza hari aba psychologues bénévoles bajya bakurikirana iyi miryango. Ni ukuri kubaho wenyine imyaka 28 uri nyakamwe utaze ngo ukomoka he, du jour au lendemain ukibona ufite umuryango mu buryo bw'amarangamutima si ikintu cyoroshye. Imana idufashe n'abandi babanaga n'iki gikomere gikire.

  • @nikkinikki3896
    @nikkinikki3896 2 года назад +6

    Sabin koko ukwiye igikombe cy' ubutwali. Kubona après 28 ans ari wowe urimo ufasha abantu kubona imijyango yabo...HCR yarananiwe...
    Gusa umenye ngo " what goes around comes back around" Ndagusabira ngo ibyiza ukora bizakugarukeho n' urubyaro rwawe inshuro 10000000000000000+ &&&🙏

  • @clocloh2273
    @clocloh2273 2 года назад +2

    😭😭😭 ntakwibeha ugihumeka kabisa! Imana nihabwe icyubahiro 🙌🏿🙌🏿 ndimo kureba first episode ahamagara famille ye, numvise mumutimq wanjye ko atazabura numwe wasigaye muri famille ye😍 I am so ever the moon for Munganyinginka, her family😭😭🙌🏿🙌🏿 ababyeyi bamureze bo ni abamalayika bo kwisi! Iyi story irarenze pe😳😳 @Murungi Sabin, Imana ikomeze ikonjyerere imigisha kuko ibyo ikora biraratangaje🙌🏿🙌🏿

  • @deboranduwayezu2876
    @deboranduwayezu2876 2 года назад

    Imana ihabwe icubahiro yazigamye Munganyinka. Ihe imigisha abamufashije bose. Isimbi TV muri Intwari Imana irabakoresha cane muritanga

  • @triggerarafati2247
    @triggerarafati2247 2 года назад +11

    🙏🏻🙏🏻🙏🏻🙏🏻🙏🏻😥😥😥 emotion ziranyishe weee imana ikora mugihe cyayo rwose sinzi impamvu harabantu batayizera😥 Sabin nkumunyeyi nkusabiye umugisha utagabanyije. Kdi ndinginga Leta y'urwanda izagutere inkunga kuko urabikwiye Nyakwubaha wacu azaguhembe

  • @uwimanalouise4599
    @uwimanalouise4599 2 года назад +1

    Abarokotse bagire imbaraga zo gushakisha ababo, abonye umuryango munini cyane. Sabin ukomeze ufashe abakugana urabona ukuntu bishimishije kubona umuryango. IMANA ikugirire neza Sabin kubikorwa byiza ugirira buri wese.

  • @umuhozadiane3382
    @umuhozadiane3382 2 года назад +7

    Yoooooo 😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭yoooooo harigihe nanjye nzabona papa

  • @mugaboedmon2305
    @mugaboedmon2305 2 года назад +7

    😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭 ndumva ngize icyizere 100% ko hari beshiiiiiiii bazabonana na famille zabo aho bari hose .IMANA ISHIMWEEEEEEEEEEEE peeeee. Sabin merci cyane

  • @alicenordin3575
    @alicenordin3575 2 года назад

    Mana we icubahiro kibe iciwawe. Sabin imigisha mwinshi mwinshi. Ndasibaye kandi abantu bose bagize uruhare mubuzima bwa Mahoro ❤️❤️🙏🙏

  • @davidmugabo8050
    @davidmugabo8050 2 года назад +2

    Mbega ibyishimo bivanze n'amarira Munganyinka arasa na Mama we cyane.

  • @kaligirwamarieclaire7239
    @kaligirwamarieclaire7239 2 года назад +10

    Sabin ngusabiye umugisha Imana yo mu ijuru ikugende imbere ibane nawe mukazi kawe!

  • @ingabirejosianne8754
    @ingabirejosianne8754 2 года назад +6

    Ariko mana urakomeye pe 🙌🙌🙌icyubahiro nicy'uwiteka pe none n'iteka ryose

  • @mukashyakaclaudine9202
    @mukashyakaclaudine9202 2 года назад +1

    Imana ishimwe cyane kumirimo nibitangaza ikomeje gukora.
    Sabin nawe mpora ngushima kuko wasobanukiwe nicyo Imana yakuremeye:imirimo myiza.
    Komeza ubeho wongere ubeho Sabin turagukundaaa

  • @lavieenrose6818
    @lavieenrose6818 2 года назад +11

    Sabin Imana yo mwinjuru iguhe Umugisha kumirimo uri gukorera society nyarwanda

  • @pattohronzo516
    @pattohronzo516 2 года назад

    Ibibintu numvaga bitarangira 😀😀😀😀😀 burimuntu wese akusanzura afafata ijambo cyane cyane bamwe munganyinka yavuze mukiganiro nimba bakiriho

  • @muhigirwaeuphaste1136
    @muhigirwaeuphaste1136 2 года назад +1

    Uretse gushima Imana, Sabin nawe uri uw'agaciro Imana ijye ikugirira neza. Bikorwa byawe binkora ku mutima.

  • @patrickniyonzima6008
    @patrickniyonzima6008 2 года назад +20

    Impossible is not an option to Sabin. May the Almighty God keeps your steps ahead to good destiny.
    Imana ihabwe icyubahiro rwose.

  • @LEBRETON7094
    @LEBRETON7094 2 года назад +5

    Cyokora mu ijuru hari Imana koko. Ibi no nko kuzuka cg kuvuka bwa 2. Abana babonye ba sekuru, mama abona ababyeyi Mana yanjye iri niryo juru. Ubu rero abo tutishyinguriye tugiye gutekereza ko wenda baba bakiriho! Reka nanjye nizere wenda ejo hari uwazampamagara.

  • @christinemucyeshimana8542
    @christinemucyeshimana8542 2 года назад

    Alleluaaaa,mbega Paska nziza,birandenze Munganyinka abonye umuryango Koko,Imana ihabwe icyubahiro

  • @mazimpakalalysse587
    @mazimpakalalysse587 2 года назад +10

    Mbega ababyeyi bamureze mbega umuryango nukuri haracyari ibihumbi 7000 bitapfukamiye bayari pe

  • @Jk-up6wh
    @Jk-up6wh 2 года назад +1

    😭😭 yoooo, ariko mana uragahoraho iminsi yose. Mwarakoze kumurera nkuwanyu, kumukunda kumwigisha. Muribeza murininpfura kandi mwakoze nkinpfura rwose. Its unbelievable imana i ibahumugisha peee.

  • @marieclaire7564
    @marieclaire7564 2 года назад

    Yezu ni muzima aturimo aracyakora ibitangaza! Shimwa Nyagasani ku bwa Munganyinka! Nshimiye ubuyobozi bwa Rurindo na Rubavu uburyo bwashyigikiye aba bantu muri iki gikorwa! Sabin wowe uri impano y’Imana gusa🙏🏾🙏🏾🙏🏾

  • @charlottekarengera2633
    @charlottekarengera2633 2 года назад +1

    YESU WE NGUHAYE icyubahiro kubwo kuba utumye munganyinka abona ababyeyi be! Sabin nawe Nyagasani ajye aguha umugisha kubw'abantu benshi watumye bongera kugira ibyishimo. Komeza utere imbere Sabin Nyagani akomeze akuzamure azakugeze kure hashoboka turagukunda.

  • @mariembasabire5326
    @mariembasabire5326 2 года назад +2

    Imana ishimwe cyane pe ubu bukwe ni bwiza cyane, Sabin Imana iguhe kuramba ukomeze gukora ibyiza, abayobozi,abaturage mwese turabashimiye kwifatanya n'umuryango kwishima

  • @Yegotego
    @Yegotego 2 года назад +6

    Ibi nibitangaza nka Byabindi Imana yakoreye abasiraheri
    Ibambusa inyanja namaguru

  • @belysezidona172
    @belysezidona172 2 года назад +1

    Ikiganiro cisaha imwe kivuyemwo kubyara ubugira kabiri, abo babyeyi biyunva nkaho bongeye kubyara. Sabin nkwibarize , igihe wariko ukurikirana uru rubanza wiyunva gute? Nukuri birarenze , reka nvuge gusa nti icubahiro nic'Imana. 🙌🙌

  • @zaninkaalice4434
    @zaninkaalice4434 2 года назад

    Sabin Imana iguhe imigishsa pee. Ariko nuwo muntu yamujyanye congo,nawe Imana imuhe ibyo umutima we wifuza. Imana yaramukoresheje ibyagaciro cyane

  • @claudenk2233
    @claudenk2233 2 года назад +29

    Les chiens aboie mais la carabane and passe, ikomereze umurimo w’Imana Sabin abadasobanukirwa umuhamagaro wawe ntibagucyerereze

    • @linem6641
      @linem6641 2 года назад +4

      Les chiens aboient la caravane passe. Très juste. Isimbi ikwiriye ibihembo

  • @dianemur8533
    @dianemur8533 2 года назад +5

    Yoooooopp😥😥😭😭😭, mana nziza ugira inzira zitandukanye, uratangaje❣️. Urakoze ku byo wakoze, kurinda Mahoro, no kumuhitiramo igihe nk'iki akabona abo akomokaho. Warakoze kubarinda nabo, no guha abana ba Mahoro umuryango bazajya basura bakakiranywa urukundo ushyira mu bavandimwe. Urakoze mubyeyi wareze Mahoro, urakoze cyane Sabin kubyo ukora, uri intwari, imana ijye ikumenyana n'abawe, ntuzagire icyo uyiburana. Abaturage n'abayobozi bateguye iki gikorwa bubahwe, kubaho ni ukubana ♥️

  • @mariemerci412
    @mariemerci412 2 года назад +3

    Yezu uri mwiza ibihe byose❤❤❤❤❤

  • @ukuri2523
    @ukuri2523 2 года назад

    ubushagarira buranyishe, birandenze, Sabin Imana iguhe umugisha kubera ubuvugizi ukorera abadafite uko bagira

  • @suzannecalala6868
    @suzannecalala6868 2 года назад +1

    Sabin Imana itibagirwa imirimo ikwitaho cyaneee!!! Maska nziza n'a famille yawe

  • @mukanyandwialphonsine
    @mukanyandwialphonsine 2 года назад +3

    yooooo imana ninziza bambe ibyishimo bivanze namarira hashimwe yesu ,Sabin imana ikongerere umugisha 🙏🙏🙏

  • @micoaugustin2547
    @micoaugustin2547 2 года назад

    Dushimiye cyane Umuryango mugari w'Abakomeza mugikorwa cyiza mwakoze cyo kurera Munganyinka muri Intore rwose mwarakoze .

  • @lolitaimena9782
    @lolitaimena9782 2 года назад +44

    Nyagasani ntabapfira Gushira ndabyemeye ko natwe umunsi umwe tuzabona abacu kugeza ubu nizera ko Wenda bakiriho😭😭😭😭😭🇷🇼hora Rwanda

    • @lyduinestrandberg2444
      @lyduinestrandberg2444 2 года назад +2

      Komera kandi Uhoraho aze agukorere igitangaza. Genda nawe kwa Sabin ubivuge bazogufashe.

    • @lolitaimena9782
      @lolitaimena9782 2 года назад

      @@lyduinestrandberg2444 mbirimo kndi urakoxe kunkomeza🙏

    • @mukundwajeanine7269
      @mukundwajeanine7269 2 года назад

      Lolita cherie humura Imana izagusetsa😘😘

    • @uwamaliyadorothy4549
      @uwamaliyadorothy4549 2 года назад

      @@lolitaimena9782 Sha nanjye maze igihe nshaka kujya kwa Sabin, ngo ndebe ko nibura ko hari uwaba yarasigaye! Kuko aho Genocide yadusanze si kw'ivuko, rya Papa.

    • @lolitaimena9782
      @lolitaimena9782 2 года назад

      @@uwamaliyadorothy4549 nukuzajyayi

  • @aliwest3507
    @aliwest3507 2 года назад +3

    Uwiteka weee, Imana ihimbazwe kubwa Munganyika, Sabin nawe Imana iguhe imigisha myishi. Sois béni abondamment 🙏🙏🙏

  • @faithshow8424
    @faithshow8424 2 года назад +30

    Yesu we nukuri ibibintu byandenze pe namarira aranyishe 😭😭😭😭😭😭😭Mana ndagusabye umugisha wasezeranyije sogokuruza Aburahamu ukugereho numuryango wawe mwizina rya YESU🙏🙏🙏🙏

    • @verynicehello9
      @verynicehello9 2 года назад +1

      Amen
      Njyenabuze icyomvuga amariranimenshi
      Ariko nayibyishimope Mana

    • @mrroblox1906
      @mrroblox1906 2 года назад

      Amen Amen

    • @josephingabire118
      @josephingabire118 2 года назад

      Nukuri byandenzepeee!!!Nokwihangana byanze amarira yaje.Erega IMANA ikoreramuritwe.Uretse ziriya nterahamwe zarizariyambuye ubumuntu zikica abana b'IMANA .Amababayimana nariyabavuga.Tekereza iyoyavuye akagera ZAYIRE Akavayo!!!MANA warahabaye peee

    • @munezeroaaliyah302
      @munezeroaaliyah302 2 года назад

      Ariko Mana Koko lmana ugira neza peeeee mbega amarira ndize

    • @mm-pw9rz
      @mm-pw9rz 2 года назад

      Mbega byiza manawe amarira aranyishe

  • @Titina-B
    @Titina-B 2 года назад

    Sabin, ndumva isengesho rigukwiriye ari mbere nabmbere kugusabira kurama kuko uri uwagaciro muri Rwandan society. Buriya kimwe mu bibazo bigora gusubiza, niyo ubajije umuntu ngo wumva wararemewe kuba iki? Iki kibazo kigoye gusubiza! Sabin ni byiza ko wasobanukiwe icyo waremewe kandi ukagihagararamo. Uwiteka akomeze kukuturindira. Ngusabiye imigisha yose Uwiteka aha abo yishimira. You are definitely the best! Imana ishimwe cyane ko yahuye na famille ye.🙌🏽

  • @buramelucky5259
    @buramelucky5259 2 года назад +12

    Yooo Sabin urakoze rwose kuba uraye ugishyizeho pee ✅✅✅♥️

  • @rebeccauwagirinka8975
    @rebeccauwagirinka8975 2 года назад +1

    😭😭 amarira y'ibyishimo aransagutse.
    Uwiteka Mana yaremye byose ndagushimiye ku bw'ibyiza udukorera.
    N'abandi bana batarabona imiryango uzakore igitangaza ubahuze n'imiryango yabo.
    Sabin uhabwe umugisha utagabanyije.

  • @kaligirwamarieclaire7239
    @kaligirwamarieclaire7239 2 года назад +7

    Yooo! Ndishimye cyane kuba Munganyinka abonye umuryango

  • @tonyruringaniza3279
    @tonyruringaniza3279 2 года назад

    Ababyeyi bareze uyu mudamu babere abandi icitegerezo cogukora neza ineza ntihera kandi abafite ipfubyi barera abarera abasaza batishoboye bazababona ico birata imbere y'Imanana nimbere yabantu Mwarakoze umuryango wareze uwo mudamu mukwiriye gushimwa Kandi Imana izabane umugisha

  • @muhimpundujosee2215
    @muhimpundujosee2215 2 года назад +2

    OMG🙌🙌🙌so emotional 😭😭😭Imana ishimwe cyaneeeee yo ihaye ibyidhimo uyu muvandimwe aho iri ibyumve ko nange nyishimiye pe♥️♥️♥️🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙏🙏🙏🙏🙏🙏

  • @christinemucyeshimana8542
    @christinemucyeshimana8542 2 года назад

    Sabin ,Imana iguhe umugisha mwinshiii,ikwagurire imbago,ugere kurugero wifuza,igucire inzira Aho zitari,nibindi byose Uwiteka atanga abiguhane mumuryango wawe

  • @PrayerMountain2023
    @PrayerMountain2023 2 года назад +1

    Ubivuze ukuri Sabin, uti "gira neza wigendere". Uku niko kuri, tubane n'abantu bose amahoro, tugire neza aho turi hose... ibindi tubirekere Imana yo mu Ijuru🙏

  • @sifaesthaesther6012
    @sifaesthaesther6012 2 года назад +18

    Ahwiiiii iki kiganiro naringitegere🙏🙏🙏🙏

  • @mcdrsuperrwanda815
    @mcdrsuperrwanda815 2 года назад +3

    Abakunzi ba isimbi Tv byaba byiza muduhaye gahunda yo kuzajya Ku ivuko rya Mahoro tukazabaherecyeza abazabishobora

  • @auxy9583
    @auxy9583 2 года назад +8

    This so Emotional! Ndi kurira, ndumva nishimyeeeeeeeeee🙌🙌🙌 Halleluya🙌 Bwana Yesu Asifiwe🙌🙌

  • @uwamaliyadorothy4549
    @uwamaliyadorothy4549 2 года назад

    Yewe mbuze icyo mvuga!! Gusa Sabin ibi bintu ukora byiza, Imana ijye ibikwibukiraho!!

  • @aurieoyu
    @aurieoyu 2 года назад +7

    Mbega inkuru nziza ! Imana ni nzinza nihabwe icubahiro 🙏🙏🙏

  • @marthemuhimpundu1024
    @marthemuhimpundu1024 2 года назад

    MERCI BEAUCOUP BAGIRISHYA. Imana ikorera mu bantu. Nishimiye ko mwahagaze gitwari

  • @ugiriwabochanntal675
    @ugiriwabochanntal675 2 года назад +4

    Icyubahiro n'ikuzo nibiharirwe nyagasani we ugena ibihe 🙏

  • @idavidshow5295
    @idavidshow5295 2 года назад

    Isimbi TV warakoze cyane ndakumenyeshako ubu munganyinka ashyikirijwe ababyeyi be i Nyagatare

  • @munganyinkayvonne8659
    @munganyinkayvonne8659 2 года назад +4

    Imana ihabwe icyubahiro. Nawe Sabin, imigisha myinshi turayigusabiye

  • @EmmeBileki
    @EmmeBileki Месяц назад

    Nabahutu bamutoye baramurera Politique yadukozeho tweed. Imana iturinde🙏

  • @mutijima1
    @mutijima1 2 года назад

    Hari ibintu biba ku isi ugahita ubona ko isi tubamo irenze kure isi twe tuzi. Sabin ufite ubutumwa kandi komeza utwaze kigabo. Inkuru ya Munganyinka ni igihamya cyuko Imana ifite uko yumva ibintu ndetse nuko ikora ibintu. Ntihakagire umuntu n’umwe wiheba kuko nyuma y’intege zacu hari Imana ifite imbaraga zihagije. 🙌🏽🙌🏽🙌🏽🙌🏽

  • @zuzu1421
    @zuzu1421 2 года назад +7

    Sha Sabin urakora bikaboneka maze Allah anje aguhozaho imigisha yose🙏

  • @janvierrujugiro3079
    @janvierrujugiro3079 2 года назад

    Mwabantu mwe mwareze Munganyika Imana ibahe umugisha mwinshi.

  • @olivermuziranenge5368
    @olivermuziranenge5368 2 года назад +1

    Umuntu wamukuye mu kiraro, yarakoze, uwamujyanye muri Congo nawe yarakoze kuko ntiyitaye kubishobora kumubaho kubera uwo mwana , yagize neza ni intwari . Aho bari hose Imana Ibahe Umugisha , Kandi niba batwumva bazigaragaze bashimirwe nabo

  • @nsengiyumvasamuel4284
    @nsengiyumvasamuel4284 2 года назад +1

    Imana ni yo yabigennye kdi turishimye cyane,gusa iyi nkuru iteye emotion pe.

  • @Jo-vk3my
    @Jo-vk3my 2 года назад

    Urakoze sabin! Imana Igumye igukoreshe ibi bintu byiza! Narize nashize ariko ndishimye!

  • @ButterFly-wv7iz
    @ButterFly-wv7iz 2 года назад

    OMG! Ibyishimo birandenze. Sinarebye ikiganiro cya mbere ariko nshimishijwe n'ibibaye. Imana ishimwe kandi inkotanyi zirakarama.

  • @alinemukazayire3354
    @alinemukazayire3354 2 года назад

    Mbega ukuntu Imana arinziza mbega ukuntu isekeje uyumubyeyi amarira yanyishe nsabiye umugisha Sabin utangwa 🤗🤗🤗

  • @yvettekampimbare272
    @yvettekampimbare272 2 года назад

    Sabin Imana iguhe umugisha. Ntihakagire ikiguca intege. Uri intumwa y’Imana. Nukuri komera ku murimo

  • @akayezuenathe5816
    @akayezuenathe5816 2 года назад +2

    Mbaye speechless ,my God Sabin Imana izaguhe ijuru

  • @iradukundadelphine5328
    @iradukundadelphine5328 2 года назад +5

    Imana ishimwe nukuri na Liziki nahumure imana izabikora

  • @deniseuwamariya8900
    @deniseuwamariya8900 2 года назад +2

    Ohhhh Imana iba igaragaje ko ishobora byose.merci bcp isimbi TV .

  • @coucou1052
    @coucou1052 2 года назад

    Ariko na wa muntu wamuvanye Congo akwiye gushimwa cyane!!

  • @mukundwajeanine7269
    @mukundwajeanine7269 2 года назад +4

    Ahari kurura kwabaho uyu munsi nyamara mugitondo impundu zikavuga ,Haleluya🙏🙏🙏🙏😭😭😭😭i cant stop crying !!!! Sabin thank you darling brother,na Damascene azabona Rujanga😭😭😭Babyeyi bareze Munganyinka Imana izabakubire inshuro 1000 ibyo mwakoze, banyarwanda muri intore mwakoze kuhaba kubwinshi urukundo nirwogere pe!

  • @jmbwanandeke7995
    @jmbwanandeke7995 2 года назад

    Mwarakoze abandimwe mwareze Wamahoro, Imana ibahe ibyiza byishi.

  • @lucillekankazi8073
    @lucillekankazi8073 2 года назад +9

    Sabin ibuka izakuremere kuko urayitumikira kabisa, mbega byiza 🥰 emotions ziranyishe!!

  • @musengerwaernestine3777
    @musengerwaernestine3777 2 года назад

    Mbega umunezero bigaragara ko abantu bareze munganyinka ari imfura cyane nabantu beza pe biragaraga,nkuyemo isomo ko umuntu yagakwiye kugira neza kuko bidasaba ubukungu ahubwo bisaba ubumuntu ndakeka hari abigaya bari burebe ibi birori cyane cyane abareze riziki watanganye ikiganiro kuko yarababajwe cyane bikomeye

  • @solangekagabo2171
    @solangekagabo2171 2 года назад

    Sabin, uhabwe umugisha. Uri umuyoboro mwiza w’Imana. Courage, akazi ugakomeze.

  • @kabanamary453
    @kabanamary453 2 года назад

    Sabin Uwiteka imana ikurinde, iguhe icyo umutima wawe wifuza. Urumukozi w'Imana

  • @mwizerwarebecca7817
    @mwizerwarebecca7817 2 года назад

    Amarira yibyishimo aranyishe Imana iguhe umugisha Sabin kdi ishimwe cyanee kubwuyu mwana nababyeyi be ihojeje amarira SHIMWA MANA

  • @tetabella5536
    @tetabella5536 2 года назад

    Ooooooooh mon Dieu Sabin mubuzima ukora ibizigera vyibagirana mubuzima bazagushire mugitabo camateka a

  • @akanezaofficial
    @akanezaofficial 2 года назад

    Mana weeeeeee,amarira yaranyishe kuva nabona ikiganiro cya mbere gusa Uwiteka anyuranya ibihe nukuri weeeeeee😭😭😭😭😭😭,Sabin Imana iguhe umugisha mwinshi cyane knd keep it up nukuri dukunda ibyo ukora bya kimuntu🙏🙏🙏🙏

  • @tsindaalpha7583
    @tsindaalpha7583 2 года назад +9

    ISIMBI TV OYEEEEEEEE !!!!!

  • @explorerwanda6458
    @explorerwanda6458 2 года назад

    Dore uku niko mu ijuru tuzahura nabacu bose twabuze.Tuzahoberana Urukumbuzi rushire,ntituzibuka akababaro kose twagize ku isi.IMANA ISHIMWE CYANE 🙏🙏🙏🙏🙏

  • @lolitaimena9782
    @lolitaimena9782 2 года назад +15

    Mana Nyagasani ufashe na Mugenzi WA munganyinka Rizik nawe azagaruke gushima🙏

    • @gratitude6368
      @gratitude6368 2 года назад

      Amen 🙏🏼Imana ibyumve nukuri

    • @sbmamou8603
      @sbmamou8603 2 года назад +1

      Imufashe inamuhorere kwiriya Ngona y'umugore yamwishe ahagaze🤦‍♂️

    • @Hope-mychoice
      @Hope-mychoice 2 года назад

      @@sbmamou8603
      Riziki niwe wagize umurezi mubi ntabwo ari Munganyinka

    • @lolitaimena9782
      @lolitaimena9782 2 года назад

      @@sbmamou8603 Yego😭

  • @ruthnamahoro2430
    @ruthnamahoro2430 2 года назад +1

    Imana ishimwe cyane ku gitangaza ikoze kand Sabin tumusabiye umugisha. Good bless Isimbi for being a blessing.

  • @umulisajamvier2099
    @umulisajamvier2099 2 года назад +11

    I’m really happy for this family who raised the girl!! God bless them this is very touching 🙏🏿
    Sabin thank you 🙏🏿

    • @Jk-up6wh
      @Jk-up6wh 2 года назад

      Erega normally that's how human beings should do, ubundi se ubupfura ugirango nikunasura gusa? ubupfura nunutina wakimuntu, kera abantu niko bari bameze, ubu ibintu byarahindutse ariko haracyarimo abagifite uwo mutima wurukundo pe.