KWIGA KURIRIMBA PART 5||KURIRIMBA INDIRIMBO MU MWUKA WAYO NO MU MWUKA W'UWAYIHIMBYE

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 6 ноя 2024
  • Nyuma y’ibyo tumaze kurebera hamwe mu ntambwe ya mbere, n’iya kabiri n’iya gatatu,
    Muri iyi ntambwe ya kane, turibanda cyane ku buryo twumvinanisha ubutumwa, amarangamutima n’ibyiyumviro mu magambo y’indirimbo.(Communication and Expression of meaning)
    Kuririmba ibintu, Kuririmba amagambo mu busobanuro nyakuri bw’ubutumwa buri mu ndirimbo (Singing meaningfully. It is singing in such a way as to be an effective communicator of the idea in the song we are singing). Dukurikiza uburyo bukurikira
    (1) Kuririmba ugendera ku mahame n’amabwiriza ya muzika, ku bigize muzika:
    Wumva neza Pitch(aho ijwi rigera),
    Rhythm(Mu njyana nta gusigana),
    Dynamics (Muri Volume ihagije yumvwa na buri wese neza, cg se isabwa n’umuhimbyi),
    Tempo (Mu muvuduko wa ngombwa)
    Style (Mu bwoko bw’incurango ijyanye n’indirimbo n’amagambo yayo)
    Ibi akenshi bisaba ko Umuririmbyi abikorera isesengura mu gihe yiga cyangwa yigisha indirimbo. Kandi agahitamo uko azayiririmba imbere y’abantu bitewe/bijyanye n’ibirori cg Umunsi wabaye.
    Urugero: Mwami Mana Ndakuririmbira (Muri Styles zitandukanye)
    (2) Yego mu buhanzi habamo umudendezo ariko kandi umudendezo w’ukuri ni uturuka mu nyigo n’isesengura wakoreye indirimbo mu gihe cyo kuyiga, kuyisubiramo no kuyitoza mbere yo kuyiririmbira imbere y’abantu.
    Umudendezo (Musical Freedom) dukunda ni Idukura mu bwoba no mu butamenya, no kutita ku bihangano by’abandi cyangwa kutabiha agaciro, ahubwo Ufite umudendezo wo gukora ibyiza bizafasha abandi, ibyiza bizabubaka birushijeho, Umudendezo nyakuri nuwo gufasha umuhimbyi w’indirimbo kwerekana igitekerezo. Ubutumwa n’ibyiyumviro bye.
    Urugero: Mwami Mana Ndakuririmbira (Mu mwuka utandukanye)
    (3) Kuririmba ibikurimo mu kuri ko mu mutima wawe nta kwishushanya
    (Emotional Integrity or Honesty)
    Singing, by its very nature, is an emotional expression of language communication.
    Singing, is exaggerated inflection of speech for the purpose of highlighting the meaning of words and thoughts.
    The idea we express in in music are most often associated with the strong feelings of the human spirit, such as love, peace, faith, desire, fear and joy.
    Our deepest religious feelings. Our most urgent needs, our highest praises are “Sung out” in musical expressions. (J.Philip Landgrave, A Text For Choir Masters on Producing Clear V.Sounds)
    Tugomba kandi:
    Kwita ku kugenzura neza, kugenga/Gucunga Amarangamutima yacu (Control of Emotions)
    Gukoresha neza imbaraga n’imbamutima zacu (Passion and Energy Control)
    Kugenzura neza /Kwita ku burere n’umuco wacu
    Kugira umutima utaducira urubanza imbere y’abo turirimbira
    Kwita ku mahame-ngiro yo kuririmbira imbere y’abantu (Stagecraft Skills)
    Kutarangara, no kwita kuri buri kantu kose no kumva abandi.
    (4) Kwemera ko Umwuka Wera atura muri wowe, Kwemera Gukorana nawe kandi Ijambo ry’Imana rikaba rigwiriye muri wowe kugira ngo uhishurirwe n’ibitari biteganyijwe, cyangwa umenye uko witwara mu bitunguranye bitateganyijwe. Aha bisaba (Kwitegura, Gusenga wisuzuma, Kwitoza)
    (Preparations, Prayers with self examination, and Practices)
    Kugira ngo ibyo uririmba bizagire umumaro mu babyumva nuko nawe ugomba kuba ubibamo. Bikurimo (Live the message, Vivre le message, Vivre une vie qui reflete le message, Be a reflexion of your song, of your message)
    Ijambo rya Kristo ribe muri twe rigwiriye
    Twibuka ya ntego yacu SOLI DEO GLORIA
    1Petero 4:10 Nk’uko twahawe impano abe ariko tuzigaburirana nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi
    v11.Umuntu navuga (Naririmba ) avuge (aririmbe) nk’ubwirijwe n’Imana, nagabura ibyayo (nacuranga) abigabure (acurange) nk’ufite imbaraga Imana itanga, KUGIRA NGO IMANA IHIMBAZWE MURI BYOSE, KUBWA YESU KRISTO NYIRI ICYUBAHIRO N’UBUTWARE. ITEKA RYOSE! Ameeen!
    Ubutaha tuzakomeza n’imyitozo myinshi y’Ijwi no Kuririmba nyirizina
    Imana y’Amahoro ibatunganyirize kandi ibategurire kurikorera by’ukuri! Amen!

Комментарии • 8

  • @MukarugwizaEurelia
    @MukarugwizaEurelia 4 месяца назад

    Nakunze ukuntu utubwira..ukuri kose. Abandi.haribyo.bahisha.cyane cyane mumakorari

  • @harerimanadav888
    @harerimanadav888 Месяц назад

    Paster urakoze kutwigisha byinshi twakoraga amakosa ,thanks❤❤❤

  • @esperancenkurunziza7024
    @esperancenkurunziza7024 2 года назад

    Mwarahezagiwe

  • @eliegasuhuke4602
    @eliegasuhuke4602 3 года назад +1

    Nkunda cyane inyigisho za Pastor wacu. Imana ikongerere umugisha!

  • @NgendahayoFidele
    @NgendahayoFidele Год назад

    Yesu ashimwe, twarakubuze mukozi w'Imana, nta Numéro waduhaye, umuntu agushaka yakubona ate? Murakoze

  • @ByiringiroAyvan
    @ByiringiroAyvan Год назад +1

    Irisomo nararikunzepe number zawe ndazishaka

  • @MukarugwizaEurelia
    @MukarugwizaEurelia 4 месяца назад

    Uziko maze kumenya.kuririmba. kubera.wowe.nkurikira
    .nanjye nkusabiye umugisha. Kumana