Tariki 09/07/2024: INDI MIRIMO YAKOZE KU MUNSI W’ISABATO

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 17 окт 2024
  • INDI MIRIMO YAKOZE KU MUNSI W’ISABATO
    Soma Mariko 1:29 34. Yesu yafashije ate umuryango wa Petero, kandi ni ayahe masomo y iby umwuka tubasha gukura mur’iyi nkuru?____________________________________________________________
    #ibyigisho #isabato #2024 #kigalirwanda #gospelmusic #imana #igihe #mie #rwandatoday
    Nyuma y’iteraniro rishimishije bagiriye mu Isinagogi, Yesu yajyanye n’itsinda rye rito ty abigishwa (Petero, Andereya Yakobo na Yohana) kuruhukira mu rugo rwa Petero, nta gushidikanya kugira ngo bafate akanya gasigaye k’ikiruhuko cy umunsi w’Isabato basangira bya gicuti kandi basabana.
    Ariko uko gusabana kuza kubonekamo kirogoya: nyirabukwe wa Petero yari arwaye ubuganga, bwashoboraga icyo gihe gukira cyangwa bukamuhitana. Babwira Yesu iby'ubwo burwayi, maze aragenda afata nyirabukwe wa Petero ukuboko aramwegura. Uwo mwanya arahaguruka atangira kubazimanira. Mbega urugero rukomeye rw’ihame ritwereka ko abamaze kwakira agakiza, imibiri yabo igakizwa na Yesu, bagomba kubigaragariza gukorera abandi!
    Mu gitabo cyose cya Mariko, akenshi Yesu akiza abantu kubwo kubakoraho (soma Mariko 1:41; 5:41), nubwo ibindi bihe hatavugwa ibyo kubakoraho (soma Mariko 2:1 12, 3:1 6, 5:7 13).
    Yesu yari atararangiza umurimo we w’uwo munsi. Izuba rimaze kurenga, abantu benshi baje mu rugo kwa Petero kugira ngo bakizwe, nta gushidikanya kuko bari bamaze kubona ibyabereye mu Isinagogi uwo munsi, cyangwa bamaze kubyumva. Kuba umwanditsi w’Ubutumwa bwiza ntacyo abwira abasomyi be cyerekeranye n’uku gutinda kw’abantu bitewe namasaha y’Isabato, byerekana ko yifuzaga ko abasomyi b'ubu butumwa bamenya iby'Isabato. Iki ni ikimenyetso cyerekana ko Mariko ahuje nabasomyi be basanzwe bakurikiza Isabato.
    Mariko avuga ko abatuye umugi bose baje guteranira ku irembo mur’uwo mugoroba (Mariko 1:33). Bishobora kuba byaratwaye umwanya Yesu kugira ngo arangize gufasha abo bantu bose.
    “Buri kanya banyuranagamo baza kandi basubirayo kubera ko nta n’umwe wari uzi ko umunsi ukurikiyeho uwo Muvuzi yari kuba akiri kumwe na bo. Ntabwo mbere yaho Kaperinawumu yari yarigeze na mba igira umunsi nk’uwo. Ikirere cyari cyuzuye amajwi y'intsinzi n’urusaku rw’abakijijwe. Umukiza yari anejejwe n'umunezero we ubwe yari yateye abantu kugira, Igihe yabonaga uburibwe bw‘abari baje bamugana, umutima We wakabakabwe n'impuhwe maze ashimishwa n'ububasha Bwe bwo kubakiza bagasubirana amagara mazima n'umunezero.
    “Yesu yashoje igikorwa Cye ari uko amaze gukiza imbabare ya nyuma. lyo mbaga y'abantu yatashye hamaze kuba n'ijoro cyane maze inzu ya Simoni ibundikirwa n'ituze. Umunsi muremure unejeje wari urangiye kandi Yesu yari akeneye kuruhuka. Ariko ubwo abo muri uwo mugi bari bagisinziriye, Umukiza “abyuka kare mu rukerera, ajya ahantu hiherereye arasenga.” _Ellen G. White, Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 194 (2018).

Комментарии • 1