CA AKABOGI-Chorale Christus Regnat _[Official Video]

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 14 окт 2024
  • Song: Ca Akabogi (Official Video Clip 2020)
    Artist: Bahati Wellars
    Pre Project: BWellars&Emmy Pro
    Audio Producer: Bob Pro
    Studio: The Sounds
    Video Director: Papa Emile
    Screenplay/Script: BJeremie
    Design: NLaDouce
    Dancers: Monika’s Family
    Location: Masaka Hills
    Shoot in Kigali/Rwanda
    Copyright: Chorale Christus Regnat/Rwanda

    CA AKABOGI
    Ca akabogi mwana wanjye,ca akabogi nguhe impamba
    Ca akabogi mwana wanjye,ca akabogi nguhe impamba
    Ca akabogi mwana wanjye,ca akabogi nguhe impamba
    1. N’ubwo isi igisongora imikaka y’iminsi ,
    n’ubwo isano y’abantu nayo ikomeza gusenywa n’ibintu
    Iri jambo nkubwiye muzabe mahwane mwana wanjye
    « Burya inshuti ya benshi itinda gupfa. »
    Cyono ca akabogi nguhe akabando kazakuminura iyo mpinga
    Uzabe umuntu ugire ubumuntu uzabe Buntu burengera abantu.
    2. Dore uragimbuka kandi nta bugimbe mwana wanjye
    imbere y’ubugi habanze ubugiri mwana wanjye
    Cyono igira hino ngutume i buntu izi mpanuro uzitege yombi:
    ”Nuhirwa n’itunga maze ugatangira gusigaza
    Uramenye mwana wanjye uzabe imfura nyayo
    aho kongera ingarani uzagure amarembo.
    Mu nteko z’abo mureshya uzavuganire abo usumba
    mu butumire bw’abagusumba uzahagararire abo mureshya.”
    Cyono ca akabogi nguhe akabando kazakuminura iyo mpinga
    Uzabe umuntu ugire ubumuntu uzabe Buntu burengera abantu.
    3. Dore uzaba umukoresha imirimo igwire cyane
    amabwiriza n’amategeko ubisinye bitangwe :
    « Mwana wanjye akazi ntikazarushe agaciro abagakora ». ( Ca akabogi x 4)
    4. Dore uzagwira ugwize icyubahiro mwana wanjye :
    « ntihakagire ukubura agukeneye
    Urimo ukubanira kutabura uwo ukeneye.(Uramenye x 4 )
    ntuzamarwe inzara n’uko ubayeho neza mwana wanjye
    Uzahorane intego yo kugira abo ubeshaho neza
    Cyane cyane ababayeho nabi. »
    Cyono ca akabogi nguhe akabando kazakuminura iyo mpinga
    Uzabe umuntu ugire ubumuntu uzabe Buntu burengera abantu.
    Please Subscribe:ruclips.net/user/Cha...
    / choralechristusregnatr...
    / @ishemaridashong
    Instagram:Christus Regnat Choir

Комментарии • 219

  • @christianruku785
    @christianruku785 4 года назад +6

    Aho kongera ingarani uzagure amarembo.Ahwiiiii Yezu we uraturwanirire udushoboze

  • @kazindutsijeandamascene6560
    @kazindutsijeandamascene6560 4 года назад +7

    Mubirimo neza bavandi mukomereze ahooo!!!

  • @alphredoxygenniyigena
    @alphredoxygenniyigena 4 года назад +6

    Nanjye naciye akabogi pe. Thank you

  • @jeandedieuhategekimana2058
    @jeandedieuhategekimana2058 3 года назад +2

    Ohhhhhhoo twagiye have to mbyuke mbyine waaa

  • @jeandedieudukundane3846
    @jeandedieudukundane3846 3 года назад +3

    Mbega impanuro nziza.

  • @rukundoalice210
    @rukundoalice210 4 года назад +4

    subu koko Regnat nzabagire nte ko mukomeje kundyohereza

    • @uwigiraemmanuel9038
      @uwigiraemmanuel9038 4 года назад

      Imana izabijyanire

    • @sibomanagregoire9099
      @sibomanagregoire9099 4 года назад

      Jya ubasabira ku Mana ibafashe mu bikorwa byabo kandi baheshe Imana ikuzo aho bageze hose. Nanjye iyi Chorale impora ku mutima, bafasha benshi cyane

  • @hakundimanajeanclaude749
    @hakundimanajeanclaude749 4 года назад +6

    Yauayayaa!! Mbyuka nkabyina, ndyama nkabyina, maze ndore!

  • @muhirejeandamour373
    @muhirejeandamour373 4 года назад +7

    Wowww!
    Ca akabogi nguhe Impamba izatuma utambuka iyo mpinga.....Nice one kbs!

  • @byukusengeyvette7188
    @byukusengeyvette7188 4 года назад +5

    Aho kongera ingarani uzagure amarembo,wowuu

  • @jeandedieudukundane3846
    @jeandedieudukundane3846 4 года назад +3

    Aho kongera ingarani, uzagure amarembo.

  • @glorimukanyirigira4431
    @glorimukanyirigira4431 4 года назад +1

    Nimwe nzi gusa.......... murawukora kbs!!!! Much Respect

  • @aliceladoucenyaruhirira2873
    @aliceladoucenyaruhirira2873 4 года назад +8

    Mbega indirimbo weee😍

  • @mahorogustave2787
    @mahorogustave2787 4 года назад +4

    muririmba neza pe. ubutumwa burimo neza rwose

  • @lydiemutesi6415
    @lydiemutesi6415 4 года назад +9

    Uzabe umuntu ugire ubumuntu uzabe buntu burengera abantu😍😍😍😍😍🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾

  • @jeandedieudukundane3846
    @jeandedieudukundane3846 4 года назад +4

    Inshuti ya benshi itinda gupfa. Iryo jambo nkubwiye mwana wanjye muzabe mahwane.

  • @modestemusabyimana1109
    @modestemusabyimana1109 4 года назад +2

    Indirimbo nziza ifite impanuro kabisa! Songa mbele Regnat!!!!

  • @mbazabandilaurent8311
    @mbazabandilaurent8311 4 года назад +2

    Iyi ndirimbo ninziza yose ,melody, message, umudiho mwiza, congs pee.

  • @asifiwenellynoella1437
    @asifiwenellynoella1437 4 года назад +9

    Incuti yabenshi itinda gupfa👍💃💃💃💃💃

  • @AMI-qv6vq
    @AMI-qv6vq 4 года назад +10

    Cyono umva impanuro rwose! 👏🏾👏🏾👏🏾🎼

  • @phillkastedynkish8650
    @phillkastedynkish8650 4 года назад +9

    Iyi yo numuriro kabisa 💥💥💥💥💥

  • @muganinezajimmyfrank9785
    @muganinezajimmyfrank9785 4 года назад +5

    nice song kabisa murashoboye chorale christus regnat ,mwampaye lyrics ziyi ndirimbo,muraduhesha ishema muri paroisse yacu REGINA PACIS

    • @IshemaRidashonga
      @IshemaRidashonga  4 года назад +2

      CA AKABOGI
      Ca akabogi mwana wanjye,ca akabogi nguhe impamba
      Ca akabogi mwana wanjye,ca akabogi nguhe impamba
      Ca akabogi mwana wanjye,ca akabogi nguhe impamba
      1. N’ubwo isi igisongora imikaka y’iminsi ,
      n’ubwo isano y’abantu nayo ikomeza gusenywa n’ibintu
      Iri jambo nkubwiye muzabe mahwane mwana wanjye
      « Burya inshuti ya benshi itinda gupfa. »
      Cyono ca akabogi nguhe akabando kazakuminura iyo mpinga
      Uzabe umuntu ugire ubumuntu uzabe Buntu burengera abantu.
      2. Dore uragimbuka kandi nta bugimbe mwana wanjye
      imbere y’ubugi habanze ubugiri mwana wanjye
      Cyono igira hino ngutume i buntu izi mpanuro uzitege yombi:
      ”Nuhirwa n’itunga maze ugatangira gusigaza
      Uramenye mwana wanjye uzabe imfura nyayo
      aho kongera ingarani uzagure amarembo.
      Mu nteko z’abo mureshya uzavuganire abo usumba
      mu butumire bw’abagusumba uzahagararire abo mureshya.”
      Cyono ca akabogi nguhe akabando kazakuminura iyo mpinga
      Uzabe umuntu ugire ubumuntu uzabe Buntu burengera abantu.
      3. Dore uzaba umukoresha imirimo igwire cyane
      amabwiriza n’amategeko ubisinye bitangwe :
      « Mwana wanjye akazi ntikazarushe agaciro abagakora ». ( Ca akabogi x 4)
      4. Dore uzagwira ugwize icyubahiro mwana wanjye :
      « ntihakagire ukubura agukeneye
      Urimo ukubanira kutabura uwo ukeneye.(Uramenye x 4 )
      ntuzamarwe inzara n’uko ubayeho neza mwana wanjye
      Uzahorane integro yo kugira abo ubeshaho neza
      Cyane cyane ababayeho nabi. »
      Cyono ca akabogi nguhe akabando kazakuminura iyo mpinga
      Uzabe umuntu ugire ubumuntu uzabe Buntu burengera abantu.

  • @Umurerwa4
    @Umurerwa4 4 года назад +5

    Ugira amahirwe agira umugira inama, ndabashimiye nshuti inganzo yanyu nti gakame, mudufasha gusingiza Imana, muduha inama zijyanye nikibereho ya none muradushimisha

  • @jeandedieuuwariraye4739
    @jeandedieuuwariraye4739 4 года назад +3

    courage bavandimwe .kandi izo nama ni nzima ziratwubaka

  • @uzazadenyse5652
    @uzazadenyse5652 4 года назад +5

    Ccr murarenze kbsa. Imana ibahe umugisha mwinshiiiii

  • @lydiemutesi6415
    @lydiemutesi6415 4 года назад +4

    Aho kongera ingarani uzagure amarembo 🙏🏾🙏🏾🙏🏾izi mpanuro 🙌🏾

  • @dad_gnesta7210
    @dad_gnesta7210 4 года назад +2

    Mukomeze mu kazi kose! Iyi ndirimbo iraryoshye cyane kandi irimo impanuro nyinshi ku kiremwa muntu.

  • @uwanyirijuruprosper7120
    @uwanyirijuruprosper7120 4 года назад +9

    Ni ukuri ni mukomeze muduhe impamba y'ububuzima koko inshuti ya benshi yatinze gupfa❤️❤️❤️

  • @ericmudaheranwa4186
    @ericmudaheranwa4186 4 года назад +1

    Nuhirwa n'itunga Ugatangira gusigaza uramenye mwana wanjye uzabe imfura nyayo aho kwongera ingarane uzagure amarembo......Dore Uzaba umukoresha imirimo igwire cyane amabwiriza n'amategeko ubisinye bitangwe mwana wanjye akazi ntikazarushe agaciro Abagakora..... Mbega Impanuro Muri abambere

  • @regineuwamahoro2622
    @regineuwamahoro2622 4 года назад +7

    iraryoshye imbere n 'inyuma
    fire

  • @gashugiyves1747
    @gashugiyves1747 4 года назад +10

    Indirimbo nziza cyane y'impanuro, merci Xus Regnat🙏

  • @asifiwenellynoella1437
    @asifiwenellynoella1437 4 года назад +7

    Ahuiii🥰🥰, iraryoshye

  • @jeandedieudukundane3846
    @jeandedieudukundane3846 4 года назад +3

    Imbere y'ubugi habanza ubugiri.

  • @ntwaraneananie8514
    @ntwaraneananie8514 4 года назад +5

    Ni umuriro!!! Muratwika

  • @florencemukantaganzwa5420
    @florencemukantaganzwa5420 4 года назад +1

    Uzabe umuntu ugire ubumuntu uzabe buntu burengera abantu Mana we mbega Indirimbo weee Imana ibahe umugisha

  • @regineuwamahoro2622
    @regineuwamahoro2622 4 года назад +8

    waooooo,
    iyi ndirimbo ni isi kabisa
    i

  • @nathatheone8078
    @nathatheone8078 4 года назад +9

    Ntubona! Abahanzi bacu rwose baduhimbira indirimbo nziza maze, amanota nayo akaririmbwa n' amajwi meza pe. Murakoze cyane CCR

  • @thereseakimana1929
    @thereseakimana1929 2 года назад +1

    Iyi ndirimbo ni nziza cyane ! Yuzuye impanuro nyinshi.

  • @jeremiebizimana
    @jeremiebizimana 4 года назад +9

    Ca Akabogi mwana wanjye! Ca Akabogi nguhe impamba!! Nice song

  • @inkurunziza818
    @inkurunziza818 4 года назад +6

    Ibi birarenze pe Mukomereze aho

  • @donatniyobuhungiro6202
    @donatniyobuhungiro6202 4 года назад +2

    Ntuhazagire ukubura agukeneye!!!! Bravo CCR🙇🙇🙇
    Ntabwo ndi kuyihaga⛹️⛹️⛹️⛹️
    Bravo bravoooo

  • @lydiemutesi6415
    @lydiemutesi6415 4 года назад +2

    Uramenye mwana wanjye uzabe imfura nyayo 😍😍😍🙏🏾

  •  4 года назад +8

    Twagiye muri reggae y'ubwenge noneho

  • @scholastiquenyirabalinda9978
    @scholastiquenyirabalinda9978 4 года назад +2

    Uzahorane intego yo kugira abo ubeshaho neza cyane ababayeho nabi. Iyi ntego ntako isa

  • @mudanor
    @mudanor 4 года назад +6

    Wow!! Chorale y'udushya twinshi mu buhanga isanganywe. Much respect🙏🏾

  • @ntwaraneananie8514
    @ntwaraneananie8514 4 года назад +5

    Muri abahanga!!!

  • @chrisbronzeofficial5686
    @chrisbronzeofficial5686 4 года назад +3

    Umuntu ugirubumuntu nice kabsa

  • @adorathatwambajemariya4760
    @adorathatwambajemariya4760 Год назад +1

    Uzabumuntu ugire ubumuntu,ndabakunda cyaneee

  • @divineuwimbabazi1523
    @divineuwimbabazi1523 4 года назад +6

    OMG Christus Regnat nice nice niceeeeeee

  • @umuganwajacques1777
    @umuganwajacques1777 4 года назад +8

    Am speechless. Izi ni impanuro zidacagase pe

  • @mamymamie9934
    @mamymamie9934 4 года назад +5

    Woooow!!
    Itumye ntekereza ku yindi ndirimbo yanyu yitwa "IMPANO" Nayo muzayikorere clip video👌👌

  • @Yezuarakuzi
    @Yezuarakuzi 4 года назад +8

    dore indiirmbo rwose

  • @user-du3fv2sh4g
    @user-du3fv2sh4g 3 года назад +1

    Wow message, injyana amajwi byose nuburyohe

  • @gloriaakingeneye253
    @gloriaakingeneye253 4 года назад +8

    Oooh My God,mbuze icyo mvuga,!🤝🤝🤝 CCR,u're sooooooooo creative sindabona!💓💓💓💓💓💓

  • @tuyisengejeanpaul6174
    @tuyisengejeanpaul6174 4 года назад +5

    Izinama zarizikenewe pe! Imana ibahe umugisha

  • @davomatic121
    @davomatic121 4 года назад +8

    Kudos to the text writer! A very talented song writer! Turabakunda cyane Christus Regnat kandi iyi style mukoresha imeze neza!

  • @buterajane3649
    @buterajane3649 4 года назад +9

    Akazi ntikakarushe agaciro abagakora ✍️

  • @marcelizankizaofficial1245
    @marcelizankizaofficial1245 4 года назад +2

    Voilà ! Indirimbo nk'izo zubaka société nizo tuba dukeneye! Courage

  • @claudienkanyarwanda9133
    @claudienkanyarwanda9133 3 года назад +1

    Mbuze icyo nayivugaho ! Murabarimu b'umwuga.

  • @twiganicyongereza2196
    @twiganicyongereza2196 4 года назад +2

    Again! Muri ikinege choir nukuri!

  • @ukurikiyeyezuphocas1297
    @ukurikiyeyezuphocas1297 4 года назад +1

    Ndemeye kbs,
    Mukomereze aho mutugerere mu nganzo

  • @dahliab.556
    @dahliab.556 4 года назад +2

    🥰 Murabizi ko mbakunda 😘, belle chanson harimo amagambo meza cyane. 👌

  • @thereseakimana1929
    @thereseakimana1929 2 года назад +1

    Ndabwira abanjye bose,bumve iyi ndirimbo.

  • @sebananijules4759
    @sebananijules4759 4 года назад +1

    Muberewe no kwamamaza Izina ry' Imana rwose kurenza ibindi, mufasha benshi cyane mu misa ntagatifu

    • @sibomanagregoire9099
      @sibomanagregoire9099 4 года назад

      Ngirango nyuma yo gufasha abakristu gusenga, banafashwa mu bundi buzima hagamijwe kwimakaza ingangagaciro z'umuco n'amahoro bya muntu: Iyi ndirimbo ni ijambo ry'Imana ryuzuye ku buryo busendereye. Umwana cyangwa undi wese akurikije ziriya mpanuro numvise muri iyi ndirimbo, nta kabuza yaba akoze ibyo Yezu adusaba... kwicisha bugufi, gufasha abababaye, kugira ubumuntu, ...: "uzabe muntu ugire ubumuntu, uzabe imfura nyayo aho kwagura ingaranu uzagure amarembo, akazi ntikazarushe agaciro abagakora, ntihakagire ukubura agukeneye, ntuzamarwe inzara n'uko ubayeho neza gusa, uzahorane intego yo kugira abo ubeshaho neza cyane cyane abababaye ....." IZI MPANURO ZIRANYUBATSE KANDI MBYIFURIJE INSHUTI ZANJYE ZOSE. @Chorale Christus Regnat mukomereze aho!

  • @uzazadenyse5652
    @uzazadenyse5652 4 года назад +5

    Dore ababyeyi dore abana nkaba umuntuuu. Murarenzeeee

  • @jeandedieudukundane3846
    @jeandedieudukundane3846 4 года назад +3

    Mwana wanjye ntuzamarwe inzara n'uko ubayeho neza gusa.

  • @jeandedieudukundane1829
    @jeandedieudukundane1829 3 года назад +1

    Muraho. Iyi ndirimbo ni Inyarwanda koko. Irimo amagambo meza kandi yuzuye impanuro zuzuye indangagaciro nyarwanda.

  • @jeandedieudukundane3846
    @jeandedieudukundane3846 4 года назад +3

    Twirinde ko isano y'abantu yakomeza gusenywa n'ibintu.

  • @buterajane3649
    @buterajane3649 4 года назад +10

    Aho kongera ingarani uzagure amarembo✍️

  • @kanezajustine26
    @kanezajustine26 4 года назад +3

    mbega indirimbo nziza weeeeeeeeeeeeeee

  • @dariushabamenshi9782
    @dariushabamenshi9782 4 года назад +4

    Congratulations Christus Regnat! This is great! Muri abahanga pe!

  • @regineuwamahoro2622
    @regineuwamahoro2622 4 года назад +10

    CCR NI
    ISHEMA
    RIDASHONGA
    BAVOOOO BAHATI

    • @jeandedieudukundane3846
      @jeandedieudukundane3846 4 года назад +1

      Shema ridashonga duhora tugusabira rwose. Mbere y'ubugi habanza ubugiri.

  • @scholastiquenyirabalinda9978
    @scholastiquenyirabalinda9978 4 года назад +6

    Twika twika😄

  • @sibomanagregoire9099
    @sibomanagregoire9099 4 года назад +2

    Ubutumwa bwuzuye pe!

  • @mudaheranwachristophe596
    @mudaheranwachristophe596 3 года назад +2

    it'is good!

  • @aurkam9869
    @aurkam9869 4 года назад +3

    Ma chorale, you did it again👏👏

  • @donatniyobuhungiro6202
    @donatniyobuhungiro6202 3 года назад +2

    Iyi ndirimbo ntabwo njya nyihaaga pe

  • @asifiwenellynoella1437
    @asifiwenellynoella1437 4 года назад +7

    🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥

  • @eugenensanzimana5173
    @eugenensanzimana5173 4 года назад +2

    Reeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeespect !

  • @manunet85
    @manunet85 4 года назад +3

    wow wow wow wow wow ...I am in love with this song! the words of wisdom...the melody...the video...what can I say??? so proud to be from uRwagasabo. I miss home!

  • @benildecyurihirwe7627
    @benildecyurihirwe7627 4 года назад +7

    I'm in love with the song, ni nziza cyane. ❤❤

  • @ntwaraneananie8514
    @ntwaraneananie8514 4 года назад +5

    Ca Akabogi mwana wanjye

  • @munyanezat
    @munyanezat 4 года назад +1

    Very nice song! Lyrics, content, can't say more!
    Izi mpanuro zumvwe na benshi!
    Thanks Mr Bahati

  • @jeandedieudukundane3846
    @jeandedieudukundane3846 4 года назад +7

    Ca akabogi wakire inama z'umubyeyi.

  • @jeandedieudukundane3846
    @jeandedieudukundane3846 4 года назад +1

    Iyi ndirimbo irimo impanuro nyinshi kandi nziza.

  • @uzazadenyse5652
    @uzazadenyse5652 4 года назад +9

    Ninde utarimo kuyihaga nkanjyeee???

  • @laetitiamukandahiro6469
    @laetitiamukandahiro6469 4 года назад +8

    Ikosora wallah 🙏
    Much respect to you guys

  • @thereseakimana1929
    @thereseakimana1929 2 года назад +1

    Uwanze kumva inama y'akakuru,yumvira ijeri.

  • @jeandedieudukundane3846
    @jeandedieudukundane3846 4 года назад +5

    Akazi ntikazarushe agaciro abagakora.

  • @eng.fulgenceuwiringiyimana3053
    @eng.fulgenceuwiringiyimana3053 4 года назад +3

    Wooooohhh This song is full of advicesssssssss

  • @uzazadenyse5652
    @uzazadenyse5652 4 года назад +4

    Mukomereze aho bavandimwe

  • @scholastiquenyirabalinda9978
    @scholastiquenyirabalinda9978 Год назад +1

    Ca akabogi mwana wanjye. Rubyiruko mbifurije umunsi mwiza.

  • @vincentbrown766
    @vincentbrown766 4 года назад +2

    One of your best songs ever
    Congratulations and keep the momentum

  • @mugabej.jbertrand1034
    @mugabej.jbertrand1034 3 года назад +1

    Nice song! Mpora nyumva

  • @bachopinbee5991
    @bachopinbee5991 4 года назад +2

    Genius! Like this song! It's a breath of fresh air. Kbs

  • @anthonyofficial5221
    @anthonyofficial5221 4 года назад +4

    Courage bavandimwe

  • @scholastiquenyirabalinda9978
    @scholastiquenyirabalinda9978 4 года назад +2

    Nibyo koko isano y'abantu ikomeje gusenywa n'ibintu

  • @nshutifabrice
    @nshutifabrice 4 года назад +1

    Abakadaca mumutima yacu mbe muraho murakoma mukomeze mugubwe neza

  • @buterajane3649
    @buterajane3649 4 года назад +3

    So nice kbs

  • @chrisbronzeofficial5686
    @chrisbronzeofficial5686 4 года назад +6

    Ngoma noma sanaaa

  • @amejovestin4080
    @amejovestin4080 4 года назад +1

    Mugeze muri Rege koko
    Murarenze peee