Bamporiki Edouard - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP195

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 14 окт 2024
  • #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Uyu mugabo yanditse ibitabo bitandukanye birimi icyo yise "Umusabyi w'umunyu", ndetse hari n'icyo yise "Mitingi Jenosideri", "Iyo badatsembwa tuba dutwenga".
    Uyu munsi tugiye kugaruka kumagambo yavuzwe na BAMPORIKI EDOUARD, uyu mugabo Ni mwene Mwitende, Mwitende wa Habimana, Habimana wa Majangwe, Majangwe wa Muhizi, Muhizi wa Mugisha, Mugisha wa Musinga, Musinga wa Senyakayaga, Iwabo ni abasinga inkomoko yabo ni Inyaruguru Senyakayaga yageze ikinyaga amennye ishyamba rya Nyungwe agiye guhahira mu Kinyaga arinaho yabyariye abo bose wumvise haruguru.
    Yavutse tariki 24 /12/ 1983 avukira Nyamasheke, mu muryango w'abagore, Se agira bashikibe 7, mugihe iwabo bavuka ari abakobwa batandatu akaba ariwe muhungu urimo.
    Se yitabye Imana Bamporiki afite imyaka 6.
    Bamporiki yize amashuri abanza, muri 1990.
    Amashuri yisumbuye yayize muri GS KIBOGORA, ntiyabashije gusoza amashuri yisumbuye, yahagarikiye mukiciri rusange, kuberako Mama we yabuze amafaranga yo gukomeza kumwishyurira ishuri.
    Icyo gihe Bamporiki Yitabaje benshi bamutera utwatsi, abo barimo Se wabo wanze kumucumbikira, Kugeza ubwo amusabye kurara aho yarazaga ihene Se wabo arabyanga.
    Abonye ko kwiga byanze, Nyina yamugiriye Inama yo gushaka umugore, icyo gihe yarafite imyaka 17, abonye bitavamo, yatangiye gupanga uko yajya gushakira ubuzima i Kigali.
    Mu buryo bugoye cyane yisanze i Kigali, atangira gushaka akazi, yakoze akazi ko murugo, yacukuye imisarani ashakisha amaramuko, ibi byose yabikoraga abifatanya n'Impano ye y'ubuhanzi, kwandika imivugo, film byagiye bimuhesha amahirwe atandukanye.
    Yigeze kwandika Film ijya muri Festival de Cannes imuha amafaranga yakozemo film benshi bamumenyeyeho Long Coat.
    Iyi film yamufashije guhura n'umukuru w'igihugu HE Paul Kagame amusaba gukomeza inzira arimo kuko yabonaga ko abishoboye.
    Bamporiki yaje no gusubira mu ishuri, aza kwiga Candida Libre abona Diplome nziza ndetse anakomeza kwiga Kaminuza.
    Uyu Mugabo yavuye kure habi agera kure heza, abikesheje, gukora, kurota binini, kwizirika umukanda, ubunyangamugayo, kugira intego n'ibindi byamuhetse kugeza ubwo bimwinjije mu nteko ishingamategeko aba umudepite ku itike ya FPR, Aza kugirirwa ikizere n'umukuru w'igihugu amugira umuyobozi w'itorero, Kugeza ubu ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

Комментарии • 115