TRUMP ni KURO wari UTEGEREJWE🙄Elon MUSK yeruye UKURI kwahishwaga/ABASENGA mwitegure ibije/Pr.Desire
HTML-код
- Опубликовано: 6 фев 2025
- #AGAPETV
Ganira natwe #250782196087_Theo_Whatsap
Kurikira #FacebookPage: www.facebook.c...
Kora S U B S C R I B E ujye umenya byinshi unafashwe mu biganiro n' ubuhamya bwa GIKIRISTO
AGAPE Tv ni urubuga dusangiriraho ubuhamya, inyigisho, ibiganiro bya gikritsto ndetse rukakumara amatsiko ku nyandiko z'abahanga, Abatubanjirije mu rugendo,Ibyibazwa....bigamije kukubaka mu gusobanukirwa ibyo wizera.
Twubakiye ku ndangagaciro z'abavutse ubwa Kabiri nkuko Ijambo ry'Imana ribivuga mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yoh 1:12. Bityo ni ibyo dutanga hano byose bigamije gukomeza gushyigikira Umukristo udukurikira.
Wifuje kutwandikira koresha: u.theos2030@gmail.com
Wifuje kudushyigikira: +250782196087(Momo,WorldRemit,...)
guhera ubununva ikikiganiro ndakijijwe Kandi imana ibahe umugishacyane
Karibu cyane Kwa yesu Ni Salama ncuti ntuzicuza
Pasteur Dezire ndagukunda cyane inyigisho zawe zintera emosiyo umwuka wera ukurimo sinzi iburyo nabivuga wigisha witonze mubwenge ndagukurikira bishoboka imana ikongerere kumugisha ufite nzava muruyumubiri inyigisho zawe arizo ngenderaho urakoze
Pasteur Desire Ndagukunda Imana iguhe umugisha uhebuje byose wifuza kubw'umurava ukorana uyu murimo
Amahoro amahoro bavandimwe nukuri nukuri muvuze neza cyane Imana ibahe umugisha
Pst wumve ngo uri iriba mvomaho nubaha iyaguhamaye Kandi nciye bugufi nkomeje gutegamatwi ahereza umutima❤❤❤❤
Imana ijye iguha umugisha cyane turagukunda mbona abarokore nabo barenganya abandi ubona umurokore w'umudiyakoni ajya gusenga agasiga abakozi be mukazi
Yesu nabahe Umugisha kubwo kutuburira no kuduhumura amaso numvise iko kiganiro numva twarimpumyipe. Imana iduhumure dukore Umurimo wayo nkuko ibishaka. Icyo kifuzo ndakigize lmana nimpumure amaso ngende uko ishakape🙏👍💝🙌
Yesaya 44:28
Kandi avuga ibya Kuro ati ‘Ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazubakwa’, kandi avuga iby'urusengero ati ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’ ”
Nukuri nsubijwemo ibyiringiro ko ntakwiye kugira ubwoba muribi bihe ahubwo nkwiye gukora Umurimo w'lmana nshize amanga🙌🙏👍💪
Ibyo Pastor avuze nibyo, njye ndi muri China ariko aba Kristo ni benshi ku buryo mutabizi. Na google kandi irakoreshwa n'ubwo ubutegetsi bwabivanyeho ariko dukoresha VPN tukareba ibyo dushaka byose. Murakoze kuriiki kiganiro cyiza Pastor, nkunda kugukurikira ku Agakiza TV
Pastor harakantu ntajya nsobanukirwa...ko uvuze ngo bateguye ibikoresho byo kubaka urusengero..ati bakababaza ati mwebwe abanyamahanga muribkubyitegura mugatitira..None se insengero zikenewe kubakwa natwe ni izifatika?cyane ko twe Kristu batakiriye twe twamwakiriye...jye ndumva abakabaye batitira aribo kuko bo bamubonye ntibamwakire...Sinsobanukiwe iyo muvuga Israheli knd twese amaraso ya Kristu yaraduhinduye abana.b'Imana
Good news be blessed in JESUS name
Yewega pastor, ahubwo ubu abachristo bari gushora mutubari, Imana idutabare cyane
Turabakurikira cyane hano muri Uganda 😊❤❤❤❤❤
( TWAHIRWA SAMUEL, Uganda)
Imana Ibahe Imigisha Murakoze 🙏
turabakunda cyanee ,ibisobanuro utanze ,dushimiye IMANA iguhishyuriye
Pasteur urakoze cyane mpise ngarukira abadiventiste kubintu bavuga burya bifite ishingiro Imana iduhe kureba kure
Murakoze cane muvuga butumwa muhezagirw kabisa na Kristo Yesu !
nukuri ndabakunda cyane pastor
Hezagigwa cane Mukozi w'Imana. Usigura ibintu neza cane kuko uyobowe numwuka.ntuyobowe nidini.kuko Je nama numva iyo abakozi b'Imana benshi baza guhagararira amadini yabo.naho hobamwo ikosa kuko abaridini arimwo aguma ahagarariye ivyidini gusa
Imana iguhezagire pasteur uranezera cane kunyigisho zawe utanga uvuga ukuri
Yesu tuzamusanganira mukirere ntazakoza ikirenge cye kw’isi.
Pr ndagukunda cyane ufite ubwenge bw Imana Imana ikurinde cyane cyanee
Icyigisho cyawekira nfashacyane n'Imana iguhe umugisha Amen❤❤😅
Muhezagirw cane turabakunda. Gusa ico nsaba Imana : Past ufite ubwenge burimwo Mpwemu Yera🎉
Pastor Desire n'ukuri ndagukunda pe!Imana ikomeze kubakoresha iby'ubutwari.ese uwakwifuza inama zanyu by'umwihariko yabashakira he?
Uko ni ukuri ikorana buha nga rikwiriye kudufasha kwamama kristo umwami yesu imana iguhe umugisha ndugu 😢
Shalom Bakozi b’Imana muraduhezagira kubiganiro nkibi mutanga Pastor Imana ikwongere umugisha wayo utagabanije hamwe na mwene data aba ahagarikiye ikiganiro.
Pastor ndagukunda nukuri ❤❤❤
Desire Imana iguhe umugisha,wigishanya ubwenge.
Ndagukunda mukozi w,Imana,umunsi umwe nzakubona pe,Uwiteka azabikore
Amen
Urakoze cyanee Imana ikomeze igufashe pastor
Muhabwe umugisha n'Imana pastor
Kdi Uwiteka akomeze kubarinda np kubana namwe
Ndagukundacane ❤❤❤❤
Pasteur Dezire Ndamukunda cyane♥️
Nukuri Imana ibahe umugisha ❤
Uhoraho akuzigame Pastor wacu🎉🎉
Good news
Ndabakunda pe🎉❤❤❤
Murakoze cyane
Yego rwose ni ubuyobe pe ariko uwera ni yera nu uwanduye akomeze yandure gusa bana b' Imana twiyarure duhunge icyaha nacyo cyizaduhunga.
Past ❤❤❤
Nibwo pasteur Desire yize theologie haribyo atazi nawe munyamakulu agahembe kameze si America nubupapa bufatanije politique niyobokamana kandi kavutse muri roma mpagani!
Merci pasta muradufasha cane
Turagukunda Pasteur.
Urimwo uburundi bwinshi.
Komereza aho
❤❤❤❤❤
Shalom Bakozi b'Imana mwakoze CN muhezagirwe
Dezire ndamukunda Imana izamuhijuru
Mwiriwe! Mwakoze kuduha iki kiganiro. Ibintu bimwe abakristo badakora si ubushake, ahubwo ni ukutagira ubushobozi. Abenshi babanje kwigishwa ko bigoye ko umukire ajya mu ijuru, bituma bakunda ubukene. Uzasanga muri iyi minsi hari benshi bari guhemuka kubera bashaka kujyana n'aho isi igeze, bikabagora. N'insengero nyinshi zafunzwe ni izabo, bigaragaza ikigero cy'ubutunzi bwabo. utubatse urusengero ntiyakubaka ishuli
Murakoze Cyane.Ahubwo kuba abantu baravukijwe uburenganzira bwo guterana ni akarengane.
Murakoze
Pastor ndagukunda kandi nkunda ubuhanga ugira mw’Ijambo
Imana iduhe kuba maso
Imana ukogere imigisha ariko nabuze nimeroyawe
2 Petero 1:19
Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk'itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.
Yoooo PAPA DIVE Ufite iyerekwa rizimape
2 Petero 1:21
kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n'Umwuka Wera.
Rero hari nubwo muba mufite amakuru atariyo, mubushinwa ubutumwa bwarahageze, ubu turasenga Imana abantu barabatizwa,
Pastor Desire , ndabona wabwira abarukorecaho igihe kigeze nahubundi abarokore turarangaye ,
Imana iguhe umugisha.
Urakoze cy ne
Muhabwe umugisha Paster
1yohn 4:3 havugako anti kristo yahageze kd muzi umuntu uri mu cyimbo cy'Imana mwisi?
Nti muzi abiyise seigneur ?
Nguwo anti kristo ntimutegereze undi kuko umuntu wihaye ububasha bwo kubabarira ibyaha muramuzi
Mwaganiriye neza kandi iyi nyigisho yuzuye ukuri 100%
Ngewe ndi USA Michigan state warubajije ibijyanye n’amatungo hano imbwa injangwe bigite agaciro kuruta umugabo.ubundi babitondeka gutya:1
1.imbwa/injangwe
2.umwana
3.umugore
Naho umugabo ntavugwa
Ntabwo itorero riragera igihe cyakarengane kavugwa mu (ibyahishuwe 13:11) havugako Iyonyamaswa izahata abarimwisi abakomeye naboroheje ,imbata nabumudendezo kushirwaho ikimenyetso muruganga cyangwa mukiganza ntabwo icyogihe kiragera ariko antikristo we yatangiye gukora no kuyobya akoresheje inyigisho kirimbuzi zigukura abantu kuri yesu akaberekeza kuri we Kandi abantu benshi baramuyobotse nkuko yesu yuvuze ngo irembo rijyana abantu kurimbuka nirigari Kandi abarinyuramo nibenshi naho irijyana abantu kubugingo rirafunganye abarinyuramo nibake .
na Yesu ntiyapfuye kuwa gatanu ngo azuke kuwa karindwi kuko aho nta minsi itatu irimo.
Iburayi umwana aza imbere
Hagakurikiraho umugore hagakurikiraho itungo umugabo azanyuma yibyo byose.
Shalom muhezagirwe ndabumva
Pasta❤ngukunda kubii niwoe wanjye❤
Ikizira cy'umurimbuzi cyahagaze ahera
Pastor wakoze kubw' ikiganiro cyiza. Gusa ndumva hari ibyo tutemeranya mubyo wagiye uvuga.
1. Itorero rizagenda ku mugaragaro ntabwo hazagenda umwe umwe.. Abapfuye bizeye bazazuka kandi abazaba bariho bakiranutse bazamuranwe nabo basanganire Yesu mu kirere. Hano twakwiga neza ibijyanye no kugaruka kwa Yesu n' umuzuko w' abapfuye.
2. Antikristo, umunyabugome akwiriye kubanza guhishurwa mbere y' uko Yesu agaruka. Uwo Antikristo rero wakuyeho igitambo gihoraho, ni Roma y' ubupapa.
3. Agahembe gato nubwo wanze kukavuga ni Roma y' Ubupapa.
4. Urugero watanze ku karengane ntabwo turwemeranyaho. Umukobwa usabye akazi agasabwa ruswa y' igitsina ntabwo ari akarengane muri context yo kurenganya itorero. Iryo ni ihohotera risanzwe. Akarengane kazabaho igihe abantu bazahatirwa kuramya Roma y' Ubupapa no kuramya igishushanyo bikozwe na USA ndetse bahabwe ikimenyetso k' inyamaswa (Ikimenyesto cy' Inyamaswa ni Icyumweru/Sunday).
Ntanze context nkeya. Ibindi, Imana iguhe umugisha kandi ikomeze ikubake muri byose.
Pasteur kuziko namwe mugendera mubinyoma bya Roma mukabigumamo mubizi? Ikindi niba ntabyo Uzi Antikritso ni Papa! Amaze igihe kirekire akore utabizi yicwa nukutabimenya!
Past kuva ntangira kukunva mporahafi kugira ngonkunve
Daniyeli 7:24
Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n'abo ba mbere kandi azanesha abami batatu.
Nibinyoma ntago itungo riruta abomurugo bababwira ibinyoma ibindi byose pastor avuga nukuri turamukunda
Pastor Désiré aganira neza.
Ndifuza ko yazadusobanurira neza ibi bikurikira:
1. Kristo Ninde cg niki?
2. Anti kristo Ninde cg niki?
Kuko uko bizwi, birashoboka cyane ko atariko biri.
Uyu Mwami witwa kuro yari yarahanuwe ko Ariwe wagombaga gutanga itegeko ryuko Abayuda bari mubunyage Ibaburoni bogombaga gusubira iwabo iyeruzalemu bakwajya kubaka urusengero rwari rwarasenywe numwami Nebukadenezali
Yego nukuri hano muri Oman na Saudia Arabia iyutinyutse uvugubutumwa! Nkanjye mabuja yararwaye nambaza ukoyakira turebana amateraniro muri grace room kwa paster Julienne ubungubu yarakijijwe nabobavukana batatu bobarizeye gusa nibo bantu basigaye bampaye ama link ngonumvubutumwa bwiza bumvise!
Jew Shaka uzampuze na pasteur desire ndamukunda cn ubutumwa mbwe burafasha cn
Urusengero rubabwamo n'Imana mu Mwuka ni umubiri apana urw'i Yerusalemu 1Timoteyo 4.1-2
Yesu ashimwe .Hari aho Pastor Desire avuve ngo baberetse ibikoresho byo kubaka urusengero byerekana ko biteguye .Ngo bavuga ko Messiya ataza ku isi nta rusenger ruhari.Ikibazo azadusobanurira ubutaha .
1) Mbese urwo rusengero bubaka ni Messiya warubategetse ?
2) Mbese Messiya biteguye ni Yesu ugiye kugaruka cg ni Messiya wabo uzava mu nyanja ?
Icyifuzo : Mu kiganiro cy'ubutaha muzageregeze kujya mutanga reference z'ibyanditswe kugira ngo abatisomera bibiliya nabo babashe guhuza ikiganiro n'ubuhanuzi (bwo muri Bibiliya).
Pasteur Désiré Imana ibane namwe. Nitwa Felix. Njye mbona ko impamvu abana b'Isi bapanga kandi bagakora bigakunda; aruko ntawe ubarwanya iyo bakora kuko imigambi nibikorwa byabo biba biteza imbere ubwami bwa Satani umutware w'iy'Isi. Mugihe abana b'Imana iyo bapanze cyangwa bakora; barwanwa nimbaraga z'umwijima zitagaragara ziva kwa Satani umutware w'iy'Isi ; kuko imigambi nibikorwa by'abana b'Imana bibangamira ubwami bwa Satani. Ariko ntacyo bitwaye gukoresha ibikoresho byakozwe n'abana b'iy'Isi mumurimo w'Imana ; nkuko no muntambara za Israeli ya kera; harigihe Imana yategekaga gusagura ibikoresho by'igiciro (zahabu, ifeza,...) ; Bigashyirwa munzu y'Imana ya Israel.
Twishimira uko pasteur Désiré avuga,nintore cane
Ukoze umurimo utangaje groupe tubonye ibihamya twasengeraga dusanze abadive
Abanya bee jye
Pasteur Désiré na Pasteur Uwambaje Emmanuel na Pasteur Rutayisire na Pasteur Byiringiro samwel na Ev. Anicet abo bantu bazi gusobanura ibintu bya Bible ( ibyahishuwe) neza
Ntabwo Ari urusengero rwari kuzubakwa Ari urwanone ahubwo urusengero rwarikubakwa nirwarundi rwubatswe na Ba Ezira na ba Nehemiya arwo rwarundi Yesu Christo yigishirijemo akaba arinarwo rwasenywe mumwaka wa 70 nyuma ya christo
Mushumba urakoze kutwigisha nukuri abanyetorero twurarangaye inzangano hagati ya ba Kristo ziriyongera gukunda iby isi kurutaibyijuru abakristo dukanguke
2 Petero 1:20
Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye,
Ndagukunda mwigishamwiza wayesu,ndagusabakwiyungana MWe kuvyubutumwabwiza mwobamukoze
Ese Past reka nkubaze ko uvuze iby' inkingo iyo zimaze guhindura ARN message utekereza ko ntampinduka mimitekerereze y' abana babantu iba ibayeho? Byose bifite ingaruka gusa nemerako abari mubutware bw' Imana batazacibwaho iteka dukwiriye kwirinda ntabwo abana b' Imana bakira ibije byose. Dusenge tutagwa mumoshya
Ndumva nishimye
Pastor, 2050 Yesu Azaba Ataraza? Nooooo, Yaba Atinze rwose, bitewe nibyo tubona turumva Azaba yaraje.
Hhhhhh, mbega pastor ujye usoma bibiliya neza, none se nihe wasomye ko anti christo azaza itorero ryaragiye ? Waduha umurongo umwe wa bibiliya uwivuga kdi utomoye ? Nonese ko twabonye ko inyamaswa yakane ivugwa muri Daniel ifite amahembe icumi isobanura ubwami bwaroma aribwo bwatangiye muri 168 mbere ya christo kdi tukambwirwa ko ayo mahembe 10 yiyo nyamaswa kdi asobanu amami 10 agize ubwami(empire) bwa 4 , bibiliya itubwira ko amahembe 3 muri 10 yavuyeho maze hakamera agahembe 1 kameze nkumuntu kdi gafite akanwa kavuga ibikomeye n'amagambo yo gutuka Imana kdi mumateka tuzi abasimbuye ubwami bwa Roma bayoborwaga nabatsari ni ubwami bwa Paapa uyobora kiliziya gatorika bukaba bwaratangiye kumugaragaro muri 538 nyuma ya Yesu christo kdi nibwo bwishe abachristo benshi cyane babita abaprotestanti hafi 60M zarishwe abenshi bahungira muri America 🇺🇸 ninabo bakoze America iyo Nyamaswa ya 4 ninayo ivugwa mubyahishuwe 13 ariyo nyamaswa yo munyanja yakomeretse uruguma rwica impavu bavuga ko yakomeretse uruguma rwica umu general w'umufaransa yafashe papa aramufunga bituma ububasha bw'ubupapa bugabanuka batagifite imbaraga zo kwimika abami no kubakuraho noneho muri icyo gice cya 13 cy'ibyahishuwe muzabonamo indi nyamaswa yavuye mugitaka ivuga nkumwana w'intama ariko nyuma iza kuvuga nk'ikiyoka ariko ikaba itegekera munsi yububasha bwayanyamaswa yambere yavuye munyanja ubwo nukuvuga munsi yubutware bwa Roma. Iyo nyamaswa ivugwa yavuye mugitaka ni America kuko yakomotse ahantu hatabaga abantu mubutaka bushya ndetse batangira bafite umudendezo wose gusenga uko bashaka ari nyuma batangira kugomera Imana nkurugero kdi aribo bari bahagarariye ubuprotestanti uzarebe igitutu bashyira kubihugu byanze ubutinganyi ndetse nibindi..... naho inyubako yurusengero rw'iyerusalem ntacyo bivuze cg ubuhanuzi bwa bibiliya ntacyo ndabona babivugaho uwaba haraho yabisomye yambwira icyo ijambo ry'Imana rivuga nugutoha kw'umutini ariko kongera kubaho kwa israel muri 1948 naho ibindi namaranga mutima kuko Trump aramara mandat ya 4 years ubwo hatagize igihinduka ubutaha nkaba christo muvuga ko ari kuro mwabyifatamo gute? Mukoreshe handitswe ngo nibwo mutazayobwa, ikindi ntabwo Elon musk ari wambere ugiye mukwezi ntampamvu yo kubihuza nibyanditswe byera kuko ngo ubwenge buzagwira
Ndasha mudusigurire iri Jambo ngo" AHO MUZOBONERA CAKIZIRA CUBUYOBE GIHAGAZE AHO KIDAKWIYE"
abefeso 2.20-22 pastor ntimwibande mu bigararira amaso y'umubiri ahubwo mwibande ku kizira kigaragarira amaso y'Umwuka , Daniel 12.10,,; Ibyahishuwe 13.18
Aliko di , inimero za Pasiteri Desire bazi boa gute?
Tubashimiye Kandi kuba mwifuza kugeza ubutumwa bwiza kubantu .