🛑DOCUMENTAIRE: EDUCATION MU RWANDA BYARANZE, KUKI? SERAYI, SERARI, NINE, TWELVE| AMABANGA 1900-2024

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 30 янв 2025

Комментарии • 225

  • @DianaMutoni_
    @DianaMutoni_ 4 месяца назад +22

    Ni wowe munyamakuru uRwanda rufi pe wumuhanga ❤

  • @hugukaonlinetv4651
    @hugukaonlinetv4651 4 месяца назад +11

    Ubundi habura iki ngo tubone abanyamakuru bakora ibiganiro bifitiye umumaro umuryango nyarwanda. Urakoze cyane Kalinijabo❤

  • @realday7519
    @realday7519 4 месяца назад +26

    umwanya wamaze utegura iki cyegeranyo Imana yonyine niyo yabiguhembera. urakoze rwose kuduhumura.

  • @ericmutabazi1845
    @ericmutabazi1845 4 месяца назад +80

    Ubu Abanyapolitique barikumva washyanutse kandi ibyo uvuga ari ukuri

  • @cappucino-x9k
    @cappucino-x9k 4 месяца назад +46

    Maze kumva icyicyganir ndumva narira😭😭

  • @muhireolivier7856
    @muhireolivier7856 4 месяца назад +13

    Urakoze cyane bwana Karinijabo, ibyo uvuze byose nibyo ariko hari ikintu kimwe wibagiwe, ndavuga kwiga mundimi z'amahanga, kuko biba bisa nk'aho buri somo umuntu aryiga inshuro zirenze imwe! Aba agomba kwiga isomo agashaka ubusobanuro bw'amagambo arigize(vocabularies) ibyo nabyo bigatuma ashobora kurangiza ntakintu nakimwe azi cg nibyo yamenye bimwe na bimwe yarabyibagiwe kubera kubyiga mundimi zitari gakondo yacu!!!!!

    • @EricRUKUNDO-m6v
      @EricRUKUNDO-m6v 4 месяца назад

      Ingaruka z ubukoloni

    • @charlesrukundo5562
      @charlesrukundo5562 3 месяца назад

      Urumva se bakiga mu kinyarwanda bikazabageza he? Urumva ikinyarwanda uzakigeza ku rwego mpuzamahanga ku buryo aho bazajya hose bazagikoresha?

    • @muhireolivier7856
      @muhireolivier7856 3 месяца назад +2

      @@charlesrukundo5562 Aho rero niho bigaragarira ko twamaze gukorerwa iyozabwonko (brainwashed) none wiga ushaka kuzajya he ko iwanyu ari muri Africa?? Ikibazo cyanyu mwiga kugirango muzajye gukorera bagashakabuhacye, aho kwiga ngo mumenye, hanyuma ibyo mwamenye mubibyarize umusaruro iwanyu! Ahandi niyo wajyayo wagenda ugiye gutembera apana kubayo kuko si iwanyu, yewe ntibanadukunda!!!

    • @valeriennemaltemps4930
      @valeriennemaltemps4930 3 месяца назад +1

      ​@@charlesrukundo5562nonese wari wabona umushinwa wiga mu rurimi rutari urwe? Umwana w'umufaransa yiga mu cyongereza cg umunyaUSA wiga mu rundi rurimi rutari urwo yavukanye? None ubuhanga bw'umunyarwanda bupimirwa ku ndimi zitari ize avuga? Yateza imbere igihugu cye ate se kandi atavuga ururimu rumwe nacyo?

    • @leonoramukamusoni4647
      @leonoramukamusoni4647 3 месяца назад +1

      Abarumaniya Kö biga mukirumaniya? Abatariyani mugitariyani, abadanemarke , gutyo gutyo. Kuki ibi byindimi zahandi Biba Muri Afrika gusa? Iburayi Buri gihugu kigisha mururimi rwiwabo. Ntibakorana se? Abadage bigisha mukidage vuva primarykugeza doctorat na PHD, ntibakoze ze? Ikidage kivugwa hangahe... Tekeza ,biriya byo Kwiga mundimi zahandi nubukoroni ngo éducation yafrika ihore isuzugurwa mumahanga

  • @democratiejeanpierre7733
    @democratiejeanpierre7733 2 месяца назад +2

    Courage bro Kalinijabo.......ubwenge tuburahura iwawe

  • @theophilenshimiyimana8476
    @theophilenshimiyimana8476 4 месяца назад +26

    Iki kiganiro cyagakwiye gushyikirizwa MINEDUC kikayigisha rwose.

    • @smartconstruction5485
      @smartconstruction5485 4 месяца назад +1

      Nubundi rega abo muri MINEDUC baba babizi, ariko ntakintu nubundi babikoraho

    • @EugenieHagenimana
      @EugenieHagenimana 4 месяца назад

      Ubwo Mineduc ishinzwe iki niba ntacyo yabikoraho?​@@smartconstruction5485

    • @integrite839
      @integrite839 4 месяца назад

      ​@@smartconstruction5485yewe ubanza ntabyo bazi, kandi niyo baba babizi ntabushobozi bafite bwo kugira icyo babihinduraho kuko nabo bize nabi nyine.

    • @bayinganadiogene2818
      @bayinganadiogene2818 4 месяца назад

      Nihatari

  • @YvesMfitumukiza
    @YvesMfitumukiza 3 месяца назад +1

    Uyu mugabo arihariye peee!!!, umusesenguzi mwiza cyane kdi wukuri

  • @HabaninezaFelicen-s2r
    @HabaninezaFelicen-s2r 3 месяца назад +2

    Ministre byaba byiza kuba stable mu butezi kandi na programme ziri mu burezi zikaba stable!Ibitabo mu mashuri Abanza birahindagurika cyane kandi nta mubyeyi umenya ko byenda guhindurwa kuko hariho ababa haguriye abana ibitabo byo kubafashiriza mu ngo bakumva byahindutse!Ni byiza kwita ku buryo byaramba!

  • @venustentezirizaza
    @venustentezirizaza 29 дней назад

    Uvuze ukuri brother
    I thank you

  • @nkundimanajeandelacroix6394
    @nkundimanajeandelacroix6394 4 месяца назад +3

    You are right.If there is any big failure in Rwanda,education is one.There is a need to relook at it,learn from mistakes and move on.
    Many problems young people are facing in the "globalisation" era among others are linked with poor education.
    Those who suffer most are" common mwana inchi." Who can't afford private education.
    All in all big thumps up to schools under religious communities management.

  • @MugishaFabrice-pj4pu
    @MugishaFabrice-pj4pu 4 месяца назад +8

    Turabanyamahirwe kuba karinijabo yaravuste mugihugu cyacu kumeze utubwire amateka kuko niyowe ujya uruga ibintu ngabyemera ndashidikanyije kuko ibyo uvuga byose uba ubifitiye ibimenyesto turagukunda i rusizi uzadusuye by

  • @Burabyodieudonne
    @Burabyodieudonne 4 месяца назад +15

    Ikimenyimenyi abana babo bayobozi bose ntanumwe uba wiga murwanda hhhhh nonese ubwo ntakintu mwumvamo ntiriwe sobanura hhhhh nihitiraga mwene sumani😁😁😁😁🚶🚶🚶🚶🚶🚶🚶

    • @uwimanayves_fe4od
      @uwimanayves_fe4od 4 месяца назад

      sha nihatari kbx nonese nyine harinjiji iyobora? babashakako umuryango wabo ariwo usimburana kubutegetsi ibyo iyushatse kubireba neza ubibonera muri politic ya uganda

  • @Vedaste12
    @Vedaste12 4 месяца назад +1

    Primo ndagukunda. Documentaire zawe ziba zicukumbuye kd zifite facts. Keep it up bro wenda uzatuma haribijya kumurongo❤

  • @Nkundankukundetv
    @Nkundankukundetv 4 месяца назад

    Muhanga wacu turagukunda cyane pe ❤ Imana yo niyo izakuduhembera pe

  • @mumakongolo808
    @mumakongolo808 4 месяца назад +2

    At least you make a critical analysis objectively. You're wonderfull

  • @The_passwordi
    @The_passwordi 4 месяца назад +13

    Muri education hakenewe impinduka kuko victims turazibona. Ibaze kubona umuntu amara imyaka 12 ata umwanya mumashuri yarangiza akaza gukora ikiyede! Ahubwo ntibyakabaye ko basi iyo myaka yose umuntu ayimara akora icyo kiyede ? Ndatekereza haba harimo idindizwa niba umwana yoga atozwa ko azashaka akazi aho kwigishwa abwirwa ati "ibi nibigenda gutya uzabigenza gutya" kdi harimo no kubimwereka

  • @havugimanayassin6890
    @havugimanayassin6890 Месяц назад

    Yewe ibyo uvuga ni ukuri 100% abana bacu ni imana izabatabara

  • @omerimpagaritswenimana3092
    @omerimpagaritswenimana3092 4 месяца назад

    Unkubitiye umwotso aho yari yipfunditse pe. Uzaduterere akajisho mu byitwa amashuri y'imyuga. Kuko naho umwanya munini twawumaraga duhabwa ubumenyi(knowledge) naho igihe cy'ubushibozi (skills/practice) kikaba gitoya cyane pe.

  • @hagenimanaalphonse8495
    @hagenimanaalphonse8495 4 месяца назад

    Urumuhanga knd Urintwari pe , uravuga ibintu neza ntaho ubogamiye ndakwemera kbc❤

  • @PierreCelestin-m5p
    @PierreCelestin-m5p 3 месяца назад +1

    Dusabwa kwiga mundimi tutonkejwemo(Ikinyarwanda).Icyongereza kiragorana haba abana n'abigisha babo.Turacyakoronijwe cyane.Kwiga no kwigisha mu rurimi utumva?Not easy at all.

  • @NiyonzimaDonatien-cb4qc
    @NiyonzimaDonatien-cb4qc 3 месяца назад

    Mbega intwari!!turakwinginze uzodukorere documentaire kuri education yo mu Burundi woba ukoze cane.turabakunda

  • @JeanClaudeNzabonimpa-e2k
    @JeanClaudeNzabonimpa-e2k 4 месяца назад

    Ikiganiro cyiza cyane, gusa bizaba byiza ugiye ukora ibindi biganiro bishingiye mukumva comments z'ababibebye kuko izi documentaries ni nziza cyane peee....courage ....you make the difference❤

  • @gatabazipheneas
    @gatabazipheneas 4 месяца назад

    Ndagukunda cyane pe uduha icyegeranyo kiza🙏🙏🫶♥️♥️

  • @ufitinemajacque5688
    @ufitinemajacque5688 4 месяца назад

    Ur'umuntu w'umugabo kbx.lmana lgukomereze lmpano❤❤❤❤

  • @Musa4976-d6w
    @Musa4976-d6w 4 месяца назад +14

    Muzanaducukumburire impamvu mugutanga imyirondoro mukwaka akazi bagusaba abantu batata bakuzi buriya byo nibiki ko utamenya uko byaje ubundi c baba bumva wabura 3 bakuzi cg harikindi baba babashaka kubaza umuntu usaba akazi kikigihe hhhh muzaturebere inkomoko yabyo

  • @Onlineupdates4
    @Onlineupdates4 4 месяца назад +8

    Ariko aya mateka uyakura he Nshuti? Ni ukuri ndakwemera cyane!❤

    • @rebakure
      @rebakure 4 месяца назад +1

      Arasoma ibitabo byinshi yavuze uzabishake muri za library cyane cyane iya kaminuza niyi Butare huye uzabihabona ubundi wihugure.😊

    • @modestehavugineza7311
      @modestehavugineza7311 3 месяца назад

      Sha arasoma kabisaa akabiharira umwanya

  • @MunyankindiEmmanuel-s3x
    @MunyankindiEmmanuel-s3x 3 месяца назад

    Sha ndakwemeye warabyicariye kabisa twe dukora muriki gisata nitwe tuzi ibihakirerwa, mazemo 24 ariko twarumiwe ngo batugishe inama se nkatwe tubikoramo ngo tubahe umuti wakemura ibibazo ntareme bazapfa babonye kuko ibiba muri REB namahano Imana izababaza byinshi😢😢😢😢😢😢😢

  • @MANISHIMWEEmmanuel-e4p
    @MANISHIMWEEmmanuel-e4p 4 месяца назад +6

    Papa Primo we, ndeka! Winyibutsa ukuntu muri welding (ubusuderi) nigaga, twagiraga n'isaha yo kwiga Biology! Ahubwo mbona ubwonko bw'abanya Africa burenze, nawe se ordinary level ngo umwana niyige amasomo arenga15! Mugeze kuri za kaminuza ho mbyumva vuba kuko ubu niho ndi kwiga, ariko uwakwicaza muri icyo cyumba cg ngo wumve representations z'abari gufiningiza A0 agahinda kakwica. Bamwe muri twe baracyarwana no kumenya tenses reka igi français cyabaye ikica amahirwe! Wongeye kunkora ku itama unyibutsa ukuntu nasabye kwiga TTC nkirangiza ordinary level nkayimwa ahubwo nkiherezwa mu myuga kd nari umwe mu bari bafite amanota ya mbere ku rwego rw'igihugu; yewe uby'uburezi bw'ino birahebuje nanjye ndi umuhamya igihe bataraha umwana amahirwe yo gukurikirana umuhamagaro we hirindwa kumuvangavanga, hanyuma n'iyigwa ry'indimi ngo rishyirwe ku murongo, bizakomeza kuzamba. Ariko mwakoze cyane ntimwagiye kure y'ukuri

  • @ndayizeyejohnathan8838
    @ndayizeyejohnathan8838 3 месяца назад

    Uri umuhanga, ndagukunda cyane

  • @TheogeneNteziryima
    @TheogeneNteziryima 4 месяца назад

    Ndakwemeye kabisa!!

  • @PierreCelestin-m5p
    @PierreCelestin-m5p 3 месяца назад

    Ntabwo wavuze ibyo bise Rwanda Equip ibuza mwarimu n'umunyeshuri gutekereza no kugira ijambo na rimwe bavugira mw'isomo uretse ayabateguriwe.Ibyonyi by'ireme ry'uburezi byabaye a lot.Murekere aho!Gusa urakoze kurasa mu cyico,uvuze byose mu gihe gito

  • @Kimenyikymeza
    @Kimenyikymeza 4 месяца назад

    Muvandi 💪💪💪
    Ubucukumbuzi bwawe ni ingenzi, knd ni impuruza ababishinzwe bakwiye gufatirana mu maguru mashya naho ubundi uburezi buri mu manegeka🤔

  • @DynesNamwinga
    @DynesNamwinga 4 месяца назад +2

    Ndagukuda

  • @gaspardhashakimana1351
    @gaspardhashakimana1351 Месяц назад

    Urumuhanga kbsa

  • @FabriceManirarora
    @FabriceManirarora 4 месяца назад

    Karibu,twari tugukumbuye tu!

  • @tuyizereelie6235
    @tuyizereelie6235 4 месяца назад +4

    Urujisho rwabapoliticier urarucahe kobakureba nabi😂😂!! nkancyisaving batazajyisiba!!!!

  • @masengeshogaspard
    @masengeshogaspard 3 месяца назад +1

    A real documentalist

  • @manishimwedaniel-i9o
    @manishimwedaniel-i9o 4 месяца назад

    nukuri dukunda documentaire zawe!!💯💯💯 ariko uzana dukorere ubucukumbuzi bwuburyo russia ya cyebye karlin glad muburayi hagati

  • @MuhawenimanaDaniel-ly6wt
    @MuhawenimanaDaniel-ly6wt 4 месяца назад

    Ndagukunda cyaneeee ❤

  • @niyigabaregis1451
    @niyigabaregis1451 4 месяца назад +2

    Papa primont coulage kabisa ibiganiro byawe rwose byuzuyemo ubuhanga nawe n,impano yawe Kandi uzayikomeze urimo gufasha benshi uzaze dufatanye gushima lmana kucyumweru kubyo lmana yakoze mururwo rugendo rwose uburezi bwacu bwanyuzemo bikaba bigana aheza uturuste aho bwaturuste

  • @joyofsalvation8630
    @joyofsalvation8630 3 месяца назад +1

    Urakoze cyane

  • @benjaminbenimana
    @benjaminbenimana 17 дней назад

    Ewaaan ni oe kbx

  • @EricRUKUNDO-m6v
    @EricRUKUNDO-m6v 4 месяца назад +3

    Numvise iyi documentaire numva narira

  • @DusengimanaTheogene
    @DusengimanaTheogene 4 месяца назад +3

    Yewe ni zo Tvet school uzaziducukumburire .nazo umwanya munini bawumara biga bya theory gusa practice aba ari nkeya .uzaziducukumvurire

  • @AnchaAminossd
    @AnchaAminossd 3 месяца назад

    Murda rwose bananiza ubwonko bwabana amasomo 15 nimenshi cyane kdi haribindi bihugu byigisha amasomo makeya kdi bateye imbere

  • @HavugaruremaWiriamu-ix9sw
    @HavugaruremaWiriamu-ix9sw 4 месяца назад

    Sha uruwambere Imana igukomeze,

  • @NlyonkuruRamesh
    @NlyonkuruRamesh 3 месяца назад +1

    WAW YOU ARE RIGHT.

  • @celestinhakuziyarenye2877
    @celestinhakuziyarenye2877 4 месяца назад +2

    Ubundi ntakintu cyoroshye nko guteza imbere uburezi kugirango uburezi butere imbere bisabako abana bose b'abayobozi bagomba kwiga muri GS zashinzwe aho kwiga muri za private school naho igihe cyose abana b'abayobozi igihe biga muri private school ninko guteka ibiryo utaryaho

  • @elmhealthlab4906
    @elmhealthlab4906 4 месяца назад

    Great work 🙏

  • @valeriennemaltemps4930
    @valeriennemaltemps4930 3 месяца назад

    Ikibazo rwose gihere mu muryango. Niba nta mwanya umwana abonerwa mu muryango, birangira ahawe leta, kandi namwe murabiziko leta atari umubyeyi nk'uko hari ababyibeshya batyo. Inshuke ntabwo wagakwiye kujya mu mashuli rwose. Twapfuye mu iterura pe 😢

  • @SiboruremaAlex
    @SiboruremaAlex 4 месяца назад

    ndizera ko urubyiruko turi kubyumva ibi bibazo nitwe tuzabikemura,karinijabo we yarabitangiye kuko kumenya ikibazo biguha inzira nziza zo kugikemura I Nyagatare turabakunda murakoze

  • @bizimanatheos7497
    @bizimanatheos7497 4 месяца назад

    Urakoze.
    Uraduhuguye

  • @3STEPSTV-vx9pr
    @3STEPSTV-vx9pr 22 дня назад

    Merite de promotion ukohereza umuntu ukurikije ubushobozi bwe nicyo gisubizo .ubundi umuntu akaba azi impamvu agiye kwiga .

  • @JoyceMpundu
    @JoyceMpundu 2 месяца назад

    Ark kalinija?urubatse kuko urukundo nsigaye ngukunda rurenze ibyegeranyo😂❤

  • @BerwaNiyigabaSalvatorPrince
    @BerwaNiyigabaSalvatorPrince 2 месяца назад

    2024 students
    Nizereko mubibonye ibyo turi kuzirs ishoka twakubiswe mumutwe tuzira ubu buhinduzi bwa ministeri y'uburezi
    Ngaho mumbwire namwe aho tuzagera nibikomeza kugenda gutya
    Aho tujya gukora ibizamini bya leta tubizi maze ibigo ngo byatsinzwe kandi abakoze babizi bahari
    Reka nicecekere nzaba mbarirwa

  • @JoyceMpundu
    @JoyceMpundu 2 месяца назад

    Umugabo arabona ibintu twigishijwe nagahinda gasa😢😢😢😢😢😢😢

  • @sedratruetv6588
    @sedratruetv6588 4 месяца назад

    Ndagushimiye kbx ese utekereza ko ibyo uba uvuga bizagera bihinduke

  • @gaellalove
    @gaellalove 3 месяца назад

    Papa primo we❤❤🎉

  • @eriastwajamahoro7613
    @eriastwajamahoro7613 4 месяца назад +2

    Ndumva narira 🥺🥺🥺🥺🥺🥺🥺🥺😢😢😢😢😢 Nako ndarize 😭😭😭😭😭😭😭😭😭

  • @ufitinemajacque5688
    @ufitinemajacque5688 4 месяца назад

    Ur'umuntu w'umugabo❤❤

  • @Godsspear126
    @Godsspear126 3 месяца назад

    Karinijaro urakoze cyane kuri iki kigereranyo gusa proposal utanze yogushyira cash nyishyi mu burenzi n'ubuzima nibyo boyse malheureusement, amenshi bayashyira mu gisirikari kuko wagirango bahora bitegura intambara noteza ibibazo muri region bajya kica, kwiba no gusahura.

  • @MukantwariClarisse-jb8lc
    @MukantwariClarisse-jb8lc 4 месяца назад +3

    Ikindi nari nibagiwe kukubwira nuko kuri twe tugukurikira turabikunda ariko ntacyo twabikoraho hanyuma kubisiribobo byibinyapolitique uba wakoze ubusa kuko ntacyo bazahindura nawese nabafatwa bibye ibyarubanda ntawubiryozwa barakomeza bakidegembya ahaa nzaba ndora numwana wumupepule

  • @gaellalove
    @gaellalove 3 месяца назад

    Papa Primo we nguhamagaye kangahe📞❤❤

  • @EmelyneIradukunda-l9c
    @EmelyneIradukunda-l9c 4 месяца назад

    Ark papa dicastes Ninde Kalinijabo wee. Uzatubwire kbx

  • @Kwizeraomarrr
    @Kwizeraomarrr 4 месяца назад

    Ndagufana brh🎉

  • @JanvierNTAKIRENDE
    @JanvierNTAKIRENDE 4 месяца назад +1

    Sha byo usanga ubasoza kwiga nta skills ntamba

  • @SammyNdagijimana
    @SammyNdagijimana 4 месяца назад +1

    mba Libreville ariko ariko abantu bahano bakunda Kigali ngo ireme ryuburezi ngobuteye imbere none je suis vraiment de ..

  • @NishimweAlex
    @NishimweAlex 4 месяца назад +1

    Karinijabo Rwose Icecekere Twe Rubandarugufi nitwe Tubigenderamo kuko Nubundi Ababo biga mubigo Bikomeye

  • @ndayishimiyealexis6253
    @ndayishimiyealexis6253 4 месяца назад +2

    Education yo ahaaa😢😢😢

  • @tuyishimeremy6155
    @tuyishimeremy6155 4 месяца назад

    Uzatubarize abafite skills nta knowledge kuberako ya byi rucyiye mumashuri abanza mwalimu amwita injiji kuko amijyisha ibyo adashaka akabura document gutyo skills ziruzuye ark nta knowledge ntanaho wa bona ishuri rigufasha kuko ukuze.

  • @AshimweDelphine
    @AshimweDelphine 3 месяца назад

    Urakoze

  • @hakizimanajeanbaptiste9023
    @hakizimanajeanbaptiste9023 4 месяца назад

    Papa Primo uvuze ukuri 100/%

  • @NdayishimiyeEric-xg3rr
    @NdayishimiyeEric-xg3rr 3 месяца назад

    Uwize yizecyera. Bk ugura atanu😂😂😂😂

  • @smileskyangwali5077
    @smileskyangwali5077 3 месяца назад

    Nizereko harumwe mubagize MINEDIC uribwumve iki kiganiro. Imana igushigikire muvandi❤

  • @integrite839
    @integrite839 4 месяца назад +1

    Umwalimu wize nabi ntiyabura kwigisha nabi nubwo yaba ahembwa ibya Mirenge. Ikibazo si umushahara muto n'imibereho mibi ya mwalimu gusa, n'abarimu bubu abenshi ni abaswa, kuko uburezi bwigwa n'abadashoboye babonye amanota macye. Ni uruhererekane, uburezi bwacu bwarapfuye. Niyo mpamvu abo bayobozi n'abakire bafite ubushobozi bahitamo kujyana abana babo iyo mumahanga aho bugifite ireme. Abo bana bize neza iyo bagarutse mugihugu baza bafite icyo bazi ariko ntibakora akazi kose bonyine ngo bazagashobore, niyo mpamvu n'iterambere ry'igihugu ritakwihuta tugikoresha abakozi b'abaswa bize nabi.

  • @AnacletNkurunziza-v1s
    @AnacletNkurunziza-v1s 4 месяца назад

    Mukomere muhungu Wacu Ubikora neza

  • @thelastship2455
    @thelastship2455 4 месяца назад +1

    Niyo mpamvu ibyo twiga nibyo dukora mubuzima busanzwe bihabanye nawe se twize primary mugifaransa tugeze muwambere secondaire bati mujye mucyongereza ubu igfaransa barakigaruye bazana nigiswahili naho ndetse abana burwanda bazi ubwenjye baratujagaraza biteye ubwoba

  • @EbenezerOlivier-p5w
    @EbenezerOlivier-p5w Месяц назад

    Umwana nkhuyu aba akwiye guhabwa idyihembo apana bariya bamachakubili

  • @justedesauveur
    @justedesauveur 4 месяца назад

    Iyi documantaire irankosoye pe Muzadukorere nuko Minaloc ihagaze nabayobozi yagiye igira

  • @cloudeemperor8091
    @cloudeemperor8091 4 месяца назад

    Narinkumbuye documentarie yubwenge komerezaho Wenda bakumva,Birababaje none twakoriki.

  • @ColetteMurekatete-es3fk
    @ColetteMurekatete-es3fk 3 месяца назад

    N'iyo iryo ringaniza ripfa gukurikizwa. N'ubundi ntiryakurikizwaga.

  • @BAHO-RWANDA
    @BAHO-RWANDA 4 месяца назад

    Uri umuhanga ndakwemera

  • @AshimweDelphine
    @AshimweDelphine 3 месяца назад

    Muzakosore mwinjire no mwitangwa rya akazi..Muri Mifotra Rwanda... Umukandida aratsinda ku mwanya wa akazi akamara imyaka 4 ..atarashyirea mu mwanya..imindi Kandi bati hatenewe abakozi 2000 muri Secretaries ..Habe gushyira mu myanya amantu 1000... Education sinzi. Ikibazo bafite

  • @NshimiyimanaGedeo
    @NshimiyimanaGedeo 3 месяца назад

    Akumiro namavunja

  • @ColetteMurekatete-es3fk
    @ColetteMurekatete-es3fk 3 месяца назад

    Uburezi aho byapfiriye ni ukwigisha abana mu rurimi batumva n'abigisha batarwumva. Abana baba bataramenya Ikinyarwanda, aho bakakigishijwe, bakabazanira ocyongeteza n'igifaransa muri maternelle. Umuntu utazi ururimi rwe kavukire ntiyamenya iz'ahandi. Ururimi rwawe, cyangwa urwo wamenye neza ni rwo rukwigisha izindi ndimi. Uko twigisha rero, indimi bituma abana nta rurimi na rumwe bamenya neza! Nta kinyarwanda, nta cyongereza, nta gifaransa, byose ni ugupacapaca. Iyaba bigaga ikinyarwanda n'amasomo mu kinyarwanda, nibura kugeza P4. Nyuma bakazana urundi rurimi bakajya barwiga, barangiza primary bamaze kurumenyera, secondary bakabazanira urundi rurimi. Nibura Ikinyarwanda baba bakizi bihaije, izindi ndimi na zo bashobora kuzikoresha.

  • @twagirimanasam4780
    @twagirimanasam4780 4 месяца назад

    Umva urakaramba pé,ntukanyagwe

  • @bigirimanadieudonne2003
    @bigirimanadieudonne2003 4 месяца назад +1

    Karinijabo imanijyiguma kukurinda uzigucukumbura inkuru nziza zirimo ubumenyi bufasha benshi gusobanukirwa

  • @JeanClaudeNDAYAMBAJE-s5p
    @JeanClaudeNDAYAMBAJE-s5p 4 месяца назад

    Ati papa Gikasitisi we kinga amadirishya nkongorere, papa Gikasitisi yagusobanuriye neza ,yewe papa primo we uri umuhanga ariko uziko namwe abanyamakuru namwe muri abashabitsi karahabutaka " akantu utavuze niko gakaze wakagize ibanga kuko ...."

  • @IZABAYOPascal-k6l
    @IZABAYOPascal-k6l 4 месяца назад

    Ngize amahirwe ababifite munshingano bakumva iki kiganiro wenda hari icyo byahindura, ndumva ngize amarangamutima

  • @EricMushimiyimana-rm4qo
    @EricMushimiyimana-rm4qo 4 месяца назад

    Uvugishukuri pee

  • @byukusengeAlice-u6r
    @byukusengeAlice-u6r 4 месяца назад +1

    Nyuma yimyaka 20 ingaruka zibi tuzazibona 😢😢😢😢

  • @PacifiqueTUYISENGE-pk4lt
    @PacifiqueTUYISENGE-pk4lt 3 месяца назад

    Muburezi hari byinshi bidatumabutera imbere nonese iyoumuntu akoze ikizami agatsinda agategereza imyaka irenga2 ibyonabyo bituma budatera imbere

  • @luckychris8792
    @luckychris8792 4 месяца назад

    Ewana umusa, ibi byose ni ukuri uvuga pe. Skills ntayo, umuntu yoga kugira ngo azabone job na marks

  • @ericizabayo-lm3xk
    @ericizabayo-lm3xk 4 месяца назад

    Gake gake ukuri kuzamenyekana

  • @mugaberobert2503
    @mugaberobert2503 4 месяца назад

    Ese mama! Ni uko bimeze!

  • @SHIRUMUTETOJeanPaul
    @SHIRUMUTETOJeanPaul 3 месяца назад

    Nonex ikibazo tugishyire kubanyeshuri? Cg kubarimu? Cg abayobozi bakuru bigihugu cyacu??

  • @MukantwariClarisse-jb8lc
    @MukantwariClarisse-jb8lc 4 месяца назад +1

    Kalinijabo ukora akazi keza uwampa nkamahirwe yokumara iminsi 7 ahantu ukorera ntiwakumva ibyishimo numunezero nabikuramo

    • @UwimanaAimee-q3g
      @UwimanaAimee-q3g 4 месяца назад +1

      Uzaze ubimubwire azaguha karibu ni umwanya mwiza

  • @maniclaude9395
    @maniclaude9395 4 месяца назад +5

    Uwo impano marius akorera he?channel?