UBUHAMYA BWA CLAIRE IGICE CYA 9 (IBYABAYE NYUMA Y'UKO UMUPFUMU AROGA CLAIRE NTAPFE)

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 16 окт 2024
  • MENYA UKO BASUBIRANYEMO NIBA NAWE HARIGITEKEREZO ,UBUHAMYA Cg INYUNGANIZI WADUHAMAGARA cg UKATWANDIKIRA KURI #0788304120
    Healthy Family Ministries is a faith-based organization created in 2021, with the aim of empowering families spiritually, economically, emotionally, and socially to run a peaceful life and sustainable livelihoods. HFM interventions are oriented towards couples, single parents, youth,and children in the light of God’s Word. HFM is connected to Bethesda Holy Church (BHC) and the two institutions work together on different programs.

Комментарии • 363

  • @eeveelisa9613
    @eeveelisa9613 Год назад +6

    Uri umugore wintwali ,urakijijwe kandi ufite ubwenge. Imana ikomeze kukwagura kandi ikomore igikomere.

  • @Umutoniwase1982
    @Umutoniwase1982 8 месяцев назад +6

    Umugabo wawe ameze neza neza nk'uwo tari twarashakanye, twaranasezeranye imbere y'Imana. Gusa njye nkimara kubona ko atazahinduka naramutaye hakiri kare ndigendera, Imana imfasha kwiyubaka ataranyica urubozo.

    • @AW12357
      @AW12357 7 месяцев назад +1

      Wamenye ubwenge kare. Nukuri Claire nubwo agaragara nk’uwihagararaho yabuze ubwenge pe kuko nta kuntu unugabo yagukorera ibi ngo ukomeze kumugirira icyizere usinya utagaguza amafaranga kdi ufite n’abana

  • @muroramary3019
    @muroramary3019 Год назад +31

    Ariko Claire ni mwiza Koko! Happy women's day Claire and maman bishop.

    • @Mutimukunda
      @Mutimukunda Год назад +3

      Claire uri umuntu mxiza yego ariko nawe wabaye très naïve bikabije. Nizeye ko ubu wakamiritse 😘

  • @rwasw
    @rwasw Год назад +4

    Mana weee ndumva ngize ubwoba!!! Abadamu tugomba kwigira muri ubu buhamya kuko harimo isomo ry'ubuzima rikomeye. Imana ishimwe ko yakomeje kugukomeza kuko ibintu waciyemo birakomeye atari Imana birakomeye kubyihanganira. Murakoze kubw'ubu buhamya. Claire Komera nyuma yibyo byose wanyuzemo hirya hari ibyiza byinshi.

  • @niyonsabadenys9781
    @niyonsabadenys9781 Год назад +30

    Mutinda muri introduction. Mujye mukomerezaho kuko episode yabanje iba ihari. Kd courage turabakunda

  • @Tetz97
    @Tetz97 7 месяцев назад +1

    Yoooo Claire mamaaaa!! Imana ikundindireee kandi iguhe kuramaaaa. Ntacyo uzaba, ntuzapfa uzarama mw’ izina rya Yesu❤️

  • @ingabireyuwiteka9580
    @ingabireyuwiteka9580 8 месяцев назад +1

    Claire, uzandike igitabo, mu ndimi washobora zose...
    Ukoremo movies, muma episode, as a true story! Ubu buzima ndabuzi, kandi ntiburarangira. Ariko Yesu waneshereje, aracyakomeza kunesha!
    Komera cyane, mukobwa wa Yesu!
    Amaraso ya Yesu akomeze kukurinda no mubiri imbere byose, harimo urubyaro rwose, n'abazagukomokaho bose!

  • @oliveuwi5048
    @oliveuwi5048 Год назад +38

    Ndakeka mukuru wa Claire nabana be bazasoma ibi bintu numugabo we. Ndbaza ko aba bana bamaze gukura rero mwa bana mwe Nyoko numugome yahemukiye murumuna we nimumusabe yihane asabe imbabazi murumuna we natabikora muzahura numuvumo mwebwe ubwanyu nabazabakomokaho. Ikindi nyoko yagiye kwa shitani namwe niho muri nimudasenga muzarimbuka kandi mbere yo kurimbuka muzabaho nabi mwisi kuko mwavutse kucyaha mubugome aho kugirango mwihane mukiranuke murashaka kwica Claire? Nyoko ko yagerageje kumwica se ubu yabigezeho.? Nimuce bugufi musabe Tante wanyu imbabazi mwunge ubumwe nabana be mushyire hamwe naho ubundi muzahura nibibazo mwabyawe nababyeyi babi mumenyeko muriho umuvumo. Claire komera wahuye na shitani yumugabo numugore ngo nimukuru wawe ni shitani igenda komera

  • @HOPE-LIFE3
    @HOPE-LIFE3 Год назад +7

    Imana izakomeze ikurinde abo bagome, uko bashaka kuguhagurukira abe ariko Imana ihagurutsa uburinzi bwayo 🙏

  • @mukashyakaclaudine2856
    @mukashyakaclaudine2856 Год назад +1

    Imana izakomeze ikurinde.
    Ariko nuko Uwiteka agufiteho umugambi,naho ubundi mbona nawe yari yaragutwaye ubwenge kuko yakweretse ubugome bwinshi,wowe ukomeza kumugirira icyizere.
    Urinzwe n'Uwiteka,ntuzapfa uzarama.

  • @umuhozajose2377
    @umuhozajose2377 Год назад +4

    Ndakwinginze ntuzasubirane na Pascal. Ni mubi bihagije😭😭😭
    Uzamubabarire mu mutima nk, umukristo ariko ntihazagire impamvu ituma mwongera no guhura ngo muvugane.

  • @didi-dr1mj
    @didi-dr1mj Год назад +3

    Warahuritse mwa;
    Umugabo wawe ntazave mumwuka atamenye umugore yahombye.
    Mukuru wawe we ijuru sindarimusabira ubu sindabishyikira ... tutazarihuriramo...

  • @maryngoga685
    @maryngoga685 Год назад +1

    Claire pole sana ! Ariko humura Imana izakugirira neza. Imana izaguhorera kumanywa y'ihangu.

  • @blessedcycy2487
    @blessedcycy2487 6 месяцев назад

    Mbega ikigabo ! Cyari gikwiriye no gufungwa warakoze gutanga ubu buhamya byibuze kigaseba! Ariko wabaye naïve cyane wagombye kuba waramureze

  • @Kalimara770
    @Kalimara770 Год назад +5

    Claire we abobantu ukomeza kwihamagarira ngo nibaze bagusabe imbabazi umenye ko urimo kwihamagarira urupfu, ushatse wabirinda

  • @umuhozajose2377
    @umuhozajose2377 Год назад +1

    Na mukuru wawe umutima wawe Imana iwuhe imbaraga zo kumubabarira, ariko ndakwinginze ntuzongere guhura nawe kuko yakweretse ko ari mubi bikabije.😭😭😭 Imana igufashe wirerere abana bakure, nawe wiyiteho ibindi Imana yabakurinze izabitunganya.
    Igufitiye imigambi myiza ihebuje.💞💞

  • @violettekarekezi3730
    @violettekarekezi3730 Год назад +1

    Komera Claire, burya koko ngo nutakwishe aragukerereza mbega ubuzima buzamuka bumanuka waciyemooo gusa muri byose ujye ushima Imana yakurinze kandi byose wabinyujijwemo nuburyo Imana yakuremye kuko ufite ubwenjye bwinshi kandi burimo kunyurwa kwihangana na ubumuntu , iyo utaba ufite ibyo ubu ubuzima waciyemo ntiwarikubuvamo ukiri umuntu muzima. Komera kuko warakomerekejwe. Imana ikomeze ikurinde❤️🌹🌹😘😘😘

  • @marieroseuwimana8249
    @marieroseuwimana8249 Год назад +7

    Ariko mujye murasa ku ntego . Claire uzi ko wamaze iminota hafi 20 usubira mu byo wavuze ubushize ? Rwose byaba byiza ibisigaye mwabivugira rimwe n,iyo byafata amasaha 2 . Murakoze .

  • @rutayisirealbert8254
    @rutayisirealbert8254 3 месяца назад

    Waramwizeye urakabya cyane. aha wakoze amakosa cyane.

  • @kanyana1alice478
    @kanyana1alice478 Год назад

    Imana ni nzoza gose🙏Iturwanira muburyo bukomeye.

  • @MbabaziJane-lh1ji
    @MbabaziJane-lh1ji 8 месяцев назад

    Uri Intwari wa mubyeyi we nukuri,imana izaguhindurire ubuzima n'amateka pe ariko humura ukomeze usenge cyane

  • @urwagasabo.
    @urwagasabo. Год назад

    Komeza Umurushe kumenya Imana.Imana Ihora ihoze

  • @uwasealine-xu9nh
    @uwasealine-xu9nh Год назад +1

    Yoooo mbega claire Kwihangana bitera kunesha humura pe Imana izakwihere ijuru cyakora mudufashe ni ukuri ntimugafate iminota myinshi musubiramo ibya mbere nk'ubu irangiriye mugusubiramo .ndabakundaaaa M Bishop cyaneee Ishyaka n'umuhate mugira mumurimo w'Imana igukomereze amaboko

  • @bonifrideuwajeneza5439
    @bonifrideuwajeneza5439 Год назад +3

    Claire sinkubeshya Nuko kuntu usa neza nibyo bibazo wagiye nabyo ukaba utarasaze cg ngo use nabyo nabyo ni isomo pe naragukunze cyane uzaduhe no yawe

  • @uwitonzejolie8066
    @uwitonzejolie8066 Год назад +8

    Uwajeneza grâce nanjye Niko byaribimeze mbandigucunga,Sha claire naragukunze ndaheka,❤️👈komera mukunzi uwomutima ntusanzwe

  • @MUKABEGADina
    @MUKABEGADina 3 месяца назад

    Mukuru wawe ni umugome pe!!!!

  • @HPM1306
    @HPM1306 Год назад +21

    Yesu adutsindire ba Jeanne weeeeeee

    • @geraldinekamali832
      @geraldinekamali832 Год назад +2

      Mu izina rya Yesu. Ariko isi weee 😭, umuturanyi Jeanne ni gute koko claire atabonaga ko yamutwaye umugabo nawe, kdi intege nke z'umutware we😭😭
      Njyewe nabonye jeanne amanyanga ye n'umugabo wa claire, 👌yari abiziranyeho numugabo wamushatse, ngo barye ubutunzi bwo kwa claire 👌
      Ninde ubibona nka njye ampe like

    • @amavutaamavuta5553
      @amavutaamavuta5553 8 месяцев назад

      Bajane ni bakuru ba Venelanda 😅😅

  • @hismercytvinternational2259
    @hismercytvinternational2259 Год назад +2

    Uwo mukuru wawe imbaraga ashyira mu kukurwanya yazishyize mugushaka ikimuteza imbere?? Nakumiro ishyari ngo ni murumuna wumurozi koko. Nutwakamutunze akiyubaha atumarira barozi ahubwo nawe baramuroze. Uwo mugabo murekere mukuru wawe babane barahuje. Biyambure ujuguje muri nyabarongo yimbabazi usabe Imana ukozemo iyo myanda yabo bagushyizemo.

  • @umurungi1
    @umurungi1 Год назад +1

    Claire is a strong women pee..Imana ikomeze iguhe umugisha

  • @annynyagatare6813
    @annynyagatare6813 Год назад +3

    Umugabo amara icyumweru hanze yaza ugafungura ???

  • @francoisembanankira825
    @francoisembanankira825 Год назад +1

    Gusa mudufashije mwa kora record yi ikiganiro chose hanyuma ibice byose bisigaye mukabishyiriraho rimwe, kuko dufite amatsiko, gusa uko mbibona urugamba rundi ruratangiye nyuma yububuhamya, Claire we uwiteka akurinde cyaneeeeee,

  • @theresemusabyemaliya9882
    @theresemusabyemaliya9882 Год назад +2

    Ihangane cyane Claire , Imana izagufasha ubwo ugihumeka nibyo gushimirwa .

  • @bady144
    @bady144 Год назад +3

    You are wise and beautiful woman

  • @MahirweDiane-zh4bz
    @MahirweDiane-zh4bz 4 месяца назад

    Nibwo nakumva iki kiganiro ariko ngize umujinya uhishyira umurozi akakumaraho urubyaro ubwo subwitonzi numutima mwiza wagize gusa ahubwo washyiragamo nubujiji gusa ihangane Imana izaguha byinshi kuruta ibyambere Yesu ni byose

  • @loraumuhire4755
    @loraumuhire4755 Год назад

    Ibaze Uwiteka agukomeze, kandi ntago uriho kubwabo, ariko rwose nawe wabayemo umwana cyane, abunva iki kiganiro bunvireho .

  • @claireuwamahoro3112
    @claireuwamahoro3112 Год назад +1

    Kandi ukomeze wirinde,ndetse unasenge kko nanubu izo ntambara bazakomeza kuzigutez arko hejuru hari Imana

  • @nzahorangushimamana9574
    @nzahorangushimamana9574 Год назад

    Imana yaguhaye ubutwari bwinshi ariko umugabo wawe nawe yarafite Dayimoni cg nawe yari yarakuroze

  • @valentineabayisenga6270
    @valentineabayisenga6270 Год назад +1

    Ndabakunda cyane happy women's day Maman Bishop and Claire

  • @consolatentirubuza1046
    @consolatentirubuza1046 Год назад

    Claire komera mukobwa mwiza.
    Umugabo wawe yarasanzwe ari ikigaba! Adashoboka ariko mukuru wawe niwe yamuhuhuye yaramuroze peee

  • @battlesword3435
    @battlesword3435 Год назад +6

    Iyo ugira umugabo ufite ubwenge mwari kugera kure pe. Gusa abagabo baragwira numiwe

  • @bonifrideuwajeneza5439
    @bonifrideuwajeneza5439 Год назад +3

    ariko disi Imana ibarusha amaboko disi urasa neza

  • @deborahnyamahirwe4112
    @deborahnyamahirwe4112 Год назад +2

    Umuvugiramo cyane bishop

  • @florencemusanabera4544
    @florencemusanabera4544 Год назад

    Mbega, umugabo wubwenge buke!! ariko humura, Uwiteka aragukunda

  • @francoisembanankira825
    @francoisembanankira825 Год назад +7

    Claire we uracyijijwe pe, humura imana yo mwijuru yakurinze iryo shyano mukuruwawe, izahore imukurinda hamwe nibyuririzi bye byose, mukuruwawe yakubereye ishyano peeeee, ngo ashaka umugabo . Iryo shyano ryumugore iyo rishaka undi mugabo Koko, gusa yazanye umuvumo kubana be, gusa natihana ngo asabe imbabazi Kandi akizwe nawe azumirwa , ngoho Claire gira amahoro yi imana no kurindwa nayo nkuko yakurinze, uwiteka imana yo mwijuru iguhoze amarira Kandi ikugarurire ubutunzi ibikubye inshuro100✋✋

  • @rehemablandina782
    @rehemablandina782 8 месяцев назад

    Oooh may God bless you actually

  • @HonorineSammy
    @HonorineSammy 7 месяцев назад

    Igenda usubira mubyo wavuze cyane bigabanye

  • @marielouiseakintore2015
    @marielouiseakintore2015 Год назад +3

    Sha claire reka nkubwire inkuru yawe narayumvise neza umugabo wawe waramwihanganiye bishoboka ark aho bigeze urimo urabura ubwenge kuko ntago wafata credit ukayishyura nabi nyuma umugabo akongera akagushuka ugafata credit yayo mafaranga yose kd umugabo wawe umuzi neza Uzi neza ko utahindutse! Nukomeza kubura ubwenge birakureba reka nkufata nkumugore wikigoryi ! Nigute bagutwara icyangwombwa kinzu yawe kko! Jyewe ntago numva ukuntu umugabo wawe yandikishije unzu yawe ho undi mugore !!! Sha nutamenya ubwenge ufite urugamba rurerure kbx

  • @Sharon_Nimwiza
    @Sharon_Nimwiza Год назад +1

    ubundi se umuvabo ufunze umutwe gutyo wakomezaga kumwihomaho gute?
    nukuri umugabo nkuwo abagore baba baramubonye ko ari ikigoryi arika. Iyo babonye hari umugore ubabangamiye baramuhitana cyane ko baba babona atakwitayeho

  • @QueenB2022
    @QueenB2022 Год назад +1

    Umugabo wawe yari yararozwe pee. Yakubereye ikigeragezo peee. Urintwari wamugore we basi happy women’s day 🙏🏽🙏🏽

  • @mariechantal7054
    @mariechantal7054 Год назад +1

    Imana Yo mu ijuru Ikomeze Ikwimane.

  • @kabudensiya8715
    @kabudensiya8715 Год назад +1

    Introduction naho wagarukiye none byose abihereye ruhande urakoze kumufasha kd turabakunda

  • @kuradusengepetronilla9159
    @kuradusengepetronilla9159 Год назад +1

    Birarenze.gusa ubutaha ntimugatinde musubiramo ibyo mwavuze ubushize kuko bitwara umwanya.Ibya Claire birarenze Imana yonyine Izamurengere

  • @beatamukankuzi6448
    @beatamukankuzi6448 Год назад +3

    Ukuntu uri mwiza, usa neza ntawamenya ko wagowe bigeze aho.Yesu akomeze aguhishe mu mababa ye kandi agusubize ibyo inzige zariye.

  • @muna14467
    @muna14467 Год назад +4

    Abo ba Famille nibihangane wababaye cyane kdi igihe kirekire, nibareke ukire kdi uhe inama abantu bari muri situation nkiyawe.

    • @lucienyirahabimana8180
      @lucienyirahabimana8180 Год назад

      Iyakaremye niyo ikamena bihorerepe barabura kugusaba imbabazi bakavuga ubusa lmana ibabarirepe pole Claire kubyo wahuye nabyo

  • @geraldinekamali832
    @geraldinekamali832 Год назад +10

    Introduction mujye muyireka,mukomereze aho mwari mugeze, ushaka ibyarangiye ajye kubireba muri épisode yarangiye,
    Cyokora uyu mugabo yaneshwaga nabagore pe, jeanne nawe afite n'umugabo amwigarurire koko? 😭

    • @isarosalama202
      @isarosalama202 Год назад

      Yarimbwayumurizo ibigabobyibyohe bibaho nizakarande zubusambanyi zamugendagamo

    • @Sharon_Nimwiza
      @Sharon_Nimwiza Год назад +1

      baba bagira ngo babitinze, video zibe nyinshi

  • @kamaberajulie9797
    @kamaberajulie9797 Год назад

    Iyi nkuru ni ukuri! Ni nde ujyana n' abana ku bapfumu?

  • @ujoli8642
    @ujoli8642 Год назад +1

    Claire komera njyendumiwe abagomewahuyenabo bagombagagutwarubuzimabwawe ariko Imanayarahabayepe Imanigukomeze muvandimwe ikomore ibikomere abobagomebaguteye

  • @peacem4867
    @peacem4867 Год назад

    Iyinkuru irababaza cyane ntibushobora kwira ntayumvishe uwiteka arkungoma uwumugabo ni satani igenda ibirozi byaramurenze nigipapuro aba mwichupa niho bamushyize

  • @cassildegahongayire7615
    @cassildegahongayire7615 Год назад +1

    Ubuhamya bwawe turagukunda, tuba dufite amatsiko menshi y,inkuru ikurikiraho. Ntugasubiremo ibyo wavuze ujye uhita ukomerezaho. Abashaka kumenya ibyabanje

  • @twagirayezucalixte1130
    @twagirayezucalixte1130 Год назад +3

    Claire nukuri ihangane mubyeyi mwiza Yesu azagushumbusha

  • @louisemelly1965
    @louisemelly1965 Год назад +5

    Claire please jyurasa ku ntego vuba kuko ureke kujya umara umwanya usubira mubuhamya waduhaye 😢😢😢

    • @imanaitangaihumure4207
      @imanaitangaihumure4207 Год назад +3

      Ubuhamya ni ubwe, inyungu ya mbere afite mu kubutanga ni ukubohoka, mureke abuvuge mu buryo bumubohokeye

  • @DrocelleUMURERWA
    @DrocelleUMURERWA 6 месяцев назад

    Imana irihangana Koko!

  • @maviechangera2450
    @maviechangera2450 Год назад

    Ntabwo yigeze agukunda n'ubwo yagusaba imbabazi inshuro miriyoni ntuzakine n'ubuzima wangu 'ntamiteto shak'imana igusige une mu mahoro ya yesu je t'aime maman

  • @annetannet9236
    @annetannet9236 Год назад +2

    Claire rwose usubiyemo ibintu byinshi wavuze ubushyize. Ujye ubita utangirira aho warangirije ukeneye I yarangiye yareba episode ishyize.

  • @kayitesiesperance5974
    @kayitesiesperance5974 Год назад +2

    Gusa Imana izagutegurire ameza meza mu maso yabanzi bawe

  • @cyriaquesindayikengera8657
    @cyriaquesindayikengera8657 7 месяцев назад

    Nukuri Claire, uri intwari mu bagore benshi cane. Warahuye n'akaje karamina.

  • @friedkana1270
    @friedkana1270 Год назад +5

    Uyu munsi habayemo umwanya munini wo gusubiramo inkuru yubushize. Ariko uri umugire w intwari Nyagasani agukomeze

    • @uwamahorolouise7781
      @uwamahorolouise7781 Год назад

      Yewe Claire we ndumva ubuhamya bwacu bwenda gusa ,ikiriho nuko Imana ikomeye ntawarogoya imigambi y, Imana komera komera Yesu ari kumwe nawe najye nihagera nzabaha ubuhamya ntamahoro y,abanyabyaha Niko Uwiteka avuga Imana izaguhoza amarira warize komera

  • @TESICLEAISHEJA
    @TESICLEAISHEJA 8 месяцев назад

    Nubwo Ubu buhamya bubabaje ndumva ngaye claire kubera ukuntu yagiye ahemukirwa cyane ntace akenge pe!!cyeretse niba bari baramureze

  • @fatumauwamwezi8808
    @fatumauwamwezi8808 Год назад

    Nizereka wasabye Imana ubwenge rwose

  • @uwajenezagrace9989
    @uwajenezagrace9989 Год назад +1

    Impore impore mama, Imana yabakurinze mbere nubu iri muruhande rwawe

  • @MoiMoi-ch2vp
    @MoiMoi-ch2vp Год назад +2

    Claire uwo mugabo asa ate?

  • @NYIRAHABIMANABERNADETTE-p9b
    @NYIRAHABIMANABERNADETTE-p9b 2 месяца назад

    Subwo uracyategereje abagusaba imbabazi?

  • @marieroseuwimana8249
    @marieroseuwimana8249 Год назад +1

    Ariko ntukavuge ngo kibaye kirekire kandi tubateze amatwi nta kurambirwa ?

  • @tumusabeamina8077
    @tumusabeamina8077 Год назад

    Komera nukuri warakomeretse.Ariko mwijuru hari Imana ijya yomora ibikomre.Nyuma yibikomeye haza ibyiza

  • @Innocent768
    @Innocent768 Год назад +2

    Wambaye neza gusa IMANA ikomeze ikwagure muri byose Amena

    • @kamarabaclothilde313
      @kamarabaclothilde313 Год назад

      Musubira munkuru yarangiye mugakabya,direct mujye mukomereza aho mwari mugeze

  • @natachamudenge4152
    @natachamudenge4152 Год назад +5

    Sha Claire uri umu maman mwiza Imana yaguhaye umutima ukomeye cyane uzajya no mw' ijuru

  • @peacecyomugisha9593
    @peacecyomugisha9593 2 месяца назад

    Impore dışı ariko wabigizemo uruhare uyumugabo yariyarakweretse ko adashobotse ubanze nawe baribarakuroze disi

  • @uwajenezagrace9989
    @uwajenezagrace9989 Год назад +14

    Umva narindekereje❤🙏

  • @UmukundwaValeblessing1024
    @UmukundwaValeblessing1024 Год назад +1

    Yoooo ndumva bindenze .ihangane Imana iri muruhande rwawe.courage courage

  • @eustoquienirere8738
    @eustoquienirere8738 Год назад

    Umva mubyeyi wanyuze mu bikomeye disi ndakumva nanjye hambayeho ibijya gusa gutyo ariko ibyo byawe ni agahomamunwa byari rurundura pe!kuba uriho disi ni Imana naho ubundi uba warapfuye ahubwo Imana izikurinda pe!

  • @kaligirwamarieclaire7239
    @kaligirwamarieclaire7239 Год назад

    Claire warihanganye cyane Imana igukomeze.

  • @pascasieniyonkuru2125
    @pascasieniyonkuru2125 Год назад +2

    Warakoze Claire we kuduha ku buhamya bwawe

  • @n.benzotv4845
    @n.benzotv4845 Год назад

    Yooo komera Ingaruka zose wahuye nazo Wazitewe na Mukuru wawe ntabwo byarigusa Umugabo wawe yari Aroze peeeee

  • @GorethGogo-rj6dc
    @GorethGogo-rj6dc Год назад

    Mbega umugabo we Mana yajye cyokoze Imana irarema egoko ntaho ataniye na mukuru wawe pe Bose guhemuka ninko kunkwa amazi

  • @jayshemsa2235
    @jayshemsa2235 Год назад +2

    Claire disi ndamuzi komera mama mbese wabaga urimo guca mubintu nkibyo komera cyane Imana iragukunda

  • @Sharon_Nimwiza
    @Sharon_Nimwiza Год назад

    reka yari ikirumbo n'ubundi, nsipfe ngo baramuroze

  • @alineuwimana3892
    @alineuwimana3892 Год назад

    yewe claire reka gutinda mubarozi .urumwana w Imana washatse nabi gusa.uri mwiza urinintwari haguruka ukore urere abana usinhize uwiteka.uzabona ibyiza bizakugeraho.ariko nukomeza kwivuyanga muruyo mwanda uzasa nawo.

  • @nellyumubyeyi8593
    @nellyumubyeyi8593 Год назад

    Yooo pole Claire gusa warihanganye ntako utagize disi. Ariko komera ubwo Imana yakurinze igufitiye umugambi

  • @isimbibernice5456
    @isimbibernice5456 Год назад +3

    muraho iki kiganiro nikiza pe kandi ndagikunda ariko iminota ni mike muyongere kd claire ajye atangirira aho yasoreje nukuvugango igice 8 ni cya 9 ndumva bitari guhura kuko twasoje baramuroze ariko ubu duhise tujya ku nzu mushake uko mwabikosora

  • @odettemukashengezi9024
    @odettemukashengezi9024 Год назад +1

    Wasubiye mubuhamya bwose bwigice cya 8 warabivuze kugera ugeze kwa muganga bakagusengera. Mufite ikibazo kihariye mugutanga ubuhamya. Mukosore kabisa musubira mubyo mwavuze kdi muziko mutanga iminota mike.

  • @bonifrideuwajeneza5439
    @bonifrideuwajeneza5439 Год назад +4

    Yewe Claire ubu si ubuhamya ahubwo ni inzira y'umusaraba pe ndumiwe pe

  • @maviechangera2450
    @maviechangera2450 Год назад +1

    Mbega umugore ufite akaboko k'umugisha ...nange ndarize tu birananiye😭😭😭😭😭😭

  • @nailaumubyeyi6730
    @nailaumubyeyi6730 Год назад

    Ariko claire n urukundo cg nuko ari umu cousin wawe ? Kuko ibintu byose yagukoreye kandi ukigumira aho !! Ntabwo nibaza umutima wawe uko umeze pee, courage imana izampe kukubona un jour

  • @alinenishimwe7848
    @alinenishimwe7848 Год назад +4

    Burya se Jeanne nuko yakubereye ndumiwe koko story narinyizi igice

  • @nsengiyumvahariette5899
    @nsengiyumvahariette5899 Год назад

    Ese iyo ubonye ibintu bibaye 1,2,3 ntiwabonaga ko harikinyihishe in Yuma?

  • @niniarutek7257
    @niniarutek7257 Год назад +2

    Ariko abagizi banabi ntibiga pe ubuse bagiye kwa shitani nayo irananirwa none ngo barashaka kugufungisha mugihugu kigendera kumategeko noneho yewe nibatuze ufite Imana nzima abo bana nabagira inama yokwicaza nyina na se babagire inama bibukeko ibintu byawe bifite gihamya nabayobozi barabizi

  • @donagashagaza6933
    @donagashagaza6933 Год назад +2

    Eehhh mbega urushako rubi!!!uwo si umugabo ni idayimoni pe

  • @louisemelly1965
    @louisemelly1965 Год назад +1

    Nizereko next time muzakosora umaze iminota 20 yose usubira mubuhamya waduhaye koko???

  • @gaetanheri6177
    @gaetanheri6177 Год назад

    Ariko Claire nakuriranye ubuhamya bwawe bwose kugeza kuri iyi episode ya 9. Ariko bigaragara ko nawe wabuze amakenga pe kuko ibibazo byose waciyemo ariko ugakomeza ukizera abantu bakaguhemukira ejo bakagusaba imbabazi ejo bakaguhemukira hafi no kukwica ubundj mugakomeza. Yewe ngo uwizere umwana w ununtu avumwe. Buriya ugize amagirwe umuntu akakwiyereka aba ari Imana ikuburiye wakagombye gufata ingamba.

  • @kagabirwayvonne4487
    @kagabirwayvonne4487 Год назад

    Cyokoze ndumiwe mbega ikigeragezo cyumugabo !!!! Icyambere bamurogeye mubagore bazamusaza ahubwo