Dr John Pombe Magufuli - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP318

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 14 окт 2024
  • #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Kuri uyu wa 17 Werurwe 2021, mu ma saa 18h00 z'umugoroba, kuri Televiziyo y’Igihugu muri Tanzania, TBC, nibwo humvikanye inkuru y'akababaro yatangajwe na Visi Perezida w’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Samia Hassan Suluhu ivuga ko Dr John Pombe Joseph Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi bw’umutima aho yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam yari arwariyemo.
    N'ikiniga mu ijwi, amarira amuzenga mu maso, Visi Perezida wa Tanzaniya Samia Hassan Suluhu Yagize ati “Yishwe n’indwara y’umutima aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga. Nyakubahwa Magufuli yajyanywe kwa muganga ku wa 6 Werurwe 2021, mu Bitaro byita ku ndwara z’umutima, Jakaya Kikwete Cardiac Institute.’’
    Suluhu yavuze ko mu minsi ibiri ishize aribwo uburwayi bwa Magufuli bwakajije umurego, atangira kwitabwaho mu buryo bwihariye nubwo byarangiye ashizemo umwuka.
    Magufuli yari amaze imyaka myinshi arwaye indwara y’umutima yitwa “Atrial fibrillation”.
    Umuntu urwaye bene iyi ndwara, umutima we utera cyane bidasanzwe ku buryo ashobora kugira ibyago byo kuba n’imitsi yo mu bwoko yaturika cyangwa se umutima we ukaba wahagarara mu buryo butunguranye binajyana n’ibindi bibazo by’uburwayi bwawo.
    Icyo gihe umutima uba utera mu buryo budasanzwe, bugoye kugenzurwa.
    Usibye kuba uyirwaye akunda kugaragaza ibimenyetso birimo kuba umutima watera cyane, ashobora no kubura umwuka cyangwa se agacika intege.
    Mu itangazo yagejeje ku Banya-Tanzania, Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara Magufuli yari ayimaranye imyaka irenga icumi.
    Yasobanuye ko gahunda yo gushyingura izamenyekanishwa mu bihe biri imbere. Ati “Igihugu cyacu kizaba mu gihe cy’ikiriyo cy’iminsi 14 kandi amabendera azururutswa agezwe muri ½. Imana yamwisubije.’’
    Ni inde usimbura Magufuli?
    Itegeko Nshinga rya Tanzania mu ngingo yaryo ya 37 rivuga ko mu gihe Perezida wa Repubulika adahari ku mpamvu z’urupfu cyangwa atabasha gusohoza inshingano ze bitewe n’uburwayi cyangwa izindi, Visi Perezida ashobora kurahizwa akayobora igihe cyari gisigaye ngo manda ya Perezida irangire.
    Nyuma yo kurahira, uwo muperezida mushya agisha inama amashyaka ari mu gihugu agashyiraho Visi Perezida.
    Ibi bivuze ko Samia Suluhu Hassan w’imyaka 61 ariwe ugomba kuba Perezida wa Tanzania. Azayobora manda yari isigaye ya Magufuli, bivuze ko azarangiza izi nshingano mu 2025.
    Samia yabaye Perezida wa Mbere w’umugore uyoboye Tanzania, n’uwa gatandatu kuva iki gihugu cyabona ubwigenge.
    Ni n’uwa mbere w’umugore uyoboye igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
    Kuva tariki 3 Werurwe 2021 ni bwo inkuru zivuga ku buzima bwa Perezida Magufuli zatangiye gukwira mu itangazamakuru ndetse nyuma abantu biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakajya bamubika umunsi ku wundi.
    Guverinoma ya Tanzania ntabwo yigeze ishyira ahagaragara itangazo rigaragaza uko ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu buhagaze cyangwa aho aherereye ahubwo yakajije umurego mu kurwanya abakwirakwiza ayo makuru aho bane batawe muri yombi bashinjwa gukwiza ibihuha.
    Byavugwaga ko Magufuli yaba arwaye Covid-19 dore ko ari indwara yugarije Isi kandi ibimenyetso byayo byahuraga neza neza n’uko byavugwaga ko ubuzima bwe buhagaze.
    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyatangira kwibasira Isi, Magufuli yacyamaganiye kure avuga ko muri Tanzania ntakihabarizwa, asaba abaturage be gusenga cyane no gukora baharanira iterambere aho kwishinga amakuru avuga ku byorezo.
    Magufuli yari muntu ki?
    Magufuli wari umaze amezi atanu atorewe kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri, yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1959. Manda ye ya mbere nka Perezida wa Gatanu wa Tanzania yayitangiye ku wa 5 Ugushyingo 2015.
    Amashuri abanza yayigiye kuri Chato Primary School kuva mu 1967 kugeza mu 1974, ayisumbuye yayize mu Iseminari yitwa Katoke iherereye mu gace ka Biharamulo, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri Mkwawa High School.
    Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1981 ubundi amasomo ye ayakomereza muri Kaminuza ya Dar es Salaam aho yize ibijyanye n’Ubutabire, Imibare n’Uburezi.
    Yari afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza n’iy’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam.
    Magufuli yamenyekanye cyane muri politiki ya Tanzania mu 1995 ubwo yatorerwaga kuba umudepite, umwanya yavuyeho aba Minisitiri wungirije w’Abakozi n’Umurimo kugeza mu 2000.
    Kuva mu 2000 kugera mu 2006 yabaye Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, kuva mu 2006 kugera mu 2008 aba Minisitiri w’Ubutaka, mu 2008 kugeza mu 2010 yabaye Minisitiri w’Ubworozi n’Uburobyi, kuva mu 2010 kugera mu 2015 yongeye kuba Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo.
    Yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu 2015, aba Perezida wa gatanu w’iki gihugu ahigitse Edward Lowassa.
    Mu Ukwakira 2020 ni bwo Dr John Pombe Magufuli yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania ku majwi 84%, akaba yitabye Imana manda ye itararangira.

Комментарии • 141

  • @menyabyosetv-kv1fm
    @menyabyosetv-kv1fm 3 года назад +17

    Dashim urumuhanga cyane nge naremeye ndakwemera 100%naho magufuri we nintwari y,afurika igishimishije nuko yabanje kwikiranura nimana ati nimusenge uko byasobana kose .

  • @menyabyosetv-kv1fm
    @menyabyosetv-kv1fm 3 года назад +9

    Dachim nge naremeye ndagukunda cyane uko byasobana kose ........ Naho magufuriwe nintwari yafurika igishimishije nuko yabanje kwikiranura nimana ati muge musengero musenge .

  • @sengivianney7903
    @sengivianney7903 2 года назад +1

    Magufuri kuva yitabye Imana hari ibyahindutse vrmt yari umugabo

  • @gilbadrichtv
    @gilbadrichtv 3 года назад +149

    Umuntu uri gufashwa nuburyo Dash akoramo nampe like twimanukie.

  • @lionhead2919
    @lionhead2919 3 года назад +26

    Pole kwa watanzania wote! Atakumbukwa daima .

    • @mapendodeborah3639
      @mapendodeborah3639 3 года назад

      Imana imuhe irihuko rinda chira twamukundanga

    • @Boman-e1y
      @Boman-e1y 2 года назад

      Am not Tanzanian bt I remember Him.

  • @NduwimanaEric-v7z
    @NduwimanaEric-v7z Год назад +1

    Dash dash big up ivyuvuga binkora kumutima!!!

  • @ArnoldAlvinofficial2000
    @ArnoldAlvinofficial2000 3 года назад +5

    Thanks Dashim nano john bombe magufuli niyigenderetwamukundaga😭

  • @oscardushime77
    @oscardushime77 3 года назад +2

    John pombe magufuri Imana imwakire mubayo asize amateka akomeye

  • @ndatimanadanielofficial6831
    @ndatimanadanielofficial6831 2 года назад +3

    Uyu yarumugabo kbis 👍much respect kuriwe RIP

  • @fridausissajohn2880
    @fridausissajohn2880 3 года назад +4

    Imana ikomeze imuryamishe aheza 💔🙏

  • @HMRUT
    @HMRUT 3 года назад +1

    Imana imwakire mubayo Imuhe iruhuko ridashira Ikomeze n.umuryango wose wasizwe cyane cyane umufasha we n’urubyaro rwabo

  • @frederictwizeyimana6582
    @frederictwizeyimana6582 3 года назад +3

    RIP to pombe John magufuli turagushimiye cyane dash dash kubwijambo rya magufuli

  • @hategekimanajean6497
    @hategekimanajean6497 3 года назад +5

    Ndakwemera kabisa kuko ugwisha kubuzimana bwange

  • @flovourdavid3385
    @flovourdavid3385 3 года назад +3

    Muvandimwe dashim ndagukunda cyane icyama ngo basi nzapfe nkubonye namaso yanjye wenda nabamfuye neza.uruwambere mubuzima bwajye.

  • @sebinezamerci6128
    @sebinezamerci6128 3 года назад +11

    Dash dash ndakwemera sana respect

  • @rurangirwathierry8635
    @rurangirwathierry8635 3 года назад +3

    Gus dashimu nae ndagushimir kuba wamugarutseh john thx💞💞💞

  • @lazepharmoniemasudi8889
    @lazepharmoniemasudi8889 Год назад +2

    Tutakukumbuka sana

  • @asmahsonia8399
    @asmahsonia8399 3 года назад +11

    RIP Dr john pombe Magufuli

  • @ktkwt2336
    @ktkwt2336 3 года назад +1

    Imana imwakire mubwami bwayo yari intwari burya bazomenya akamaro ka Magufuli niyo baba nka Libya

  • @NiyonsengaEmmanuel-u
    @NiyonsengaEmmanuel-u 3 года назад +2

    Dashimu urumuhanga pe magufuri imana imwakire

  • @norbertniyonizera6100
    @norbertniyonizera6100 3 года назад +4

    Dash dash TV ndakwemera
    Mungu amuraze mahari pema peponi

  • @audiphaxnishimwe4138
    @audiphaxnishimwe4138 3 года назад +6

    Igice2 plz

  • @mukeshimanaernest6091
    @mukeshimanaernest6091 3 года назад

    Imana ikomeze imushyire kw isoga kandi imworohereze

  • @byamanathafadhal7591
    @byamanathafadhal7591 2 года назад

    I love u brth wampinduriy ubuzim kbs

  • @jumahassane7496
    @jumahassane7496 3 года назад +5

    Birababaje kbs nyagasani imwacyire mubayo ntakundi ariko birababaje😭😭😭😭

  • @niyigenaolivier4373
    @niyigenaolivier4373 3 года назад +1

    Ibiganiro byawe ndabikunda cyane

  • @lilianenizigiyimana212
    @lilianenizigiyimana212 3 года назад +3

    May ur soul rest in peace Mr Magufuli,wari uwingenzi muri africa

  • @IManirihoDaniel
    @IManirihoDaniel Месяц назад

    Dashi ndagukunda kubwamagambo utugezaho atwubaka

  • @hahirwuwizeraprotais6853
    @hahirwuwizeraprotais6853 3 года назад +2

    Courage urimo kutwigisha neza

  • @bmkabano9119
    @bmkabano9119 3 года назад +1

    Niyijyendere Imana ishimwe kuko yishubije uwotwakundaga imukuye mumenyo yabasetsi Tanzania igiye kumera nkaribia uzatubwire kuri TOMAS Sankara wa BURUKINAFASO

  • @ishimweherode5757
    @ishimweherode5757 3 года назад +8

    Ruhukira mu mahoro musaza gusa namwemeraga kubi

  • @LionelNzoyikorera
    @LionelNzoyikorera 11 месяцев назад

    Mung akulaze salama kbx

  • @CM-gh3jy
    @CM-gh3jy 3 года назад +22

    Ni kubera iki umu President wese wanze Rockdown cg se Vaccine ya Covid 19 iyo atishwe numutima apfa urupfu rutunguranye?RIP our Pombe Magufuli😭and RIP our Peter Nkurunziza😭✌️

    • @shushishushia3329
      @shushishushia3329 3 года назад

      Nanje nza mbyibaza wawa

    • @CM-gh3jy
      @CM-gh3jy 3 года назад

      @@shushishushia3329 Isi iri kurangira tubireba And Ibyanditswe ntakundi bigomba gusohora RIP Magufuli

  • @ericishimwe9003
    @ericishimwe9003 3 года назад +6

    Dashim thanks

  • @oscardushime77
    @oscardushime77 3 года назад +1

    Irijambo ryahindura ubuzima turitekereje tukabishyira mubikorwa

  • @HatangimanaDavison
    @HatangimanaDavison 6 месяцев назад

    sha urumuhanga kbx nanjye jyamforowinga kuri TikTok

  • @NkomeziGasore
    @NkomeziGasore Месяц назад

    Ngenda magufuli warintwari tuzahora tukwibuka kintwari ya africa

  • @khalidimediantv4643
    @khalidimediantv4643 3 года назад

    Urakoze cyane magufur yarimwiza

  • @rubagumyasam7877
    @rubagumyasam7877 Год назад

    Bonjour wazadushakiye ameteka bwiza bwa mashira

  • @ruziganaolivier5124
    @ruziganaolivier5124 3 года назад +3

    Imana imwakire mubayo

  • @fortunemiruho
    @fortunemiruho 2 года назад

    Ndio kabisa grand

  • @jacquesmunyandinda3208
    @jacquesmunyandinda3208 Год назад

    nice kuriryo Jambo ryahindura ubuzima

    • @jacquesmunyandinda3208
      @jacquesmunyandinda3208 Год назад

      Dashimu dagushuhuje nange mfite amagambo yahindura ubuzima.nayakujyezaho gute?

  • @valensntakirutimana2165
    @valensntakirutimana2165 3 года назад +2

    Yubahwe rwose

  • @asmanmbappe3847
    @asmanmbappe3847 3 года назад +5

    Inauma sana lakin kawaida juu duniani sio kwetu ni mapito tuuh😭😭😭😭🙏

  • @tekanezaviocheftv1949
    @tekanezaviocheftv1949 2 года назад +1

    Ribiya yabaye umwandakabisa

  • @bimenyimanahidja1596
    @bimenyimanahidja1596 2 года назад +2

    Intwari nka Magufuri ntaho twayikura muri afric

  • @uwamahorojeanne1588
    @uwamahorojeanne1588 3 года назад +1

    Nukurimagufuri n'umuntu w'Iman

  • @evodedavovo973
    @evodedavovo973 Год назад +1

    magufuli wiruhukire amahoro wari intwari

  • @jacquesmugemamugiraneza2844
    @jacquesmugemamugiraneza2844 3 года назад

    Guhora witeguye ...

  • @ndayishimiyejeanbosco7562
    @ndayishimiyejeanbosco7562 3 года назад +5

    R.I.p to him make like we go .

  • @bimenyimanahidja1596
    @bimenyimanahidja1596 2 года назад +2

    Tugomba guhora twiteguye kuko mugani wawe ntawumenya umunsi

  • @اسراءالمنجي-ح6غ
    @اسراءالمنجي-ح6غ 3 года назад +2

    Respect magufuri

  • @gasoreeric6142
    @gasoreeric6142 Год назад

    Genda magufuli warintwari

  • @irankundagad1260
    @irankundagad1260 Год назад

    Dashim dushakire Steven kanumba

  • @NiyonsengaEmmanuel-u
    @NiyonsengaEmmanuel-u 3 года назад +1

    Ndagushimiye hamwe numuryango wawe

  • @rurangirwathierry8635
    @rurangirwathierry8635 3 года назад +1

    Pole sana kbs gus sr rest in peace 🙏🙏🙏🙏🙏 gus nagukundag bitew nibikorwa byawe paa 🤐🤐😭😭😭😭

  • @ruthnishimwe1318
    @ruthnishimwe1318 3 года назад +1

    Yooooo uyumugabo apfanye ubutwari

  • @newtrendsmedia1619
    @newtrendsmedia1619 2 года назад

    Big respect 💪 bro dashim nukuri you inspire many people komeza ujyembere kd Imana izakomeze ikugeze kubiruseho and keep on working hard bro

  • @habamahirweeric4358
    @habamahirweeric4358 3 года назад

    Urakoze cyane Dashi, 🙏🙏🙏🙏🙏

  • @NiyobyiringiroSteven
    @NiyobyiringiroSteven Месяц назад

    Pole Tanzania

  • @muhimpundualexis1244
    @muhimpundualexis1244 3 года назад +2

    Yooooooooo Tanzanian poresan 😭😭😭😭😧

  • @alponseniyonsenga57
    @alponseniyonsenga57 3 года назад +2

    Imana imuhe iruhuko ridashira

    • @aime2937
      @aime2937 3 года назад

      imana imuhe iruhuko ridashira

  • @themagnet4236
    @themagnet4236 3 года назад +1

    Nyaho Kagame azaririrwe nka Magufuli yabikurahe?

  • @vailethkamanyi3092
    @vailethkamanyi3092 3 года назад

    Ulakoze chane 😰😰😰😭😭😭😭🙌🏽

  • @jeankamasa3432
    @jeankamasa3432 3 года назад +5

    We need K N C

  • @HishamundaEmmanuel-c1q
    @HishamundaEmmanuel-c1q Месяц назад

    Bigup dach

  • @karerangaboalphonse9299
    @karerangaboalphonse9299 3 года назад +4

    Man dashing u very gotten a golden hurt bro ! Iyo umuntu akumva yumva uri imfura!

  • @nzayisengainnocent3968
    @nzayisengainnocent3968 3 года назад +3

    Nukuri dashim

  • @anzulunimumigwesamuel3478
    @anzulunimumigwesamuel3478 3 года назад +1

    ndakwemera cyane bro

  • @danielamaninzabonimpa9633
    @danielamaninzabonimpa9633 3 года назад +1

    Muyimaye nyishaka
    Thanks
    Ep2 plz

  • @etienneniringiye5778
    @etienneniringiye5778 3 года назад

    Njewe numviseko uyumunsi ariwo wanyuma sinaja kukazi kbs

  • @freddy8865
    @freddy8865 3 года назад

    Thank you bro kuduha ayamagambo turikumwe uzadushakire amakuru ya Kabila kabange

  • @mbabazileah1219
    @mbabazileah1219 3 года назад +6

    ABAFITE ICYO BAMARIYE IBIHUGU BYABO NABATURAGE BARIMO NIBO BAPHA
    NYAGASANI UMWAMI IMANA AMUHE UBURUHUKIRO BUDASHIRA
    PORE KWA WANTU WA TANZANIA

  • @nkundajimmy4881
    @nkundajimmy4881 2 года назад

    RIP musaza

  • @majagarurangwa7402
    @majagarurangwa7402 2 года назад

    Mubyukuri azagarike kuriyi ntwari ya African

  • @aaronbe9966
    @aaronbe9966 3 года назад +2

    magufuli john pombe speech ze wazadika muri comment please

  • @chantalnkuliza434
    @chantalnkuliza434 3 года назад +1

    umugabo w intwari nka kadafi

  • @colo_rado_7259
    @colo_rado_7259 3 года назад

    Uzatubwire kuri mansa musa no Kuntu yari akize wo muri mali empire

  • @evansangujo9938
    @evansangujo9938 3 года назад

    Ntabwo badukunda kbs abazunu

  • @nturambirwealphonse3904
    @nturambirwealphonse3904 3 года назад

    Kbs ndakwemera musaza

  • @ericdushime6704
    @ericdushime6704 3 года назад +1

    Rip papa magufuli

  • @hakimisaac1001
    @hakimisaac1001 3 года назад +2

    Dash respect for me But Tanzania pole Ariko abazungu bakomeje kutwambura intwari koko kadafi ,magufuri, nkurunziza , nabandi ark Africa we turacyarihasi koko

  • @kevindurant7650
    @kevindurant7650 2 года назад +1

    Rip john

  • @tekanezaviocheftv1949
    @tekanezaviocheftv1949 3 года назад +2

    Umukenya yatoye urukingo rwasida yahawe akayabukamadorari yamerika bamubwirayuko asubirakwiradiyo akavugakokwarukubesha yurijwindege urikubutaka bwamerika bamubwiyeko asubiyekubicishamukanwa azapfa numuryangowiwe ntukizere umuzungu100%

  • @nshimiyealexis6837
    @nshimiyealexis6837 3 года назад +1

    Thanks you so much for everyone

  • @Umurerwa-lz3gt
    @Umurerwa-lz3gt 2 месяца назад

    ❤❤

  • @janemk7784
    @janemk7784 3 года назад +1

    Urupfu rwa Magufuli ruratubabaje twabwe abagifite ubuzima ,ariko ndumva yari yariteguye iyaba twari gukomeza ibikorwa bye byiza

  • @alinebyukusenge5666
    @alinebyukusenge5666 3 года назад +2

    Abantu uteka bafitiye abaturage akamaro ntibarama abeza iteka baragenda ababi bakarama nukubera iki?Imana nayo iraducanga rwosee. Ruhukira mumahoro ntwari ya frica

  • @daniellamonorina9504
    @daniellamonorina9504 3 года назад

    Komeza ushake n'ibindi

  • @tuyishimedaniel8680
    @tuyishimedaniel8680 3 года назад

    I love you dash

  • @niyibizihamida7993
    @niyibizihamida7993 3 года назад +1

    Yooo😭😭 nta wuzamusimbura pe

  • @mutijimacedrick1622
    @mutijimacedrick1622 2 года назад

    Africa

  • @ntarejohn1843
    @ntarejohn1843 3 года назад

    Pan-African present I know

  • @nicksonalphonse7290
    @nicksonalphonse7290 3 года назад

    R.I.B Magufuri babarawo.

  • @JacksonChitalu-h7z
    @JacksonChitalu-h7z 11 месяцев назад

    Mukomer can ijambo ryahindura ubuzima rya digital nsabi

  • @nsanzimanasaif1506
    @nsanzimanasaif1506 3 года назад +1

    Icyocyo nicyo kbx think

  • @suleydamour4059
    @suleydamour4059 2 года назад

    Intwari ntiziramba tu

  • @nayiturikijanvier6664
    @nayiturikijanvier6664 3 года назад

    Yooooooo 😭😭😭😭😭😭😭😭🙊🙊🙊

  • @lvomeroTV
    @lvomeroTV 3 года назад +4

    Much Respect Dash dash 🙌

  • @ShariaTv123rwanda
    @ShariaTv123rwanda 3 года назад +3

    @ZIGAMA INSHUTI TV