Kagame n'inzego ze:murabizi ko mubeshya kandi murabizi ko tubizi ko mubeshya.Abanyarwanda barabizi.

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 6 фев 2025
  • Kagame n'inzego ze, mujye mufata akanya mwirebe mu maso: murabeshya kandi murabizi ko mubeshya. Kandi abanyarwanda batirengagiza ukuri barabizi ko mubeshya.Turabizi ko mubeshya kandi murabizi ko tubizi ko mubeshya. Ndetse n’isi isa nimaze kubimenya yose.
    Turashingana umubyeyi Agnès Niyonsaba wo mu Ruhengeri wagabweho ibitero ariko agira Imana ntibyamuhitana ariko ngo n'ubundi bazamwivugana.Turamushingana nkuko dushingana abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bose bari mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi bibasiwe bikomeye.
    Uzata umwanya ku bukana bwayo magambo, azayabangikanye n'ipiki yakubiswe Manuel Sibomana ejobundi, ayabangikanye n'icyuma cyakase umutwe wa Pauline Nduwamungu, ayabangikanye n'agahinda abe bamushyinguranye atandukanye n'umutwe we, bazayabangikanye n'ibyuma byatewe Kizito Mihigo tukabeshywa ko yiyahuje ishuka (abatanze ubuhamya k'ubyo babobonye ku mubiri we, yari yatewe ibyuma, harimo Dieudonné ari we bita Cyuma Hassani. Aho ari turahazi).
    Uzata igihe ku bukana bw'ayo magambo nakoresheje, azabigereranye n'ibyuma byateraguwe Mjr Dieudonné Kayitare kugeza aho abamushyinguye bamurebye mu maso n'ubu ngubu batarakira guhahamuka. Azayagereranye n'icyuma cyakase umutwe wa Jean-Paul Mwiseneza ( uwo bitaga Nyamata) Azayabangikanye n'icyuma cyakubiswe Rwigara kandi banze kumuha umwana we n'umufasha we ngo bamujyane kwa Muganga.
    Ibyo byose nimubibonera ibisubizo muzabone gutinda ku bukana bw'amagambo mu Gicumbi tuvugisha!
    Hari uguhora mubeshya abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ko mubafitiye impuhwe, izo mpuhwe nta zo tubona, izo mpuhwe nta zo twabonye, mwitubeshya!!! Icyo bigamije ni ukubeshya ababeshyeka kugirango babe abahakwa beza, kugirango bababere ibikoresho byiza.
    Bavandimwe twarokokanye jenoside yakorewe abatutsi, nimube maso. Nimuve mu bihuha babakinga mu maso. Nimukenge! Nimukenge! Mwimira bunguri ibidasobanutse muhora mupfunyikirwa!
    Turasaba buri wese turi kumwe, turasaba buri wese warokotse jenoside yakorewe abatutsi, turasaba buri munyarwanda wese udashyigikiye aya mahano ari kuba, yafata akanya mu ijwi riranguruye akabivuga, yafata akanya akabyandika kuri social media aho anyuza ibitekerezo bye, yakora ikiganiro akitiza iri jambo "Not in my name". Turaribahaye mwese kandi turabasaba kurigira iryanyu.
    Iyo ubutegetsi busezeranye ibara kandi bugasezerana ibara bushaka gukora mu byo butekereza ko ari inyungu zabwo, iryo bara burarikora! FPR na nyirayo Kagame imyaka tumaranye ntabwo ari exeption kuri ibyo bintu.
    Mbisubiremo, turakarabye. Dusabe n'undi munyarwanda wese utewe impungenge n'ibihe turimo, n'ibyo Kagame na FPR badusezeranya kujyamo, mukarabe. Mureke ababifitemo inyungu babijyemo. Amateka twabayemo turi bakuru muri 94 ntabwo ari kure: ntihagire umunyarwanda wemera kugwa mu mutego ngo yishore mu byo Kagame yavuze bidakurikije amategeko, bitanyuze mu butabera. Mumureke n'abo yateguye kubijyananamo babijyanemo. Ntihagire ubijyamo. Icyo twakagombye gusaba ariko tutataho igihe tugisaba kuko tuzi ko nta cyo mugira "niba kubungabuga amahoro y'abanyarwanda mu nzira zinyuze mu mategeko, mu nzira zinyuze mu butabera nkuko nwabirahiriye, niba byabananiye, mwagombye kugira ubutwari bwo kwrgura guhera kuri Kagame kugera ku bandi bose bafite izo nshingano kandi babirahiriye imbere y'amategeko ariko nta byo tubasaba kubera ko tubizi ko ubwo butwari, ubwo buntu nta bwo mugira! Mu Rwanda kwegura ntibibaho haba kweguza!
    Icyo gusa dusaba abanyarwanda ni ugukaraba bakabareka mukabaga mukifasha!
    K'ubo twarokokanye jenoside yakorewe abatutsi, ijambo "Not in our name" murigire iryanyu ku buryo bw'umwihariko kuko mu minsi iri inbere muzarikenera kurusha ibindi bihe byose. Uku kutunyongera imiryango twari twibumbiyemo n'itanyonzwe bakayitwirukanamo mu buyobozi bakayiha abandi, ibyo bazasinya muzabe mwiteguye kuvuga ngo "Not in our name."
    Igicumbi, dusaba ubutabera bunyuze mu mucyo, nta kindi! Nta we dusaba kuduhorera! Aho kugirango abanyarwanda bajye bahora bicwa ngo muze mwirize, mutere ubwoba ko mugiye kujya mu mitsi, abanyarwanda babitekerezeho bakarabe!

Комментарии • 3

  • @matama1961
    @matama1961 8 дней назад

    Ko utavuze ingoma ya cyami igihe yayoboye! Ntabwo bo bacinyije abanyarwanda! Aho niho ishyano ryatangiriye babeshya ko bavukana imbuto😊 Kutagira YESU mu mutima n'ukunyagwa zigahera!

  • @MbzMbz-l6x
    @MbzMbz-l6x 7 дней назад

    Wamugabo we nakumiro!!

  • @MbzMbz-l6x
    @MbzMbz-l6x 7 дней назад

    Umve mutama udashaka kubona niyo wamutunuramaso ntiyabona