Ubuhamya bw'abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 18 окт 2024
  • Ubu ni ubuhamya bwa bamwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
    Ni ubuhamya batangiye mu karere ka Musanze (Ari naho benshi muri bo bakomoka) kuwa 12 Ukuboza 2019 ubwo basabaga imbabazi mu ruhame.
    Aba barimo Karorero Joseph wari umusirikare (Adjudant Chef) watoje umutwe w’interahamwe witwaga “Amahindure” wagize uruhare rukomeye mu kwica abatutsi bo mu Byangabo; barimo kandi Nteziyaremye Rugumire umwe mu bari bagize umutwe w’Amahindure wagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi; bakabamo Bazimenyera Ezéchiel wayoboraga police (Brigadier) muri komine Mukingo wakoze urutonde rw’abagombaga kwicwa, akanatanga imbunda zakoreshejwe mu kwica abatutsi. Kuri aba hakiyongeraho Ndererimana Kayitani wigeze kuba mu itorero rya Bikindi Simon akaba yarashyizwe mu rwego rwa mbere rw’abakoze jenoside yakorewe abatutsi, nk’uko yabihamijwe n’inkiko kandi nawe ubwe akaba abyiyemerera ko yagize uruhare mu gutegura jenoside yakorewe abatutsi, kuyishishikariza abandi no kuyikora

Комментарии • 832