Amashusho y'Umuganda Rusange usoza ukwezi Nyarufunzo witabiriwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 14 окт 2024
  • Umuyobozi w'Umujyi wa #Kigali Dusengiyumva Samuel n'abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n'abaturage ba Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, mu #UmugandaRusange wibanze ku gutunganya umuhanda w'umugenderano hakorwa ikiraro cyari cyarangiritse gishyirwaho darete. Hanasibuwe kandi inzira z'amazi.
    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yashimiye abaturage bitabiriye umuganda no ku bikorwa byiza bakoze byo gutunganya umuhanda. Yabasabye kwirinda imyubakire itemewe basaba uruhushya mbere yo kubaka kandi bagakurikiza ibiri ku ruhushya.
    Dusengiyumva: "Umujyi ufite gahunda zitandukanye zo kunoza imiturire no kubaka inzu zihendutse duhereye ku mushinga wa Mpazi mwabonye. Ikindi kandi turabizeza ko inyigo zose zatangiye zijyanye n'ibishushanyo mbonera by'imitunganyirize ya site zizemezwa mu gihe cya vuba"
    Umuyobozi w'Umujyi yabwiye abitabiriye umuganda ko hagiye kwihutishwa imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Miduha-Mageragere ukuzura mu gihe cya vuba. Yabijeje kandi ko Umujyi ugiye gufatanya n'izindi nzego kugira ngo ibibazo birimo icy'umuriro w'amashanyarazi n'ivomo ry'amazi bikemuke.

Комментарии •