IBYAHISHWE EP3: Rudahigwa yakubise umuzungu urushyi muri Hotel abandi bagira ubwoba

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 28 май 2020
  • Kanda SUBSCRIBE @Intsinzi TV ube uwa 1 kuri VIDEO nshya zacu.
    #IntsinziTV #IBYAHISHWE
    Urushyi rwakubiswe Umuzungu muri Hotel Faucon .
    Sinzi imyaka ufite birashoboka Hari amateka menshi wagiye wumva
    akunyura mu matwi rimwe na rimwe ntusobanukirwe ibyayo neza ,rimwe
    wenda ukagira uti barabeshya . amateka atuye mu gihugu cyacu ni menshi
    kandi buri amwe yose afite igisobanuro.
    Wigeze wumva iby’urushyi umwami Mutara III Rudahigwa yakubitiye
    Umuzungu muri Hotel Faucon? Ubundi byasaga nk’ikizira guhangara
    umuzungu benshi babonaga mu ishusho y’Imana Umuremyi wa twese,
    uretse Rukara wari warigeze kubikora ahangara Padiri Rupiyasi nazwe bikaza
    ku mugwa nabi ariko ubundi byari sakirirego kubahuka umuzungu mu
    Rwanda rwo hambere.
    Ese Kuki Rudahigwa yakubise urushyi uyu muzungu, ingaruka zakurikiyeho
    ni izihe? Ese Rudahigwa waguye I Burundi bivugwa ko azize uburwayi ahandi
    bikavugwa ko yahawe ubutaraza yaba aricyo yazize?
    Ushobora kuba utaragera mu mujyi wa Huye,aha ni mu cyahoze ari Butare
    aha niho haherereye Hotel Faucon,ni mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka
    Huye. Mu bihe byo hambere yafatwaga nk’igitangaza ku Banyarwanda kuko
    yari iy’abazungu, nta mwirabura wari wemerewe kuyikandagizamo ikirenge.
    Icyo gihe habaga n’ibyapa bibuza abirabura kuyinjiramo.
    Abayizi mbere y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge bemeza ko ari inyubako
    y’amateka, kuko yabereyemo ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura hagati
    ya 1940 na 1955. Iyi Hotel wayiha inyenyeri esheshatu mu gihe cyayo kuko
    niyo yari ikomeye mu mujyi wa Butare niho abazungu babaga bari mu
    Rwanda n’I Burundi bazaga kwiyakirira.
    Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE Dr Ntabomvura yavuze ko muri
    Faucon nta mbwa yari yemerewe kwinjizwamo cyangwa umuntu
    w’umwirabura.
    Ntabomvura yavuze ko Muri Hotel Faucon byari bigoye kuhagera uri
    umwirabura kuko imbere yayo hari icyapa cyanditseho mu magambo
    y’igifaransa ngo ‘entrée interdit aux noirs et chiens’, bisobanuye ngo aha
    habujijwe kwinjira imbwa n’abirabura”
    Icyo gihe URwanda n’ibindi bihugu byari ku ngoyi y’Ubukoloni bw’abanya
    Burayi muri icyo gihe Abanyarwanda bari barabyakiriye bumva ko ari ahantu
    h’abazungu gusa, kuko hari mu gihe cy’ubukoloni kandi byari bigoye ko
    umwirabura ahabwa agaciro.
    Wowe uri kumva IBYAHISWHE ndabizi wasanga warigeze kwiyakirira muri
    HOTEL Faucon Ukahanwera agacupa ikiyongeza akandi wahimbarwa
    ukabyiniramo ukizihirwa n’inshuti zawe, burya mu 1940- 1955
    Abanyarwanda n’abandi birabura bahanyuraga babonaga ari ibuzungu, ngo
    bamwe bahafataga nkaho ari i Burayi
    Umuzungu wafatwaga nk’ikitabashwa, akaba nk’Imana nyagasani ku bandi ,
    ndetse hari abumvaga ko afite ubudapfa, byagenze gute ngo akubitwe
    urushyi mu nsina z’amatwi?
    Mu 1955, ubwo umwami Mutara III Rudahigwa yari akubutse i Burundi,
    yageze kuri Hotel Faucon ashaka kuharuhukira ngo ahafate ifunguro
    n’ibinyobwa aruhuke amavunane yaravanye mu rugendo ruva I Bujumbura.
    Bivugwa ko Rudahigwa yari azi amakuru y’uko abirabura basuzugurwa
    bagahezwa kuhinjira (…) ubwo yari avuye i Burundi, yarahageze ashaka
    kuharuhukira gato, nibwo we n’abo bari kumwe babonye ya magambo avuga
    ngo ‘Entrée interdit aux noirs et chiens’.
    Umwami yahise arakara bituma yinjirana ingufu zidasanzwe , ngubwo
    yinjiraga hari umusore w’umuzungu yewe ushobora no kuba yarateruraga
    ibyuma ari ikijeya koko , uyu musore ngo yababujije kwinjira Rudahigwa
    yabibonye nk’agasuzuguro k’agasomborotso guhezwa mu gihugu cye.
    Rudahigwa nawe wari umunyembaraga dore ko yari muremure cyane, aho
    bivugwa ko yapimaga metero zirenga ebyiri , agapima n’ibiro birenga ijana ,
    abashyenga bakavuga ko ubwo yabaga aragiye yateshaga inyamaswa
    z’inkazi nk’ingwe n’intare zabaga zije mu mukumbi we yaravuze ati reka
    nkwereke uko intama zambarwa n’ubundi uguhiga ubutwari muratabarana.
    Iki gihe ngo yarizibukiye akubita urushyi uyu muzungu ibishashi bimuzenga
    mu maso umuzungu yabonye ko ntacyo yakora ngo arwane kuko ngo
    yarushwaga imbaraga cyane maze arabareka barinjira.
    Icyo gihe ngo abari barikumwe na Rudahigwa barimo n’abamurindiraga
    umutekano, bakimara kwinjira basanze abazungu bicaye banywa inzoga n’
    itabi, bishimye bahimbawe. Bakimubona ngo baratunguwe, bibaza
    umwirabura itinyutse kubavogera. Icyo gihe ngo Umwami yahise ategeka
    ko Hotel igomba kwinjirwamo na buri wese nta vangura.
    Rudahigwa yategetse ko buri wese agomba kwinjira muri Faucon nta
    vangura, kuko ayo magambo yo kugereranya abirabura n’imbwa
    yaramubabaje, bituma abwira abarinzi be gukubita abazungu bashaka
    gusuzugurira Abanyarwanda mu gihugu cyabo." Abarinzi be nabo ngo
    bashatse gukubita abazungu kuko umwera wari uvuye ibukuru utangiye
    gukwira hose ariko abazungu bahitamo gucisha make.
    Photos @IGIHE

Комментарии • 23

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms3798 2 года назад

    Turabona ubukotanyi mwagize Mur'Isonga HE president Paul kagame 🙏🇷🇼

  • @christianndegeya8473
    @christianndegeya8473 4 года назад +3

    Yes yitwaga Nkubitoyimanzi, Rwose Reba ukuntu utu tuzungu twose yadusumbaga ntakuntu atari kubaceka.

  • @guga2505
    @guga2505 4 года назад +1

    Hari indi nkuru y'undi muzungu Rudahigwa yakubitiye hafi ya za Rusatira. Ni inkuru twajyaga tubwirwa n'abasaza iNyanza. Hari ni indi nkuru y'ukuntu yishe ingwe yari yarazengereje abaturage, n'abazungu bagerageje kuyirasa byaranze ahubwo nabo ikabamerera nabi! Rudahigwa niwe wayihize arayica

  • @alphonsegahongayire9450
    @alphonsegahongayire9450 3 года назад

    Rudahigwa yari umugabo cyane🙏🏽

  • @eng.bmpatrick7524
    @eng.bmpatrick7524 4 года назад

    Cool Prudence, dukunda amateka

  • @ngumbayingweinkotanyi4192
    @ngumbayingweinkotanyi4192 4 года назад

    izo mbwa zose Rudahigwa wari umugabo iyo azibandika( gukuba itainshyi)

    • @mfitumukizaalex52
      @mfitumukizaalex52 4 года назад

      Ngumbayingwe inkotanyi numugabo 2 gusa abazugu barasuzuguraga ariko byaragiye

  • @emmanuelrurangwa1201
    @emmanuelrurangwa1201 4 года назад

    Harya mpa amazina yibyobitabo

  • @christopheniyibizi5054
    @christopheniyibizi5054 4 года назад

    Yishwe na Peraudin wu mwicanyi

  • @faroukrashid5507
    @faroukrashid5507 4 года назад +1

    Andrew pirode, Yarafite ingengabitekerezo ya Genocide ,doreko no muri 90 yali musenyeli wi Kabgayi . naniho hafatiwe imihoro ilenze 500 ikakekwako yali yateguwe kutsemba Abatutsi.
    Hanyuma baje kubulizamo ubuhamya , bavugako yali iya Minagri.

    • @dodabisman7590
      @dodabisman7590 4 года назад

      inkuru ibabaje ruclips.net/video/7r29R0WKDb0/видео.html

    • @Songambele-ww5il
      @Songambele-ww5il 4 года назад

      Rubanda turashukika. Maze intanga z'umwami abazungu baba barazishe da! Cg baramushahuye?

    • @rutesiprotais3018
      @rutesiprotais3018 3 года назад +1

      Rudahingwa ndakwemeye pe wagize neza kbsa reka ubaceke

  • @niyigabaplacide3142
    @niyigabaplacide3142 4 года назад

    Yeweeeee dore ibyo president Paul KAGAME w'u RWANDA yakoze bitamenyekanye ruclips.net/video/TmxpFFanMb4/видео.html

  • @emmanuelrurangwa1201
    @emmanuelrurangwa1201 4 года назад

    Ndagushimiye cyane ndagusaba kunshakira ebyobitabo bibili umaze kuvugaho birimwo amateka yurwanda uzamenyeshe 2560782645280

    • @IntsinziTV
      @IntsinziTV  4 года назад

      Bicururizwa henshi mu rWANDA JYE NABIGUZE muri CHIC Building mu mujyi wa Kigali rwagati. Urakoze

    • @gakeri4162
      @gakeri4162 4 года назад

      Ndagushimiye cyane
      Nne byanditse mu kinyarwanda
      Urakoze