Ya nkumi yo kwa Mwene Rubaduka (+lyrics) - Soso Mado - Rwanda

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 15 сен 2024
  • **Uwamenya title nyayo y'iyi ndilimbo yandya akara, murakoze!*
    Ya nkumi yo kwa mwene Rubaduka yabajije nyina iti:
    Ese mama umukobwa abona umugabo bigenze bite ?
    Nyina araseka amusubiza aliko
    Ati: mwana wanjye dore uracyari mutoya
    Tegereza iminsi ni mike!
    Umukobwa ati ashwi da!
    Irya nyina we yarisuzuguye.
    Jugujugu n'i Kigali
    Yihurira n'agasore
    Umuntu yakwita...akanyamugi.
    Kubera icyizere cy'umukunzi aah!
    Umukobwa yari yifitiye umutungo umuhagije
    Agenda awumwereka buhoro buhoro.
    Hashize igihe, umukobwa yigira imahanga
    Aliko kubera urukundo, icyizere n'urukumbuzi
    Wa mutungo ajya awumwohererezamo ibintu weee
    Ngo Nyamusore abicuruze
    Bunguke bityo bateganya
    Ngo kuzabaho neza kwa bombi !
    Reka mbasetse:
    Umukobwa akohereza,
    Umusore ati kwitamika ndabizi
    Umukobwa yakoreza urwandiko abaza niba bigenda neza;
    Umusore agasubiza ati:
    Byose ni munange!!!
    Umwaka umwe urashize,
    Niko umukobwa amwoherereza.
    Ibiri ngiyi irashize
    Niko umusore agenda asubiza ko byose ali sawa sawa !
    Uwa gatatu umukobwa arahindukiye
    Asanga urukundo rwarahindutsemo
    Ibinyoma n'ubugome, iyeweeeeeeehhhhh
    Yihutira kubisobanurira nyina
    Arira ayo kwarika
    Nyina aramusubiza ati
    N'ubundi umuntu utabizi yicwa no kutabimenya
    Irya mukuru riratinda aliko ntirihera mwana wanjye!
    Cyakora nkugiriye inama yo kwitabaza inkiko.
    Ku bw'amahirwe weee
    Nyamukobwa yaraburanye arabitsindira
    Yanze uwo musore
    Ku buryo yarahiye no kuzashaka na rimwe !
    Yooo, mbega umusore w'umuhemu...
    Yooo, mbega umusore w'umugome....
  • ВидеоклипыВидеоклипы

Комментарии • 35