Ibyo THE BEN yakoze Byarijije Benshi Kubera Amarangamutima

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 1 янв 2020
  • #THEBEN #FABIEN #BUSHALI
    Umuhanzi The Ben yakiriye Hagenimana Fabien ufite ubumuga bwo kutabona ku rubyiniro.
    Yahise amuha ijambo, na we avuga ati “Mbanje kubasuhuza mwese. Mbifurije umwaka mushya muhire.’’
    Uyu mugabo witwa Hagenimana ari mu bakiriye The Ben ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe. Uyu muhanzi akihagera yatunguwe no gusanga mu bamutegereje harimo uyu mugabo ufite ubumuga bwo kutabona ariko akaba umuhanga mu gucuranga gitari.
    Akimukubita amaso, The Ben yabwiye abanyamakuru ko agiye gukorana indirimbo na Fabien kandi bakazayiririmbana mu gitaramo cya East African Party.
    Iyi ndirimbo yakozwe na Knoxbeats usanzwe akorera muri Monster Record, ni yo baririmbye. Usibye amajwi y’iyi ndirimbo amakuru yizewe ahamya ko The Ben ari na we uzishyura ibijyanye n’amashusho yayo.
    Hagenimana ni umugabo w’imyaka 41 ufite ubuhanga mu gucuranga gitari na piano. Mu minsi ishize yavugiye kuri imwe muri Televiziyo zo mu Rwanda ko akunda ibihangano bya The Ben. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aza kugera kuri uyu muhanzi usanzwe uba muri Amerika yiyemeza kumufasha.
  • РазвлеченияРазвлечения

Комментарии • 79