Nyuma y'iminsi 13 Maj Gen Fred Rwigema yishwe, Perezida Kagame yahise agera ku mirongo y'urugamba
HTML-код
- Опубликовано: 31 янв 2023
- Nyuma yaho Ingabo za RPA Inkotanyi zigaragarije imbaraga mu minsi ya mbere y’Urugamba zikagira intsinzi nyinshi mu gihe gito ndetse zigatangaza benshi ariko zikaza gutakaza Umugaba mukuru w’ingabo Jenerali Majoro fred RWIGEMA wapfuye ku munsi wa kabiri w’urugamba ndetse gutakaza umuyobozi w’urugamba byatumye Inkotanyi ndetse zikanatakaza ibice zari zarigaruriye zisubira inyuma ariko ubwo icyo gihe nibwo zari zirigiye kugaruka mu rugamba zigaha Isomo ry’Intambara ingabo za leta Y’U Rwanda za FAR mu minsi yari igiye gukurikiraho.
Mu gutegura iki gitero hemejwe ko kizajyamo Batayo 6 zagombaga kuba zifite inshingano zihariye kuri Buri Batayo.
Muri rusange Umugaba mukuru w’ingabo wa RPA Inkotanyi yashyizeho umugaba w’ igitero ku mujyi wa Ruhengeri no gufungura Gereza uwahawe izinshingano yari Komanda TWAHIRWA Dodo yari yungirijwe na Komanda KAYITARE Vedaste bakundaga kwita Intare Batinya.
izo batayo zari Batayo ya 3 yari iyobowe na Komanda GASHUGI John ikaba yari ifite inshingano zo Gufunga ndetse no kugenzura Umuhanda wa Ruhengeri Cyanika ndetse no guhangana n’Ingabo za Leta zari kuva muri ibyo bice.
Indi Yari Batayo ya 4 yari iyobowe na Komanda Fred IBINGIRA yari ifite inshingano zo kurasa igisirikare cy’ingabo za Leta FAR cya Muhoza cyari mu nzira igana kuri Gereza ya Ruhengeri .
Indi yari batayo ya 11 yari iyobowe na Komanda Karangwa David bakundaga Kwita Kadogo yari ifite inshingano zo gufunga Umuhanda wa Kigali-Ruhengeri aho yagombaga gukumira ubufasha bw’ingabo za Leta zari guturuka I Kigali
Indi yari Batayo ya 15 yari iyobowe na Komanda Kananura Francis yari ifite inshingano yo kurasa ibirindiro byingabo za Leta zari ku kirunga cya Gahinga washoboraga kurwanya ingabo zari zigiye gufungura Gereza rero iyi Batayo yagombaga kumurasa kugirango nubwo yari hejuru yabo kumusozi ntabashe kubona umwanya wo kurasa ku ngabo za RPA Inkotanyi.
Indi yari Batayo ya 19 yari iyobowe na Komanda Camille NTAMBARA.
Iyi yari ifite inshingano zo gufunga no kugenzura Umuhanda wa Ruhengeri-Gisenyi aho yagombaga guhashya Support Y’Ingabo za Leta zari guturuka ku Gisenyi.
Indi ari nayo yanyuma yari Batayo ya 17 yari iyobowe na Komanda Maligenya Fred yari ifite inshingano zo Gufungura gereza ariko ikaba yaragombaga kubikora nyuma yo kurasa Ikigo cy’Abajandarume cya EGENA.
Ibyo byose bimaze kurangira no gushyirwa mu buryo Major Paul KAGAME yatanze itegeko ryo gutangiza igitero maze Tariki 21/1/1991 Ingabo za RPA Inkotanyi muri Batayo nakubwiye zirahaguruka. Batayo enye arizo iya 4,11,17 na 19 nizo zahagurutse zerekeza mu Ruhengeri.Batayo ya 15 yasigaye inyuma kuko yo yagombaga kurira ku kirunga cya Gahinga ikajya kurasa ibirindiro byingabo za Leta byari bihari. Ndetse na Batayo ya 3 yaciye Ukwayo kuko yo yagombaga gufunga umuhanda wa Ruhengeri Cyanika.
Mu ijoro ryo ku Itariki ya 21 Ingabo zimanuka ziva kuri Gahinga zigana ku kirunga cya SABYINYO aho zashakga kumanukira zigana mu Ruhengeri ariko muri iri joro inzira y’inzitane y’ishyamna ry’Urugano yabebereye ibamba kuberako kugenzura ingabo byari bigoye kubera umwijima w’icuraburindi kandi aha hantu hari inzitane.
Nibwo umugaba mukuru yababwiyeko Gutera Ruhengeri mu ijoro rya 22/1/1991 bitakunda ubwo nibwo izi batayo enye zahise zikambika ku kirunga cya Sabyinyo zirindira igihe cyanyacyo cyo gutera Ruhengeri. Umunsi wose wa tariki 22/1 izi ngabo zawumaze kuri Sabyinyo maze ijoro rimaze kwira mu masaha ya saa sita zijoro Ingabo zifata inzira zerekeza mu Ruhengeri.
#IntsinziTV #Inkotanyi #PaulKgame
Nukuri mwarakoze nkotanyi kubwo gukunda igihugu mwabohoye abanyarwanda❤❤❤❤
Afande kurinyuma 🇷🇼 najye ndashaka kuba afande👍
mwubahwe mwarakoze
Nari ngukumbuye disi, ijwi ryiza, tone yaryo nziza n'umuvuduko waryo mwiza.merci kabisa kumateka y'inkotanyi meza
Izamarere ❤❤❤🇷🇼
Inkotanyi zakoze akazi
Mwarakoze cyane, murakaramba
Nemera inkotanyi kwisasu pe technic murabambere ndabubaha
Nibyo nanjye iki gitero narakibonye nigaga muri secondaire hafi aho
biraryoshye
Arko Major urayikurahehe wowe urafata general ukamwita major reka kuturimba sha.
P.kagame yavuye muri Uganda ari Major ibyo avuga nibyo, Rwigema niwe wari hejuru we yari General major.
My president you are super man
Mwakoze akazi rwose mwarakoze
Merci
Thank you
Uko byagenze ibara umupfu.gusa Nubwo RWIGEMA yababaje benshi,birashobokako Imana yatumye apfa kubera impamvu.mvugana nabantu benshi bari Bazi RWIGEMA mu byukuri yari umuhamga.ariko ubuhanga Kagame yayoboranye ingabo nubu birantangaza.birashobokako yari araraguze amahirwe yo kuzamuka mu mapeti,ariko yari umuhanga kurusha ahari na RWIGEMA,njye sonkunda KAGAME ariko nkunda icyubahiro yahesheje u RWANDA nabanyareanda
He will die
Kagame is a forest beast. He has to be human.
Nkunda kufite ubuhanga bwogusobamura neza
I wish there were English subtitles
MWARAKOZE NKOTANYI IGIHE CYOSE MWAGABAGA IGITERO ABITWAGA INYENZI TWARAKUBITWAGA NGO TURI IBYITSO NUKURI NKOTANYI MWUBAHWE. UKURI KUZAHORA GUTSINDA
Nukuri Imana yarahabaye
Intwari z'urwanda zikwiriye kubahwa bidasubirwaho
No😊😊@@TuyambazeJeanBaptiste-nl5qz
@@TuyambazeJeanBaptiste-nl5qz😊
Mi mi
Akazi mukora nikeza ariko mujye munatubwira abagiye gutata
WARAKOZE NYAKUBAHWA PAUL KAGAME KUBERA UBURYO BWIZA WAKORESHAGA BWO KUYOBORA URUGAMBA NUBU UKABA UKIRI KWISONGA MUKUBAKA IGIHUGU MUBWITANGE BUDASAZWE NUBISHIMIRWE❤
U Rwanda ntiruzagaruka congo kwiba.
😊
💪💪💪💪💪💕
Hahi yeeeeeeeeeeeeeeeeeddd
Nsabi
Muzehe wacu YUBAHWE
Ayiwee, umva wa mfura we!Uramenye ndakwinginze mbere yo gutangaza ikiganiro ujye ubanza usubiremo neza, hanyuma icyo utazi ushidikanyaho ubaze, nkaho uvuze ngo Zigiranyirazo bitaga monsieur Zl??!!oya bamwitaga ZD. Ntakibazo komeza imihigo turahari kandi turi kumwe.
Atuwezi kurudi nyuma
Dayamode
byarangiye bite
Iyi ni intambara ya medias, but you totally ignore what is coming for you.
What is coming for us? 😄😄 Stop dreaming
Dogiteri
Nindese utaziko ari kagame wahekuye abanyarwanda yica rwigema wakunda abanyarwanda mwagihawe n'Imana simbaragazanyu
Ibyanyu turabizi ntagahunda dufite yogusubizwa inyuma mumateka namwe mutifuriza igihugu amahoro ibyo komeza ubigumane nibyanga bizaguturikiremo
Ubwo yahekuye nyoko n’izindi nterahamwekazi!
@@TETA_TETAibyo nibyo kbs. Kuko twebwe yaradutabaye aduha igihugu.
Mweneda umva nukukuri arpf ninkoramaraso kabuhariwe ariko umcamanza abikurikiran
a arpf turabirambiwe gusa ibi
ruclips.net/video/wsnwg-i53Xg/видео.html
Ubuvuzi babanza kwiyambura ni dange
Ubeshye Abanyarwanda Gereza ya Ruhengeri yabohojwe ni Intare Batinya Kayitare DoDo mumuhaye ibigwi bitari ibye
Propagande nyinshi zibinyoma