🌾Filime ya Rusi na Boazi Mu kinyarwandaRuth and Boaz in Kinyarwanda English subtitles/Bible Project

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 15 сен 2024
  • ‘Aho uzajya ni ho nzajya’
    RUSI ari iruhande rwa Nawomi, baragenda mu muhanda wambukiranya ibitwa by’i Mowabu bihoramo umuyaga, kandi nta wundi muntu uri muri uwo muhanda. Sa n’ureba Rusi amaze kubona ko umunsi uciye ikibu, akitegereza nyirabukwe yibaza aho bari bucumbike. Yakundaga Nawomi cyane ku buryo yumvaga yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo amwiteho.
    Abo bagore bombi bari bafite agahinda. Nawomi yari amaze igihe ari umupfakazi, ariko icyo gihe yari ababajwe n’abahungu be babiri bari baherutse gupfa, ari bo Kiliyoni na Mahaloni. Rusi na we yari ababaye, kuko Mahaloni uwo yari umugabo we. We na Nawomi bari bagiye ahantu hamwe, mu mugi wa Betelehemu muri Isirayeli. Icyakora nubwo berekezaga hamwe, twavuga ko ingendo zabo zari zitandukanye. Nawomi yari atashye iwabo, ariko Rusi yari agiye ahantu atazi, ataye bene wabo, igihugu cye n’umuco wacyo, hakubiyemo n’imana zacyo.​-Soma muri Rusi 1:3-6.

Комментарии • 22