Amazina y'Interahamwe ruharwa zo mu Mujyi wa Kigali

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 21 май 2021
  • AMAZINA Y’INTERAHAMWE Z’AMAZE ABATUTSI MU MUJYI WA KIGALI
    Umujyi wa Kigali nk’umurwa mukuru w’u Rwanda kuva rwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962.ni kamwe mu duce two mu Rwanda twagaragayemo ibikorwa by’itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside kurusha ahandi.aha muri iki Kigali ibi byaterwaga n’impamvu nyinshi uretse kuba ariho hari ikicaro cy’ubutegetsi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi ntagereranywa hari hanatuye abaturage benshi ugereranije n’ahandi mu Rwanda .kenshi rero kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mu 1994 mu mujyi wa Kigali hagaragaye ibikorwa byinshi byangiza umutekano byibasiraga abatutsi bibatera ubwoba ko bazicwa ;byinshi muri ibi bikorwa byakorwaga n’interahamwe n’impuzamugambi. Byatangiye bikorwa mu bisa n’imyitozo mu bihe by’igeragezwa rya Jenoside ariko mu mwka wa 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi noneho Interahamwe zabikoranye ubugome bwinshi mu gutsemba abatutsi. Aha rero muri Kigali hari interahamwe nyinshi zamenyekanye niyo mpamvu mu kiganiro cyuyu munsi tugiye kugaruka kuri amwe mu mazina y’interahamwe yagaragaye cyane mu bikorwa byo kubuza amahoro abatutsi mu Mujyi wa Kigali zikaba ari nazo zagaragaye mu bikorwa byo gutsemba abatutsi muri Jenoside.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE.Uwakiguteguriye ni BIZIMANA Chrisitian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze.
    Kugirango ubashe kumva neza ibijyanye interahamwe zamaze abatutsi mu mujyi wa Kigali nkuko ingingo yacu muri iki kiganiro ibivuga bigusaba kureba neza witonze uko ubuyobozi bw’Interahamwe mu mujyi wa Kigali bwari buteye ndetse nuburyo zakoraga bituma uhita umenya neza uko ibikorwa byazo byabaga biteye nuko byakorwa.
    Umujyi wa Kigali icyo gihe wari Perefegitura y’umujyi wa Kigali aho kuva mu 1990 yayoborwaga na Colonel RENZAHO Tharcisse.
    Ubuyobozi bw’interahamwe mu mujyi wa Kigali bwari bwubatse neza aho Perezida w’interahamwe mu mujyi wa Kigali yari TURATSINZE Aboubacar.uyu TURATSINZE Aboubacar yanamenyekanye ku izina rya Jean Pierre.
    Yari yungirijwe na Visi Perezida wa mbere witwa TWAHIRWA Seraphin akaba yarakoraga muri Minisiteri y’Imirimo ya Leta n’ingufu (MINITRAPE).
    Uwari Visi perezida wa Kabiri yari NGIRABATWARE Aloys wakoraga mu isosiyete ya Leta ya SONARWA.
    Uwari Umunyamabanga yari UWIZEYE Epimaque wakoraga mu ishami ry’umuryango wabibumbye ryita Kubuhinzi PNUD.
    Uwari Umubitsi w’interahamwe yitwaga MUHOZI.Uyu kandi byavugwagako yari mubyara waPerezida HABYARIMANA.ikindi ni uko MUHOZI yari umuyobozi w’akabari kitwaga Tam Tam kabaga I Nyamirambo.
    Mu makuru yatanzwe na Bemeriki Valerie wari umunyamakuru wa RTLM yagaragajeko TURATSINZE Aboubacar yari inshuti ikomeye ya Matayo NGIRUMPATSE ngo akaba yari yaramuhaye imodoka ya Suzuki Samorai yagendagamo akora akazi ke k’ubukangurambaga bwo kwigisha Ingengabitekerezo ya Jenoside.kandi Lisansi yiyi modoka ya Aboubacar yatangwaga n’Ubunyamabanga bukuru bwa MRND.
    Ikindi Valerie BEMERIKI yavuze kuri ABOUBACAR ngo nuko NGIRUMPATSE yari yarafashije TURATSINZE kubona inguzanyo muri BCR.ni igikorwa cyakozwe na NKEZABERA Epherem na MVUYEKURE Claver bombi bari abakozi bakuru ba BCR bakomokaga muri Perefegitura ya Gisenyi.
    Kandi TURATSINZE Aboubacar afatanije n’Uwitwaga Paulin murumuna wa NGIRABATWARE Aloys na SEBATWARE wari umukuru w’interahamwe zarindaga abayobozi bakuru ba MRND ni bamwe mu bari bashinzwe ikwirakwiza ry’Intwaro mu gihugu zohererezwa abakuru b’interahamwe mu zindi Perefegitura.
    #IntsinziTV #Interahamwe #KajugaRobert

Комментарии • 44

  • @innocentnkurunziza7450
    @innocentnkurunziza7450 3 года назад +4

    Ingurube

  • @lobservateurthinkrwanda6512
    @lobservateurthinkrwanda6512 3 года назад +7

    @itsinzi tv turabashima cyane kuruhare rwanyu mukubaka igihugu muzirikana mukanandika amateka mabi yaranze urwatwabyaye. Tuzahora dushima inkotanyi zarobye bake cyane munyanja y amaraso yababyeyi bacu, Ababyeyi bacu mwakire indabo 🌹🌹🌹🌹 zibahumurire neza, ntitozangera narimwe guteka amajosi ngo dupfe nkuko mwishwe, twiyemeje guhangana n abagome kugeza kuwanyuma muritwe abakunda ineza yabose.
    Hari benshi bagoreka amateka kubw ipfunwe baterwa nibikorwa bibi byababyeyi cg abavandimwe babo, ntitugomba gucika intege genocide ifite uko yahagaritswe ntabwo aruko abicanyi bunamuye icumu, amayeri yose yakoreshwa nabagome arazwi.

    • @IntsinziTV
      @IntsinziTV  3 года назад

      Urakoze.

    • @luizfigo1133
      @luizfigo1133 3 года назад

      Uvuze neza rwose itsinzi tv irakomeze itere imbere ihangane nabashaka kugoreka ariko baribeshya tuzahangana pee nibashaka amahoro it's ok . Ikindi cyakwiyongeraho baratwigishije twarize nibahumure

  • @bazireteclaudine4291
    @bazireteclaudine4291 3 года назад +10

    Izo nterahamwe imana izazibaze amaraso y'inzirakarengane hamwe nabazikomokaho bose

  • @karasiraemile3364
    @karasiraemile3364 3 года назад +5

    Ntamunyabyaha ugira amahoro

    • @lamanene8848
      @lamanene8848 3 года назад

      Yegoo wihereyeho

    • @ujoli8642
      @ujoli8642 3 года назад

      Bafitamatekamabi basi ndavuga izonkoramaraso zinterahamwe

    • @lamanene8848
      @lamanene8848 3 года назад +1

      @@ujoli8642 inkotanyisee nizozifite ameza 🤔

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 3 года назад +4

    Ariko babahe ubundi nakibazo aho bari hose amaraso yabacu azabahama

    • @lamanene8848
      @lamanene8848 3 года назад +2

      Nkukoyahamye tom byabagamba ayabahutu...shetaniweee ntawuzagukumbura

  • @karasiraemile3364
    @karasiraemile3364 3 года назад +5

    Wagirango ibyo bakoraga wagirango bari bafite ikizere cyuko batazapfa bo

  • @edgarbutare7126
    @edgarbutare7126 3 года назад +6

    Kajuga Robert Yari Umututsi

    • @rukoranyangabo9128
      @rukoranyangabo9128 3 года назад

      Edger Hari Kajeguhakwa hakwa na Kajuga

    • @blacclivesmatter4637
      @blacclivesmatter4637 3 года назад

      @@rukoranyangabo9128 uwo yavuze ni Kajuga Robert interahamwe nkuru

    • @berwacom8787
      @berwacom8787 3 года назад

      Ntabwo yari umututsi.

    • @blacclivesmatter4637
      @blacclivesmatter4637 3 года назад +2

      @@berwacom8787 yari we. Ibyo ni ibintu bizwi cyane. Papa we yari umututsi, mama we yari umuhutu. Nushaka usome hano en.m.wikipedia.org/wiki/Robert_Kajuga_(Interahamwe)

    • @rukoranyangabo9128
      @rukoranyangabo9128 3 года назад +4

      @@blacclivesmatter4637 Thanks for the attached documents prepared by Hutu extremists...Ntagitangaje iyo mutavuze izina Kagame ntimusinzira:
      Nkubaze Kagame niwe wavuzeko agiyegutegura imperuka?
      Kagame niwe washishikarizaga abantu kuri RTLM kwica?
      Kagame niwe Dr. Theodore Mugesera wabwiye abahutu ngo bakore akazi?
      Hari nabo nja numva bavugako na Dr. Theodore Sindikubwabo y'ari umututsi, ubwo nawe yabipanze na Kagame ...🤷
      Ijomuzavugako na Col. Bagosora y'arumututsi kandi ko avuka munzu yabakagara....😂😂😂😂
      Ariko shahu mwakwemeyeko mwahamutse ko kuburana mutarusha Gahini kandiko bidaha nagura ubuhemu?
      Ngo ise yarumututsi nyina arumuhutu, ayo mashereka yumu perEmuhutukazi niyo yamuhumanyije,ikindi kandi wasanga ubututsibwe ari nkubwa bundi bwa Indamage yakomoye kuguhakwa kwa Swkuru.Erega amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wambeho.

  • @murangwacelestincadeaux6018
    @murangwacelestincadeaux6018 2 года назад

    Ibi byose byatewe nubutegetsi bubi iyo butajya kuba bubi ntacyari kuba

  • @marieu1893
    @marieu1893 2 года назад +1

    Icya lbere ni uko zitoshe abatutsi gusa. Zishe n'abahutu..
    Ikindi ni uko kajuga Robert yari umututsi ikindi ni uko harimo n'abatekinisye ba FPR ni tito wabivuze.. 🤔 Donc sinzi uko tuzasobanua neza nta kubogama ibibazo by'u rwanda

    • @user-ho2ed6ij4f
      @user-ho2ed6ij4f 2 месяца назад

      @marieu ariko uwo kajuga robert mwitwaza mumwita umututsi mushingiye kuki?inda imwe yonyine ibyara umututsi ni iy'umututsikazi iyo si yo nda robert kajuga avamo,utarabyawe n'ababyeyi bombi b'abatutsi si umututsi.ayo maraso ya gihugu kajuga robert avanze nayo niyo yashingiyeho ajya gutsemba abatutsi,uriya ni ikivange si umututsi,ise ni we mututsi gusa.

  • @sekibibibatume7401
    @sekibibibatume7401 3 года назад

    interahamwe ntibazashira

  • @butarembaga7710
    @butarembaga7710 3 года назад

    Uburyo utoranya amafoto nuburyo utaka interahamwe n'abandi ba genocidaire bikwiye gusubirwamo

    • @trinajanetkirabo9853
      @trinajanetkirabo9853 3 года назад +1

      Byitwa kujya ndani mu mateka kandi bamwe turayacyeneye cyane pe!

    • @luizfigo1133
      @luizfigo1133 3 года назад

      For you urumva ari ukubataka se 🤣🤣🤣🤣🤣🤣 nubugwari bwabo buba buvugwa .Ariko niba ufite ikibazo gana RIB

    • @butarembaga7710
      @butarembaga7710 3 года назад

      @@luizfigo1133 urujya kwica imbwa ruyiziba amatwi. Jyenda wumve Karasira n'abagenzi uko bavuga uwo bita umwanzi wabo. None utege amatwi intsinzi ugereranye bombi muri iyi ntambara "YA MURANDASI " Urasnga Commandant Karasira afite Katyusha "IBYAHISHUWE ku ntsinzi ikoresha inkoni.

    • @ntarejohn1843
      @ntarejohn1843 3 года назад +1

      @@butarembaga7710 barabashuka biciye Muzihe nzira c? Iyimirwano c, politics c?, iyubwiyahuzi c?, c'est la guerre impossible karasira we yarasaze

    • @niyonizeyechantal1366
      @niyonizeyechantal1366 3 года назад

      @@butarembaga7710 karasira wawe rwose. Uriya niwe uvuga ngo nibajye kumva nawe siwe yifitiye ikibazo akwiriye kujyanwa indera.