Nari mfite Batayo 2 gusa muri KITONA Operation, 1997

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 17 окт 2024
  • OPERATION KITONA yakozwe ite?
    Ndabizi neza ko rimwe waba ubivanye kuri mugenzi wawe cyangwa se mu itangazamakuru cyangwa abandi bantu baganira ushobora kuba warumvise inkuru y’igikorwa cyakataraboneka kandi ntagereranywa cya kigisirikare cy’ingabo z’u Rwanda zakoze mu gihe cy’intambara yiswe iyakabiri ya Congo yo kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu 2003.iki gikorwa cyamenyekanye ku Izina rya Operation KITONA. Iyi Operation KITONA ni igikorwa cya Gisirikare cyakozwe mu buryo busa nubutumvikana kuburyo kugeza nubu kikigishwa mu mashuri ya Gisirikare hose mu Isi kubera ubuhanga bwakataraboneka cyakoranywe mu buryo bwose bushoboka ndetse n’Uwayoboye iki gikorwa Jenerali James KABAREBE ni Umusirikare w’ibigwi bihambaye mu Isi byatumye Izina rye riguma hafi yabandi ba Jenerali bibirangirire mu Isi. Uyu munsi ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME mu by’umutekano.iyi Operation KITONA yakataraboneka rero niyo natwe tugiye kugarukaho ngo tukubwire uko yagenze nuko yakozwe .iyi ni Intsinzi Tv.uwateguye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndetse wagitunganijwe mu majwi ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
    Iki kiganiro mu kugitegura nifashishije inyandiko yitwa “The Kitona Operation:RWANDA’S GAMBLE TO CAPTURE KINSHASA AND THE MISLEADING OF AN “ALLY” Yanditswe na James STEJSKAL uyu n’umuhanga mu bijyanye na Politiki n’Umutekano mpuzamahanga ndetse n’amateka y’igisirikare mu Isi. Kandi uyu yabaye muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’amerika I Kigali mu Rwanda kuva mu 1997 kugeza mu 2000 byatumye aba umwe mu bantu bafite byinshi bazi mu ntambara yiswe iya Congo ya Kabiri byanamuhaye ubushobozi bwo kwandika ku gikorwa cyakataraboneka cya operation KITONA.
    Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka wa 1997 ingabo za AFDR zari ziyobowe na Laurent Desire KABILA zigaruriye umujyi wa Kinshasa binashyira akadomo k’imyaka 32 kubutegetsi bw’umunyagitugu umugabo w’igihangange kandi w’icyamamare Marchal w’Umuzayirwa Mobutu Sese Seko. Izi ngabo za AFDR za Laurent Desire Kabila zari zihuriyemo abanyarwanda ndetse n’izindi ngabo z’ibindi bihugu birimo u Burundi na Uganda zikigera I Kinshasa ntakindi cyakurikiyeho uretse kugeza Laurent Desire Kabila ku mwanya wo kuba Perezida wa Zaire niko icyo gihugu kitwaga icyo gihe ndetse mu byo yahise akora mbere y’ibindi ni uguhindura iryo zina noneho kitwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Ubwo ni nabwo yahisemo James KABAREBE wari umuyobozi wa Gisirikare wa AFDR wari ufite ipeti rya Koloneri icyo gihe ahita amugira umugaba mukuru w’ingabo z’igisirikare gishya cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
    James KABAREBE mu byo yakoze byose kwari ugufasha KABILA ngo abashe kugira inzego zihamye za Gisirikare kuko niwe waremye igisirikare cya congo kuko KABILA ntacyo yarafite. Kabila amaze kuba Perezida no kuryoherwa n’ubutegetsi nibwo ibihugu bitifuzaga umubano we n’u Rwanda byari birangajwe imbere n’Ubufaransa byaje byereka KABILA uburyo abanyarwanda bari ikibazo muri Congo maze nawe koko abibona atyo maze ahitamo gutera u Rwanda umugongo ahubwo afatanya nabandi barurwanyaga barimo n’imitwe yashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugaruka gusoza umugambi wa jenoside.
    Kwiyunga KABILA n’iyi mitwe cyari ikimenyetso ndakumirwa cyuko noneho aba bombi bashakaga gusenya u RWANDA ntakabuza.gusa Iyo migambi yose KABILA yabonaga ko atayipanga agifite ingabo z’u Rwanda mu gihugu cye ndetse na James KABAREBE akiyoboye ingabo ze
    Nibwo rero hashize igihe cy’umwaka umwe umubano mwiza wari hagati y’u Rwanda na Congo ya KABIRA wahise wangirika ntiwaba ugikomeje ndetse ubwo KABILA nabamufashije mu rugamba rwo kwirukana Mobutu kubutegetsi baba barashwanye.mu byambere Laurent Desire KABILA yahise akora ni ukwirukana Ingabo z’u RWANDA zari kubutaka bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo . nubundi yahereye kuri James KABAREBE wari waramuhaye Serivisi zagatangaza zo kuyobora urugamba rwamupfumbatishije ubutegetsi aho yamukuye ku mwanya wo kuyobora ingabo aranamwirukana.undi nawe akora ibishoboka byose ataha mu rugo.
    Kuri iyi nshuro u Rwanda rwahise rubibona neza ko KABILA yararugambaniye kandi rwarakoze byose ngo agere kubutegetsi.byose yarabyirengagije akaba yaragiye gukorana n’imitwe irurwanya mu ntambara bari bagiye kurugabaho. U Rwanda narwo ntirwari rwiteguye kubona ibyo biba ntirwari rufite impamvu nimwe yo kubyemera.ubwo narwo nibwo rwafashe umwanzuro wo kumutanga rukamugabaho ibitero atarisuganya.

Комментарии • 80

  • @martinhabimana
    @martinhabimana 2 года назад +10

    Ibi bihe ndabyibuka cyane iyi operation nayibayemo na Makela de Zombo nahahagurutse mu ndege yanyuma. Thank you President PK, thank you afande JK. Muri intwari z’u Rwanda. RPF hejuru cyane✊🏾

    • @niyonsabafelix1006
      @niyonsabafelix1006 2 года назад +3

      oooh nawe wari urimo? nawe uri intwari rwose

    • @martinhabimana
      @martinhabimana 2 года назад +2

      @@niyonsabafelix1006 yego rwose. Thanks brother. Tuzarwubaka abana b’abanyarwanda turugire nka paradizoooo, ku isi hose weee, tuzarwubaka💪🏾

    • @lilianeumuhoza4993
      @lilianeumuhoza4993 2 года назад

      @@martinhabimana ♥️♥️♥️♥️

    • @niyonsabafelix1006
      @niyonsabafelix1006 2 года назад +2

      wao nkunda mwene abo bantu bakoreye igihugu cyane

  • @Ethan00477
    @Ethan00477 2 года назад +9

    Eric Safara uratunyura ijwi ryiza cyane, tone, speed&rhyrism uri uwambere.

  • @innocentnyange9586
    @innocentnyange9586 2 года назад

    Ingabo zirwanya akarengerane no kugarura umutekano mw'isi ntizitsindwa na gato. Birahimbaje cyane. Gen. James K. you are a skilled military leader.

  • @bihozagarapacifique821
    @bihozagarapacifique821 Год назад

    Urakoze Safa

  • @ibrahimnduwayezu9658
    @ibrahimnduwayezu9658 2 года назад +2

    Ese n,ubu ingabo z,urwanda zakongera gushobora gukora opération ikoneye cyane nkiya kozwe icyo ihe

  • @bahatijohn9670
    @bahatijohn9670 2 года назад +5

    Afande coup de chapeau. You did it. Tuzi neza ko n'ubu RDF ishoboye.

  • @hizigiseransipaulkagameyar5470
    @hizigiseransipaulkagameyar5470 2 года назад

    komera komera. Sha uri gutanga amakuru meza yagenderwaho mu gukurikirana abo bicanyi b`inkotanyi barebwa na mapping report....

  • @magnifique57
    @magnifique57 2 года назад

    Urakoze kutubeshya

  • @melchiademarisasi6584
    @melchiademarisasi6584 2 года назад

    Murakoze kuri ico kiganiro,mudutegurire ikindi kiganiro kivuga uko Laurent Désiré KABIRA yapfuye.
    Murakoze

  • @nsengiyaremyeinnocent7494
    @nsengiyaremyeinnocent7494 2 года назад +4

    ingabo z'Urwanda muri imfura rwose ndabarahiye

  • @ntirampebamartin9170
    @ntirampebamartin9170 2 года назад +1

    Murakoze cyane kubwiki kigariro

  • @ndanyuzwenda-p175
    @ndanyuzwenda-p175 2 года назад +5

    Uwabayeho umusirikare azi byukuri twari iyo ariyo
    Respect au victime tutsi mort à 1998 dont mon oncle fait partie

  • @habiyakarefrancis5082
    @habiyakarefrancis5082 2 года назад +2

    Dear sir! Ndagukunda pe!

  • @karangwainnocent1469
    @karangwainnocent1469 2 года назад

    Gusa mbona hariharimo nokutagira ubwoba

  • @sebapaccy
    @sebapaccy 2 года назад +9

    Afande ndamusabye CHOGAM nivemo aduhanire umuzayirwa urikutumenyera

    • @nexybisimwa6493
      @nexybisimwa6493 2 года назад +5

      urwana ningurube ikagusiga ibyondo ntampamvu u Rwanda rwajya muri iyo myanda

    • @rukoranyangabo9128
      @rukoranyangabo9128 2 года назад

      @@nexybisimwa6493 Nabo barabizi niyompamvu bacecetse bagategereza CHOGAMU, irangiye ntibakongera....Ibyo barabizi

    • @Nkundukuri
      @Nkundukuri 2 года назад

      @@rukoranyangabo9128 Baziki usibye ubwicanyi bwanyu???....Gufata abagore ku ngufu no kwica ni byo urata???

    • @Nkundukuri
      @Nkundukuri 2 года назад

      @Sealteam Six Interahamwe ni so wa muhari we....Mwaratumenye hari udufuni, uburozi n'akandoyi twitwaje???

  • @rukundoissaac2821
    @rukundoissaac2821 2 года назад +2

    Ago nubu iradukumbuye chogm rangir Congo iradukumbuy

  • @niyomugaboeugene
    @niyomugaboeugene 10 месяцев назад

    nterwa ishema na RPF kbs

  • @nsabimanachrysostome508
    @nsabimanachrysostome508 2 года назад

    ni Makera do zone ntabwo ari makeradozombo

  • @pommenuh5413
    @pommenuh5413 8 месяцев назад

    Ico muzi nukwitapa

  • @kimenyieric8665
    @kimenyieric8665 2 года назад +1

    Iyi operation kitona nta film mbarankuru igira?

  • @Ethan00477
    @Ethan00477 2 года назад +3

    Mbega operations ihambaye

    • @Nkundukuri
      @Nkundukuri 2 года назад

      Nta opération ihambaye...Bayifata nk'intambara y'ubugoryi buvanze n'ubwiyahuzi...

    • @Ethan00477
      @Ethan00477 2 года назад

      @@Nkundukuri wavuga iki se ko uri mubatsinzwe, RPF izarwaza muzunga abanzi bayo. Wabonye ko iyo Zimbabwe,Chad,Namibia bidatabara Kabila, nti byari byarangiye? Mwiyunge kumunyembaraga kandi niba mutabishaka, mushaka kumurwanya nta nduru yanyu dushaka muzapfa

  • @dimaskaka6682
    @dimaskaka6682 2 года назад

    Batayo 2 uugarura 150,ugarukana imidido!

  • @hizigiseransipaulkagameyar5470
    @hizigiseransipaulkagameyar5470 2 года назад

    uratanga amakuru menshi ku buteroriste bw`inkotanyi sha...Aho bukera izi infos uri gutanga ziri bufashe muri byinshi...

  • @nkubitodieudonne6971
    @nkubitodieudonne6971 2 года назад

    Stong Solder

  • @ndanyuzwenda-p175
    @ndanyuzwenda-p175 2 года назад +2

    RDF lion of Africa

  • @muganza1
    @muganza1 2 года назад

    uri isanzure kbsa

  • @anicetbizimana4144
    @anicetbizimana4144 2 года назад

    N'a jewe ndemeye ubutwari bwa James kabarebe.iyi opération ni nka ya Delta Force n'a Chuknooris

  • @igwechineduomego6371
    @igwechineduomego6371 2 года назад +1

    Ibinyoma biragwira, Abasahuzi.

  • @habiyamberejeanmarievianne3289
    @habiyamberejeanmarievianne3289 2 года назад +1

    Ni 1997 cyangwa ni 1998 ?

  • @enjoyafricatv
    @enjoyafricatv 2 года назад

    INKOTANYI HEJU CYANE. #ENJOYAFRICATV

  • @espacedelapaix
    @espacedelapaix 2 года назад +4

    Le temps passé ne revient plus.

  • @jean2706
    @jean2706 2 года назад

    ese waduhaye speech yose ya kabarebe tukiyumvira?

  • @alainniyonizeye4869
    @alainniyonizeye4869 2 года назад

    Urabeshya

  • @janvierlion751
    @janvierlion751 2 года назад

    Iyi operation n'iy'ubwenge; izo ngabo zatumye kugeza uyu munsi nta gipfa kutumenyera.

  • @cyubahirorfrederick4546
    @cyubahirorfrederick4546 2 года назад

    Muzadukorere no kumanuka kizimbwe

  • @IMPINDUKATVONLINE
    @IMPINDUKATVONLINE 2 года назад +1

    MUGAHINDA KENSHI🚨INGABO Z'URWANDA RDF ZISOHOYE ITANGAZO RY'IHUTIRWA NYUMA Y'IBISASU BYARASHWE NA RDC
    ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBht/видео.htmltps://www.yout

  • @pipenmeja249
    @pipenmeja249 2 года назад

    Nimu subire mo kandi iyi ni final

  • @uwamunguisiaka8160
    @uwamunguisiaka8160 2 года назад +1

    Afande iyinama iratinze ngo Durance isomo

  • @ssebatutsi246
    @ssebatutsi246 2 года назад +1

    muratangiye ubushotoranyi bwanyu inzara mugira ntimuzayishira

  • @ntirampebamartin9170
    @ntirampebamartin9170 2 года назад

    Ariko nigute kagame yafashe igihugu ese imiyoborere yaririho yarimezite

  • @umulisajamvier2099
    @umulisajamvier2099 2 года назад +3

    uzatubwire kuri operation rusesabagina

    • @niyonkurujbosco884
      @niyonkurujbosco884 2 года назад

      Hhhhhhh urwanda rukora udutendo

    • @menyaibi8752
      @menyaibi8752 2 года назад

      Hahaha kabisa operetion rusesabagina iracyenewe pe

    • @hizigiseransipaulkagameyar5470
      @hizigiseransipaulkagameyar5470 2 года назад

      @@menyaibi8752 aho bukera iyo ngwe mwihaye gufata muzi ngo ni akayabu irabarya mwese, ubundi baze babatoratore nkutora isenene....

    • @menyaibi8752
      @menyaibi8752 2 года назад

      @@hizigiseransipaulkagameyar5470 rusesabagina ninkuko wabona umushushwe wimbeba numwanya muto ntawutinya kanswe igihugu? Ningwe yanyu kuko ntawundi mufite, ariko kubanyarwanda bazi icyobashaka uriya nakabeba rwose

  • @nkotanyifrancis471
    @nkotanyifrancis471 2 года назад +4

    The Boys 🇷🇼🇷🇼🇷🇼

  • @ngendakumanaelia3465
    @ngendakumanaelia3465 2 года назад +1

    Turabemera

  • @thanalik250
    @thanalik250 2 года назад

    ruclips.net/video/eW2Tr_W-dZk/видео.html
    Ibigwi buinkoyanyi

  • @ami5742
    @ami5742 2 года назад

    Ese amakuru ko muyavuga igice mukagira ibyo muhisha

    • @r.filsjoe6225
      @r.filsjoe6225 2 года назад +2

      Nawe vuga atawe turakumva

    • @menyaibi8752
      @menyaibi8752 2 года назад +1

      Ibyobahishe ngaho nawe bivuge niba ubifite

  • @muhireaimable461
    @muhireaimable461 2 года назад

    💪💪💪💪💪💪💪💪❤❤❤❤❤

  • @rafikindugu4674
    @rafikindugu4674 2 года назад +2

    N'est ce mec avait eu la vie sauve à cause des Angolais? Si non il serait conjugué au passé. Lui et ses poules étaient ramassés comme des poules.

  • @kjptv613
    @kjptv613 2 года назад

    UMVA IYI NKURU Y'UMUSORE WARURI KWIGIRA IBURAYI AKISANGA IBUGESERA NYUMA YURUGENDO RUTEYE AGAHINDA ruclips.net/video/gjetmri-5As/видео.html

  • @angeliqueumutesi5827
    @angeliqueumutesi5827 2 года назад

    Uzaduhe inkuru zivuga kuri afande demobu nyamurangwa

  • @manirafashaodette9006
    @manirafashaodette9006 2 года назад

    Irebere hano bizou y'ubugambanyi🤦😭😭
    ruclips.net/video/vD8TUByhQTY/видео.html

  • @gakumbapierre6838
    @gakumbapierre6838 2 года назад

    9

  • @cyubahiroyvan3399
    @cyubahiroyvan3399 2 года назад

    Ml

  • @uwurukundopaterne1391
    @uwurukundopaterne1391 2 года назад

    Y

  • @jjmanwa6573
    @jjmanwa6573 2 года назад +1

    Propaganda
    Abasahuzi....

  • @jonaskavuna5544
    @jonaskavuna5544 2 года назад

    Ibinyoma biragwira

  • @gdetv5528
    @gdetv5528 2 года назад

    ruclips.net/video/rpwfy9gGxKo/видео.html🧘‍♂️‼️🫣🤔Bamwe mu Bagabo B’Abanyarwanda barifuza Gusabwa no kuba babakwa🫣🤔‼️🧘‍♂️@kurongorwa#

  • @cyubahiroyvan3399
    @cyubahiroyvan3399 2 года назад

    Ml

  • @bihirebihire2922
    @bihirebihire2922 2 года назад

    MUGAHINDA KENSHI🚨INGABO Z'URWANDA RDF ZISOHOYE ITANGAZO RY'IHUTIRWA NYUMA Y'IBISASU BYARASHWE NA RDC
    ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBQh/видео.htmlttps://ruclips.net/video/P8YGd3MeyBht/видео.htmltps://