PAPA WANGE NI PADRI💔NAZINUTSWE ABAPADRI NABABIKIRA😭MUSENYERI NAWE…BANYIRUKANYE NTAREBA|NSHAKA URUPFU
HTML-код
- Опубликовано: 15 окт 2024
- #ImpanuroTV
Niba wifuza kuvugana natwe kuduha inyunganizi ku makuru tubagezaho cyangwa ukaba ufite inkuru idasanzwe ndetse n'ubuhamya wifuza gusangiza Abanyarwanda waduhamagara kuri +250788211501
𝐊𝐔𝐌𝐔𝐅𝐀𝐒𝐇𝐀 𝟎𝟕𝟗𝟖𝟕𝟓𝟏𝟐𝟐𝟕
😢😢😢😢😢
Impamuro tv courage 🌹🙏🙏🙏🙏🙏
Muzamumpere Numero muba akantu gatoya mfise nd'umurundi muvandimwe wanyu
Uretse padri se, abagabo bangahe batera inda urubyiruko bakabihakana?
Leta ibavugaho?
Ariko abapadiri bo birarenze, n'ikizira mu maso y'Uwiteka kubera n'indahiro bongereyeho!
Abagabo c nibo baba batarararahiye??@@Hope-o8c
None abantu babemerera Baba bibagiwe ko ari abapadiri gusa yihangane.
@@Hope-o8c
Oh pole sana,gusa niba koko haribihamya byemeza ko koko uruwa padiri,urumwuzukuru wa kiliziya Catholic, ndumva nagusabira kuzakubakira inzu ubundi ukabona aho uba,ikaba umugabane wawe.
Yegoyeee
Wowe se umusabira kumwubakira nkande .kiriziya ntuyizi bariya nabantu bandakorwaho
Sandri pole sana.urandondera twivuganire kandi Imana igiye kukugirira neza.
Yoooooo,komera mama nange nuko navutse gusa tujye twihangana gusa ibikomere biratuzonga nange mfite agahinda ko kubyarwa na padri kiliziya ikanga kudufasha uwampuza nawe Wenda twajya tuganira,kuko duhuje agahinda,gusa komera,
Mpore koko kuko urababaye ariko nguhe igitekerezo urworupapuro urab urubike kure,kandi unarufotoze kuko burya azorushakisha aruhuk arugutway,burya bagira amayeri menshi.
Imana ikomore kibondo
Numvise unkuru yawe
Interakwibaza byinshi nubwo Padiri yakubereye umubyeyi mubi niyo atakubyara
Njyewe harikintu nibaza kimwe imiryango ya Padiri yakwita kuruyu mwana
Karamaraso yabo koko IMANA izahemba
Gusa njyewe uzanyihere number zawe twiganirire ndumu Papa uko tuzashobozwa ariko pe ihangane Imana irakuzi yoyatumye ubaho
mfite mukecuru uba wenyine Niba waza mukibanira wampamagara nkazamugushyira mu kabana.Gusa atuye mu cyaro.
Sandrine ivyagushikiye birababaje cane kandi vyakugizeko ingaruka nyinshi. Ariko rero, ko wamaze kuvuka, aho utagwanye no kwitandukanya na kahise ngi ufate ubuzima mu ntoke, ufate ingingo yo kwerekeza ubuzima bwawe muri kazoza, wifatire ingingo zihambaye, wikomeze, burya nta muntu azogukunda kurusha ukwo wokwikunda, noneho abo bose wituye, nta n'umwe akunezwe warabibonye. N'uwuzogufasha muhuriye aha kuri you tube, nta co bizokumarira kuko hari igikorwa gikomeye utegerzwa kubanza kwikorako naho utorohewe. Courage.
Padiri yarapfuye muminsi ishize kumakuru mfite afite abana benshi cyane
Yari indaya
Pole dear.Imana ishobora byose,niyo uhura n'umuntu ukubwira urukundo rw'Imana,naho ubundi umuntu uvuga ko azi Imana akora nkuko ikora
Yoo pole sana uyu mwana arababaje pe .Imana niyo se wimpfubyi Ikaba n'umugabo w'abapfakazi.Aba Padiri bajye bamenya ko kurenga kumasezerano bagiranye n'Imana bigira ingaruka mbi kandi bazabibazwa.Kwiha Imana ni ukwiha bajye biyemeza icyo basezeranye
Humura sweet kuba ugihumeka nicyo gishuro nange navuye muri catholic kubera padiri ndakumva cyane komera komera uwiteka aragukunda
Courage Uhoraho azaguhindurire amateka. Ndi umugabo wo kubihamya!
Pole mama Imana irakuzi humura
Izerekandi usenge,aliko ujye ugerageza gucisha make nokudasebanya kukoumuntuabirebye neza ntiwaba umwana mwiza witwaje iyo turufu ntiwubaha
Pole basi Niyo uhura n'umuntu ukubwira ko Imana igira neza akaba ariyo wishingikirizaho.naho abapadiri n'ababikira ni abantu bayoborwa n'akamere,kuko umuntu Uzi Imana akora nkuko ikora.Humura ntabwo ariko bizahora.
Abagabo bibisambo barahari cyane kandi humura uzakura kandi uzabaho najye ndiho
Nibareke aba padiri barongore muburyo mbwemewe bareke kunjya banjya kwiba
Iki si ikibazo cyo kutarongora kw'Abapadiri nabafite abagore babaca inyuma ibi bibazo bikabaho.
Uvuze ukuli hari n'abarongoye baca inyuma y'abo bashakanye Kandi binyuranyije n'amasezerano bagiranye n'Imana.Ikibazo rero si aho kiri. Umupadiri wumva adashoboye gukomeza amasezerano navemo ariko ababishoboye bakomeze kuko ari inkingi ikomeye ya Kiliziya kubashoboye gukomera ku masezerano kandi barahari.
Umva Solange, nihahandi,bazajya Bata abagore babo bajye gusambana😂😂😂,nonese urumva Petero abafite abandi bana! Ndabona atangiye gusoma misa,umugore ati:ndambiwe ko guhora unca inyuma,ngwino tujye muri Gatanya😢😢
Pole pe Imana izagutabara ariko wazize ko wagendaga uvuga amafuti yabo
Sando Impore mama waciye muri byinshi bibabaje Kandi bukomeye gusa nyuma y'ibigeragezo hari igisubizo
Va mumbwana kdi ibintu byabagabo warahubutse ntuzongere kunjya mubyabagabo bizagutesha umurongo cyane kora va muribyo kdi nsenga Imana niyo izagufasha uzampamagare nkumbwire
Ohereza Nyagasani,Muri Kiriziya yawe abakozi b'intungane.
Kubera iyi nkuru mwatangaje, byaba byiza munabajije urundi ruhande kugira ngo hamenyekane niba ibyo uyu mwatumiye atangaje ari ukuri koko.
Ihane Imana irakuzi
Wowe urateta pe! Abafite base se bobabamariyiki? Ndumva ibyawe arikwimenyekanisha
Pole sana warakomeretse.Ariko ntuhebe gusennga jya utura Imana uwo mutwaro Imana izokubera igisubizo
Ariko ubwo koko nkaparuwasi uwo mupadiri yakoreye koko ntimwagirira impuhwe uwomwana basi mukamuhoza amarira 😢 nyagasani agukomeze sandri harigihe nawe imana izakewibuka
None muriyimisi abapatili barekuriwe kubyara kamana nimubareke babe baragira ubugeni nibagafpane ibyaha byagusambana
Bamufasha nkumukene ntibamufasha nkumwana wa padiri
Yabyaye ate?
Muragowe mwebwe bakobwa, bagore sekibi akoresha mukajya kurwshya abapadiri. Ni gute umuntu Imana yigombye nawe ukamukunda ,niyo yaba ari we wagukunze gira ubutwari uhakane kuko uwo ni uw'Imana si uw'isi.Bityo rero mwana mwiza senga cyane kuko ubu urimo gukorerwamo n'ububasha bukomeye burwanya Kiliziya.Gusa ihangane disi UHORAHO agufashe ubone ikigutunga.
Sukurwanya kiriziya numubabaro ubimuteye 🤦♀️
Ariko murasetsa we se ajya gukunda abantu abashuka aziko atabyemerewe kubera iki? Nawe sekibi aba yamuteye ntampamvu yigutera abakobwa bonyine amabuye yaba padiri yaba umukobw abose sekibi aba ayabasuye bagomba kwirengera ingaruka ! Naho ibyo ngo bihaye Imana niba koko ari Imana nyayo baba bihaye ko itabakomeza ngo ibabuze gukora amahano ? Bagiye bahitamo gushaka hakiri kare aho kwiyemeza ibyo batazashobora .
Nibagushakireho ama views disi wimene inda,usebye so,nta n'igiceri bazaguha.cyakora uwaguhemukiye mwihorere Imana izamuhemba ibihwanye nibyo yakoze.
Namwe rero mwahagurukiye kiliziya gatolika,MUKOMERE CYANE.
Ntimugashyigikire abapadiri b'inkozi zikibi
Komera Sandrine wibangane cyakora uzampe num za MM imana nimbashisha
Abihayimana babaye ibirura, aho bari hose bazengereje abantu mu kazi, babanga, babirukana, bavangura,..........
Sha kereka duhuye tukayaga nishitani ziba zigendera
Impore maam
Warababariy kurino si,ariko wihangan Ukomez kwizera Imana
Komeza wihangane muvandi,nubwo bigoye bwose,gusa uwamenye ibyawe akakwirengagiza Kandi afite icyo yagufasha yarahemutse pe,gusa humura Imana irabizi,
Yewe nizereko uwo padiri Petero yageze kumuryango w'ijuru Petero akamufungiraho urugi agahera hanze😢
😂😂😂😂😂
Ihangane kd ukomere Imana irakuzi izakugirira neza
Byaba byiza abapadiri badashoboye kwihangana bakwemererwa gushaka kuko wasanga hanze aha hari abandi bana benshi babo.Birababaje.
Abapadiri nabagome cyane ariko komera si wowe wenyine abana bose babapadiri babana agahinda gakomeye
Ba mureka gutukana gutyo bose s'abagome. Uwakoze icaha canke abakoze icaha, twese ntiduca twitwa abagome
Icecekere ntizi uwabwariwe nu mupadiri bika mugira nta muntu ubaho neza nkawe
Icecekere ntizi uwabwariwe nu mupadiri bika mugira nta muntu ubaho neza nkawe
None niba nabayobozi babo bamenya abananiranye nibahuze na leta bite kubahohotewe nabo cyane ko hari nabo baha ubupadiri basize abana inyuma isi igez habi,ngaho pap wumwan agahabwa ubupadiri,ese izo karitasi bavuga zahereye kubuzukuru bakiriziya gaturika ,abandi bakazamwo nyuma,uzikuba ubyarwa na padiri ukabura uko wiga kdi ufite ubwenge,nabo babikiranabo sishyashya
Umva icyo gisubizo cy'abacamanza b'abafarisayo,abari kumucira urubanza hano kurubuga,mwishire mu mwanya we,ugakura nta ndero yumubyeyi,niyo mpamvu Yesu yihanangirije kudacira abandi urubanza,nuko Imana ariyo izi ukuri kose kuba mu ndima zumutima.Ahubwo,umushakamugisha n'uwamufasha muburyo bwimibereho no kumukomereza mu nzira yagakiza(gusenga...)
Yooo pole mama Sandrine warababaye kibondo.Imana ikube hafi pe .
Pole sana
Ihangane ,humura Kandu zabaho. Imana,irakuzi pore kibo ndo. 6:02
Komeza Imana irakuzi.Ese ushobora kuduha nimero umuntu yakubonaho?
Bazashyireho abanyamategeko ba leta bita kuburenganzir bwabo bana,kiriziya ishyireho ikigega kigoboka abo bana bavuk kibapiri pe
Ikintu nkuyemo nuko wazize ko Mama wawe yamennye ibanga ubundi iyo ubyaranye na padili biba hagati yawe nawe gusa naho mwebwe urumvako mwamuteje abantu gusa komera lmana irakuzi ntiwahisemo uburyo uvukamo uzabaho nuwo mwana wawe mpole mpole mama
Bamuteje abantu se, padiri atinya abantu ni bo yiyeguriye? Umubi ni uwamuteza Imana, kandi Imana ntikeneye uyiha amakuru.
@@ColetteMurekatete-es3fkaho waba wibeshye kuko kiriziya gaturika ireba cyane kubyo abantu bareba,kuko nabakrito baho kuba yagiye mu misa padri akamubona biba bihahije
Bibiriya iravuga ngo uwiringiye umwana wu muntu na vumwe.wowe senga imana kuko imana ntishobora kuguha ikigeragezo utabasha kwi tura ibona utazagishobora ntikiguha. Kandi kugera kure siko gupfa .kuko ntakinanira imana na nyuma yazeru irakora.
Rekananabo siwewe wenyine nange nabera mbonye umunu umeze nkange kwel
Ikindi Imana iguhanagureho karande
😊😅😊 34:52 Nabagome. ,Abamansera bihorere bazabiba zwa.
Umwana tuza Imana ishobora byose natwe twarireze kandi Turakura
Imana ikugirire impuhwe.
Wihangane Muvandimwe Nyagasani yumve isengesho ryawe
Sandrine,ihangane Imana irahari njye yaranyanze ubu mfite 36ans kdi narakuze nawe uzabaho neza cyane
ubuhamya burangiriza mu kubyara ibinyendaro bintera umutwe, ufite ibibazo ukumva byakemurwa no kubyara? ntiwumva ko mgr yakubwiye ari ukuri, ubundi keta imgibyi zamenyaga ubwenhe, ab'ubu sinzi ibyabo
umwana uzamihe se niba utamushoboye
ese kuki wumva ko gufashwa ari itegeko?
ese kuki wumva ko gufashwa ari itegeko? vana amaboko mu mifuka, ukore utishoboye ntabyara madam
@@ikagi-k8ukumengo hari ico mupfa?uzi kuvyarwa numuntu atakwemerera kuvuga ngo papa kandi ahari?
Ariko Sandrine wigirire icyizere kwimana ugufitiye umugambi mwiza kubukiriho
Yoooo twagendanye muri bus ejobundi ahetse umwana sha namubonyemo ibibazo kandi ntamuzi peeee😭😭😭😭
Pore ihangane mwijuru hari Imana. Arko Humura nta kitagira iherezo
Ibyo bizashira. Kdi ubuzima bwose ni ishuri. Gusa wirinde ntihazagire umuntu uzongera kwamburira ubusa ngo muryamane utari uwo muzaba mwarashakanye. Kuko ubuzima bwazarushaho kukubera bubi burenze n'ubwo urimo. Senga Imana uyinginge wizere kdi wihane ugarukire Imana irajya igenda igucira inzira. Byose ntahandi biva nimugusenga. Kdi ngo nimutababarira abandi namwe ntimuzababarirwa. Nsenga Imana iguhe imbaraga zo kubabarira, kubwawe ntacyo wakwishoboza arko kurikira Imana, nibitaribyo izabikora. Komera dufite Imana ishoboye byose. Nkwaturiyeho umugisha uva kumana hamwe n'umwana wawe. Imana ibane namwe ibihe byose.
gusenga bitanga byose isungimana cyane kdi ukunde ubuzima bwawe numwana wawe nukugirango uberabandi icyigisho kdi nibaharumuntu uzitegeko ryakurengera arigushyikirize
ihangane cyane
Sha ihangane urababaye pe! Ariko abo bihayimana nabo basabe Imana imbabazi
Turagusengera cyane imana ikurinde
Ariko Yari padiri Akabayavugirimana ntiyarigukora ikosankiryo ntiyari kubikora nonese wumva yagiyehe?
Nawe kd ugerageze gusenga kuko wasanga ufite icyangiro giterwa nabadayimoni usange abanyempano bagusengete
Iyi nkuru irababaje gusa abantu b'umutima mwiza uko bashobozwa kose tugerageze umuvandimwe arebeko ubuzima bwisunika bujya mbere.
Abapadiri nibabi cyane pe,bibitseho ubugome bwinshi.
None se ni ntumwa za Yezu zari zibi cane kubwa Yuda yahemutse ?
Yesuwe isi irashaje tubabarire uze udutare mbega agahinda nihanganepe agahanda ntikica kagira mubi nukuri IMANA ldutabare birakabijepe 1:13:35
Imana ibababarire kubera kwiyemeza ibyobadashoboye
Sha murasape
Abanya Cyanika ndabasuhuje?
Komera komera
🙆🙆🙆🙆🙆🙆 pole sana
ibyo bireke ntuzongere kubirukamo baho nkabandibose wabuze ubuhungiro umutsi ushaka umugabo
Yogere aduhe numero ze
Justine Ndayikeza yoooo uwiteka akurengere kandi abariwukuvura ibyo bisebe kandi uhumure kuko warakomeretse bihagije
Pore bambe!uwo mupadiri twamuteragaho urwenya ngo ni umukecuru kubera umusatsi yarafite!bavugaga ko ari umugande!
Ariko ubundi kiliziya yakweruriue abapadiri bagashaka abagore ku mugaragaro? Ko bakomeza kubaho mu jinyoma Koko?
Pole,,nukubabona mumakanzu but ntamutima wimpuhwe bifitiye kuko ,birengagiza isezerano,bagiranye nimana
Yoooo impore mama.gusezerana nukwiyemeza tujye dusezerana ibyo dushoboye rwose.ibi nukubabaza abantu
Uyu mwana yihangane
Gusa isomo ku bagore n'abakobwa rugomba kumenya nuko padiri ari umugabo kdi ntiwabawe utabyujuje kuba umugabo niwowe ugomba gufata iya mbere ukabwira padiri ko yahamagariwe gutagatifuza imbaga atahamagariwe gukorakora abagore,utamuhakaniye wimva ari malayika ,ikindi se nuibavuka mu miryango yacu.
Isomo no uguhakana kdi tubikoze ibyo byose byarangira
Ihangane kubabara silo gufpa IMANA Niyo Izakomora ibyobikomere byose kandi izagusubiza
Nonese Imana bakorera murayizi eganubundi batihanye bazasangase satani barigukorera ikibabaje nuko barikuyovyabeshi ngobarikuja mw'Ijuru 😭😭
Ihangane Sandrine, warigwaniriye igihe, ntaho wasize. Kenyera reri usenge isengesho wenyine Imana irakwumva, iragutabara, ntiwuhebe kuko na hanyuma ya zero, iratabara. Ahasigaye, shaka ajazi jaba mu urugo, habaho abantu bexa bakwemera ni umwana wawe, ibisigaye ibagirwe uhanze amaso Imana.
Yoooo pore sando uyu mwana ndamuzi arababaje naramusuye abayeho nabi pé no kurya biramugora gusa izere lmana niyo se wipyubyi
Abapadiri nabo habamo inkayu!Humura iyakuremye irakuzi
Ihangane chr bibaho cne arko imana iragukunda
Kiriziya nifate icyerekezo kuruyu mwana,numuryango wase kdi ugire icyo ukora,nibyanga Leta yacu ibikore aba padiri bakora batya bigaye,sibyo namahano,niwimoire nawe wa mwana we,menyako Imana icisha buriwese aho ishaka
Yeo rwose jye numva hari ababikira n'abapadiri b'imfura pe bakugirira neza bagatuma isura bagenzi babo bagusizemo. Gukorera Imana n'iki koko niba abitwa ko bihaye Imana bakorera ubugome umwana wabyawe na mugenzi wabo bene ako kageni? Ahaaa iri juru turirimba tukanaryishuka!!!!!! Humura UWITEKA aragukunda cyane niwe Data wa twese
Ihangane muvandimwe
Ese waranabyaye mama iha😢ngane mwihuru Hari Mana ishobora byose
Mwijuru
Ubwo kuki Petero atagize impuhwe za kibyeyi?Gusa Imana izi impamvu ariko ihangane ntajoro ridacya nta mvura irahita Imana isubiriza mu kwiheba
Bshalme uyo mawana ndunva yararbabsye gusa namugirinama akuramaboko mumpuzu azararaba utwakora yizere Imana azobaho nanje sinzi maman napapa ariko narakuze nawe Imana izobana nawe
Shame up you mwara ubwawe ntasoni. Niko jean we ibyanyu. Birazwi have witerubwoba wirakaza hoshiiii hoshiii shame shame yourself.
Àriko bamenye uko iyo bannéshejwe bakagwa bige uko botunganya abo bakomerekeje
Ese uwo mupadiri bamuhoraga iki,yari yarakoze iki cyatumaga Banga umwana we bigeze Aho?
Padiri Peter Bari kudembe ndamuzi aba I Kaduha ariko Ubwo numiwe sinari nzi ko yari afite umutima mubi wo kwanga uwo yabyaye!
Uyu mwana ashobora kiba yaragiye kwaka ubufasha nabi kuko Caritas irihira abana benshi yubakira abatishoboye ititaye icyo umuntu alicyo
Ahubwo buriya wagiye witwaza ko wabyawe na Padiri
Yewe no mu miryangoremezo naho bafasha abantu buriya wagiye nabi ubirwamo
Nikibazo ariko nogusaba kutongera kuririra abo bakozi b'Imana ahubwo ririra Imana noyo yonyene ifise ijambo ryanyuma kubuzima bwawe
Ubivuze impitagihe kko ibintacyo bimaze kko hari gukoreshwa DNA teste cg inzira yomanza cg gaturika nibyumva ikugire umwanya wa dioseze bagufashe na cartas ni ndi mishinga bagufashe.
Bavandimwe twibuke wamugani ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose!lyi nkuru ntize kutubera intandaro yo gucira abandi imanza.
Umucamanza n'umwe gusa lmana
Ahubwo icyingenzi uwaba afite ubufasha yafasha uyu mubyiyi uri mucyibazo.
Abo ubaravuga nta bwo ubazi:ubabona mu makanzu n'ibitambaro wagira ngo n'abantu:Ni bo bagome nabonye kuva navuka.
Ahubwo uzipimishe ma urebe uko uhagaze ubundi, uwiteka azakubeshaho
Iyo utabonye urukundo rwa babyebyi,uje akubeshya ko agukunda uramwemerera
Ihangane. Gusa ntukajye gusaba usababisha kuba warabyawe na padiri.Ariko abantu bakugiroye inama yo kugenda uvuga uwakubyaye yarakubeshye nkekako ari nacyo gituma badashaka kukwiyegereza.
Ntaho bihuriye pe
Wimukomeretsa kiko nawe ubaye we ntawakubwira uko cg abaye umwan wae bibayeho ntiwavuga uko arababaye cg sha nawe ufite padiri ukwitaho ukaba uvavugira ntasabisha iryo zina kiko namateka asangiza abandi ,ubu se muramerika iyo bitavufwa ko barongorag aban babahungu mukibuno abandi Bari kumeny uko bakwifat igihe bibagezeho sigaho pe imvugo mbi itoneka umuntu sibyo
Wasubira mu ishuri?😊
Uyomwana yataye ubwenge pe😂urimwo gukoza isoni abihaye Imana ubwo ntasoni?urikigoryi pe,ufite ivyemezako bwayo magambo uvuga ?Imana izabatwika ndababwiye kuko mwubahuka abantu batagatifu Imana yasize amavuta matagatifu 🎉
Umutagatifu ni Yesu wenyine naho abandi twese turabanyabyaha
Ahubwo se ushingiye kuki?uvuga ngo arabeshya ahubwo hakorwe ADN ya famille Petero
Ntanisoni ufite ngo nabatagatifu?Aba padiri benshi batihanye bazoja mumuriro nibo banyavyaha bambere bari kurino Si
uvuze ngo aho wibeshye pe
Ise wumwana ntamuryango agira ngobite kumwana wabo? Ese ufite imyaka inga
Padiri wamubyaye ni umugande ntabwo ari umunyarwanda
Umuntu wabona ubufasha kbx yamufasha kuko aribyo IMANA izabahembera
Komera wamuvandimwe we byose yemera ko bitugeraho arko tugakura tukaba ababyeyi
Uwomwan abanyagwanda muramuba hafi iyaba yariburundi nomwitorey ntawuzi icimanayamuremey
Sha nukuri ihangane
Natwe twabyawe nawe tuvukana turi2 . Mfite 32ans . Gusa nubundi bavumbuye ko atangiye kudufasha
Baramuhitana. Twarareze munzego zose biranga gusa twari tukiri bato. Ntanubutabera muriki gihugu bubakurikirana .Ihangane uzabaho
Nubwambere numva ababikira ba Sainte Martha birukana umwana, bafasha benshi, keretse umwana ucika ikigo, kandi igihe wirukiye mu basaserdoti iyo wegera mama mukuru ,Sandrine wari gufashwa, igire mu Kiliziya usenge Imana uyibwire byose ibyiza biri imbere. Woye gusenga padri na ma soeur