Nyuma y'iminsi 13 Maj Gen Fred Rwigema yishwe, Perezida Kagame yahise agera ku mirongo y'urugamba

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 31 янв 2023
  • Nyuma yaho Ingabo za RPA Inkotanyi zigaragarije imbaraga mu minsi ya mbere y’Urugamba zikagira intsinzi nyinshi mu gihe gito ndetse zigatangaza benshi ariko zikaza gutakaza Umugaba mukuru w’ingabo Jenerali Majoro fred RWIGEMA wapfuye ku munsi wa kabiri w’urugamba ndetse gutakaza umuyobozi w’urugamba byatumye Inkotanyi ndetse zikanatakaza ibice zari zarigaruriye zisubira inyuma ariko ubwo icyo gihe nibwo zari zirigiye kugaruka mu rugamba zigaha Isomo ry’Intambara ingabo za leta Y’U Rwanda za FAR mu minsi yari igiye gukurikiraho.
    Mu gutegura iki gitero hemejwe ko kizajyamo Batayo 6 zagombaga kuba zifite inshingano zihariye kuri Buri Batayo.
    Muri rusange Umugaba mukuru w’ingabo wa RPA Inkotanyi yashyizeho umugaba w’ igitero ku mujyi wa Ruhengeri no gufungura Gereza uwahawe izinshingano yari Komanda TWAHIRWA Dodo yari yungirijwe na Komanda KAYITARE Vedaste bakundaga kwita Intare Batinya.
    izo batayo zari Batayo ya 3 yari iyobowe na Komanda GASHUGI John ikaba yari ifite inshingano zo Gufunga ndetse no kugenzura Umuhanda wa Ruhengeri Cyanika ndetse no guhangana n’Ingabo za Leta zari kuva muri ibyo bice.
    Indi Yari Batayo ya 4 yari iyobowe na Komanda Fred IBINGIRA yari ifite inshingano zo kurasa igisirikare cy’ingabo za Leta FAR cya Muhoza cyari mu nzira igana kuri Gereza ya Ruhengeri .
    Indi yari batayo ya 11 yari iyobowe na Komanda Karangwa David bakundaga Kwita Kadogo yari ifite inshingano zo gufunga Umuhanda wa Kigali-Ruhengeri aho yagombaga gukumira ubufasha bw’ingabo za Leta zari guturuka I Kigali
    Indi yari Batayo ya 15 yari iyobowe na Komanda Kananura Francis yari ifite inshingano yo kurasa ibirindiro byingabo za Leta zari ku kirunga cya Gahinga washoboraga kurwanya ingabo zari zigiye gufungura Gereza rero iyi Batayo yagombaga kumurasa kugirango nubwo yari hejuru yabo kumusozi ntabashe kubona umwanya wo kurasa ku ngabo za RPA Inkotanyi.
    Indi yari Batayo ya 19 yari iyobowe na Komanda Camille NTAMBARA.
    Iyi yari ifite inshingano zo gufunga no kugenzura Umuhanda wa Ruhengeri-Gisenyi aho yagombaga guhashya Support Y’Ingabo za Leta zari guturuka ku Gisenyi.
    Indi ari nayo yanyuma yari Batayo ya 17 yari iyobowe na Komanda Maligenya Fred yari ifite inshingano zo Gufungura gereza ariko ikaba yaragombaga kubikora nyuma yo kurasa Ikigo cy’Abajandarume cya EGENA.
    Ibyo byose bimaze kurangira no gushyirwa mu buryo Major Paul KAGAME yatanze itegeko ryo gutangiza igitero maze Tariki 21/1/1991 Ingabo za RPA Inkotanyi muri Batayo nakubwiye zirahaguruka. Batayo enye arizo iya 4,11,17 na 19 nizo zahagurutse zerekeza mu Ruhengeri.Batayo ya 15 yasigaye inyuma kuko yo yagombaga kurira ku kirunga cya Gahinga ikajya kurasa ibirindiro byingabo za Leta byari bihari. Ndetse na Batayo ya 3 yaciye Ukwayo kuko yo yagombaga gufunga umuhanda wa Ruhengeri Cyanika.
    Mu ijoro ryo ku Itariki ya 21 Ingabo zimanuka ziva kuri Gahinga zigana ku kirunga cya SABYINYO aho zashakga kumanukira zigana mu Ruhengeri ariko muri iri joro inzira y’inzitane y’ishyamna ry’Urugano yabebereye ibamba kuberako kugenzura ingabo byari bigoye kubera umwijima w’icuraburindi kandi aha hantu hari inzitane.
    Nibwo umugaba mukuru yababwiyeko Gutera Ruhengeri mu ijoro rya 22/1/1991 bitakunda ubwo nibwo izi batayo enye zahise zikambika ku kirunga cya Sabyinyo zirindira igihe cyanyacyo cyo gutera Ruhengeri. Umunsi wose wa tariki 22/1 izi ngabo zawumaze kuri Sabyinyo maze ijoro rimaze kwira mu masaha ya saa sita zijoro Ingabo zifata inzira zerekeza mu Ruhengeri.
    #IntsinziTV #Inkotanyi #PaulKgame

Комментарии • 49

  • @SindayigayaDaphrose
    @SindayigayaDaphrose 3 месяца назад +4

    Nukuri mwarakoze nkotanyi kubwo gukunda igihugu mwabohoye abanyarwanda❤❤❤❤

  • @iraduhaezra1084
    @iraduhaezra1084 25 дней назад +1

    Afande kurinyuma 🇷🇼 najye ndashaka kuba afande👍

  • @NizeyimanaAlex-r2c
    @NizeyimanaAlex-r2c 28 дней назад +2

    mwubahwe mwarakoze

  • @Ethan00477
    @Ethan00477 Год назад +3

    Nari ngukumbuye disi, ijwi ryiza, tone yaryo nziza n'umuvuduko waryo mwiza.merci kabisa kumateka y'inkotanyi meza

  • @jojouwi3159
    @jojouwi3159 2 дня назад

    Izamarere ❤❤❤🇷🇼

  • @kavakurejeanBaptist-nk7jz
    @kavakurejeanBaptist-nk7jz 14 часов назад

    Inkotanyi zakoze akazi

  • @user-op9xp3fe6v
    @user-op9xp3fe6v 11 месяцев назад +2

    Mwarakoze cyane, murakaramba

  • @komezusengelyse
    @komezusengelyse Месяц назад +1

    Nemera inkotanyi kwisasu pe technic murabambere ndabubaha

  • @habumuremyijeanpatrick898
    @habumuremyijeanpatrick898 Год назад +3

    Nibyo nanjye iki gitero narakibonye nigaga muri secondaire hafi aho

  • @kavakurejeanBaptist-nk7jz
    @kavakurejeanBaptist-nk7jz 14 часов назад

    biraryoshye

  • @ninsiimafred3446
    @ninsiimafred3446 Год назад

    Arko Major urayikurahehe wowe urafata general ukamwita major reka kuturimba sha.

    • @oliverantonio8925
      @oliverantonio8925 Год назад +2

      P.kagame yavuye muri Uganda ari Major ibyo avuga nibyo, Rwigema niwe wari hejuru we yari General major.

  • @user-ok9iz8pd1j
    @user-ok9iz8pd1j 3 месяца назад

    My president you are super man

  • @kaberukamuseveni6160
    @kaberukamuseveni6160 Год назад

    Mwakoze akazi rwose mwarakoze

  • @kingjulian1985
    @kingjulian1985 Год назад +2

    Merci

  • @kanoni412
    @kanoni412 Год назад +1

    Thank you

  • @munanakanizikunze7233
    @munanakanizikunze7233 Год назад +2

    Uko byagenze ibara umupfu.gusa Nubwo RWIGEMA yababaje benshi,birashobokako Imana yatumye apfa kubera impamvu.mvugana nabantu benshi bari Bazi RWIGEMA mu byukuri yari umuhamga.ariko ubuhanga Kagame yayoboranye ingabo nubu birantangaza.birashobokako yari araraguze amahirwe yo kuzamuka mu mapeti,ariko yari umuhanga kurusha ahari na RWIGEMA,njye sonkunda KAGAME ariko nkunda icyubahiro yahesheje u RWANDA nabanyareanda

  • @gasasiafabie6548
    @gasasiafabie6548 7 дней назад

    Nkunda kufite ubuhanga bwogusobamura neza

  • @harrylivanga7245
    @harrylivanga7245 8 месяцев назад

    I wish there were English subtitles

  • @janvierndagijimana2117
    @janvierndagijimana2117 Год назад

    MWARAKOZE NKOTANYI IGIHE CYOSE MWAGABAGA IGITERO ABITWAGA INYENZI TWARAKUBITWAGA NGO TURI IBYITSO NUKURI NKOTANYI MWUBAHWE. UKURI KUZAHORA GUTSINDA

  • @user-nj5tr5wg2g
    @user-nj5tr5wg2g 11 месяцев назад

    Nukuri Imana yarahabaye

  • @andrewbariyo8456
    @andrewbariyo8456 10 месяцев назад

    Akazi mukora nikeza ariko mujye munatubwira abagiye gutata

  • @EphraimRwanyonga
    @EphraimRwanyonga Год назад +2

    WARAKOZE NYAKUBAHWA PAUL KAGAME KUBERA UBURYO BWIZA WAKORESHAGA BWO KUYOBORA URUGAMBA NUBU UKABA UKIRI KWISONGA MUKUBAKA IGIHUGU MUBWITANGE BUDASAZWE NUBISHIMIRWE❤

  • @mbonyeburuhani3039
    @mbonyeburuhani3039 2 месяца назад

    U Rwanda ntiruzagaruka congo kwiba.

  • @NzabonimanaJeandeDieu-bj1hq
    @NzabonimanaJeandeDieu-bj1hq 10 месяцев назад

    😊

  • @user-wx9ro8ky6u
    @user-wx9ro8ky6u 2 месяца назад

    💪💪💪💪💪💕

  • @TurikumanaValenci
    @TurikumanaValenci 15 дней назад

    Hahi yeeeeeeeeeeeeeeeeeddd

  • @NyirarukundoDonatille
    @NyirarukundoDonatille 3 месяца назад

    Nsabi

  • @janvierndagijimana2117
    @janvierndagijimana2117 Год назад

    Muzehe wacu YUBAHWE

  • @rwabugilisebastiano4544
    @rwabugilisebastiano4544 Год назад +4

    Ayiwee, umva wa mfura we!Uramenye ndakwinginze mbere yo gutangaza ikiganiro ujye ubanza usubiremo neza, hanyuma icyo utazi ushidikanyaho ubaze, nkaho uvuze ngo Zigiranyirazo bitaga monsieur Zl??!!oya bamwitaga ZD. Ntakibazo komeza imihigo turahari kandi turi kumwe.

  • @mamiimena8365
    @mamiimena8365 Год назад +1

    Atuwezi kurudi nyuma

  • @ManizabayiPier-cm6ye
    @ManizabayiPier-cm6ye 9 месяцев назад

    Dayamode

  • @NdeberwanimanaVenant-kg3ye
    @NdeberwanimanaVenant-kg3ye 10 месяцев назад

    byarangiye bite

  • @ibrahimmusuyuniyongabo1039
    @ibrahimmusuyuniyongabo1039 Год назад

    Iyi ni intambara ya medias, but you totally ignore what is coming for you.

  • @ManizabayiPier-cm6ye
    @ManizabayiPier-cm6ye 9 месяцев назад

    Dogiteri

  • @emmanuelmusafirri6893
    @emmanuelmusafirri6893 Год назад +3

    Nindese utaziko ari kagame wahekuye abanyarwanda yica rwigema wakunda abanyarwanda mwagihawe n'Imana simbaragazanyu

    • @mukesha740
      @mukesha740 Год назад +2

      Ibyanyu turabizi ntagahunda dufite yogusubizwa inyuma mumateka namwe mutifuriza igihugu amahoro ibyo komeza ubigumane nibyanga bizaguturikiremo

    • @TETA_TETA
      @TETA_TETA Год назад +1

      Ubwo yahekuye nyoko n’izindi nterahamwekazi!

    • @jbwajesus705
      @jbwajesus705 3 месяца назад

      ​@@TETA_TETAibyo nibyo kbs. Kuko twebwe yaradutabaye aduha igihugu.

  • @uwinezamariya6492
    @uwinezamariya6492 Год назад +1

    Mweneda umva nukukuri arpf ninkoramaraso kabuhariwe ariko umcamanza abikurikiran
    a arpf turabirambiwe gusa ibi

  • @thanalik250
    @thanalik250 Год назад

    ruclips.net/video/wsnwg-i53Xg/видео.html
    Ubuvuzi babanza kwiyambura ni dange

  • @rukundocallixte9500
    @rukundocallixte9500 Год назад

    Ubeshye Abanyarwanda Gereza ya Ruhengeri yabohojwe ni Intare Batinya Kayitare DoDo mumuhaye ibigwi bitari ibye

  • @Inzaghi809
    @Inzaghi809 Год назад

    Propagande nyinshi zibinyoma