Inshuti ya PAPA yamuhembye KUNYICA vuba|Nahoraga niteguye URUPFU|Inzira yo kurokoka kwa PastTheogene

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 5 фев 2025
  • #MuhamagareKuri_0785463961

Комментарии • 311

  • @ISIMBITV
    @ISIMBITV  3 года назад +22

    Ubu buhamya bwo burenze ubwenge😢KANDA HANO UREBE: ruclips.net/video/I_pkrBEHNqg/видео.html

    • @jntyv6657
      @jntyv6657 3 года назад +1

      Sabin wazadutumirira family ya Aloys na liliane bo muri jehovagileh tukumva ubuhamya bwabo 🙏

    • @karuyongaancille7318
      @karuyongaancille7318 3 года назад +1

      Yooo komera

  • @LEBRETON7094
    @LEBRETON7094 3 года назад +94

    Yooo Paster nikundira. Nkunze ako kantu ngo mfite abana beza basa na papa nanjye ndabivuga nasigaye njyenyine nshakisha kuri buri mwana wanjye Isura ya buri umwe mu muryango wanjye kandi Imana yangiriye neza pe, mfite usa na mama n' undi usa na mukuru wanjye.

    • @dianekanyamuneza193
      @dianekanyamuneza193 3 года назад +4

      Ukomere disi

    • @niyoniyo7254
      @niyoniyo7254 3 года назад +2

      yoo mpole .. Imana ishimwe ko waronse abana basa nabo wabuze. ndakwifurije gukomere

    • @anatholiekantengwa5683
      @anatholiekantengwa5683 3 года назад +2

      Yooo impore Imana yakurokoye nuko yari igufiteho umugambi ko uzayikorera komera

    • @moisesekanyarugabo711
      @moisesekanyarugabo711 3 года назад +1

      Disi uzaguke mumuryango pp. Imana izakuje imbere mubyo ukora

    • @LEBRETON7094
      @LEBRETON7094 3 года назад

      @@moisesekanyarugabo711 🙏🙏🙏

  • @imanishimweemmanuel9106
    @imanishimweemmanuel9106 3 года назад +19

    Yaaaayaaaa! Abagize amahirwe yo kuvuka nyuma ya Genocide, tujyedushima Imana. Gusa nibyiza ko urubyiruko twigira kumateka mazima, nyayo atangwa , avugwa nababibayemo, bakabibona n'amaso yabo. Pole sana pastor. Twamaganye Genocide n'ingengabitekerezo yayo. Twibuke twiyubaka.

  • @balancedlifetv
    @balancedlifetv 3 года назад +25

    Uwiteka ahimbarizwe ibyo yakoze kuba yarahagaritse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ukoresheje ingabo z'igihugu n'Umugaba mukuru H.E. Paul Kagame hakaba hakiriho abakunzi bacu nka Pr Théogène. Imana ikomeze ikwishimire n'umuryango wawe. Handi Isimbi TV nawe ishimwe ni iryawe kuba udutegurira ibiganiro by'iremamutima biduha ihumure. Be blessed in all!!!

  • @ruthdusengiyaremye1557
    @ruthdusengiyaremye1557 3 года назад +1

    Pastor Theogene
    Imana igukomeze kandi ikomeze kukwomora
    Ukomeze gufasha n, abandi benshi bakirushye.
    Tugusabiye umugisha
    Mw, izina rya Yesu
    Amen

  • @MGE-sz3gh
    @MGE-sz3gh 3 года назад +2

    Ooooooh!! Imana yongere ishimwe bundi bushya nukuri!! Yari igufiteho umugabo ukomeye so gufasha abanyarwa no kongera kubanda abandi mu gihe nk' iki nukuri. Ndubakitse nanone. May God comfort you!!

  • @umulisagraceumulisa4195
    @umulisagraceumulisa4195 3 года назад +4

    Merci bcp ku buhamya bwawe Pasteur Theogene. Imana ishimwe cyaneeee nukuri yagukijije peeee

  • @celestekakunze8037
    @celestekakunze8037 3 года назад +2

    Pastor Komera Imana iragukunda cyane. Uri umugabo uvuze amagambo meza akomeye kandi arapfashije cyane Komera.🙏🙏

  • @sylvieiradukunda8228
    @sylvieiradukunda8228 3 года назад +20

    Oooh sinjyankuhaga nukuri, gusa urintwari KD komeza ube umugabo Imana iguhe imbaraga ukomeze wiyubake .urakunzwe .God bless you.

  • @ireneeniyonkuru42
    @ireneeniyonkuru42 3 года назад +1

    Komera nshuti Imana yarakurinze mubikomeye. Kandi ukomeze uyiragize n, ibiri mbere izabikora mw, Irina ry, U mwami wacuYesu Kristu

  • @mamacheiilla72
    @mamacheiilla72 2 года назад +1

    Paster Teo Komer ukobyagenz kose Imana ikomej kukomor ibikomer

  • @isaroryiza8794
    @isaroryiza8794 3 года назад +4

    Hashimweeee Imana yarokoye Pastor Theogène ...... Imana n umukozi w umuhangaaaa yakurokoye kuko yari igufiteho umugambiiii ....none ntiwaheranwe n agahinda warashibutse kandi wariyubatseeee ndetse wakira Yesu.....Imana ibe mu byawe kandi izaguhe ijuru.

  • @n.r.v1361
    @n.r.v1361 3 года назад +1

    Pastor mwisabire najya asenge ajye asengera abagize amateka nkaye yo kuba ipfubyi ari bako Imana igahindura ubuzima .hari abo iki igikomere kitoroshye uzi kurokoko ugashaka uziko ugiye kugira umuryango wabuze ukabura urubyaro.rimwe na rimwe wibaza icyo Imana ihora umuntu 😥😥

  • @kayirangwailluminee22
    @kayirangwailluminee22 3 года назад +4

    Amateka yisubiyemo pasteur, uwari umukire yarongeye aba we!!! Uwari umutindi wadusahuye watuririye inka yarongeye aba we humura kandi ubwo Imana yaguhaye urubyaro urakaze.

  • @umulisagraceumulisa4195
    @umulisagraceumulisa4195 3 года назад +6

    Sabin ubutaha uzatumire abantu bakijije abahigwaga. Nabo batubwire ibyo Imana yabakoresheje

  • @hopebella2681
    @hopebella2681 3 года назад +3

    Humura kd komera ukomeze kwiyubaka cyane kd ufite abana beza numuryango mwiza cyane namashami meza yarashibutse nukuri ntimwazimye humura Humura

  • @annygandin4905
    @annygandin4905 3 года назад +1

    Pastor Theo uvuze ama gambo akomeye yu bwenge peee, kandi niko kuri. Kwereka uwa gusenye ko ntacyo ubaye. Imana Ishimwe cyaneeeeeee kuvyo ya gukoreye.

  • @umwizabelyse2828
    @umwizabelyse2828 3 года назад +47

    Imana yagusize ngo uzabe uwumumaro mugihe nkiki warakoze kuyumvira

  • @josianemukeshimana6647
    @josianemukeshimana6647 3 года назад +6

    Uvuze neza☝️uti ibikomere ntibikira ahubwo wiga kubana nabyo, pole nshuti ya Yesu🙏😘

  • @anickkanyamuneza1345
    @anickkanyamuneza1345 3 года назад +5

    Imana ibahe ubutwari muribyose muzabyare benshyiiii murwire
    Imana yarabarinze nubu ibiteho mubikomere byoseee muhumureee
    Imana nibyosee niyo mubyeyi wifubyi
    Ndabifurijye gukomera nugutera intambwe impande zose mwese mufise
    Ibikomere bisa nibya paster theo👏👏👏👏🙏🙏🙏🙏🙏

  • @dusabeange6385
    @dusabeange6385 3 года назад +11

    Babavuze ukuri koko ngo amarira yumugabo atemba aja munda uyu ukuntu yihagazeho agahinda akakamira gusa mukomere cyane twifatanije namwe

    • @esperence4656
      @esperence4656 3 года назад +1

      Mpore muvyeyi ihangane Imana izokubera mukibanza cabo bose wabuze ikindi komera birababaje cane ariko niba vyoshoboka woba umugabo nkuko ubivuga ukibagirwa kuko utibagiye woca intege nababandi bose wigisha ngo bahinduke bikaba bosubora inyuma. 😥😥😥

  • @ruthmahoro4157
    @ruthmahoro4157 3 года назад +14

    Nahoraga nibaza impamvu ahora avuga ngo, mfite abana basa nka Se bikancanga, ariko ni ibikomere; barasa na Se byo, ni inzobe nkawe 🙏🏾

  • @musangImfura
    @musangImfura 3 года назад +8

    Yesu yarakoze jewe abo twahunganye barabishe nisanga jenyene mfise imya umunani ntazi iyonja Ariko yesu yambere inzira gushika nuno musi! Yesu warakoze mubihe bikomeye warahabaye🙏

  • @soso-vv7pb
    @soso-vv7pb 3 года назад +7

    Komera past Theo..Barrières za mont kigali na Nyabarongo zari agahomamunwa. I runda hari barrière y’abagore b’amashitani. Hahitaga uw’Imana ikirambitseho akaboko!

  • @ornellaisimbi7324
    @ornellaisimbi7324 3 года назад +6

    Ihangane ncuti yanjye nqgukundaga ntakuzi. Imana izaguhoza amarira. Ndakuramutsa Amsterdam mubu Holland 🙏🙏🙏

  • @jmbwanandeke7995
    @jmbwanandeke7995 3 года назад

    Mpore Past Theogene. Urakoze kutwigisha amasomo akomeye. Imana igukomeze.

  • @coucoubye129
    @coucoubye129 3 года назад +16

    Pasteur wibihe byose muzima wukuli nkunda🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾😘😘😘😘😘

  • @GE2SHOW
    @GE2SHOW 3 года назад +2

    Sabin ndagushimye wowe na Chita kuko nziko hari icyo mwakoze ngo Pastor Theogene abe ageze aho ageze !!! Ndabakunda nifuza kuzababona one day
    Pastor brother wanjye ndagukomeje
    Humura humura....Imana irahari
    Kandi hamwe nayo birashoboka kuzabana n’ ibi bikomere kugeza igihe tuzayitaba
    Imana ikomeze ikuturindire brother!!!!

  • @urabonamana3504
    @urabonamana3504 3 года назад +4

    Yego pe Imana ishimwe
    Yakulinze mubikomeye
    Birenze uko ubivuze.
    Ishimwe.

  • @coucoubye129
    @coucoubye129 3 года назад +9

    Turagukomeje past mwiza humura yesu wamenye wagukunze kandi niwe ukunda neza imubyeyi mwiza oh yesu shimwa👏🏾👏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾😘😘😘

  • @nomore8398
    @nomore8398 3 года назад

    Pasteri Ihangane Bambe nikuri twese.Ibikomere turabigendana.Ariko Imana niyo yyokwizerwa!!!

  • @umwizamagali9993
    @umwizamagali9993 3 года назад +6

    Mana njyewe sindabababarira nukuri nubu nshira numve iyo nibutse amateka yanjy uribaza mama kwirukankana njyewe munda nimihoro imiriho hejuru atabasha kwirukankana barangij bamusatura inda nimipanga baramutema bankuramo banjugunya mumazi Mama wapfanye agahinda usibye Imana yaturokoye gusa ndashimira umuhutukazi wankuye mumazi akampisha Imana izamuhembe Hari nabahutu batabaye batabaye inyamaswa nkabene wabo nukuri. Dukomeze gukomera

    • @gracemurebwayire86
      @gracemurebwayire86 3 года назад

      Umwizaaa mama. Amarira aranyishee kuberaa ibyo bintu uvuzee Imana ikunkomerezeee mwizaaa wanjye

    • @gracemurebwayire86
      @gracemurebwayire86 3 года назад

      Mama disiii yapfanye agahindaa ndabyumva. Nk umubyeyi

    • @umwizamagali9993
      @umwizamagali9993 3 года назад

      @@gracemurebwayire86 icecekere mwana wa mama buriya twarashize umuntu uhakana kwabatutsi ko batishwe nawe byerekana ko yakwica ahubw nawe ya menye amaraso Kandi iteka bizahora munzozi zabo bibagaruka

    • @celestekakunze8037
      @celestekakunze8037 3 года назад

      Impore we agahinda karanyishe, ubuse mbigirente koko, Yesu we dutabare umuntu arumva ibyundi ukumva ukumva ibyawe ubishyize kuruhande. Komera mama Yesu arakuzi.🙏🙏

    • @Decoration20247
      @Decoration20247 3 года назад

      Umubabaro nagahinda yajyanye Imana izamushumbushe ibyishimo byiteka nawe ukomere ntakundi ninyamanswa zigize abantu nukuri ibyo bakoze birenze ubwenge bwamunti

  • @awezayesu1779
    @awezayesu1779 3 года назад +8

    Yewe urwanda rwabereyeyemo amabara kwica uwomuhuje ijihugu n'ururimi 😭😭😭😭yewe. abasenga musenge cyane bitazasubira

  • @Irontv250
    @Irontv250 3 года назад +2

    😭😭😭😭 ndashavuye pe😭😭 oh ugeze kubyo kubyara, guhemba noguhembwa agahinda karanyica pe. Komera Pastor 🙏 🙏

  • @muthuzebenjamin9036
    @muthuzebenjamin9036 3 года назад +3

    Imana ishimwe ko yakugize se wabana benshi!!! Komera papa!!!

  • @norahnn9930
    @norahnn9930 3 года назад +4

    Pasteur mwiza Imana yarakurinze kuk yarizi aho uzagirira umumaro. Imana izaguhe kubah neza ikiruseho izaguh ijuru

  • @umurimbotv304
    @umurimbotv304 3 года назад +3

    Gukomera nubwo bigoye nicyo kintu cyonyine tugomba guharanira 😭😭😭😭😭😭komera pasta 💖🙏

  • @coucoubye129
    @coucoubye129 3 года назад +8

    Imana yaligufiteho umugambi ko uzayikorera kandi yabiteguye utali wanavuka ndakubwira iyo lmana ishaka gukiza byose bili mumaboko yayo hallelujah shimwa yesu🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾👏🏾👏🏾👏🏾

  • @d.r.5350
    @d.r.5350 3 года назад +3

    Yooo ndumva mbabaye pe. Gusa Komera Pastor Theogene

  • @ngwabije1288
    @ngwabije1288 3 года назад

    Mushumba komera Imana Izatwomora ibikomere

  • @julieruthhirwa4402
    @julieruthhirwa4402 3 года назад +9

    Théo, ndagukunda cyane kandi ubyemere. nshaka ko umpa numbers zawe nzaza kuguhemba pe nzaguhembera abana ba we batatu. kandi ubyemere nzazana ibyo guhemba byose bitangwa nzakora imihango yose ikorwa bahemba kandi ubyemere. wowe mpa numbers zawe gusa. Imana itugirire neza muhungu mubyara wanjye.

  • @nteziryayojeanpierre4093
    @nteziryayojeanpierre4093 3 года назад

    Pastor nanjye ndi mubashijwe nawe kandi icyifuzo ufite kuba Umugabo wabaye we kandi uzakomeza kuba we Imana iguhe umugisha rwose

  • @francoisemurekatete6305
    @francoisemurekatete6305 3 года назад +6

    Courage Paster twese uzo nzira twazinyuzemo Imana niyo yonyine yo kudushoboza komera komera.

  • @coucoubye129
    @coucoubye129 3 года назад +3

    Past nakize ibikomere rwose yesu numwami cg se nyine kumenya kubana nabyo aliko ntubihe umwanya kandi ukagerageza gukura agahinda mumutima wawe nabakugiliye nabi ukabasabira imigisha ibindi yesu arabikora

  • @niwemugenidonatille6433
    @niwemugenidonatille6433 3 года назад +2

    Pastor wacu reka twiyubakemo kubabarira byibura tuzabone ijuru!disi uri uw'i Rukoma?nanjye nari aho bita mu Ruzege narimfite imyaka 11 nigaga i Buguri p5!reka dutwaze gitwari ikivi ababyeyi basize tuzacyusa Imana ibidufashemo🙏

  • @uwimanaalice6050
    @uwimanaalice6050 3 года назад +6

    Komera past humura nibizongera ukundi Kandi rwose Imana ishimwe yo yakuzigamye ikakurinda

  • @bazigwizejackiekayesu4213
    @bazigwizejackiekayesu4213 3 года назад +3

    Yoooooooooo😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭i can't hold my tears nukuri 😭😭😭😭😭😭😭😭Mukomere nshuti za Kristo 😭😭ibikomere ntabwo kira nukuri pee

  • @helenemarierobert8557
    @helenemarierobert8557 3 года назад +11

    « Nuheranwa n’ibikomere uraba uhaye imbaraga uwagukomerekeje » Uyu mugabo azi ubwenge pe. Ako ndagasigaranye. Urakoze Théogène.

  • @luciemunyangaju5325
    @luciemunyangaju5325 2 года назад

    Imana ibahe umugisha ndabakunda

  • @demsonrwema9151
    @demsonrwema9151 3 года назад +7

    Kamali n'abagenzi biwe bubahwe!!!mpoore pastor

  • @coucoubye129
    @coucoubye129 3 года назад +5

    Cyane niyo utabonye nimirambo yabo kugeza Ubu ibikomere byo birahali cyaneeeee

  • @luna1504
    @luna1504 3 года назад +3

    Roho Mutagatifu ari muri wowe pe.Ikiganiro cyawe ni kiza, ni isomo rikomeye mu buzima 🙏🙏🙏

  • @nduwayezuancille6506
    @nduwayezuancille6506 3 года назад +2

    Pole paster komera komera ibyabaye bigoye kubyibagirwa.gusa byadusigiye ibikomere bitabona icyabikuraho ariko byanatwigishije isi n,abisi uko dukwiye kubitwaramo

  • @alexkabeho5609
    @alexkabeho5609 3 года назад

    Pole sana Theo ,ufite ubwenge karemano❤️

  • @LEBRETON7094
    @LEBRETON7094 3 года назад +14

    Paster hejuru yo kuvuga ngo wamujyanye iwanyu? Njye nagiye kumwereka amatongo ndamubwira ngo ni aha. Mu bukwe bwanjye hari inshuti zanjye mu gusaba uwo banyitiriye masenge nabonye bwa mbere uwo munsi uwari uhagarariye umuryango wanjye niwe wabikoze. Narabyaye sinahembwa habe na rimwe nicyo kintu cyankomerekeje cyaneeeee n' ubu ndabyibuka nkarira noneho kugira abana bakakubaza bati se nawe wigeze kuba umwana nka twe? Ni gute se wowe utagira ababyeyi? Nta bavandimwe nta tante nta tonton egooooo ni ibikomere bidakira kandi uko imyaka ihita niko ibikomere bikomera. Muri make abana banjye ni njye babonamo Isura y' abo bose.
    Ibikomere abantu badutera byo ni byinshi. Iyo uvuze ibyo bikomere bahita bakubwira ngo ariko ntacyo wowe nibura warabyaye. Kubyara ntibivura ibikomere by' abawe wabuze kuko abo bana bakwibutsa buri munsi nyine ko bagiye kuko nabo bafite ibikomere byo kutamenya aho bakomoka. Ikintu kigukomerekereza umwana rero kiragatsindwa. Abana bagutiza imbaraga zo kubana nabyo ariko ntibakuraho ibyabaye

    • @ROSETVSHOW
      @ROSETVSHOW 3 года назад

      Ohh! Impore Maa❤

    • @lucillekankazi8073
      @lucillekankazi8073 3 года назад

      Sorry mama amateka yacu arenze ukwemera 😢

    • @m.a5032
      @m.a5032 3 года назад

      Impore mubyeyi!! Mwijuru hari Imana😍😍😍

    • @LEBRETON7094
      @LEBRETON7094 3 года назад

      @@m.a5032 🙏🙏🙏

    • @LEBRETON7094
      @LEBRETON7094 3 года назад

      @@ROSETVSHOW 🙏🙏🙏

  • @umutesipacifique6587
    @umutesipacifique6587 3 года назад +3

    Nagukundaga ntakuzi neza uwuriwe komera wamfura we imana ishimwe kowashibutse ndagukunda 😍

  • @josianemukeshimana6647
    @josianemukeshimana6647 3 года назад +5

    Pastor dukunda impore nukuri, Yesu akomeze kugendana nawe 🙏

  • @l2sunshine173
    @l2sunshine173 3 года назад +5

    Dufite ideni ryo kugera ku mihigo y'ababyeyi bacu. Ijambo rikomeye.

  • @umulisak2491
    @umulisak2491 3 года назад +5

    Urakoze cyane pasteur

  • @mindcleaner9290
    @mindcleaner9290 3 года назад +3

    Pastor Imana yakurokoreye ukuri kuko ufitiye umumaro munini mugihugu cyacu 🇷🇼❤️

  • @solangeuwera854
    @solangeuwera854 3 года назад +4

    Imana ishimye yarokoye. Paster wacu ndetse nabandi.

  • @odilerugambwa8450
    @odilerugambwa8450 3 года назад

    Amen Imana iguhe umugisha

  • @rusfabamahereni3023
    @rusfabamahereni3023 3 года назад +5

    Uyu muntu afise ubwenge bw'Imana,ibi bisubizo ntibavyiga mw ishure nukuri kose!!

  • @kinggaming928
    @kinggaming928 3 года назад +3

    Komera nshuti Pastor Rwanda mpore !!

  • @josianemukeshimana6647
    @josianemukeshimana6647 3 года назад +3

    Nukuguma muri Yesu, naho ibyo kwibagirwa ntibishoboka☝️nokubabarira nukurenzaho kuko ntakundi umuntu yagira kuko u Rwanda tugomba kurubanamo. Buriya abayahudi byibuze ntibagomba kubana nabadage, abanyarwanda nta choice😭nuguhemukirana bugacya mugahura ndetse mukanaseka ariko mumitima haboze☝️

  • @havyarimanacelestin8021
    @havyarimanacelestin8021 3 года назад +1

    Pastor Theogene,komera!Inyuma y uruhome hari iyindi nzira.
    Mumfashe tunenge abafyonda kuri "dislike ",ku rugendo rw umusalaba nk uru,boba batarahinduka?

  • @hakuzimanasamuel8
    @hakuzimanasamuel8 3 года назад +2

    Mwarabonabonnye mwa mfura mwe
    Gsa mukomere muzabaho rwose

  • @laudemgloria9225
    @laudemgloria9225 3 года назад +8

    Imana irumva🙏
    Impore papa.💛

  • @coucoubye129
    @coucoubye129 3 года назад +5

    Humura ntuliwenyine inzira zumusaraba zabaye nyinshi weee buli wese yakinnye filmeeeee😭😭😭😭😭😭

  • @ndeshachacha9168
    @ndeshachacha9168 3 года назад +5

    Psto naje narokotse iyi Bndi ahantu hitwa Teza iyo génocide ndayizi nubu ntirahera muri je.🇧🇮🇧🇮 Uhoraho agukomeze👏🏽👏❤️

    • @berwacom8787
      @berwacom8787 3 года назад +2

      Komera komeraaaaaa.mujye mucunga izi ni inyamaswa tubana mujye muzihoza amaso mwumve ibyo baba bapanga.

    • @batamurizashimeyesu8367
      @batamurizashimeyesu8367 3 года назад

      Ihangane disi 😢❤️

  • @auroreuwamahoro9431
    @auroreuwamahoro9431 3 года назад +2

    Impore pastor theo

  • @mimipmimi7279
    @mimipmimi7279 3 года назад +2

    Impore bambe Imana yaribizi ko uzayikoreraa paster

  • @uwamahorogaudence5318
    @uwamahorogaudence5318 3 года назад +3

    Imigambi yawe Mana sinki y'abantu n'imbaraga zawe si nkizabo ,warakoze Yesu 🙏🙏

    • @igihozoliliose2157
      @igihozoliliose2157 3 года назад +1

      Ntago biba byoroshye ,Uzi kubyara ukabura uguhemba 😥😥😥,ukabyimenyera

  • @uwimanaalice6050
    @uwimanaalice6050 3 года назад +24

    Ariko Sabin wambabariye ukazahuza theogene na Mama Fabrice koko nyuma Yi cyunamo plz plz Sabin

    • @muturarwandainnocent3979
      @muturarwandainnocent3979 3 года назад +2

      Uzabahuze nawe

    • @providencemanishimwe8459
      @providencemanishimwe8459 3 года назад

      @@muturarwandainnocent3979 😁😁😁😁😁😁😁😁

    • @CM-gh3jy
      @CM-gh3jy 3 года назад

      @@muturarwandainnocent3979 Ahwiiii😆😆😆😆😆

    • @zainab1947
      @zainab1947 3 года назад +1

      @@muturarwandainnocent3979 nicifuzo ciwe 🤷‍♀️🤷‍♀️nawe tu guhaye akazi uzabahuze

    • @muturarwandainnocent3979
      @muturarwandainnocent3979 3 года назад

      @@zainab1947 uzamufashe mubahuze nibanawubikeneye

  • @dancilleuwimana3549
    @dancilleuwimana3549 3 года назад +4

    Mana wee Ndumva mbuzicyomvuga Gusa Imana niyo yarokoye abatutsi ntahubindi inzira yarirenze umusaraba 😰😰😭😭😭😭

  • @mbabazileah1219
    @mbabazileah1219 3 года назад

    Pr wanjye nikundira disi Imana ishimwe kuba yarakurinze kd nanubu ikaba ikikurinze

  • @m.a5032
    @m.a5032 3 года назад +11

    Kwihorera gukomeye nukuba umugabo ukabereka ko bakoreye ubusaaa

  • @coucoubye129
    @coucoubye129 3 года назад +4

    Ibyo uvuga nukuli abo twarokokanye ali bakuru baratuliye aliko yesu aratulinda Amen

    • @dariovap6658
      @dariovap6658 3 года назад +2

      kereka niba ari wowe kuko njye twasangiye ubusa tutitana ibisambo kandi twabayeho turiyubaka ninabyo nabonanye n abo twaturanye n abo twahuriraga ahantu hatandukanye, pole sana niba wowe rwose ari uko byagenze ariko si rusange pe njye rusange numvise ni abasangiye byose .

  • @clairecyomoro3794
    @clairecyomoro3794 3 года назад +3

    Imana ishimwe nukuri 🙌 pastor wacu kuba yarakurokoye

  • @imanizabayofaustin9086
    @imanizabayofaustin9086 3 года назад +3

    Yoo!paster icyambere nubwihangane kd imana irikumwe natwe.

  • @hopebella2681
    @hopebella2681 3 года назад

    Komera komera Pasteur nkukunda cyane nukuri Imana yarakoze kuba uriho niyo

  • @UbukireNyabwoTV
    @UbukireNyabwoTV 3 года назад +2

    Komera Pastor, uwashakaga kuguhemba urupfu rwihuse, umurute ukomeze wite kuri bariya bana bo ku muhanda || Mukomeze mukurikire ibiganiro byiza kuri channel UBUKIRE NYABWO TV

  • @umurazajoelle2397
    @umurazajoelle2397 3 года назад +3

    Papa komera imana usenga ntago izagutererana

  • @enjoyafricatv
    @enjoyafricatv 3 года назад +6

    Jenoside yakorewe abatutsi ni ukuri KW'AMATEKA YU RWANDA . KOMEZA UTWAZE. RPA-INKOTANYI MWARAKOZE KUTUROKORA INGOMA NGOME ZASHAKAGA KO HATAJYIRA UMUTUTSI UZAROKOKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI HABE NUWO KUBARA INKURU. HASHIMWE RUREMA BYOSE. ISIMBI TV namwe mukure mujya ejuru.

  • @niyoniyo7254
    @niyoniyo7254 3 года назад +4

    Imana iguhe umugisha pasteur

  • @foofofo1717
    @foofofo1717 3 года назад +6

    Komera mukozi w'Imana🙏🙏.

  • @kagerukamilleire1023
    @kagerukamilleire1023 3 года назад +1

    Ntakundi Abanyarwanda twarahuritse ark mwihangane umunsi Umwe tuzabyina insinzi

  • @dancilleuwimana3549
    @dancilleuwimana3549 3 года назад +2

    Kamali Yesu aguhumugisha Pastor mpore bambe

  • @kimana8818
    @kimana8818 3 года назад +1

    Harukuntu pasta yiruhukij mpita numva amarira ariko atemba kumutima wiwe. Moral yab afis mukiganiro biragara ko amarira yiwe ariko atembera munda😓😓😓 ibi bintu ndavyumv nkumv ndahahamutse nkibaza ababibayemwo turek Imana yitwe Imana ntacizer co kubaho caba gihari nibutse ivyo umuvyeyii wnj ambwir ndarengegwa Imana idutabare ntibizongere

  • @bugingokevin9664
    @bugingokevin9664 3 года назад +4

    Rwanda 🇷🇼 Rwanda 🇷🇼😭😭

  • @mjsabine8524
    @mjsabine8524 3 года назад +2

    Pole sana paster ndagukunda 😘

  • @ninamushonyanga7405
    @ninamushonyanga7405 3 года назад +1

    Pasteur Imana iguhezagire nukuri biranse ko nihangana ibi bintu birakomeye

  • @M1N7NA
    @M1N7NA 3 года назад +2

    Pasteur imana imufuteho umugambi ukomeye Cyane

  • @berwacom8787
    @berwacom8787 3 года назад +4

    Nyagasani kwicisha umwana w imyaka 6 amabuye mwa bwoko mwe mwaravumwe.muzishake mo yezu yikorere amabi yanyu.

  • @coucoubye129
    @coucoubye129 3 года назад +11

    Mubukwe bwanjye naralize nenda gupfa kubera. Nkibyo byokutagira iwanyu😭😭😭

  • @gloriosempinganzima3153
    @gloriosempinganzima3153 3 года назад +1

    Pasteur mwiza Imana yakurokoye igufiteho umugambi ukomye komera

  • @musangImfura
    @musangImfura 3 года назад +1

    Kubabarira utamenye yesu ntiwabishobora! Ariko guharira niwe uba wibohoye

  • @niyibizihamida7993
    @niyibizihamida7993 3 года назад +6

    Komera pastor wacu 🙏

  • @bagwanezabelise9822
    @bagwanezabelise9822 3 года назад +9

    Agahinda ntigashira karasinzira ko kanyagwa

  • @juntaowalll9779
    @juntaowalll9779 3 года назад +13

    Sabin, Iki ikiganiro muzagikorere subtitles kuko hari abenshi basobanukirwa ibyo ibyimbitse batatekerezaga.

    • @juntaowalll9779
      @juntaowalll9779 3 года назад +3

      Subtitles zicyongereza!

    • @umurazajoelle2397
      @umurazajoelle2397 3 года назад +2

      Yego peee n'abanyamahanga bakumva ibyabaye mu gihugu cyacu kandi bitazongera kubaho

    • @juntaowalll9779
      @juntaowalll9779 3 года назад

      @@umurazajoelle2397 cyane