KITONA OPERATION yakozwe n’abasirikare 1700 gusa

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 6 сен 2024
  • Ndabizi neza ko rimwe waba ubivanye kuri mugenzi wawe cyangwa se mu itangazamakuru cyangwa abandi bantu baganira ushobora kuba warumvise inkuru y’igikorwa cyakataraboneka kandi ntagereranywa cya kigisirikare cy’ingabo z’u Rwanda zakoze mu gihe cy’intambara yiswe iyakabiri ya Congo yo kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu 2003.iki gikorwa cyamenyekanye ku Izina rya Operation KITONA. Iyi Operation KITONA ni igikorwa cya Gisirikare cyakozwe mu buryo busa nubutumvikana kuburyo kugeza nubu kikigishwa mu mashuri ya Gisirikare hose mu Isi kubera ubuhanga bwakataraboneka cyakoranywe mu buryo bwose bushoboka ndetse n’Uwayoboye iki gikorwa Jenerali James KABAREBE ni Umusirikare w’ibigwi bihambaye mu Isi byatumye Izina rye riguma hafi yabandi ba Jenerali bibirangirire mu Isi. Uyu munsi ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME mu by’umutekano.iyi Operation KITONA yakataraboneka rero niyo natwe tugiye kugarukaho ngo tukubwire uko yagenze nuko yakozwe .iyi ni Intsinzi Tv.uwateguye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndetse wagitunganijwe mu majwi ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
    Iki kiganiro mu kugitegura nifashishije inyandiko yitwa “The Kitona Operation:RWANDA’S GAMBLE TO CAPTURE KINSHASA AND THE MISLEADING OF AN “ALLY” Yanditswe na James STEJSKAL uyu n’umuhanga mu bijyanye na Politiki n’Umutekano mpuzamahanga ndetse n’amateka y’igisirikare mu Isi. Kandi uyu yabaye muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’amerika I Kigali mu Rwanda kuva mu 1997 kugeza mu 2000 byatumye aba umwe mu bantu bafite byinshi bazi mu ntambara yiswe iya Congo ya Kabiri byanamuhaye ubushobozi bwo kwandika ku gikorwa cyakataraboneka cya operation KITONA.
    Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka wa 1997 ingabo za AFDR zari ziyobowe na Laurent Desire KABILA zigaruriye umujyi wa Kinshasa binashyira akadomo k’imyaka 32 kubutegetsi bw’umunyagitugu umugabo w’igihangange kandi w’icyamamare Marchal w’Umuzayirwa Mobutu Sese Seko. Izi ngabo za AFDR za Laurent Desire Kabila zari zihuriyemo abanyarwanda ndetse n’izindi ngabo z’ibindi bihugu birimo u Burundi na Uganda zikigera I Kinshasa ntakindi cyakurikiyeho uretse kugeza Laurent Desire Kabila ku mwanya wo kuba Perezida wa Zaire niko icyo gihugu kitwaga icyo gihe ndetse mu byo yahise akora mbere y’ibindi ni uguhindura iryo zina noneho kitwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Ubwo ni nabwo yahisemo James KABAREBE wari umuyobozi wa Gisirikare wa AFDR wari ufite ipeti rya Koloneri icyo gihe ahita amugira umugaba mukuru w’ingabo z’igisirikare gishya cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
    James KABAREBE mu byo yakoze byose kwari ugufasha KABILA ngo abashe kugira inzego zihamye za Gisirikare kuko niwe waremye igisirikare cya congo kuko KABILA ntacyo yarafite. Kabila amaze kuba Perezida no kuryoherwa n’ubutegetsi nibwo ibihugu bitifuzaga umubano we n’u Rwanda byari birangajwe imbere n’Ubufaransa byaje byereka KABILA uburyo abanyarwanda bari ikibazo muri Congo maze nawe koko abibona atyo maze ahitamo gutera u Rwanda umugongo ahubwo afatanya nabandi barurwanyaga barimo n’imitwe yashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugaruka gusoza umugambi wa jenoside.
    Kwiyunga KABILA n’iyi mitwe cyari ikimenyetso ndakumirwa cyuko noneho aba bombi bashakaga gusenya u RWANDA ntakabuza.gusa Iyo migambi yose KABILA yabonaga ko atayipanga agifite ingabo z’u Rwanda mu gihugu cye ndetse na James KABAREBE akiyoboye ingabo ze
    Nibwo rero hashize igihe cy’umwaka umwe umubano mwiza wari hagati y’u Rwanda na Congo ya KABIRA wahise wangirika ntiwaba ugikomeje ndetse ubwo KABILA nabamufashije mu rugamba rwo kwirukana Mobutu kubutegetsi baba barashwanye.mu byambere Laurent Desire KABILA yahise akora ni ukwirukana Ingabo z’u RWANDA zari kubutaka bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo . nubundi yahereye kuri James KABAREBE wari waramuhaye Serivisi zagatangaza zo kuyobora urugamba rwamupfumbatishije ubutegetsi aho yamukuye ku mwanya wo kuyobora ingabo aranamwirukana.undi nawe akora ibishoboka byose ataha mu rugo.
    Kuri iyi nshuro u Rwanda rwahise rubibona neza ko KABILA yararugambaniye kandi rwarakoze byose ngo agere kubutegetsi.byose yarabyirengagije akaba yaragiye gukorana n’imitwe irurwanya mu ntambara bari bagiye kurugabaho. U Rwanda narwo ntirwari rwiteguye kubona ibyo biba ntirwari rufite impamvu nimwe yo kubyemera.ubwo narwo nibwo rwafashe umwanzuro wo kumutanga rukamugabaho ibitero atarisuganya.

Комментарии • 30

  • @biziinnocent-fp8yv
    @biziinnocent-fp8yv 4 месяца назад +7

    ❤BIG UP pa,, kwisi Ibyabazanye mwalabikozepe

  • @ndekeziemmanuel7794
    @ndekeziemmanuel7794 Год назад +2

    Uzatubwire amateka yivangura Ryo muri africa yepfo merci

  • @Bbbbbbbhfj
    @Bbbbbbbhfj Год назад +7

    Inkotanyi hejuruuuu

  • @dimaskaka6682
    @dimaskaka6682 Год назад +2

    Sha Kabarebe ashobora kuzacirirwa imyaka 1000!

  • @nayebaleallen3471
    @nayebaleallen3471 Год назад +2

    Mukunda kubbi ❤❤❤ Mr kj

  • @user-li8ip8qx1e
    @user-li8ip8qx1e Месяц назад

    Big up sana kabarebe ❤❤❤

  • @perusetv
    @perusetv 4 месяца назад +1

    Abana b'Urwanda oyeeeee. Ni abagabo tu

  • @ndekeziemmanuel7794
    @ndekeziemmanuel7794 Год назад +5

    Ndagukunda Afande kabarebe nzakubaha iteka urumugobo nukuri

  • @hirwacharles8559
    @hirwacharles8559 Год назад +2

    200k subscribes 😍 baze bose bumve iby'ubutwari

  • @NK11NGA
    @NK11NGA Год назад +3

    Mais yango bino tokipaka bino te botika Congo na biso calme, bozanga masolo yako beta epa na bino to nini? Kaka Congo heure nionso na munoko na bino, ba vampires.

  • @leonyemba662
    @leonyemba662 Год назад +2

    En français svp

  • @user-jj3bi1cr8i
    @user-jj3bi1cr8i 11 месяцев назад +2

    Umusaza yarakoze najyekuruhuka yakozebyose byaribikenewe ngabanyarwanda tubedutekanye .Warakoze

  • @patricemuhire3216
    @patricemuhire3216 Год назад +2

    Wazadusobanurira Romeo daliure n muntu ki nibikorwa bye byose

    • @dimaskaka6682
      @dimaskaka6682 Год назад

      Ni imbwa y umujenerali yabayeho ihawe mission na l ONU iyirangiriza mu ngutiya z abanyarwanda. Ubu yaratroubuye, bwarayaze!

  • @eugenealuta4299
    @eugenealuta4299 Год назад +2

    Tot au tard vous allez

  • @Alex-cb4rt
    @Alex-cb4rt Год назад +1

    Kabira yabaye nkumwe utazi ikimuhatse ureba u Rwanda igitsure

  • @hanoiwacu8668
    @hanoiwacu8668 Месяц назад

    N,intwari idasanzwe

  • @nsengiyumvaabdurahaman9772
    @nsengiyumvaabdurahaman9772 4 месяца назад

    Birandenze Afande Kabarebe numugabo ushikamye

  • @bertrandmutanganaishimwe9636
    @bertrandmutanganaishimwe9636 Год назад +3

    Thank you very much

  • @user-xy4ij5uf6b
    @user-xy4ij5uf6b 4 месяца назад

    mwahegeramwe muzi ibyo mwandika namafoto mushyiraho ko ntaho bihuriye

  • @user-ll4wx7el9u
    @user-ll4wx7el9u 2 месяца назад

    ARIKO CONGO WARAGOWE

  • @jeanjulesmartial6091
    @jeanjulesmartial6091 Год назад +1

    Ndabashimiye ko mwumvise ubusabe bw'abakunzi mukavanaho ya publicité itarimo ikinyabupfura.

    • @kampayanapeter6978
      @kampayanapeter6978 Год назад +1

      Iriya Publicity yari yaratumye nzinukwa iyi Cano barakoze rwose

  • @emmanuelm8036
    @emmanuelm8036 4 месяца назад

    Ntabwo intelligence yurwanda yaribizi ko Angola na zimbabwe bishobora gutabara Kabila ?

  • @eugenealuta4299
    @eugenealuta4299 Год назад +2

    Tot au tard vous allez payer

  • @ndayishimiyedaniel9269
    @ndayishimiyedaniel9269 4 месяца назад

    niba harikosa ryaba ryarakozwe muriyi operation naryo mwazaritubwira kuko kabila yakabaye yaravuyeho icyojyihe.

  • @someaafrika.3379
    @someaafrika.3379 Год назад +1

    It's about time, I promise.

  • @biziinnocent-fp8yv
    @biziinnocent-fp8yv 4 месяца назад

    ❤BIG UP pa,, kwisi Ibyabazanye mwalabikozepe

  • @biziinnocent-fp8yv
    @biziinnocent-fp8yv 4 месяца назад

    ❤BIG UP pa,, kwisi Ibyabazanye mwalabikozepe