VIDEO NZIZA: HE KAGAME yunamiye Intwario z'Igihugu

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 7 фев 2025
  • Intwari z' u Rwanda
    Ubutaka bw'u Rwanda
    U Rwanda rwizihiza intwari nyinshi mu byiciro bitandukanye. Zimwe mu ntwari z' indongoozi zahawe umunsi wihariye zizihirizwaho, ari wo buri tariki ya kabiri y' ukwezi kwa Gashyantare (2). Mbere ya 1999, ni ukuvuga (1994-1998) uyu munsi wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo Gukunda igihugu.
    Ibyiciro by’ intwari
    Intwari z'u Rwanda zigabanywa mu byiciro bitatu by'ingenzi, hagendewe ku rugero zagaragajeho ubutwari. Icyiciro cya mbere cyitwa Imanzi, icya kabiri Imena, naho icya gatatu kikaba Ingenzi.
    Imanzi
    Imanzi ni cyo cyiciro cy' intwari kiza ku mwanya wa mbere. Ni intwari zakoze ibikorwa by' indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n' ubuzima bwazo. Kugeza uyu mwanya, iki cyiciro kirimo intwari ebyiri (2) zonyine ari zo: Gisa Fred Rwigema ndetse n' Umusirikari Utazwi.
    Gisa yagaragaje ubutwari mu bikorwa yakoze byo kwitangira igihugu no kunga abanyarwanda binyuze mu rugamba yatangije rwo kubohora igihugu ku ngoyi ya leta ya Habyarimana Juvenali.
    Imena
    Dosiye:Rwagasana Michel.jpg
    Intwari y' Imena Rwagasana Michel
    Icyiciro cya kabiri cy' intwari z' u Rwanda ni Imena. Ni icyiciro kiyinga Imanzi, gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.
    Kuri ubu, intwari z' Imena ni: Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité ndetse n' Abanyeshuri b' i Nyange barimo Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Chantal na Mukambaraga Beatrice.
    Gushyirwa mu cyiciro cy'intwari z' Imena ntibisaba ko iyo ntwari iba itakiriho, bitandukanye no mu cyiciro cy’ Imanzi.
    Ingenzi
    Ingenzi ni cyo cyiciro cya gatatu cy' intwari mu Rwanda, kikaba gikurikira Imena. Giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw' ubwitange no kugira akamaro gakomeye.
    Kugeza uyu munsi, nta ntwari yari yashyirwa muri icyi cyiciro. Haracyakorwa ubushakashatsi ku bakandida b' icyi cyiciro.
    Intwari zose z' u Rwanda zizihizwa ku wa 1 Gashyantare buri mwaka. Uba ari umunsi w' ikiruhuko mu gihugu hose. Uyu munsi utegurwa n' Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, CHENO (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honour).

Комментарии • 18