Dr John Pombe Magufuli - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP318
HTML-код
- Опубликовано: 14 окт 2024
- #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
Kuri uyu wa 17 Werurwe 2021, mu ma saa 18h00 z'umugoroba, kuri Televiziyo y’Igihugu muri Tanzania, TBC, nibwo humvikanye inkuru y'akababaro yatangajwe na Visi Perezida w’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Samia Hassan Suluhu ivuga ko Dr John Pombe Joseph Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi bw’umutima aho yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam yari arwariyemo.
N'ikiniga mu ijwi, amarira amuzenga mu maso, Visi Perezida wa Tanzaniya Samia Hassan Suluhu Yagize ati “Yishwe n’indwara y’umutima aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga. Nyakubahwa Magufuli yajyanywe kwa muganga ku wa 6 Werurwe 2021, mu Bitaro byita ku ndwara z’umutima, Jakaya Kikwete Cardiac Institute.’’
Suluhu yavuze ko mu minsi ibiri ishize aribwo uburwayi bwa Magufuli bwakajije umurego, atangira kwitabwaho mu buryo bwihariye nubwo byarangiye ashizemo umwuka.
Magufuli yari amaze imyaka myinshi arwaye indwara y’umutima yitwa “Atrial fibrillation”.
Umuntu urwaye bene iyi ndwara, umutima we utera cyane bidasanzwe ku buryo ashobora kugira ibyago byo kuba n’imitsi yo mu bwoko yaturika cyangwa se umutima we ukaba wahagarara mu buryo butunguranye binajyana n’ibindi bibazo by’uburwayi bwawo.
Icyo gihe umutima uba utera mu buryo budasanzwe, bugoye kugenzurwa.
Usibye kuba uyirwaye akunda kugaragaza ibimenyetso birimo kuba umutima watera cyane, ashobora no kubura umwuka cyangwa se agacika intege.
Mu itangazo yagejeje ku Banya-Tanzania, Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara Magufuli yari ayimaranye imyaka irenga icumi.
Yasobanuye ko gahunda yo gushyingura izamenyekanishwa mu bihe biri imbere. Ati “Igihugu cyacu kizaba mu gihe cy’ikiriyo cy’iminsi 14 kandi amabendera azururutswa agezwe muri ½. Imana yamwisubije.’’
Ni inde usimbura Magufuli?
Itegeko Nshinga rya Tanzania mu ngingo yaryo ya 37 rivuga ko mu gihe Perezida wa Repubulika adahari ku mpamvu z’urupfu cyangwa atabasha gusohoza inshingano ze bitewe n’uburwayi cyangwa izindi, Visi Perezida ashobora kurahizwa akayobora igihe cyari gisigaye ngo manda ya Perezida irangire.
Nyuma yo kurahira, uwo muperezida mushya agisha inama amashyaka ari mu gihugu agashyiraho Visi Perezida.
Ibi bivuze ko Samia Suluhu Hassan w’imyaka 61 ariwe ugomba kuba Perezida wa Tanzania. Azayobora manda yari isigaye ya Magufuli, bivuze ko azarangiza izi nshingano mu 2025.
Samia yabaye Perezida wa Mbere w’umugore uyoboye Tanzania, n’uwa gatandatu kuva iki gihugu cyabona ubwigenge.
Ni n’uwa mbere w’umugore uyoboye igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Kuva tariki 3 Werurwe 2021 ni bwo inkuru zivuga ku buzima bwa Perezida Magufuli zatangiye gukwira mu itangazamakuru ndetse nyuma abantu biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakajya bamubika umunsi ku wundi.
Guverinoma ya Tanzania ntabwo yigeze ishyira ahagaragara itangazo rigaragaza uko ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu buhagaze cyangwa aho aherereye ahubwo yakajije umurego mu kurwanya abakwirakwiza ayo makuru aho bane batawe muri yombi bashinjwa gukwiza ibihuha.
Byavugwaga ko Magufuli yaba arwaye Covid-19 dore ko ari indwara yugarije Isi kandi ibimenyetso byayo byahuraga neza neza n’uko byavugwaga ko ubuzima bwe buhagaze.
Kuva icyorezo cya Coronavirus cyatangira kwibasira Isi, Magufuli yacyamaganiye kure avuga ko muri Tanzania ntakihabarizwa, asaba abaturage be gusenga cyane no gukora baharanira iterambere aho kwishinga amakuru avuga ku byorezo.
Magufuli yari muntu ki?
Magufuli wari umaze amezi atanu atorewe kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri, yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1959. Manda ye ya mbere nka Perezida wa Gatanu wa Tanzania yayitangiye ku wa 5 Ugushyingo 2015.
Amashuri abanza yayigiye kuri Chato Primary School kuva mu 1967 kugeza mu 1974, ayisumbuye yayize mu Iseminari yitwa Katoke iherereye mu gace ka Biharamulo, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri Mkwawa High School.
Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1981 ubundi amasomo ye ayakomereza muri Kaminuza ya Dar es Salaam aho yize ibijyanye n’Ubutabire, Imibare n’Uburezi.
Yari afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza n’iy’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam.
Magufuli yamenyekanye cyane muri politiki ya Tanzania mu 1995 ubwo yatorerwaga kuba umudepite, umwanya yavuyeho aba Minisitiri wungirije w’Abakozi n’Umurimo kugeza mu 2000.
Kuva mu 2000 kugera mu 2006 yabaye Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, kuva mu 2006 kugera mu 2008 aba Minisitiri w’Ubutaka, mu 2008 kugeza mu 2010 yabaye Minisitiri w’Ubworozi n’Uburobyi, kuva mu 2010 kugera mu 2015 yongeye kuba Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo.
Yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu 2015, aba Perezida wa gatanu w’iki gihugu ahigitse Edward Lowassa.
Mu Ukwakira 2020 ni bwo Dr John Pombe Magufuli yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania ku majwi 84%, akaba yitabye Imana manda ye itararangira.
Dashim urumuhanga cyane nge naremeye ndakwemera 100%naho magufuri we nintwari y,afurika igishimishije nuko yabanje kwikiranura nimana ati nimusenge uko byasobana kose .
Dachim nge naremeye ndagukunda cyane uko byasobana kose ........ Naho magufuriwe nintwari yafurika igishimishije nuko yabanje kwikiranura nimana ati muge musengero musenge .
Magufuri kuva yitabye Imana hari ibyahindutse vrmt yari umugabo
Umuntu uri gufashwa nuburyo Dash akoramo nampe like twimanukie.
Big up sa
@@boydkangwaty no
Pole kwa watanzania wote! Atakumbukwa daima .
Imana imuhe irihuko rinda chira twamukundanga
Am not Tanzanian bt I remember Him.
Dash dash big up ivyuvuga binkora kumutima!!!
Thanks Dashim nano john bombe magufuli niyigenderetwamukundaga😭
John pombe magufuri Imana imwakire mubayo asize amateka akomeye
Uyu yarumugabo kbis 👍much respect kuriwe RIP
Imana ikomeze imuryamishe aheza 💔🙏
Imana imwakire mubayo Imuhe iruhuko ridashira Ikomeze n.umuryango wose wasizwe cyane cyane umufasha we n’urubyaro rwabo
RIP to pombe John magufuli turagushimiye cyane dash dash kubwijambo rya magufuli
Ndakwemera kabisa kuko ugwisha kubuzimana bwange
Muvandimwe dashim ndagukunda cyane icyama ngo basi nzapfe nkubonye namaso yanjye wenda nabamfuye neza.uruwambere mubuzima bwajye.
Hhhhhhhh
🤭🤭🤭🤭🤭😐
Dash dash ndakwemera sana respect
Gus dashimu nae ndagushimir kuba wamugarutseh john thx💞💞💞
Tutakukumbuka sana
RIP Dr john pombe Magufuli
Imana imwakire mubwami bwayo yari intwari burya bazomenya akamaro ka Magufuli niyo baba nka Libya
Dashimu urumuhanga pe magufuri imana imwakire
Dash dash TV ndakwemera
Mungu amuraze mahari pema peponi
Igice2 plz
Imana ikomeze imushyire kw isoga kandi imworohereze
I love u brth wampinduriy ubuzim kbs
Birababaje kbs nyagasani imwacyire mubayo ntakundi ariko birababaje😭😭😭😭
Ibiganiro byawe ndabikunda cyane
May ur soul rest in peace Mr Magufuli,wari uwingenzi muri africa
Dashi ndagukunda kubwamagambo utugezaho atwubaka
Courage urimo kutwigisha neza
Niyijyendere Imana ishimwe kuko yishubije uwotwakundaga imukuye mumenyo yabasetsi Tanzania igiye kumera nkaribia uzatubwire kuri TOMAS Sankara wa BURUKINAFASO
Ruhukira mu mahoro musaza gusa namwemeraga kubi
Mung akulaze salama kbx
Ni kubera iki umu President wese wanze Rockdown cg se Vaccine ya Covid 19 iyo atishwe numutima apfa urupfu rutunguranye?RIP our Pombe Magufuli😭and RIP our Peter Nkurunziza😭✌️
Nanje nza mbyibaza wawa
@@shushishushia3329 Isi iri kurangira tubireba And Ibyanditswe ntakundi bigomba gusohora RIP Magufuli
Dashim thanks
Irijambo ryahindura ubuzima turitekereje tukabishyira mubikorwa
sha urumuhanga kbx nanjye jyamforowinga kuri TikTok
Ngenda magufuli warintwari tuzahora tukwibuka kintwari ya africa
Urakoze cyane magufur yarimwiza
Bonjour wazadushakiye ameteka bwiza bwa mashira
Imana imwakire mubayo
Ndio kabisa grand
nice kuriryo Jambo ryahindura ubuzima
Dashimu dagushuhuje nange mfite amagambo yahindura ubuzima.nayakujyezaho gute?
Yubahwe rwose
Inauma sana lakin kawaida juu duniani sio kwetu ni mapito tuuh😭😭😭😭🙏
Poleniiii
Ribiya yabaye umwandakabisa
Intwari nka Magufuri ntaho twayikura muri afric
Nukurimagufuri n'umuntu w'Iman
magufuli wiruhukire amahoro wari intwari
Guhora witeguye ...
R.I.p to him make like we go .
Tugomba guhora twiteguye kuko mugani wawe ntawumenya umunsi
Respect magufuri
Genda magufuli warintwari
Dashim dushakire Steven kanumba
Ndagushimiye hamwe numuryango wawe
Pole sana kbs gus sr rest in peace 🙏🙏🙏🙏🙏 gus nagukundag bitew nibikorwa byawe paa 🤐🤐😭😭😭😭
Yooooo uyumugabo apfanye ubutwari
Big respect 💪 bro dashim nukuri you inspire many people komeza ujyembere kd Imana izakomeze ikugeze kubiruseho and keep on working hard bro
Urakoze cyane Dashi, 🙏🙏🙏🙏🙏
Pole Tanzania
Yooooooooo Tanzanian poresan 😭😭😭😭😧
Imana imuhe iruhuko ridashira
imana imuhe iruhuko ridashira
Nyaho Kagame azaririrwe nka Magufuli yabikurahe?
Ulakoze chane 😰😰😰😭😭😭😭🙌🏽
We need K N C
Bigup dach
Man dashing u very gotten a golden hurt bro ! Iyo umuntu akumva yumva uri imfura!
Nukuri dashim
ndakwemera cyane bro
Muyimaye nyishaka
Thanks
Ep2 plz
Njewe numviseko uyumunsi ariwo wanyuma sinaja kukazi kbs
Thank you bro kuduha ayamagambo turikumwe uzadushakire amakuru ya Kabila kabange
ABAFITE ICYO BAMARIYE IBIHUGU BYABO NABATURAGE BARIMO NIBO BAPHA
NYAGASANI UMWAMI IMANA AMUHE UBURUHUKIRO BUDASHIRA
PORE KWA WANTU WA TANZANIA
RIP musaza
Mubyukuri azagarike kuriyi ntwari ya African
magufuli john pombe speech ze wazadika muri comment please
umugabo w intwari nka kadafi
Uzatubwire kuri mansa musa no Kuntu yari akize wo muri mali empire
Ntabwo badukunda kbs abazunu
Kbs ndakwemera musaza
Ndachimu ndakubaahh
Rip papa magufuli
Dash respect for me But Tanzania pole Ariko abazungu bakomeje kutwambura intwari koko kadafi ,magufuri, nkurunziza , nabandi ark Africa we turacyarihasi koko
Rip john
Umukenya yatoye urukingo rwasida yahawe akayabukamadorari yamerika bamubwirayuko asubirakwiradiyo akavugakokwarukubesha yurijwindege urikubutaka bwamerika bamubwiyeko asubiyekubicishamukanwa azapfa numuryangowiwe ntukizere umuzungu100%
Thanks you so much for everyone
❤❤
Urupfu rwa Magufuli ruratubabaje twabwe abagifite ubuzima ,ariko ndumva yari yariteguye iyaba twari gukomeza ibikorwa bye byiza
Abantu uteka bafitiye abaturage akamaro ntibarama abeza iteka baragenda ababi bakarama nukubera iki?Imana nayo iraducanga rwosee. Ruhukira mumahoro ntwari ya frica
Komeza ushake n'ibindi
I love you dash
Yooo😭😭 nta wuzamusimbura pe
Africa
Pan-African present I know
R.I.B Magufuri babarawo.
Mukomer can ijambo ryahindura ubuzima rya digital nsabi
Icyocyo nicyo kbx think
Intwari ntiziramba tu
Yooooooo 😭😭😭😭😭😭😭😭🙊🙊🙊
Much Respect Dash dash 🙌
Bt ncut??wodufasha azina ukoresha kuri tik tok
@@ntakarutimanaolivier3360 ²²²
@ZIGAMA INSHUTI TV