Iyo abayobozi ba Isiraheli baba barakiriye Kristo, aba yarabahaye icyubahiro cyo kuba intumwa Ze zo gushyira abari mu isi ubutumwa bwiza. Ni bo ba mbere bari barahawe amahirwe yo kuba integuza z’ubwami bw’Imana ndetse n’ubuntu bwayo. Nyamara Isiraheli ntiyamenye igihe yagenderewemo. Ishyari no guhinyura by’abayobozi b’Abayuda byari byarabyaye urwango rweruye kandi imitima y’abantu yari yarakuwe kuri Yesu. Urukiko Rukuru rw’Abayuda rwari rwaranze ubutumwa bwa Kristo kandi rwari rwaragambiriye ko agomba gupfa; nicyo cyatumye Yesu ava i Yerusalemu, areka abatambyi, urusengero, abayobozi b’iby’idini, ari bo bantu bari barigishijwe amategeko, maze yerekeza ku rindi tsinda ry’abantu kugira ngo ababwire ubutumwa Bwe kandi akusanyirize hamwe abari gushobora kujyana ubutumwa bwiza mu mahanga yose. Nk’uko mu gihe cya Kristo abayobozi b’itorero banze kwakira Umucyo n’Ubugingo bw’abantu, ni nako wagiye wangwa muri buri gisekuru cyakurikiyeho. Inshuro nyinshi, amateka y’ukuntu Kristo yateye umugongo Yudaya yagiye asubirwamo. Ubwo abagorozi bigishaga ijambo ry’Imana, nta gitekerezo babaga bafite cyo kwitandukanya n’itorero ryari ririho; nyamara abayobozi b’itorero banze kwihanganira umucyo maze abari bawuzanye bagomba gushaka irindi tsinda ry’abantu bari basonzeye ukuri. Muri iki gihe cyacu, bake mu bavuga ko ari abayoboke b’Abagorozi ni bo bakoreshwa n’umwuka wari uri muri abo Bagorozi. Bake ni bo batega amatwi ngo bumve ijwi ry’Imana kandi ni bo biteguye kwakira ukuri mu buryo ubwo aribwo bwose kwaba kwigishijwemo. Kenshi na kenshi, abagera ikirenge mu cy’Abagorozi baba bagomba guhindukirira amatorero yabo bakundaga bakayavamo kugira ngo bamamaze inyigisho inonosoye y’ijambo ry’Imana Kandi ibihe byinshi abashakisha umucyo biba ngombwa ko ku bw’iyo nyigisho basiga itorero rya ba sekuruza kugira ngo babashe kugera ku kumvira. Aya magambo urayasanga mugitabo cy'Uwifuzwa ibihe byose chap 23
Imana ikomeze kubagurira impano nimbaraga muriki gihe kitoroshe babyeyi bacu muzehe mwebo na kayumba nawe safari mbakunda cyaneeeee❤
Ndabishimiye cyane munsuhurize muze he Mwembo ndamukunda cyane
Ni Munyawera
Imana ibongerere imbaraga mubikiwe ibyiza basaza natwe Imana izaduhe kubuhagararira kugeza Yesu agarutse❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤
Amen
Murakoze basaza
Murakozecyane ibimuganiriye bitumadusobanukirwaneza imana ibaheumugisha
Yewemukomerecyane mudukumbujeamatekamurakozecyane imanaikomezeibongerereimpanonzizayokutwibutsa murakoze
Mukore abasaza ndakeka muripfura muburumwa bwubugorozi
Mbega basaza umurimo warabasize basigara inyuma ububagenda inyuma mugihe
IVUGURURA N UBUGOROZI RIKOMEZA RISATIRA KUGEZA UBUTUMWA MUBIHUGU BYOSE
Muzadufashe muduhe ibihamya bivugako igihe hari ingingo itumvikanyweho hagomba kubaho gutandukana kuko mugusohoka mu itorero naho mwageze ntihabayeho guhuza ahubwo haje kuboneka ibice. Uyumunsi hari ibyo ntemeranya n’abagize itorero ry’abagorozi nyakuri nkuko bivugwa Ese nahita njya gukora irindi tsinda duhuje imyumvire?? Muzansubize. Kuko n’uyumunsi hari ibitagenda neza muri ryo kdi umwuka w’ubuhanuzi uvugako Imana irihozaho ijisho (Témoignage Vol 2)
Iyo abayobozi ba Isiraheli baba barakiriye Kristo, aba yarabahaye icyubahiro cyo kuba intumwa Ze zo gushyira abari mu isi ubutumwa bwiza. Ni bo ba mbere bari barahawe amahirwe yo kuba integuza z’ubwami bw’Imana ndetse n’ubuntu bwayo. Nyamara Isiraheli ntiyamenye igihe yagenderewemo. Ishyari no guhinyura by’abayobozi b’Abayuda byari byarabyaye urwango rweruye kandi imitima y’abantu yari yarakuwe kuri Yesu.
Urukiko Rukuru rw’Abayuda rwari rwaranze ubutumwa bwa Kristo kandi rwari rwaragambiriye ko agomba gupfa; nicyo cyatumye Yesu ava i Yerusalemu, areka abatambyi, urusengero, abayobozi b’iby’idini, ari bo bantu bari barigishijwe amategeko, maze yerekeza ku rindi tsinda ry’abantu kugira ngo ababwire ubutumwa Bwe kandi akusanyirize hamwe abari gushobora kujyana ubutumwa bwiza mu mahanga yose.
Nk’uko mu gihe cya Kristo abayobozi b’itorero banze kwakira Umucyo n’Ubugingo bw’abantu, ni nako wagiye wangwa muri buri gisekuru cyakurikiyeho. Inshuro nyinshi, amateka y’ukuntu Kristo yateye umugongo Yudaya yagiye asubirwamo. Ubwo abagorozi bigishaga ijambo ry’Imana, nta gitekerezo babaga bafite cyo kwitandukanya n’itorero ryari ririho; nyamara abayobozi b’itorero banze kwihanganira umucyo maze abari bawuzanye bagomba gushaka irindi tsinda ry’abantu bari basonzeye ukuri. Muri iki gihe cyacu, bake mu bavuga ko ari abayoboke b’Abagorozi ni bo bakoreshwa n’umwuka wari uri muri abo Bagorozi. Bake ni bo batega amatwi ngo bumve ijwi ry’Imana kandi ni bo biteguye kwakira ukuri mu buryo ubwo aribwo bwose kwaba kwigishijwemo. Kenshi na kenshi, abagera ikirenge mu cy’Abagorozi baba bagomba guhindukirira amatorero yabo bakundaga bakayavamo kugira ngo bamamaze inyigisho inonosoye y’ijambo ry’Imana Kandi ibihe byinshi abashakisha umucyo biba ngombwa ko ku bw’iyo nyigisho basiga itorero rya ba sekuruza kugira ngo babashe kugera ku kumvira.
Aya magambo urayasanga mugitabo cy'Uwifuzwa ibihe byose chap 23