Urungano lyrics | Rugamba Sipiriyani - Amasimbi n' Amakombe 1979 | Rwanda | Karahanyuze

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 14 окт 2024
  • URUNGANO
    Ngo nkubwira agakuru nkuye iwacu,
    Usibe none,
    usibe uw'ejo,
    Ngo ejobundi hazaza urungano.
    Harimo abo tuzi neza twareranywe,
    Barimo benshi dukumbuye,
    Twibuka ibyiza dusangiye,
    Nta gisumba umuto
    Mwareranywe mu ngobyi.
    Ni umugambi twubaha, ni umurage twimitse.
    Rungano jya mbere, rungano sugira,
    Rungano nkwibuke, nkwizihize nkogeza.
    Nkuvuge, nkuririmbe n'ejo.
    Inzira z'urungano ni nyinshi cyane,
    Nk'amashuri,
    itorero urimo,
    Aho ukorera ndetse n'intambara.
    Aho hose niho iwabo w'urungano.
    Nta n'uwacikwa ngo ateshuke,
    Cyangwa yirenge abirahire,
    Y'uko azibera ukwe
    Adataramana n'urungano.
    Urungano mwumva na rwo ruri kwinshi,
    N'abakambwe b'imvi nyinshi,
    B'utubando, babamo urungano.
    Mu batoya ho indirimbo ni urungano,
    Mu bikwerere ni yo mbyino,
    Mu bihumuza ni yo mvugo
    Ntawe utatira umutwe mwiza w'urungano.
    Kungana n'undi burya ni igihango.
    Uba intati, umena ibanga,
    Uwanga abandi kiramusarika.
    Ni ukuremerwa intango idacubangana.
    Ntawe uyitunga igicagate,
    Ntawe uyicagura mo inshuro,
    Usanga isesuye,
    Isendereye urugara.
    Urungano rwiza ni nko kota ikome.
    N'iyo ukonje, uhinda umushyitsi,
    Iyo urusanze uhita ususuruka.
    Kandi umwe muri rwo ni nk'umwase
    benyegeza.
    Iyo urwinjiye mo umera nk'ishahi,
    Ridacumbeka ngo ribe ikara,
    usanga wakirana,
    No mu mwijima uri rumuri.
    (Cyprien RUGAMBA & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1979, Butare)
    Kora subscribe hano: / @urukarigroup4873

Комментарии • 25