UBUHANUZI BUKOMEYE: Umuhanzi Ukomeye muri GOSPEL Agiye Gupfa😭 KANDI AZABA ARIMBUTSE - ZIGIRINSHUTI

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 7 сен 2024
  • #Plaisir_0786388010
    #ZABURI_NSHYA
    Yesu ashimwe ! Iyi ni ZABURI NSHYA (Ishakiro ry' ubutumwa bwiza), Wahisemo neza gukurikira ZABURI NSHYA, Imana iguhe Umugisha !
    Uramutse wifuza kutuvugisha waduhamagara kuri iyi Numero 0786388010 (NTAGANZWA PLAISIR)

Комментарии • 455

  • @BAHO-TV
    @BAHO-TV 3 месяца назад +17

    njyewe uyu mu Pasteur ndamwemera cyane pe!! mubazima bahari muri iki gihe uyu mugabo arimo pe!! message ze nzumva cyane.

  • @user-uo5mq6xb9i
    @user-uo5mq6xb9i 3 месяца назад +21

    Iconkundira Imana nkuwo ukomeye cane muri gospel mwibaza ngo nurya mubona abantu bakomera amashi ariko ugasanga uwo ntanuko yahitinze mwisi mukazifata kumatama ngo none uyu yarazwi kumbe mwijuru niwe babona akomeye muri gospel

  • @chantalrupfura9953
    @chantalrupfura9953 3 месяца назад +64

    Nizereko atari Mbonye weee, umwaka w'Imana amaze iminsi antegetse kumusabira cyaneeee,ngo hari ibyonyi bimwegereye cyane kd mumvashe tumuheke.

    • @bravekis9095
      @bravekis9095 3 месяца назад +13

      Ahubwo ntucogore komereza aho umusengera dore ko nanjye namutekereje ndetse cyane !
      Uzarebe ama concerts asigaye akora ( n’ubwo we ashobora kuba abikorana umutima uciye bugufi ariko simbyemeje ) umuliro uba watse rwose …. !!!
      Imana imbabalire nta manza nciye ariko ni observations zanjye bwite !!!

    • @MuhongerwaAnitha-zb1yv
      @MuhongerwaAnitha-zb1yv 3 месяца назад +7

      Ahubwo abantu murimo ku mutumwaho mu musanga mu muganirize

    • @inezaaa4940
      @inezaaa4940 3 месяца назад +10

      Akantu kanzamutsemo ngo arabe Atari Mbonyi gusa Imana imnbabarire ko ntekereje gutyo nkaho abandi atarabantu🙏

    • @jeanneuwanyiligira1609
      @jeanneuwanyiligira1609 3 месяца назад +8

      Si ubwa 1 bihanuwe ahubwo abasenga bamusengere kuko byahanuwe ko azarogwa n'umugore bamujyana kwa muganga akagwayo.
      Uyu abaye uwa 3 ubihanuye.
      Araca amarenga ariko ibisobanuro atanga bisobanura neza uwo avuga.

    • @Umunyacyaro2
      @Umunyacyaro2 3 месяца назад +4

      Uziko ariwe nanjye ntekereje😭

  • @mariethereseuzamukunda2694
    @mariethereseuzamukunda2694 3 месяца назад +29

    Paster turagushimira kubivugira hano kugira ngo abaririmbyi babyumve bose ,ariko bibaye ngombwa wamubwira akihana.

  • @Icha333
    @Icha333 3 месяца назад +18

    Nugusenga rwose pe kuko na njye nabirose ariko njye nabonye uwo nabonye afite agapenke k'Umutwe we Ari kubwira Abantu ngo ndagiye yasaga nubwira Inshuti asezera nkutazagaruka kandi sinabonaga neza Isura neza gusa nzi abahanzi ba Gospel3 basa nkuko narose ngenekereje uko nibuka .Babiri ni Abagabo Bakiri bato undi ni umusore.Mureke Tubahekeshe Amasengesho🙏

    • @jeaninemuhayimana
      @jeaninemuhayimana 3 месяца назад

      Yebabawe😢😢 arabe atambonyipe ndunvuvuze umugore nkagirubwoba

    • @MUSABYIMANAJACQUELINE-mx5vg
      @MUSABYIMANAJACQUELINE-mx5vg 3 месяца назад

      Nukuripe Imana ibasure ibiyereke

    • @SallaSeraphine-xx8zk
      @SallaSeraphine-xx8zk 3 месяца назад

      Uwiteka atabare ubwok bwe

    • @mugwanezadevothe3135
      @mugwanezadevothe3135 3 месяца назад

      Uwiteka n'umunyembabazi nukuri imurengere ibimwereke yihane nukuri ashobora kuba atabizi nukuri ko arijyaha yaratawe ntabobone

  • @uwinezajeanine5666
    @uwinezajeanine5666 3 месяца назад +27

    Yesu weeeee turengere, duciye bugufi urengere uyu Muhanzi,n'abandi,turagupfukamiye Yesu, turengere,uturinde Umwanzi.Amen,Mushumba Yesu aguhe umugisha cyane

    • @elietuyisenge7062
      @elietuyisenge7062 3 месяца назад +1

      Imane itabare ntabe uririya musore wacubonyi, atarananyara akana

    • @ingabiresandra3312
      @ingabiresandra3312 3 месяца назад +2

      Ese kumuvuga ko urupfu ari irembo ritujyana mwijuru kuki burigihe mutokesha? cyakora byo arimbutse byatubabaza

    • @SallaSeraphine-xx8zk
      @SallaSeraphine-xx8zk 3 месяца назад

      Gupfa sibibi ahubwo ugiy ute ugiyeh mwijuru cg naho gupfa ntaw byishe

    • @CyubahiroJean-xz8xl
      @CyubahiroJean-xz8xl 3 месяца назад

      Bibaye byiza wamuburira kugira ngo amaraso ye utazayabazwa uraba umweretse urukundo ahari wasanga ari nayompamvu Yesu yabikwerwtse kuko abantu benshi barikwitiranya umurimo w'Imana nkuwo muhanzi .

  • @NgaruyishemaPascal
    @NgaruyishemaPascal 3 месяца назад +21

    Ibi bintu pastor avuze ni ibiri kugaragara cyane pe , abahanzi ba gospel hafi ya bose babaye ab'isi.

  • @TheCharity.
    @TheCharity. 3 месяца назад +18

    PASTOR ZIGIRINSHUTI, Urakoze cyane kubw’ubu butumwa uduhaye.👏👏
    Imana Iguhe umugisha❤

  • @aliceingabire4367
    @aliceingabire4367 3 месяца назад +6

    Pasteur Zigirinshuti Michael, My role Model! Imana yawe niyo Mana yange! Uri mu bakozi bake Imana isigaranye mu idini ya adepr! Imwuka wera ahore kuri wowe

  • @kangujojo7579
    @kangujojo7579 3 месяца назад +12

    Mutambyi nkunda ukuntu ugabura iby'IMANA mukuri no mu MWUKA
    Ndagukunda nka bigukundira
    Mwongererwe

  • @N8Claire
    @N8Claire 3 месяца назад +20

    Mbabarira umushake umugire inama

  • @angejolienice4009
    @angejolienice4009 3 месяца назад +9

    Amen,mukozi Wimana,gikuru nukwiyeza,tukava muvyaha niho twemegwa nimana

  • @user-sq6lm5ne3h
    @user-sq6lm5ne3h 3 месяца назад +13

    Imana iguhe umugisha pe ibyuvuga nukuri kuzuye ahubwo udufashije Mushumba iyi message ukajya ukayizanira nkama chorali yateraniye hamwe kuko byagira umumaro mwinshi cyane pe Murakoze cyane

  • @UwanyirigiraMariyana
    @UwanyirigiraMariyana 3 месяца назад +4

    Mushumba wabonye uyu muhanzi ugiye gupfa, kuvuga ngo ntuvuze uwariwe siwo muti ahubwo wamusanga ukamuburira akihana urwo agasenga Imana igakuraho urwo rupfu natwe tukamufasha gusenga yihannye Imana yamunabarira kdi rugakurwaho.ibuye ryagaragaye ntabwo riba rikishe isuka,na Hezekiya yaraburiwe asenga yerekeye ivure yibutsa Imana imirimo yongererwa imyaka 15 yo kubaho nawe rero wibyihererana utazamubazwa ko utamuburiye

  • @kangujojo7579
    @kangujojo7579 3 месяца назад +5

    Mwuka amukebure amuhugure mu bugwaneza bye IMANA yacu iyo uyumviye ugahindura ugakora ibishimwana nayo irakurengera
    Imana imubabarire kubwineza yayo

  • @user-hq7ef8zh7p
    @user-hq7ef8zh7p 3 месяца назад +2

    Ndagukunda cyanee Pastor ngusabira kuramba nguzigishe nabandi bafashwe nkuko ujyunfasha rwose

  • @RugwiroApolodillan
    @RugwiroApolodillan 3 месяца назад +5

    Ndakumva cyane none abobantu baba bafasha baba banishyuwe ubwose mugani baba berejwe uwo murimo imana idutabare p

  • @Funnyvideos43967
    @Funnyvideos43967 3 месяца назад +4

    Pastor byaba byiza ubimwibwiriye kugirango umuburire satani atamwiba wongereho nokumwingingira Imana cyane nibiba ngombwa wiyirize kugirango mwuka amucishe bugufi ave mu nzira ze mbi atunganire Imana

    • @BAHO-TV
      @BAHO-TV 3 месяца назад +1

      nibyo!! nibyiza kubidusangiza nanjye tukabasengera ariko cyane cyane abibwire nyirabyo kugirango abe maso!

  • @imanizabayodiocles4890
    @imanizabayodiocles4890 3 месяца назад +3

    Muraho nshuti Z'Imana, abo mubona bakomeye ntibakimeze nkuko bahamagawe barahindutse, ariyo mpamvu Imana ibabaye cyane,

  • @KamugishaErinesit
    @KamugishaErinesit 3 месяца назад +11

    Murakoze kudukebura kuko byaradogereye IMANA idutabare

  • @user-cz2yr8wv3b
    @user-cz2yr8wv3b 3 месяца назад

    I like this man and wisdom God has given him. Ijambo Zigirimahuti avuze ndiha agaciro cyane kubera sagesse Imana yamuhayera rwose. Kandi abahanzi bacu babe maso basenge umwanzi atabiba.

  • @UkuriNkunda
    @UkuriNkunda 3 месяца назад +1

    Hallelujah 😇 ukuri kuratinda ariko kurasohora. Benshi baratakaye ubu barishyuza nka Business nukuri twihane twirinde iminsi niyanyuma ..bagashaka ubutunzi aho gushaka ko Imana ihabwe icyubahiro

  • @umuhiregermaine8077
    @umuhiregermaine8077 3 месяца назад +8

    Urakoze Mushumba. Uzamubwire pe. Kdi Koko na we abibonye yakwihana

  • @user-kp9lq2di3g
    @user-kp9lq2di3g 3 месяца назад

    Pst yesu aguhe umugisha mwishi cyane kuko iyi message niyo pe mubaririmbi nabahanzi birakomeye kugaragaza Imana byukuri bakwiriye kunezeza Imana kurusha kunezeza abantu gubwaneza turagukunda

  • @maniraguhavestine-yx9zy
    @maniraguhavestine-yx9zy 3 месяца назад +2

    Imana iguhe umugisha kubwo kuvugira Imana kandi ifashe uyumuntu kuko icyatumye ibigaragaza ari ukugura ngo imukize

  • @Darlene-ro9sc
    @Darlene-ro9sc 3 месяца назад +1

    Urakoze cane Imana iguhe umugisha kubwijambo ry'Imana nimburi kurijewe nokuwundi Imana idutabare

  • @InnocentSibomana-jt7sj
    @InnocentSibomana-jt7sj 3 месяца назад

    Murakoze Mushumba, nkunze ko mushoje muvuga ko mwifuza kumuganiriza Imana izabashoboze kumubona wasanga Ari yo nzira ye yo gukira. Imana Ibahe umugisha

  • @EvelynMupfasoni
    @EvelynMupfasoni 3 месяца назад +1

    Ndahamya Ubwo buhanuzi kuko nabihanuriye umuhanzi wa Gospel uzwi baje kuririmba mu rusengero twasengeragamo Remera. Imana integeka kubwira uwo muhanzi ko bamwe mu bamufasha bafite icyaha cy’ubusambanyi barakaza Imana. Hashize igihe gito aza kumbwira ko abakobwa bamwe batwaye inda! Imana iravuga ntitwubahe.

  • @Mb.Janus54
    @Mb.Janus54 3 месяца назад +3

    Urakoze cyane Pasteur kubw'ubu butumwa. Kdi abahanzi benshi ba gospel ndetse nizi bita za woshipteam zo munsengero nibyo basigaye bakora cyane.

  • @angehonorinenyinawumuntu2692
    @angehonorinenyinawumuntu2692 3 месяца назад +2

    Yesu aguhe umugisha Papa kd Imana itubashishe guhora dushishikarira kweza.

  • @florauwambaje2047
    @florauwambaje2047 3 месяца назад +1

    Imana ibahe umugisha mwinshi mubyeyi kandi ikomeze ibe hafi y'abo yereje umurimo wayo

  • @ntagisaclaire8899
    @ntagisaclaire8899 3 месяца назад +2

    Urakoze mushimba wacu Imana ikomeze ikwagure mumurimo wayo.uwomuhanzi Imana yakubwiye musange umuburire.

  • @janettujada1180
    @janettujada1180 3 месяца назад +3

    Imana itange umwuka wubwenge muribi ibi bihe bitoroshye ,namwe Imana ibahe umugisha

  • @gahongayirelillian966
    @gahongayirelillian966 3 месяца назад +25

    Wamushaka ukamugira inama akaba yaziba icyuho umwanzi ntamubone. Dukizwa buri munsi kuko ntanumwe uragera aho satani atageza umwambi. Ahubwo arakizwa cyangwa nibabandi bashaka kumenyekana!!!

    • @GlorydavidJeremiah
      @GlorydavidJeremiah 3 месяца назад +2

      Yesu aguhe umugisha uvuze ukuri

    • @user-vr3rr2kw5x
      @user-vr3rr2kw5x 3 месяца назад

      Uyu ndamwizeye niba yabashije kumubona azamushaka amuganirize.Imana iturengere kuko iyi si ntitworoheye.

    • @clemauwingeneye5898
      @clemauwingeneye5898 3 месяца назад

      Nibyo

  • @user-xn5tu5uk1s
    @user-xn5tu5uk1s 3 месяца назад +6

    Imana iguhe umugisha nda mukunda
    Zigiribshuti

  • @user-li8ly6qf9l
    @user-li8ly6qf9l 3 месяца назад +5

    Imana ihishura lmigambi yasatani kugirango duhaguruke turwane dusenge uwo mugambi uveho abanyamasengesho dusengere abahanzi bose uwo muntu tumufashe tumusengere uwo mwuka wurupfu tuwirukane yobu5:26- kuva23 :26 pastor fata amasengero usengere uwo muntu satani atamwiba kandi yabikweretse.

  • @user-hh2eh5hm7o
    @user-hh2eh5hm7o 3 месяца назад +2

    Nta mwana w😢😢lmana ikwiriye gutinya urupfu kuko ABA atashe iwabo kd umuntu yitaba Imana akiri muzima ,iyo avuye mumubiri ABA apfuye iyo yizera yesu ABA asinziriye .

  • @umutonifrancine9268
    @umutonifrancine9268 3 месяца назад

    ❤❤❤yooooo Pasteur nkunda rwose,nkunda ko uvuga ukuri Imana ige iguha umugisha rwose

  • @albertmwambari774
    @albertmwambari774 3 месяца назад +7

    Yesu Kristo Umwami Wacu Atwejeshe Amaraso Ye y igiciro kinini.

  • @SandrineUwamahirwe-ph4tj
    @SandrineUwamahirwe-ph4tj 3 месяца назад

    Ndagukunda mushumba uvugira Imana neza urumwe mubashumba bishimirw nisumba byose ,,uwo muhanzi uzamusange rwose umukebure atarimbuka rwose mushumba 🙏🙏🙏🙏

  • @umuhozadiane7099
    @umuhozadiane7099 3 месяца назад +6

    Mubyeyi utakoze kdi hashimwe Data wa twese mwiza utanze umuburo kuri benshi,ubwo nyirabwo arabwumvira aha kdi hari na benshi bihana nibanga umujura azabarimbura😢

  • @BercyIneza
    @BercyIneza 3 месяца назад +2

    Mbonyi wacu Imana ikudutadutabarire Yesu aguhishe mu bwigobeko bwayo ndatakambiye Imana ikuzitirire

  • @niyigenavedaste9408
    @niyigenavedaste9408 2 месяца назад

    uyu mu Paster ndamukunda, hari igihe nigeze kumubona privately, arko nasanze ubuzima bwe bwose ari inyangamugayo pe. Imana imuhe umugisha kandi igihe gito namubonye nimbuto namubonanye Imana izabimukomerezemo kugeza ku munsi we wa nyuma. Paster nkwigiraho byinshi ntuzahinduke utazanyobya

  • @SSs-kd7bc
    @SSs-kd7bc 3 месяца назад +8

    Kuzakurikamera kubivugirahonivyaza. Kukonabandibavyumvise bumviraho bakamenyukobikebuka kuwemerakwihana arikonawe wamushaka kukabimubwira akimenya akihana turicarimumbabazizi mana .yomuharira ikamwongera nimisiyokubaho satani akanehswa kuko ibuyeri serutsenti ryicisuka

  • @OlivieNambajimanaNibyope
    @OlivieNambajimanaNibyope 3 месяца назад

    Paster rwose ibyuvuze nukuri abahanzi ba gospel ntacyo wabatandukanyirizaho nabisi.kumugani abantu ntibacyijya mubitaramo ngo bafashwe bihane.ahubwo birebera abacuranga abakobwa bambaye ukuntu kudahesha Imana icyubahiro nibyo batahira birababaje.Imana iguhe umugisha mwinshi.uwumva yumvise kandi yihane yonjyere asubire nkuko yatanjyiye.

  • @mpenzijoyce4778
    @mpenzijoyce4778 3 месяца назад +1

    Pasteur niba Imana yaramukweretse wagiye ukamubwira akihana plz
    wenda anabireke wenda abeho biviriritse ariko azigire mwijuru

  • @Yaranshunguye
    @Yaranshunguye 3 месяца назад

    Umukozi w'Imana isumba byose Zigirinshuti ndakwemera ufite ijambo ry'Imana muri wowe...komeza kwaguka Imana ukorera izakomeza kubana nawe

  • @user-dv4wr4bc3i
    @user-dv4wr4bc3i 3 месяца назад

    Mushumba Yesu aguhe umugisha mwinshi kubwo kuvuga ukuri
    Uri mubashumba bake bakebura abantu.Nabandi barabibona ariko kubwi nyungu ntibivugwa
    Imana Imutabare amenye ko icyubahiro aricy,Imana
    Kandi itangira ryariryu mwuka w,Imana
    Mushumba turagukunda.

  • @ol12.
    @ol12. 3 месяца назад +15

    Imana nimurengere idukure amarira ku maso ayo twarize kuri theo arahagije.

  • @ikinyarwandaalexandre2624
    @ikinyarwandaalexandre2624 2 месяца назад

    Uyu muhanzi yaciye bugufi akemera kuyoborwa n'Imana Koko.ntagende imburagihe koko.Mana we ayo twarize arahagige natubabarire😢😢

  • @AliceDusenge-kv5ul
    @AliceDusenge-kv5ul 3 месяца назад

    Uradusobanurira tukanyurwa.Imana iguhe umugisha.ariko hari I yo nsaba ni uko wakwegera uwo muhanzi ukamubwira ahari wabasha kurokora ubugingo bwe

  • @G.S985
    @G.S985 3 месяца назад

    Ijuru rinezezwa nuko abantu bihannye kabone naho haba umwe,Mushumba Imana ibahe umugisha cyane ,Mwuka Wera adusobanurire

  • @jeaninemuhayimana
    @jeaninemuhayimana 3 месяца назад +4

    Yebabawe arabatarimbonye rwose 😢 turacyamukeneye IMANA imutabare

  • @kananijean2696
    @kananijean2696 3 месяца назад +3

    Mushumba Yesu ashimwe kd Uwiteka aguhe umugisha mwinshi! Nshima Imana cyane kubona waragumye kunyura mu irembo rifunganye mugihe abandi bamaze kwihitiramo kujya muryagutse kd ahorigana turahazi,ikigiye kumara abantu nuko barikwishakira kwamamara n'icyubahiro ahokubishakira Christ kd tutabyemerewe Matayo23:8-12 ariko umuntu ukunda gusoma Ijambo ry'Imana ntibimutungura kuko aribyahanuwe birigusohora Ezekiyeli12:2 ,2Timoteyo3:1-5 nahandi_ _ Yesu akangure intamaze!

  • @ndayishimiyedeborah6257
    @ndayishimiyedeborah6257 3 месяца назад +3

    Yesu aturengere amwibukire kuri kimwe gusa yakoze kikayihesha icubahiro imufate imugarure ntimwice turayisabye,kandi nawe acumva iyi message turasabye ace bugufi yihane ahindukire Imana iramubabarira,kandi yitandukanye nabo yagiye kwivangamo,akure ikivange mumurimo Imana yamuhamagariyemo.Kandi yibuke ko Imuhamagara yamuhamagaye ari wenyine,ndumva ari mbonyi Imana imurengere kandi akure ikivangi yashize mumuhamagaro wiwe,akiririmba wenyine twarafashwa abantu bakihana none ubu byabaye agatogo.Abafasha biwe iyo bari kuririmba babyina,bavangamo niby'isi ,ubwo rero agarukir'Imana nayo Iramugarukira.Gospel bayihinduye commerce.

    • @UwimanaMAnge-om1ks
      @UwimanaMAnge-om1ks 3 месяца назад

      Hhh,uvuze ngo imwibukire kimwe yakoze,ndabyibuka ejobundi nagiye kubyara mbona birakomeye cyane ndasenga nibutse Imana imirimo nakoze ndavuga nti Mana wowe nyibukira kuri kimwe byibura wiboneye ungirire Ubuntu umpe ubuzima nubwumwana ,ndashima Iyera ko yabikoze nibintu byandenze nanubu ndacyabitekereza nkavuga ngo wa mana we uracyari yayindi yakuye abisiraheri muri Egypt. Imana ishimwe nimurengere nkuko yandengeye.

  • @mamyirankunda6140
    @mamyirankunda6140 3 месяца назад +2

    Mana narakubonye mbona ko ari wowe Ushobora byose kandi nagize amahirwe yo kukumenya nkamenyako uri nyirimpuhwe nyirimbabazi 🙏🙏
    Nshingiye kuribyo nsengeye uwo muhanzi umubabarire Aho yagenze nabi hose umuhe kugaruka mumurongo no kugucira bugufi bityo umubabarire Satani ye kumwiba 😭😭😭Ayiwee Mana yo mugihugu cyo mwijuru gira ikigongwe ndakwinginze
    Mbisabye nizeye mwizina rya Yesu christu Amen 🙏🙏🙏🎤

    • @UwizeyimanaCoco-zf8ne
      @UwizeyimanaCoco-zf8ne 3 месяца назад

      😭😭😭

    • @marymgort1160
      @marymgort1160 3 месяца назад

      Emen

    • @oliverantonio8925
      @oliverantonio8925 3 месяца назад

      Amen, kandi urakoze kumusengera utamuzi, ibi nibyo bikwiye umukristo aho kwihutira guca imanza nkuko bamwe bari kubigenza.

  • @udontknowme2127
    @udontknowme2127 3 месяца назад

    umwami Yesu ashimwe , icyaba cyiza nuko wamwegera nkumushyumba ukamuha message kuko warabonye uwariwe umwami yesu aracyari kuntebe y'imbabazi niyemera akihana agatandukanya ibishyimwa mubigawa aramugirira ibambe amurengere .Imana iguhe umugisha mukozi w'Imana

  • @user-fd9zc1mb2x
    @user-fd9zc1mb2x 3 месяца назад +2

    Imana ishimwe cyane yo iduhishurira lmagambi yasatani itaratugeraho none icyiza lmana yeretse pastor uwo Umuntu awariwe yamubwira agashaka ituro ryiza bagahura akamusengera akamwirukana ho umwuka wurupfu cyangwa bidashobokako babonana yashaka uko yamumenyesha agafata ituro akarishyia umutambyi umuri hafi akamusengera Kandi na we afata amasengesho yogusenga yiyiriza ubusa asengera ubuzima bwe Pastor amufashe vuba kuko harigihe lmana ihishura ikintu satani imugambi yawujuje wabura iminsi micye cgwa amasaha ngo kibe.

    • @Kayitasirealimaester
      @Kayitasirealimaester 3 месяца назад +1

      Kuki ushyiraho condition yituro koko🤷‍♀️, kuki mu Christo mumushyira mumibare? Ubu ntiyamusengera ataritanze? Ese iryo turo niryo rizatuma Imana y’umva igakuraho urupfu?

    • @marymgort1160
      @marymgort1160 3 месяца назад

      🤣🤣🤣🤣kombona arikibazo ngwituro kugira asengerwe. Iryosengesho.risabituro ntiryarenga namabati ngorigere nomukirere uzikonumvise guseka🤣🤣🤣

    • @vivianeuwineza6675
      @vivianeuwineza6675 3 месяца назад +1

      Aya maturo aradusaza ahubwo😂😂 aya nayo ari mubituma abantu batamenya Imana neza,gusenga ntibisaba ikiguzi kuko iyo kiba ikiguzi Yesu ntaba yaradupfiriye rwose. Guca bugufi kandi ukihana Imana irumva si ngombwa amaturo Imana ntirya Ruswa aribyo abakene bazashira

    • @user-fd9zc1mb2x
      @user-fd9zc1mb2x 3 месяца назад

      Abantu bimana barabuze kubera kutamenya!!! Nonese muzi umumararo w'ituro?? Ahubwo iyo mubaza impamvu atanga ituro,mperutse kubona umu pastor umwe avuga ngo Uganda baratura cyane ngo babikorana umutima mwiza batabinginga , abanyarwanda impamvu turayikora ntabumenyi dufite ntiturasobanukirwa impamvu Umuntu ajya kureba umutambyi ajyanye ituro!!!! Arinacyo cyibazo numva mufite , ntituzi impamvu dutura ntituzi impamvu dutanga 1/10 niyo mpamvu twateje abashumba bacu kuba abanyamitwe bakatibeshya kugirango bagire icyo badukuraho ariko kurundi ruhande bikabagarukabo kuko ntibabitwigisha ngo dusobanukirwe, mutaratekereza cyane kwituro mubanze mumenye ituro nicyi ,umumaro waryo nuwuhe? Kuberiki Umuntu akwiye kujya kumutamyi ajyanye ituro, lmana itwongere ubumenyi mwizina rya yesu

    • @user-fd9zc1mb2x
      @user-fd9zc1mb2x 3 месяца назад

      Ituro ntabwo ari ikiguzi bavandi iryo ntemera niryo Umuntu atanga ategetwe bamutegetse numubare naho gutura ningenzi na bibiriya mwisezerano rishya haraho YESU yakijije Umuntu aramubwirango nagende ashake ituro arishyire umutambyi bivuzengo YESU ntiyakuyeho amaturo ahubwo twige niba kujya tujya kureba abashumba bacu tujyanye amaturo lmana izaduha umugisha

  • @abimanaisabelle5757
    @abimanaisabelle5757 3 месяца назад +1

    More blessings murakoze cyane kuba iyo message

  • @KearstenFoltyn575
    @KearstenFoltyn575 3 месяца назад

    Murakoze Pst nizereko na Plaisir nabandi benshi bakuyemo isomo kuko mbona abanyubenshi baririmba kugirango bamenyekane banaronkemwo inyungu urugero jue mbambona abenshi bakorera mumubiri urugero wumuntu akaririmba Ijambo rimweeeee aguma arisubiramwo iminota irenga 10 😢nomuma korale byagezemwo Umwuka woguhimba indirimbo zihanisha abantu mbona waragoye Uwiteka atubehafi

  • @My7773
    @My7773 3 месяца назад +4

    Yoo Yesu wee, utabare uwo muhanzi. Natwe abumvise msg tumuheke mu masengesho, Imana yoroshye umutima we, nazahura na mushumba aze yumvire Umwuka w’Imana, yihane ahinduke. Amasengesho y’abana b’Imana agira imbaraga. Yesu Aturengere 🙏

  • @murebwayirejeannine8176
    @murebwayirejeannine8176 3 месяца назад +1

    Imana iguhe umugisha mushumba kuko ibyo nibyo byangije ama korali, Imana iturengere

  • @jeanninewilliams8961
    @jeanninewilliams8961 3 месяца назад +2

    Ukwo nukuri Mushumba
    Imana idutabare idukize ibyarwa namaso y' Uwiteka

  • @user-qe1ho5mm3m
    @user-qe1ho5mm3m 3 месяца назад +1

    Pastor urakoze Nabandi bahanzi baririmba gospel bumvireho ,nigute umuriribyo ategura igitaramo avugako aricyo guhumbazi Imana agakoreaha abariribyi nabacuranzi bohanze bameze nkibirara. Barigusebya ivugabutumwa

  • @user-tu1wm9sk4z
    @user-tu1wm9sk4z 3 месяца назад +5

    Imana ibahe umugisha mushumba

  • @Edenmedia1
    @Edenmedia1 3 месяца назад +1

    Uyu mubyeyi rwose ndamukunda cyane yuzuye ubumana gusa ujya uvangamo ya myumvire yanyu ya Adepr mwebwe mwirebera imyambarire gusa na look y'inyuma kandi mu mitima mwuzuye urwango, guca imanza n'ubwibone buhishwe mwumva ko muri abakiranutsi 😂😂😂😂 ariko sibyo Imana ntireba nk'abantu !! Icyakora guhugura byo ni sawa bakajya bibuka kwatuza abantu b'Imana agakiza ❤

    • @kanyanaplacidie4823
      @kanyanaplacidie4823 3 месяца назад

      Ntabwo bareba imyambarire gusa kuko wambaye wikwije ariko ugakora ibyaha byihishe ntacyo byakumarira , ikindi kwambara ubusa cg ibindi bitarimo imbuto Kandi imbere ngo ukijijwe nabyo ntacyo byamara imyumvire rero iterwa nuko umuntu yahamagawe

  • @user-rk3yl9jx4y
    @user-rk3yl9jx4y 3 месяца назад

    Imana ikuturindire mukozi w' Imana niyo wa ariwowe wenyine Isingaranye mu gakiza ku Rwanda

  • @user-vs1ku7ci9k
    @user-vs1ku7ci9k 3 месяца назад +3

    Kandi koko basigaye banabishyura kd bakabategera bakanabagaburira none byabaye ubuciruzi Imana idutabare

  • @uwitonzeadelphine732
    @uwitonzeadelphine732 3 месяца назад +1

    Umubyeyi wacu turamukunda ❤
    Setu
    Imana igomeze ikurinde

  • @vav195
    @vav195 3 месяца назад

    Uyumusaza ndamukunda cyane nukontagiricyomuha nukuri niyomurebye mumaso mbonubwiza bwimana ushajeneza papa ndagukunda icyampankazamubona

  • @umwalimariette4599
    @umwalimariette4599 3 месяца назад

    ndumva pastor yamwegera pe akaamuganiriza akamusengera ndumva Imana yamwongera iminsi yo kubaho ahindutse akibutsa Imana imirimo

  • @rosekayitesi9644
    @rosekayitesi9644 3 месяца назад +9

    Mukozi w'lmana ntiwamushaka ukamuhugura, ukamubwira kwihana ?
    Kandi ukamwingingira kuko umuhanuzi mwiza aba n'umwinginzi.
    Urugero: Abuhamu, Mose, ....

    • @user-fd9zc1mb2x
      @user-fd9zc1mb2x 3 месяца назад

      Ntabwo satani yica Umuntu kuko arumunyabyaha ahubwo areba ejo hazaza humuntu yabona lmana izamukoresha ibikomeye agahindurira beshi kuri christo nicyo gituma apanga kumweca naho iyo urumunyabyaha ntacyo agutwara kuko uba uri umukozi we

    • @SiboAnastase-qr8tx
      @SiboAnastase-qr8tx 3 месяца назад

      Yewe iyo wagendaga neza ukarigankwa na satani akwica vuba ngo utazongera kwihana

  • @munezerofaustin6896
    @munezerofaustin6896 3 месяца назад +2

    Imana iguhe umugisha mushumba ibyuvuga birumvikana

  • @mignonneirakoze6838
    @mignonneirakoze6838 3 месяца назад +1

    Ibyo uvuze n ukuri rwose.
    Jye hari nabo ntareba indirimbo zabo rwose.
    Umwuka wera ntawe ngo abigishe uko bakifata, umwuka yarigendeye😢.

  • @TheBrightTv
    @TheBrightTv 3 месяца назад +4

    Imana itabare abakozi bayo p kandi kuko ari Imana itagishwa impaka ikora uko ishatse niba ibona igihe cye cyo kugenda ari iki azagende yejejwe

  • @KarurangaLeonard-xo2ze
    @KarurangaLeonard-xo2ze 3 месяца назад +1

    Pasteur urakoze ko uzamuganiriza KD wizarira bikore kare Imana' ikwishimire

  • @anithabatamuliza1268
    @anithabatamuliza1268 3 месяца назад +1

    Dusengere abahanzi bacu ba Gospel. Harabaza bigira inshuti nziza kandi bafite umugambi wo kubarimbura. Nugusenga kugirango badatwarwa ni inyota yo gukira bakibagirwa ko ubutunzi bwa mbere ari YESU 😢

  • @niyigabatn-ji5sf
    @niyigabatn-ji5sf 3 месяца назад +1

    Imana lguhumugisha kwumvira Mpwemu wlmana

  • @christella5092
    @christella5092 3 месяца назад +11

    😢😢😢😢😢ibibintu Pamphile yarabivuze cane umunsumwe nuko Pamphil iyavuze bamucirimanza ngo numuhezanguni😢😢😢ikikintu cokuzana abaririmvyi babanyamahanga Pamfil yarakivuze gusa iyondabibonye birambabaza cane nkabura icogukora nkuko abakobwa basigaye barondera aba Marrain baryosha ifoto niko nabarurimvyi basigaye barondera abaririmvyi baryosha ifoto gusa batavyerejwe nikundira Papi Clever&Ndorcas

    • @enfantdedieu4347
      @enfantdedieu4347 3 месяца назад +2

      Uracyabona Papi na Dorcas uracyababona ? Jye narababuze.
      Na bo bari kuzana utuntu nyongobeza bugingo ( maquillage ,Dorcas yari atangiye kwambara nk'abandi bose ,isi yari kumukurura ,ariko simbaherutse.
      Maze kubigiraho indirimbo zikabakaba ijana ,Imana izabarindire ubugingo .

    • @christella5092
      @christella5092 3 месяца назад +2

      @@enfantdedieu4347 barahari ahubwo nyimba utabakurikira basiba gusohora indirimbo??

    • @bravekis9095
      @bravekis9095 3 месяца назад +3

      Pamphile abivuga kenshi ku mugani wawe n’uko bamupinga ariko aba yavuze !!

    • @yizerevalensyv2503
      @yizerevalensyv2503 3 месяца назад

      Abanyanahanga ni ukuvuga iki uzabaze pamhile abo yita abanyamahanga uzumirwa

    • @yizerevalensyv2503
      @yizerevalensyv2503 3 месяца назад

      @@enfantdedieu4347 niba se udakurikira urubuga rwa ntora aho basengera urumva wababona he mbega ubumenyi buke

  • @mutegwarabadorothy-rd9zr
    @mutegwarabadorothy-rd9zr 3 месяца назад +2

    Yoooo pastor wacu weee ❤ komeza uteshe utange msg ahari aho twazumvu😢

  • @MugiraseClotilde
    @MugiraseClotilde 3 месяца назад +1

    Mubyeyi turengere twimane Kandi urakoze kutugaya kuko ariho tubonera kwikosora izina ryawe nirihabwe Icyubahiro lminsi yose Amen. Urakoze mwigisha mwiza.

  • @BAHO-TV
    @BAHO-TV 3 месяца назад

    iyi message impagaritse umutima cyane!!

  • @AestafricaPromoters
    @AestafricaPromoters 3 месяца назад +2

    Mwaretse abantu bagapfa
    Arikonawe ushaje Koko ubamurubugoryi
    Ibi bintu byubuhanuzi mwabivuyemo Koko
    Mwavuze Yesu nibyiza bye kobihagije

    • @UwizeyimanaCoco-zf8ne
      @UwizeyimanaCoco-zf8ne 3 месяца назад

      Uhhhh Uzubwenge Amenya Icyo Imana Imutekerezaho😭

    • @AestafricaPromoters
      @AestafricaPromoters 3 месяца назад

      @@UwizeyimanaCoco-zf8ne AHUBWO NIBA UTAZI ICYIGUTEKEREZAHO NTACYO UKIMENYE
      GAHUNDA YIMANA NUKWANGA IBIBI UGAKUNDA IBYIZA NTAYINDI IZABAHO
      NAYO GUPFA BAZAHORA BAPFA

    • @user-qx5qp3ff6l
      @user-qx5qp3ff6l 3 месяца назад

      Hari umuntu uvuze nabi niba atavugana n, lmana ntibisobanuyeko itavuga

  • @natasha7417
    @natasha7417 3 месяца назад

    Ikizira cyageze ahera ukobabyinira Imana byobyine biratangaje ziriya sibyino Z' UWITEKA Imana Yacu Itubabarire cyaneeee 😭😭😭😭😭😭😭

    • @oliverantonio8925
      @oliverantonio8925 3 месяца назад

      Uburyo bwiza bwo kubyinira Imana ni ubuhe se Mwenedata? Ko Ubanza mubantu bose bariho ari ntawe urayibyinira ngo ageze ku rwego rwa Dawidi.

    • @natasha7417
      @natasha7417 3 месяца назад

      Sinumvase urikw8subiza nawe

    • @gahongayirebeatha2301
      @gahongayirebeatha2301 2 месяца назад

      Ni gute babyinira Imana

  • @ingabirejeannette169
    @ingabirejeannette169 3 месяца назад

    Muhabwe umugisha n'Imana pe;ibyo mutuganirije n'ukuri

  • @gajuselaphine3054
    @gajuselaphine3054 3 месяца назад

    Pasteur numukozi w'Imana ntabwo ari ugutwika. Ariko mugerageze ifoto ya pastor Theogene muyireke rwose kuyikoresha madame we akaneye gutuza

  • @egidedusabe6605
    @egidedusabe6605 3 месяца назад +1

    Imana ishimwe ko ibyo yahishuye 2005 basi ubwo iguhaye kubivuga kukarubanda kubwo uwuriwe harahandi yabihaye ariko babura inzira ubwo ishimyeko ariwowe ubivuga lmana yomwijuru nishimweeeeeeee tuyihaye icyubahiro

  • @avithukurikiyeyezu8009
    @avithukurikiyeyezu8009 3 месяца назад +2

    Uyu musaza arerekwa pe! Yabonye ibyo turimo guhura na byo n'abashumba bamwe batarimo kubona.

  • @bj2907
    @bj2907 3 месяца назад

    Nonese kuvugako azarimbuka byadufashiki ikizima suko warikumusanga ukamugira inama , kuvugango abaye yumvise ubu butumwa yakihana kdi waje kubibwira abobitareba wakabwiye nyirabyo akihana cyane ko umuzi

  • @nyirahabimanamariesolange6640
    @nyirahabimanamariesolange6640 3 месяца назад +5

    Ibyo pastor avuze nibyo management yabahanzi niyo ibatamba ikuzimu nukuri, iyaba twabyu

  • @mukamugangaleatitia-nu5rk
    @mukamugangaleatitia-nu5rk 3 месяца назад +1

    Imana iguhe umugisha mukozi w'Imana

  • @umwarirosine2110
    @umwarirosine2110 3 месяца назад +5

    Yaweeeeeeeee 😭 ubuse kk Imana yongere itwejeshe Amaraso ya Yesu 🙏 🙏

  • @dianeniyubahwe3797
    @dianeniyubahwe3797 3 месяца назад +6

    Muhanure ntarimbuke mumurondere mumubwire yihane

  • @uyisengachantal3452
    @uyisengachantal3452 3 месяца назад

    Zigirinshuti ndagukunda gusa ndagusabye uwomuntu warose umusengere disi kuko nange nekereje mbonyi peeee😢😢😢

  • @user-li8ly6qf9l
    @user-li8ly6qf9l 3 месяца назад

    Imana ishimwe yo iduhishurira ibishwe bitaratugeraho abahanzi mwese mufate amasengesho musengo uwo mugambi wasatani uburizwe mo mwizina rya yesu buri wese yirukune umwuka wurupfu kubuzima bwe, lmana ihishura umugambi wasatani gugirango dusenge uveho, buri mwinginzi wese ahori waba uri murwanda cyangwa urihanze wumvushe iyinkuru dupfukame twingingire abahanzi ikindi pastor nkuko imana yabiguhishuriye dufashe usenge usenye uwo mugambi wasatani byaba bibabaje lmana yahishuye umugambi wasatani warangiza ugasohora satani akatunesha!!!!! Ubwose lmana yaba yahishuye ibyicyi!!!

    • @yizerevalensyv2503
      @yizerevalensyv2503 3 месяца назад

      Harya mutinya urupfu mukaba muri abakristo ki

    • @BUNANEAlphonse-vr1lr
      @BUNANEAlphonse-vr1lr 3 месяца назад

      Ntabwo turutinya ahubwo urumva ko umwanzi ashaka kumwiba akarimbuka

  • @user-fw2pi2zl6x
    @user-fw2pi2zl6x 3 месяца назад

    Yesu atabare Abe kuko satani nawe arigukora cyaneeee,uwo muhanzi Yesu amurinde umuzima mubi

  • @FéliciteKarangwa
    @FéliciteKarangwa 2 месяца назад

    Pasta Imana iguhe umugisha🙏🏿🙏🏿

  • @furahazithankeneyimfuranke5580
    @furahazithankeneyimfuranke5580 3 месяца назад +8

    Mana weee,icyampa akabimenya

  • @AnnetteNIYUBUNTU-pd6gs
    @AnnetteNIYUBUNTU-pd6gs 3 месяца назад

    Yavuzeko iyo bakoze concert ko ntawakira yesu ariko concert ya mbonyi iherutse abantu barakiye yesu Paster julienne niwe yabatuje muravyibagiw???

    • @user-qx5qp3ff6l
      @user-qx5qp3ff6l 3 месяца назад

      Ariko ntiyigeze asobanura uwariwe plz ahubwo buriwese muruwo murimo niyezwe twigira abo tubitwerere

  • @uwerajanvielle7049
    @uwerajanvielle7049 3 месяца назад +3

    Iki kiganiro ufite number ya Mbonyi,amuhe Link,no mu makorali nyabuna mubahe link,simvuze ko yeretswe mbonyi ariko iyi message iramureba nawe,nigenderaga