Mu myaka 30 ishize, Perezida Kagame yatanze byose ngo Siporo mu Rwanda itere imbere.

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 4 июн 2024
  • Reka tuvuge ku ngingo y’uruhare rwa Perezida Kagame mu bijyanye n’iterambere rya siporo muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rumaze rubohowe n’Inkotanyi za RPF yari ayoboye.
    Ubundi birazwi no mu ntambara yo kubohora u Rwanda ubwe yari ayoboye ingabo zaRPA Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Pereizda Kagame cyangwa se Afande PC nk'uko aba bagabo yayoboye muri uru rugamba bakunda kumwita ngo siporo cyari mu bintu akunda kandi yakanguriye abasirikare be ku buryo nko kuva mu 1992 igihe umuryango wa FPR Inkotanyi winjiraga mu mishyikirano y’amahoro na Leta y’u Rwanda y'icyo gihe intambara igahagarara ngo siporo yashyizwe imbere cyane mu basirikare ba RPA Inkotanyi bari muri za batayo zabo nta n’imirwano bafite.
    Urukundo rwa Siporo kuri Perezida Kagame rwarakomeje nya nyuma yo kubohora u Rwanda ibi ndabizi na we urabizi ndetse n'ibihamya biri ahantu hose kuko rwose Perezida Kagame tujya tumubona agenda n'amaguru hano mu mihanda myiza ya Kigali akora siporo, agenda asuhuza abaturage na bo baba baje kunanura imitsi, bakishima cyane ndetse nk'Abanyamahanga baba mu Rwanda bo baravuga bati uyu ni we Perezida w;Abaturage be pe.
    Siporo yo mu ngeri zitandukanye muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe Perezida Kagame by'umwihariko yayiteje imbere kugeza n'ahao abakinnyi abaha inama mbere na nyuma yo kwitabira amarushanwa runaka. Nyiri aha uribuka neza ejobundi tariki 31 Gicurasi ubwo yakiraga ikipe ya Patriots BBC muri Village Urugwiro, mbere yaho yari yakiriye Ikipe y'Igihugu y'umupira w'amaguru Amavubi.

Комментарии • 4