INKURU NZIZA🙏KU BAKURIKIYE IKIGANIRO CY'ABA BAKOBWA BABIRI MUNGANYINKA NA RIZIKI❤ MUNGANYINKA ahise abona umuryango we🙏Twasanze iwabo ari Remera y'Abaforongo. Uyu Françoise yavuze ni nyirasenge ubu atuye i Gikondo. Ababyeyi be bombi bariho basigaye batuye mu Mutara. RIZIKI we turacyashakisha ngo turebe ko hari uw'iwabo wasigaye!! Igisigaye ni ugufata urugendo rujya mu Mutara tugahuza Munganyinka n'ababyeyi be. Union de prière🙏
Impore wahuye n'umubyeyi gito harubwo n'abaturanye na papa na mama wawe bakumenya cyangwa abo mufitanye isano ya bugufi komera Imana ikora ibitangaza ihangane gusa 😍🙏🙏
Abana b'impfubyi bajyanwa mu miryango barahohoterwa.Akenshi nubegereye akababaza nta kintu bashobora kumutangariza kubera ko baba bafite ubwoba ko bigera kuri wa wundi babana.
Liziki ni umwana wo muri Centre yaba musulman nkurikije ibyo yavuze ikindi ww atanze namazina menshi ashoboka gusa ashobora kuba maman we batarabanaga iyo meza ya salle à manger niyo se yatereregaho ipasi amaze kudoda bafite amahirwe menshi.gusa yashengutse umutima pe ikindi uwo mugore ukuntu yamufashe azahure ibikubye 2 ibyo yamukoreye
Numero ya MUNGANYINKA: +250783538942
Numero ya RIZIKI: +250787254214
Ndababaye kubera iyinkuru. Mwakabyaramwe twapfuye rumwe
Ndababaye riziki:
1. Uwiteka ashimwe ko watwaje mubuzima nkubwo bugoye.
2. Babyeyi kuba gito nkuku bibe isomo kubandi babyeyi!
3. Kuvana umwana muri orphan house Koko agasongwa gutya!
4. Ibintu byogutwara ibikoresho byabana bahawe.
5. Ese Koko ubugome nkubu Koko buracyariho .
6. Riziki wavanywe mubuzima bwa orphans house+ ujyanwa (kwicishwa inzara+ gukubitwa)
7. Manawe amour Des parents ntayo wabonye Mana we!
Byagushyizemwo ingaruka nyinshi we!
8. Mbega ibibazo we! Ndababaye riziki pole sana!
9. Ingaruka za jenocide zakugiriye nabi bikabije! Uwiteka agushyigikire pe!
Ese sabin uwo mugani wo kurya ubajije ntawuzi,ninkokubwira ngo uzabona ikintu ingurube irebye hejuru mbese ntuba uzi igihe uzabona icyo kintu
Nanjye nabayeho gutyo mama. Ariko Imana yarankujije
Ubu ni amashimwe menshi munganyinka ndebye inkuru yawe rwose maze kubona wishimye wabonanye n'ababyeyi bawe Imana ishimwe
INKURU NZIZA🙏KU BAKURIKIYE IKIGANIRO CY'ABA BAKOBWA BABIRI MUNGANYINKA NA RIZIKI❤
MUNGANYINKA ahise abona umuryango we🙏Twasanze iwabo ari Remera y'Abaforongo. Uyu Françoise yavuze ni nyirasenge ubu atuye i Gikondo. Ababyeyi be bombi bariho basigaye batuye mu Mutara.
RIZIKI we turacyashakisha ngo turebe ko hari uw'iwabo wasigaye!!
Igisigaye ni ugufata urugendo rujya mu Mutara tugahuza Munganyinka n'ababyeyi be.
Union de prière🙏
Ngusabiye umugisha Sabin!
Hallelluia Hallelluia!Imana ni nziza ibihe byose!
Amen Glory to be God
Amenaaa
Imana irabikoze
Shimwa Mana ko udatererana abawe. Munganyinka nawe ujye uhora uyishimira ibi bitangaza igukoreye.
Sabin Imana iguhe umugisha ukora akazi k'ingirakamaro.
Munganyinka rero, njye ndumva yaba ari uw'iremera y'abaforongo sinabihamya ariko niho umutima wanjye werekeza, kuko hateganye n'i shyorongi hari isoko, n'ikigo cy'abasirikari uretse ko ntazi niba mbere ya Jenicide icyo kigo cyari gihari. Aho remera y'abaforongo rero hakaba hari muri Mbogo ariko nanone hafi ya Mugambazi, na Buyoga ndetse na Tumba. Mwihangane bambe, Imana iborohereze ibikomere mwatewe no kubura imiryango yanyu.
Iman'ihabwe icyubahiro cyane. Hari ikindi kiganiro cyahise nyuma y'icyi?
@@chesterfraterne3364 yego
Wawu Munganyinka yabonye ababyeyi be from Rulindo turamwakiriye na yombi.Thx Isimbi Sabin
Uwo mumaman Riziki yitabweho cyane ,imiryango iharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi barebe igishoboka cyose bamufasha .bamujyana kwiga imyuga cg agahabwa igishoro agacuruza akabaho kuko yarababaye Mana weee impore mukobwa mwiza Yesu aragukunda imbere ni heza
Biteye agahinda .
Ariko Sabin wibagiwe kumubaza amazina y'uwo mubyeyi wamuhishe akanamuhungana muri Zaire waje gupfa. Ayo mazina yafasha kuko abantu bamumenye bavuga naho akomoka bityo bigafasha gushakisha.
Uwamubujije kwitwa Munganyinka yabikoranye urukundo bambe , kandi n'izina yamuhitiyemo Uwamahoro naryo ni ryiza. Komera mukobwa mwiza
Cyane rwose yanganga ko interahamwe zazamwica zimujijije iryo Zina.
Uwo mubyeyi yagize roho nziza.Imana yibuke imirimo myiza yakoze imworohereze
Yooo mama Gisa disi🥰Imana ishimwe ko wabonye maman
Uwo mubyeyi watabarutse nawe aruhukire mumahoro Imana imugabire ijuru.
Imana ihe uburuhukiro budahera uwomuvyeyi yahunganye munganyinka akanamuhindurira izina hama Riziki nawe uzobona abawe pole burya nguwanka agakura abaga umutavua uwomugore RIB imuhuge imubaze ivyoyakoze
Uwo mubyeyi wabonye uyu mwana akabona ko atandukanye nabo bamureraga akaguma kumubaza inkomoko ye ndamushimye cyane,yari yarabonyeko ari umututsi mwene wabo aharanira kumurwanaho ,umwana asubira muri bene wabo akurira mu bo bahuje amateka naho ubundi yarikubaho yaribuze .nabo bamufashe bandi iyo congo nuwamuhunganye nabo barakoze kuko iyo ataza kubeshya bene wabo bari kuhamwicira ,uwo mugore wapfuye aruhukire mu mahoro yakoze neza.
Iryo zina Munganyinka ni byo bari kumenyako ari umututsi hari amazina abatutsi bihariye gusa kuburyo nta wundi wapfaga kuyitwa niyo mpamvu yamubwiye kutarikoresha bahitaga bakwica.
Sha uyu muntu yagombaga kubona umuryango pe. Umwana wibuka ko mu rugo habaga nabakobwa b'impanga! Imana yakubayemo rwose! Burya abana baba bafite ubwonko pe.
Abantu bafashe umwana nka Riziki bakamwica ahagaze batyo, nubwo yakuze bakwiye gukurikiranwa. Bakabazwa impamvu bagiye kuzana umwana wo kwica batyo. Niba bataramushaka iyo bamureka.
IMANA ishimwe ko munganyinka yamaz kubon family🥰Riziki naw IMANA imufash🙏
Riziki asa na shangazi Jane
God bless you sabin for the great job.Impore Rwanda 🇷🇼
Ndikubona harumuntu Musa ndaza kumwereka iyi video
Yooo baguhaye amazina yombi ya mukuru wanjye disi, impore bambe ntabapfira gushira nturi bubure mwene wanyu, Imana ihe umugisha abakureze bose n'abagukijije. Baho
Sabin tubikubwira kenshi ariko ntukabirambirwe rwose Nyagasani aguhe umugisha. Awuguhe mumande zose.
Uwo mutwe udakira ni depression 😢yibyo bintu byose especially uwo mugore babanye.ese utuye I masaka?niiho ntuye ndaguhamagara tuzabonana byanze bikunze
Bazina musure disi wenda mwajya museka uwo mutwe ukazakira bamwishe urubozo yarashize, ibaze no kuba atararangije kwiga ni ukuri! Hanze aha hari abagome ni ukubona abantu bagenda gusa. Imfubyi zajyanywe mumiryango zarahuritse iyo bazirekera mu bigo ubu ziba zarabonye bene wabo hakiri kare, hari n'ababyeyi bapfuye batabonye abana babo kandi bari barokotse. Kwishyingira cg gushaka bakiri bato byabaye kuri benshi bashaka ubuhungiro n'abo bashatse bateramo barabasonga bagira ibikomere byinshi ahubwo barakomera ni ukuri. Nagize amahirwe nari ngiye kurangiza ishuli ntawe nabereye umutwaro. Imfubyi mwese mukomere
Impore wahuye n'umubyeyi gito harubwo n'abaturanye na papa na mama wawe bakumenya cyangwa abo mufitanye isano ya bugufi komera Imana ikora ibitangaza ihangane gusa 😍🙏🙏
Sabin yazanywe nuwiteka kugirango ahuze abana nababyeyi babo❤❤ Imana izaguhe iherezo ryiza ma brother ❤
Mbyutse nshima Imana ko Munganyinka yabonye Umuryango we.Sabin ejo narahuhamagaye ntiwanyitaba akimara kuvuga izina Mugambazi nabaririje ahontu hose hari ibigo bya gisirikare muri Genocide mbonako Umuryango we urashakirwa mu murenge wa Ngoma,na Cyinzuzi muri Remera
Amen amen niba yabonye umuryango we.
Mwaramutse neza? Nkwiseguyeho, ejo nagize akazi kenshi ntibyakundiye kwitaba telephones zose zampamagaye. Natwe iyo nkuru nziza ya Munganyinka twayimenye mu ijoro. Mwarakoze kuba mu muryango wa ISIMBI TV, ni mwe mutima byose bishoboka🙏
Aminaaaaaaaaaaa Aminaaaaaaaaaaa Aminaaaaaaaaaaa 🥲😭😢😥😥😰 ngize emotions
Mbega inkuru nziza we mana tuguhaye icyubahiro.mwagize neza kugira iyo nkuru iyanyu.ubwo tuzamubona agarutse ku isimbi.shimirwa Mana
Sha ndishimy Disi kubwa Isimbi irikuba umuyoboro woguhura nabawe wabuze mbg amashimwe
Ishimwe ni ikuzo ni Ibya Nyagasani ibihe byose Munganyinka mbonye yabonye ababyeyi disiii😥😥😥
Yewe kurerwa mu miryango ni ugupfa 2 , ndakumva cyane maman !! Twishwe n'inzara bamena ibiryo , twicishijwe imirimo yewe ni ububabare gusa !!
Chr ntabwo ari imiryango yose hariho ab'imfura pe
Urugero: abareze Munganyinka se haricyo abashinja?
gusa byo hariho, imiryango yakoze, amahano kdi Imana izabibabaza
Nyamoneka Ababa bibuka( ndundu+ razaro+ pascasie+emerthe+ fisi)
Bivuzengo uwaba yibuka abantu bavuzwe yahamagara riziki!
Urakoze cyane Sabin this is a great work
Sabin niyo mpamvu bavuga ngo imirimo y'abera izibukwa ibikorwa byawe uwiteka azabikwibukiraho♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️
Yooo Mahoro humura Imana izagufasha ubone abasigaye kuko harimpamvu yakurokoye disi mpise mbona twarabanye muri baptiste
Aba bantu bakurokoye bakanakurerera muri Congo bakoze igikorwa ciza cane.
Liziki cherie Imana yahaye Munganyinka tugashima irahari pe izakugirira neza🙏. Sabin abikora neza bikemera💕
sh pole sana.twese nikotwarezwe gusa icyotubashimira nuko baduhaye ahokuryama tukabona bucya
Sha icecere batumye tumenya icyo bita umuntu uwariwe kandi ubu nibwo berekana ko bakunze umuntu kuko haricyotwabaye cyo ukibaza urukundo akwereka ubu niba utarurukeneye kirya gihe umwami bakoreye kirya gihe azabahembe ibijyanye nimirimo bakoze,ninacyo cyatumaga duhora twicuza impamvu tutaphuye kuko wabonaga urutwa nuwaphuye
@@umutesililiane6154 ibyontukabitindeho,kd ntuzange kubagirira neza ugendeye kuribyo.ikizima nuko twakuze nubwo twabuze urukundo ariko ubu turabifuzwa.ahubwo tubikuremo amasomo yokugiraneza
Yooo ihangane disi nanjye ndi muto cyane umugore wa uncle yajyangampa ikirayi kimwe akavunga ko ntacyo ntajya kimara ariko ntacyo yantumye gira munda ahato yewe akabi gasekwa nkakeza pee
Yoooo Sha ugize ngo yaguhaga ikirayi 1 akavuga ngo nacyo ntukimara???🤔🤔 Mbega abagome weee Kandi ubwo wiriwe ukora akazi kose akakugaburira ikirayi kimwe.
Ihangane muvandi ubu urigaburira uko ushaka
Sabin hari abantu bajyaga gusaba abana muri olpherina bishaka abo gukoresha imirimo yagahato
uwo mubyeyi wakugaraguje agati Imana izamubaze imfubyi yamuragije akayirera nabi
Uwo mu maman wahemukiye umwana wacyitse kwicumu Imana izamuhana birenze ndabyizera
Mukwizera muzabona umuryango mwizina rya Yesu
Sabe merci beaucoup courage 🇧🇮
Imana nyirijuru Ibereke imiryango yanyu
Imana nyene vyose igirire neza na riziki abone abe nkuko na munganyinka yaraye ababonye kabisa kuko burya mwabantumwe kubaho utazi iyukomoka birababaza vyogatsindwa
Yoooo Riziki disi ndamwibutse kabusunzu no muri quartier kamuhoza;warakuze bambe uvamo umumama mwiza Uwiteka agukomeze kdi twizereko niba harabawe barokotse muzabonana
Sabin Imana iguhe umugisha mwinshi kubwaka kazi uri gukora. Imana itabare aba bantu babone imiryango yabo disi
Sabe mfite igitecyerezo nashakaga kukubwira urabizi wigeze kuvugana simpari murwanda ariko wajya wandika amanimero yababavansimwe bose bakiye kwisimbi so noneho ukazabahuza bagakor nkishyirahamwe ubwabo atari muyindi muryango barimo then ukabakorera ubuvugizi tukazabafasha nabandi babahanze nkuko dusazwe dufasha bene wacyu bafite ibibazo so wowe wabahuza kuko sabe umfasha beshyi ariko ntumenya uko babantu wafashyije bameze so wabikora gutyo nkuko bagisimba babikoze sabe icyocyintu uzagikore uko Bo ubwabo babaha kwishakira ibisubizo sibyo
Natwe abakunda Sabin iyo association turayikeneye cyane erega.
Uyumukobwa Ndumva aruwacu numugogwekazi iryo zina niryabantu biwacu Muganyinka 🇷🇼🇷🇼Hora Rwanda impore mfura turahari
Hoyaa abantu bose batunze inka iryo nizina risanzwe kuko mukuru wanjye nkurikira niko yitwa kandi tuvuka Shyorongi
Hoya abantu benshi bitaga amazina ya Munganyinka mfite mukuru wanjye witwa Munganyinka na Murorenkwere Nyiranyana Sine kandi ntabwo turi abagogwe
@@fanibazanuwofanibazanuwo135 birashoboka ariko ayomazina akenshi nayiwacu mubagogwe rwose
None se Abagogwe si Abanyarwanda ?
Munganyinka ni izina ry'Abanyarwanda benshi batuye ahantu hatandukanye.
Komera mushiki wacu turagukunda u Rwanda ruragukunda Imana nayo irakuzi komera
Sabin nyagasani ajye aguha imigisha turagukunda kandi turinyuma yibyiza ukora kandi ineza uzayisanga imbere
Ariko buriya ntakuntu leta yazajya ikurikirana bariya babyeyi gito,bagiye bahohotera abana bareraga koko?njyewe ndabona aba bavandimwe batazakira ibikomere kdi aba bibateye boyicariye,rwose Sabin muzababarize nkuko leta ihana abantu bahohotera abandi,naba rwose bagakwiriye gukurikiranwa kuko bagiye batera ibikomere abo bana bareraga Wenda ngirango nka riziki aramutse asabwe imbabazi nuwo mugore gito wamureze Wenda nibwo yakumva umutima we utuje peee,
Ariko Sabin,ubundi ubwo ababyeyi bameze gutyo bafashe abana gutyo ntabwo leta yazabaryoza ibyo byaha koko?!!abahemu en plus bahuje ikibazo?ndumiwe koko!!!!
Bjr,injury nziza ya Munganyika iranejeje,gusa Sabin Imana imwongerere umugisha mwinshi kubwo umurimo akora wo gufasha abantu guhura nimiryango yabo,ariko bizarushaho kutunezeza nutuzanira Munganyika Ari kumwe nabo bavandimwe be,murakoze
Mukomere cyane nukuri 🙏🏾Imana ibahuze nabanyu
Mubigo by'imfubyi bakwiye gukurikirana abana batanze bakamubaza umwana badahari psychology igakoreshwa
Yoooo disi Riziki urabona ko still ingaruka zo guhohoterwa zitarashyira
Gusa sister ntiwihebe nawe nejo cg ejobundi ukobona umuryango ugasohoka mukababaro Kandi Imana irabikora bidatinze peee
Ndishimye weeee isimbi nukuli
Ufite umumaro muniniiiiii weeeee abonye famille ye
Abanyarwanda mufise amateka akomeye . Nyagasani abashobowe mes soeurs mubashe kubonana n'imiryango yanyu.
Riziki niba atari rubavu ni rusizi niho haba ibiteke cyane cyane rubavu kuko goma niho bareba amateke bakayagurisha mwisoko
Yoooo disi wivugira niki gogwe Imana ihimbazwe nimba wabonye umuryango
ibyo bibaho SABIN twakomerekejwe nimiryango ku rwego rudasanzwe gusa Imana yahinduye ibihe, gira neza wigendere
Abantu benshi bacunagije imfubyi Imana nabo yarababaje!! Amarira yazo ntashobora gutuma nabona amahoro niyo byatinda barabyishyura 🤦♂️🙄💆♀️😭
Badiii lize mpore mama lmana irakubonape gikuru ikurose umuryango wawe😭😭😭😭😭🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮
Sabin. Abana barerwa rwose bahura nibibazo cyane sibose ariko bibaho .
Sabin ndumva niremesha ko agiye kubona umuryango kuko yavuze vyinshi yibuka.
Uyu mu maman ashobora kuzababona kuko ntabapfira gushira gusa ndashima uwamuhishe nuwamuhunganye kdi nibyo koko izina yagombaga kurihindura kuko bariya batindi bari kumwica kdi kuba acyibuka abo bantu nabyo biratanga icyizere:umusaza witwaga mudiriga nabakobwa 2 b'impanga aribo françoise na caritas numuhungu witwaga Ruzindana.rero jyewe abantu bapfobya genocide mumenye ko muri abagome bakabije kuko ibi byose ningaruka zayo turabinginze aho bigeze mwikomeretsa abantu💔💔💔💔💔💔💔💔💔
Ibigo bitanga abana nabyo, bikwiye kujya bikora iperereza ry'uko abana babaho mu ngo bagiyemo. Riziki yazize ko uwitwaga Ise yamushakaga, ariko umugore we atabikozwa.
Pole sana Mama
Sabin Yesu aguhezagire caaane uko ibikora inka rwose caaane👏👏
Imana ishimwe Munganyinka yabonye umuryango. Akomoka mukarere ka Rurindo
Impole bambe birababaje ariko hejuru hari Imana,ndumva wamuryango wamufashe amaze kubura wamubyeyi wamurokoye wabona bari bazi amazina ninkomoko yuwo mubyeyi waguye muri congo urumva ko bari abaturanyi
Manawe mukomere cyane bavandimwe
Abo bantu kuki bagukuye muri orpherna koko just kukubabaza??? Sha ndakumva cyane Rizi mpore Ma'am komera humura, hari Abagore banga abana bimfubyi bikanyobera gusa
Si ukubanga ahubwo ni ukutamenya uko warera umwana ufite umutwaro w'ubupfubyi. Ntibiba byoroshye ahubwo hari ubwo nawe ubabera umutwaro iyo hatabaye kwihangana kuri wowe urerwa bikarangira bibaye nko guhangana. Simbarengera hari n'abababujije kwiga bakaragira inka.
Hariho ababakuragamo bagirango abakozi bo murugo ari ntazindi mpuhwe
Sabin,Munganyinka ni izina ry'abatutsi ntiyari kuguma arikoresha bari kumwica
😭😭😭😭😭nukuri pe!
Nibyo pe, hari amazina yitwaga gusa Abatutsi, uwo mubyeyi kumuhindurira izina byari ngobwa Munganyinka ryari kumwicisha.
Icyampa mukabona umuryango yanyu Imana izumve agahinda nintimba mufite ibahe abagize imiryango yanyu 🙏
Uwiteka gisubizo yagitanze
Nukuri dushimye imana yaguhaye kongera kumva nkuru nziza Yuko babyeyi bawe bakiriho
Impore gikobwa cyiza...Imana yarahabaye.
Mbega basha Sabin nokugereranya n iki? NDAKWIPFURIJE kuramba ntakindi!
Quartier yabaswayire nanjye naketse I Rwamagana ahitwa Buswayirini,kandi hari numusigiti rwose mushakireyo family ya Riziki
Yesu weeee yabonye umulyango mana weeeee Imana ishimwe weeeee
Maman gisawa'jye ihangane turagukinda
Imana iguhe umugisha sabin sinzi ico novuga peee
Ihangane Imana izabikora.
Byaba byiza abantu bakuru babaye / bakoze muri za oruferina zabayeho nyuma ya Jenoside bazashakwa bakatubwira ibyo bibuka ku bana bari bahari,uko babibuka bazanwa,etc. Njye nari mukuru ariko mpora nibaza uwatureraga ndetse n'uwandwaje i Nyamata imodoka yarangonze i Gashora nkabura aho nakura amakuru. Ndetse n'umusirikare w'inkotanyi wanzanye i Nyamata , imodoka imaze kungonga ku idihiro! . Imiryango yo yadukuye muri oruferina baradutoteje biteye ubwoba, gusa hashimwe Imana yadukujije " Twibuke twiyubaka" .
Warufite imyaka ingahe??????
@@bellabella4854 12years
Imana izabibabaze baratubabaje cyane pe
Pole kbs ntakundi
Impore muvandi
Kandi komera
Mbega INKURU Mana yanjye wee ndababwe 😭😭😭😭
Uwiteka agushyigire Sabin !
Icyo kigo yarerewemo bafite aho bandikaga abana binjiye yazabaza abahayoboraga niba bamufasha.bagendeye kuriyo d'entité yumubyeyi we.umuntu wese uzi umwana uhohoterwa
mujye mu mutabariza nyabuna.uyu mwana yarababajwe
Kuki abarimu babona umwana ufite ibibazo nkibyo ntibakurikirane abamurera?mu bihugu byateye imbere abarimu nibo bakurikirana abana bakabigeza kubashinzwe abana
Nabo baba barakomeretse
Umva nyine nawe ko uvuze ngo mu ibihugu byateye imbere
Sabin ndiyunvamo ko uyu muntu azabona umuryango pe please nawubona muzagaruke kutumenyesha .thanks
Rwandawe warakubititse arko ntibizongera kubaho ukundi nshimira politics Yinkotanyi mbifuriza kuyobora urwanda byibura imyaka 100
Yoo😭wabaye abused mu buryo bwose disi ! Ihangane Imana irakuzi kandi iragukunda!!
Izaguhoza amarira rwose !!
Mahoro weee Impole mubyeyi
Munganyinka ashobora kuba ari uwa Jali cg Mugambazi
Aliko ubu nkabo bantu baba bajya kurera icyi koko adashobola kunezeza umwana wimpfubyi nkuyu noneho umukobwa. Mwihorere mukobwa mwiza imana irakuzi izagufasha utazi agakula aniga umutavu
Cyakoze Rizi ukomere Imana iguhe abawe
Wanga abakiga? Kwangana wasanze bifite inyunguzingana gute?
Byashoboka ko haba Ari jali
Munganyinka Imana agufashe ubone abantu bawe
Mana yangewe! ubukoko agahinda kazashira mubantu??
Impore
Impore mama Imana izabibabaza
Rwanda warahuye urahuhurika
Glory to God 🙌🙌🙌
Nshimiye sabin nshimye n,lmana yamukoresheje none munga yinka akaba yabonye ababyeyi
Harabantu biha kurera abana batabishoboye cy baziko barigukorera imigisha kandi arimivumo
Yoooo pole maman
Rwanda we ko wababajwe bihagije n'iki kibura ngo agahinda gahagarare?
Hari akadashira😒🤦♂️
Abana b'impfubyi bajyanwa mu miryango barahohoterwa.Akenshi nubegereye akababaza nta kintu bashobora kumutangariza kubera ko baba bafite ubwoba ko bigera kuri wa wundi babana.
Liziki ni umwana wo muri Centre yaba musulman nkurikije ibyo yavuze ikindi ww atanze namazina menshi ashoboka gusa ashobora kuba maman we batarabanaga iyo meza ya salle à manger niyo se yatereregaho ipasi amaze kudoda bafite amahirwe menshi.gusa yashengutse umutima pe ikindi uwo mugore ukuntu yamufashe azahure ibikubye 2 ibyo yamukoreye
Nukuri Imana izamuhane uwo mugore pe
Kabisa Ibyo uvuze Niko nange mbibona peee, kadukomeze kumusengera nawe Abe azababone disi.