Inkingi Negamiye | Josh Ishimwe (Gakondo Style)

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 9 фев 2025
  • Follow Josh Ishimwe at
    Instagram: / Josh_Ishimwe
    Twitter: / Josh_Ishimwe
    Tiktok: / @josh_ishimwe
    Contacts :
    Information:
    📧 Joshishimwe788@gmail.com
    Audio : Boris
    Bgv's:Peace Marara
    Credo Santos
    Christmass
    Jonathan
    Compositeur : Padiri Gilbert Ntirandekura
    Video : Musinga & Kavoma
    Editor : Cyusa
    Ref:
    Inkingi negamiye,
    Amizero y'abihebye
    Rukundo rutagereranywa
    Umbere umutamenwa.
    Umbere Umutabazi
    Untere ubutwari
    Rukundo rutagereranywa
    Umbere umutamenwa.
    1:
    Narinziko wanyibagiwe
    Kubera amakosa yanjye
    Nasanze ukinzirikana
    Kubera impuhwe zawe.
    2:
    Umwanzi yanteze imitego
    Atwara bamwe ndasigara
    Nasanze ukinzirikana
    Kubera impuhwe zawe.
    3:
    Icyampa nkaguha icyicaro
    Mu mutima usukuye
    Nasanze ukinzirikana
    Kubera impuhwe zawe
    4:
    Wandinze mu makubakuba
    Yahoraaga anyugarije
    Nasanze ukinzirikana
    Kubera impuhwe zawe
    5:
    Yesu muziranenge
    Impuhwe zawe ntizishira
    Wakijije igisambo
    Kubera impuhwe zawe.

Комментарии • 612

  • @iyarwegofidele8840
    @iyarwegofidele8840 11 месяцев назад +3

    Iyi ndirimbo imeze neza cyane

  • @tinamutoni9812
    @tinamutoni9812 2 года назад +11

    Imana iguhe umugisha kandi ikwagure muri byose
    Ikiruta ibindi byose izaguhe n’ijuru.
    Habwa umugisha.

  • @ndayishimiyeeric2452
    @ndayishimiyeeric2452 2 года назад +11

    Umisimbura wa kizito disi

  • @kk619st8
    @kk619st8 2 года назад +37

    Bro iyi ndirimbo itumye nitekerezaho kabiri nsanga Imana inkunda birenze. Be blessed Uwiteka agusukeho amavuta menshi cyane. Ndagukunda

  • @j.bansnx6796
    @j.bansnx6796 Год назад +3

    Komereza aho rwose !

  • @uwamahorocecile6798
    @uwamahorocecile6798 Год назад +8

    Uririmba neza,Imana ikomeze igushigikire

  • @Grace-tx3eg
    @Grace-tx3eg 2 года назад +9

    ndagukunda wa mwana we!! icyazampa.tukamenyana nkunda impano ikurimo nkunda ko uyikorana urukundo biragaragara !! komeza inzira watangiye wicika intege wahosemo neza Nyagasani muri kumwe.

  • @dorotheenkundizanye4643
    @dorotheenkundizanye4643 2 года назад +10

    Urahebuje , Imana ikomeze igushoboze mukwamamaza ijambo ryayo kandi ikomeze ikwambike igikundiro cyayo mubantu.
    Turagukunda cyane
    Maman wawe nawe yubahwe🙏❤️

  • @irakozechimene656
    @irakozechimene656 Год назад +5

    Mbeg umusore .mwiza

  • @olivieriradukunda9918
    @olivieriradukunda9918 2 года назад +16

    Narinziko wanyibagiwe kubera amakòsa yanjye😭😔😒 mbega ngo Imana iradukunda👌❤💜

  • @imanzidozita6435
    @imanzidozita6435 2 года назад +5

    Very nice Joshua Imana ijye yagura impano yawe ihaze kwifuza kwawe igukomereze ubugingo ikifuzo wazadukoreye indirimbo ya Bikiramaria

  • @mukamanaesperancesrhope4357
    @mukamanaesperancesrhope4357 Год назад +6

    Komerezaho.indirimbo zawe ziradufasha.God bless you

  • @chantaluwamahoro3801
    @chantaluwamahoro3801 2 года назад +26

    Umwanzi yanteze imitego itwara bamwe ndasigara,Mana ushimwe kubwuburinzi bwawe 🙌🙌 thank you so much Ishimwe,Imana iguhe umugisha 🙏,nkukunda bidasubirwaho nukuri pe.

  • @ingabirejosiane8210
    @ingabirejosiane8210 2 года назад +7

    Nongewemo kunezererwa Imana cyane, kubona hari urubyiruko rurimo kuzamuka mubijyanye nagakiza 🙌🏻🙌🏻🙌🏻🙌🏻🙌🏻

  • @brasioemma2323
    @brasioemma2323 10 месяцев назад +6

    Love from Tanzania🇹🇿

  • @ihirwediane4224
    @ihirwediane4224 2 года назад +7

    Indirimbo nziza rwose👌urakoze guhamya Imana neza, nawe iguhe icyo umutima wawe wifuza🙏

  • @arajeuwiteka1589
    @arajeuwiteka1589 5 месяцев назад +3

    Inking yanj Iteka. Ndashima Mana Yanj Kuba umbera vyose. Ndagushima kandi Nzama nshima❤

  • @edithmunderere8160
    @edithmunderere8160 2 года назад +3

    Wa mwana we ibyo uvuga ni ukuri uwavuzweho ni Imana akoreshwa nayo icyo yamuzaniye. Ema mwana udasanzwe

  • @niyongaboevaliste3503
    @niyongaboevaliste3503 2 года назад +5

    Komerazaho muvandimwe imana ikomeze ikwagure muri byose

  • @nzayisengabeatrice4203
    @nzayisengabeatrice4203 2 года назад +4

    wawoooooo wayiririmbye neza injyana yayo ntiwayihinduye courage turagukunda

  • @ahebwomugishajoan9751
    @ahebwomugishajoan9751 2 года назад +6

    Ba umucyo wanjye Mana..ntuzi impamvu ariko burimunsi numva indirimbo zawe numva ndimo myugana na yehova😢 urakoze @Josh imana ikomeze kugukoresha nk'igihangano cyayo🙏🙏🙏

  • @dusabebellamarlene6644
    @dusabebellamarlene6644 2 года назад +4

    Mana yanje hezagira Josh abandanye adufasha gusenga mundirimbo,Josh courage yezu agufashe

  • @AkubutatuDorothee
    @AkubutatuDorothee 9 месяцев назад +4

    Josh ndagukunda cyane lmana yaguhaye imano buriwes atapfakubona komeze ukorere lmana kuko niyonzira izakugeza aheza lmana igukomez❤

    • @AkubutatuDorothee
      @AkubutatuDorothee 9 месяцев назад

      Josh lmana nikomeze imano yawe utere inbere muri Nyagasani nibyo tukwifuriza lmana iguhe umugisha

    • @AkubutatuDorothee
      @AkubutatuDorothee 9 месяцев назад

      Josh turagusaba nibabishoboka uzadukorere indirinbo yitwa lyo ugiye mubyimana nayo iryamubyawe muryana yagakondo lmana iguhe umugisha cyanee

  • @pascalineumulisa3733
    @pascalineumulisa3733 2 года назад +2

    Warakoze kumva ijwi ry'Imana ryaguhamagaye. Uri umugisha ku bakurikira ibihangano byawe, Nyagasani akomeze akwagurire impano ugere kure.

  • @ariellairakiza4689
    @ariellairakiza4689 Год назад +8

    Nasanze ukinzirikana kubr impuhw zaw😌....🇧🇮❤️

  • @IrikaJulien
    @IrikaJulien 5 месяцев назад +2

    Narinziko wanyibagiye kubera amakosa yajye nasanze ukinzirikana😭😭😭@ God bless you 🙏🙏🙏

  • @edithmunderere8160
    @edithmunderere8160 2 года назад +1

    Wongeye kudusubiza mu kiliziya bamwe twaherukagayo muri rimwe! Ramba kibondo Imana iguhe umugishà

  • @nizeyimanaepimack5452
    @nizeyimanaepimack5452 2 года назад +4

    Josh umujyisha ukububeho urakajya mu ijuru ndagukunda cyane

  • @Andyca295
    @Andyca295 2 года назад +4

    Warahezagiwe muhungu wa Kristu. Indirimbo iruhura peee

  • @MukantwariFrancine-ir9bu
    @MukantwariFrancine-ir9bu 6 месяцев назад +5

    Ndagukunda cyaneeeee ♥️ imana iguhe umugisha mwinshi ntukuri ikomeze imirimo yamaboko yawe ndagukunda nango wabyumva

  • @JoiyeusNahimana-ln9kq
    @JoiyeusNahimana-ln9kq 5 месяцев назад +1

    Ndagukunda cane Imana ibandany igukomeza

  • @marcelinehagenimana5732
    @marcelinehagenimana5732 Год назад +2

    AMEN!IMANA IKOMEZE IKWAGURIRE KUYIKORERA.TURAGUKUNDA UDUHESHA UMUGISHA NAWE UHEZAGIRWE

  • @ines395
    @ines395 2 года назад +2

    Icyampa nkaguha ikicaro mumutima usukuye Mana 🙏
    Keep it up brother

  • @umutesilitha2922
    @umutesilitha2922 2 года назад +10

    Hallelujah iy'indirimbo irimo ubutumwa bwiza!!be blessed

  • @ItondeCom
    @ItondeCom Месяц назад

    Amen
    I have been listening to this song several times but still is new.
    God bless you kuko mbonye ko amakosa yange nubwo yari menshi Uwiteka Imana itandetse kubera urukundo inkunda.
    Be blessed Josh, keep serving our Lord

  • @anickuwizeyimana6722
    @anickuwizeyimana6722 2 года назад +7

    Imana ikwagure muri byose nukuri Catholic songs zigira amagambo aryoshye komeza uduhe n'izindi nyinshi💕❤️💞 turakwishimiye cyane🙏

  • @AlbertineNiyo
    @AlbertineNiyo 9 месяцев назад +3

    Ndagukund cyn indirimbo zawe ziranyubaka cy imana injye igukomez ikwagure ikomez impano yawe 👏👏👏🙏🙏🙏

  • @MpirirweSaviour-qz7op
    @MpirirweSaviour-qz7op Год назад +12

    Much love from Uganda 🇺🇬. Man you are so talented may God bless you 🙏umbere umutabazi. I feel like crying

  • @DiasporaforChristpodcast
    @DiasporaforChristpodcast 2 года назад +3

    Oooooh murakoze cyane , impuhwe za Yezu ntizishira , umwami Yesu aguhe umugisha 🙏🙏🙏

  • @kamalizaines8409
    @kamalizaines8409 2 года назад +7

    Imana iguhe umugisha Josh. Iyi ndirimbo iruhura imitima y'abihebye! Uwiteka akubere inkingi muri byose❤

  • @AliceKankindi-v9f
    @AliceKankindi-v9f 3 месяца назад +1

    Warahezagiwe na Rurema courage uhimbaz Imana neza cane

  • @Tuyambaze-wc2bi
    @Tuyambaze-wc2bi 8 месяцев назад +2

    Wakoze cyane brother may the lord give everyhing you need in Jesus's name

  • @taryllrubayiza2859
    @taryllrubayiza2859 2 года назад +10

    Nice one keep going bro👏🏾👏🏾👏🏾

  • @mimiyvette48
    @mimiyvette48 2 года назад +16

    Njyewe mba ndikumwe nawe mundirimbo zose ❤
    Bamwe baribaribagiwe catholic songs but now you keep bringing some memories 🙏🏻

  • @NyirahategekimanaVareri
    @NyirahategekimanaVareri 5 месяцев назад

    Ndagukundacyn josh❤❤❤❤❤❤

  • @rebeccabusingye9289
    @rebeccabusingye9289 2 месяца назад +2

    My daily bread ❤❤❤❤ God bless you young man.

  • @audreyakimana5739
    @audreyakimana5739 Год назад +2

    Imana ihezagire imirimo yamaboko yawe josh tu es talentueux

  • @Mananziz
    @Mananziz 2 года назад +4

    Indirimbo nziza cyane
    Amagambo👌
    Well done my brother

  •  2 года назад +3

    Uririmba neza. Turagushyigikiye Ishimwe.

  • @UmwizaAlice-jp8rr
    @UmwizaAlice-jp8rr 3 месяца назад

    Nukuri imitego y,umwanzi satani nimyinsho ark Yesu ayikura! Josh Imana ijye iguha umugisha kdi nkukunda kubi indirimbo zawe zo icyo kuzivugaho njya ntekereza nkunibyinshi bwakwira bugacya

  • @munyaweramitali7783
    @munyaweramitali7783 Год назад +2

    Uyu nonge uvugwa yankuye MU makuba nibyago byinshi byahoraga binyibasiye

  • @UwamaholoVestina
    @UwamaholoVestina 6 месяцев назад +2

    Urakoze cyane gx nifuza kuririmbana nawe byibuza onesong❤❤

  • @kamanzititi5782
    @kamanzititi5782 2 года назад +1

    Wawuuuu komerezaho musore wacu Imana iguhe umugisha

  • @leonywilly2843
    @leonywilly2843 2 года назад

    Ibyo werekejeho amaboko adonaï abyagure, icyo uzakozaho intoki zawe cyizakubere umugisha iteka ryose ntore ya nyagasani 🙏🤲

  • @nikuzeannett175
    @nikuzeannett175 4 месяца назад

    Amen 🙏🙏🙏😢amarira ibyishimo. Kwibuka ko impuhwe zimana zikiturihi🙏🙌🙌. Hezangirwa muhungu mwiza❤

  • @yankurijejoseline6983
    @yankurijejoseline6983 2 года назад +1

    For sure you make me cry😭 ntako nabona nabisobanura gsa Imana ijye igukomereza amaboko ntugacike intege kuko ujya utwegereza IMANA cyane. God bless you at all turagukunda🙏🙏❤️

  • @jacquelinemurekatete1113
    @jacquelinemurekatete1113 2 года назад +5

    Beautiful and moving song as always. Komereza aho Josh Ishimwe turagukunda cyane kandi ufite impano idasanzwe.

  • @mujijicadette1722
    @mujijicadette1722 2 года назад +11

    Be blessed Josh
    I really like this song because my grandma loved it so much she used to sing it while she was alive but now she is not alive but when I listen to this song it’s touch my soul and my heart. Be blessed again servant of Lord

  • @kayitesigenevieve975
    @kayitesigenevieve975 2 месяца назад

    Narinzi ko wanyibagiwe kubera amakosa yanjye😭😭😭😭 impuhwe ntizishira mukunzi mwiza🙌🙌🙌🙌

  • @ufitinemafelix5058
    @ufitinemafelix5058 2 года назад +1

    Komerezaho musore mwiza,Imana ikomeze igushyigikire

  • @bonifrideuwajeneza5439
    @bonifrideuwajeneza5439 2 года назад +3

    yooooo Imana ikomeze ikwambike imbara zo guhanga indirimbo zurirutsa imitima disi wagirango ni kizito

  • @JoselineNiyonagize-e8p
    @JoselineNiyonagize-e8p 6 месяцев назад +1

    Iyi ndirimbo wahimbye nukuri yerekana impuhwe z' lmana.

  • @NkinzingaboAthany
    @NkinzingaboAthany Год назад

    Imana ishimwe cyane kubwawe josh ndagukunda muhungu mwiza . Courage courage . Yezu ukorera azaguhore iruhande muri byose , imigisha ye igyiguherekeza ❤❤❤❤❤❤

  • @bettyuwingabiye7944
    @bettyuwingabiye7944 2 года назад +4

    Nzajya
    Nzajya nyumva nibura 3times on day

    • @DelphineDamiba
      @DelphineDamiba 8 месяцев назад

      ❤❤❤❤❤❤❤🥰🙏🙏👍🇧🇫

  • @nyirakamanadelphine8212
    @nyirakamanadelphine8212 Год назад

    Inkingi negamiye uhabwe umugisha mwinshii brother ❤

  • @NgabonzizaFabrice-f4y
    @NgabonzizaFabrice-f4y 4 дня назад

    Iyindirimbo ndayumvise uyumunsi ndahindutse imana ikomeze ikugende I'mbere turagukunda

  • @gkgodsdaughter
    @gkgodsdaughter 2 года назад +1

    Wawoo nice song broz courage imana ikomeze kukwagura amavuta n'ubuntu bwimana bikugwireho

  • @Nikuze-ii2lo
    @Nikuze-ii2lo 9 месяцев назад +1

    Byiza cyane musore mwiza watowe nanyiri biremwa mana shimwa

  • @murekezidivine526
    @murekezidivine526 2 года назад +1

    Wandinze kuba mumakuba yahoraga anyugarije........... Much love ❤

  • @umuhozamariegoreth
    @umuhozamariegoreth Год назад

    Joshua, ndagukunda cyane!! indirimbo zawe ziramfasha! cyane cyane inkingi negamiye!! Imana igukomereze!!!!

  • @GraceUgiriwabo-ki7pu
    @GraceUgiriwabo-ki7pu Год назад

    Imana iguhe umugisha iyindirimbo nyiheruka ndumwana sinzi ukuntu nyitekereje nibereye mubibazo byajye ngirango nisengere

  • @mutesigermaine3576
    @mutesigermaine3576 Год назад

    Icyampa nkaguha ikicaro mumutima usukuye 🙏🙏impuhwe z'imana ziguhoreho Josh

  • @umwarirosine2110
    @umwarirosine2110 2 года назад +1

    Imana ishimwe ko Icyituzirikana🙌🙌🙌

  • @solangeniyo8504
    @solangeniyo8504 Год назад

    Josh ndagukunda nkabura icyo nkuha nukuri. Umugisha w'Imana ukubeho iteka

  • @umukundwagisele
    @umukundwagisele Год назад

    Wow conguraturation ira cyatuzirikan kubera impuhwe zal🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏

  • @graceuwineza2082
    @graceuwineza2082 2 года назад +1

    Oooh good Song 💖 .courage musore wacu tukurinyuma ,lmana ikomeze ikwagure

  • @abischagjitimay5232
    @abischagjitimay5232 Год назад

    Mana Yanjye 😔😔 !! Urukundo rw'Imana ni rurerure, ntanuwuravuga introduction yarwo !! Soit bénit Josh

  • @carrymu422
    @carrymu422 2 года назад

    Uri mwiza uririmba neza Imana ikomeze ikwagure musore mwiza🙏

  • @burundiigniteit2092
    @burundiigniteit2092 2 года назад

    Waooo Josh ima ikwagurir.imbag.mumurimo wayo kandi iguh umugisha mwishi cyan

  • @providencenyiraneza526
    @providencenyiraneza526 2 года назад

    Komereza aho Joshua Nyagasani Kandi akomeze agushyigikire indirimbo zawe zifasha benshi we lvuu cyaneee

  • @jojosettenishimwe2515
    @jojosettenishimwe2515 2 года назад

    Yoooo Nasanzee Ukinzirikanaa Manaa Ushimweee. Josh Imana ikwongere Amavuta

  • @BeatriceNziyomaze-m7r
    @BeatriceNziyomaze-m7r 3 месяца назад

    Turabakunda cyane imana ijye ikomez ikurinde mubyo ukora byose

  • @DaniellaNkanira-ex4vx
    @DaniellaNkanira-ex4vx Год назад

    Woooow nice song. Olalalala nasanze ukinzirikana kubera impuhwe zawe. Amen ❤️🇧🇮

  • @mukeshimanacecile2083
    @mukeshimanacecile2083 2 года назад

    Imana ikurinde ukomere kdi ukomeze kwamamaza ubinyujije mu ndirimbo!!!! Ndagukunda

  • @umuhozaflorence8208
    @umuhozaflorence8208 2 года назад +1

    Nyagasani n'urukundo rutagereranywa❣ nice song Josh wacuu

  • @emelynendikumwenayo9579
    @emelynendikumwenayo9579 2 года назад +2

    Alleluaaaa , hashimwe yesu afise urukundo guzuye

  • @byabatesichristine9193
    @byabatesichristine9193 2 года назад

    Imbere cyane uberewe nokuba umukatorike yezu araguhamagara nayo uzasubiremo

  • @beatriceahishakiye6308
    @beatriceahishakiye6308 2 года назад

    God bless you so much muhungu wa Yzu
    nukuri indirimbo uririmba zihumuriza imitima yabeshi bari barihebye.

  • @tuyizeregaspard6935
    @tuyizeregaspard6935 2 года назад

    Woe umba mumaraso nkwemera Kubi .komeza aho 👍👍👍🙏👍

  • @ngabiranoboduine1441
    @ngabiranoboduine1441 Год назад

    Nasanze ikinzirikana kubera impuhwe zawe🙏🙌 god bless you you joshua

  • @Nshutiyesu
    @Nshutiyesu Год назад

    BRAVO JOSHUA NSHIMISHIJWE NUKO ULI UMU ADPER ALIKO UKALILIMBA INDILIMBO ZA CATHOLIQUE TULI KUMWE ABEMERA YEZU TWESE TULI BAMWE ...WAHISEMO NEZA CYANEEE KOMEREZA AHO..URADUSHIMISHA

  • @litznamahoro7637
    @litznamahoro7637 2 года назад +5

    💚🦋💫🔥🔥 keep moving.... u remind me Kizito Mihigo

  • @muhirwarobert3215
    @muhirwarobert3215 9 месяцев назад

    Uradufasha cyane bikarutaho aho bigeze tubwire akanyenyeri dufatanye Gusakaza Ubutumwa bwiza utazarya wigora wenyine

  • @dianenyiramariza3890
    @dianenyiramariza3890 Год назад +3

    Shimwa Nyagasani YEZU KRISTU ku bwo gukoresha uyu mwana w'umusore ngo abantu bibuke ibyiza biri muri KILIZIYA.

  • @NyamuzunguChantal
    @NyamuzunguChantal 3 месяца назад

    Urukundo rutagererenwa ni yesu wentine 🙌🙌

  • @UWIKUZODevotha
    @UWIKUZODevotha Год назад

    Urakoze cyane brother 🎉🎉🎉🎉
    Utuma umuntu atiheba pee biradufasha

  • @umwaritetasandrine7122
    @umwaritetasandrine7122 2 года назад

    Utebere umutabazi turakwegamiye Kandi ishimwe ko wirengagiza amakosa yacu be blessed brother

  • @AyishaNiyigena
    @AyishaNiyigena 10 месяцев назад +4

    Wawuuuuuuu ndagukunda🌹🌹🌹🌹🌹♥️♥️

  • @utamulizasolange439
    @utamulizasolange439 2 года назад

    Indirimbo nziza Josh, komerezaho. Imana iguhe umugisha

  • @kefaibi5220
    @kefaibi5220 Год назад

    Yo so blessed man of God.
    Imana izampe umuhungu umeze nkawe ❤