Jay Polly - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP390

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 9 фев 2025
  • #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Umuraperi Jay Polly usanzwe yitwa Tuyishime Joshua, yaguye mu Bitaro bya Muhima, aho yagejejwe avanywe muri Gereza ya Mageragere ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri, akihutanwa kwa muganga ariko ntabashe kubona undi munsi ucyeye.
    Jay Polly wari ukiri umugabo w’igikwerere w'abana 2.
    Ku myaka 34 ni umwe mu bahanzi bahinduye isura y’umuziki Nyarwanda kuva yatangira kuwinjiramo.
    Abifashijwemo n’itsinda rya Tuff Gangs yabarizwagamo, ni umwe mu batumye injyana ya Hip hop igwiza igikundiro mu mitima y’Abanyarwanda.
    Uyu muraperi yavutse ku wa 5 Nyakanga 1987, yari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.
    Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n’ubukorikori, ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.
    Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera.
    Jay Polly nawe akiri muto yabaye umuririmbyi muri Korali muri ADEPR Nyarugenge.
    Ubuzima bwarakomeje burisunika, ahagana muri 2002, nibwo Jay Polly yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye.
    Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n’abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu.
    Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere yiswe ‘‘Nakupenda’’, iririmbwe mu Kinyarwanda n’Igiswahili.
    Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ‘‘Ngwino’’, ariko iby’iri tsinda biza kuzamba nyuma y’igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari nawe wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.
    Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla.
    Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ‘‘Kwicuma’’, ‘‘Sigaho’’, ‘‘Umenye ko’’, “Target ku mutwe’’ n’izindi.
    Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika imbaraga nyuma y’uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye, bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ari bonyine, ari nako byagenze kuri Jay Polly.
    Uyu mugabo wari uzwiho kwandika imirongo isaba ubushishozi mu kuyisobanukirwa, yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka ‘Deux Fois Deux’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’ n’izindi zabiciye kuri radio zo mu Rwanda muri ibyo bihe.

Комментарии • 244

  • @felixsanzira1646
    @felixsanzira1646 3 года назад +26

    RIP Jay polly reka nanjye mfate umwanya nongere nifurize iruhuko ridashira Polly😭 Jay wakoresheje igihe cyawe neza wahaye abatuye isi ibyishimo ubunyujije mubihangano byawe ntacyo utakoze gusa ubu tubabajwe nuko watuvuyemo ariko twizeyeko tuzongera tukabonana mugitaramo cyabera kandi twizeyoko tuzafatanya gukandagira kuri yanyanja yibirahuri RIP Jay Imana igutuze aheza twagukundaga ariko Imana yagukunze cyanee gusa uzahora mumitima yabenshi RIP Jay Imana iguhe iruhuko ridashira.

  • @niyonzimaeugene5617
    @niyonzimaeugene5617 3 года назад +6

    Jay yakoresheje igihe cye neza cyane. Yatubere umubyeyi kandi tungana. Yatugiriye akamaro Imana imwishimire.

  • @AkandwanahoFred-k8v
    @AkandwanahoFred-k8v Месяц назад +4

    REST IN paradise beloved rapper JAY KABAKA ♥️

  • @greymanlion1000
    @greymanlion1000 3 года назад +7

    Imana Imukunze kuturusha! Gusa yakoze ibyo yagombaga gukora, Imana Niyo yonyine imenya Igihe tugendera. Gusa ibimbabaza abantu benshi tumenya agaciro k'umuntu iyo agiye. IBY'ISI NI AMABANGA!
    GOD SAVE HIS SOUL.

  • @shemawinganzopride626
    @shemawinganzopride626 3 года назад +5

    Ndikumva amagambo yahindura ubuzima wavuze 😭😭😭 JAY POLLY RIP ibyawe imana niyibizi

  • @K.CKidsShow
    @K.CKidsShow 3 года назад +25

    Ibyo yavuze nukuri nibanawe wemerako Jay Polly yarashoboye mpa like

  • @firstchoice3968
    @firstchoice3968 3 года назад +18

    Ni ubwambere mfashe umwanya wo kumva ijambo ryahindura ubuzima rya Dashim, impamvu ni uko ubu aribwo yavuze ijambo ry' umuntu nemera. RIP KING Polie

    • @KiraboCyimana-bl8hy
      @KiraboCyimana-bl8hy 9 месяцев назад

      Nanjye nibwo mwumvise kuko mba numva ntabifungura Ariko kubera jaypolly reka mwumve😭❤️ruhuka mu mahoro

    • @ShalomEmmy
      @ShalomEmmy 3 месяца назад

      nanjy

  • @mussalulenga9939
    @mussalulenga9939 3 года назад +13

    Jamani hadi sisi 🇹🇿🇹🇿🇹🇿🇹🇿🇹🇿 tunao Mjua ni majonziii tu see you again

  • @Wizzomann
    @Wizzomann 4 месяца назад

    hora jay Polly uracyari mu mitima yabenshi,ntabwo nzibagirwa ubutumwa waduhaga, RIP JAY POLLY
    I WILL ALWAYS LOVES YOU 💞
    NIBA NAWE JAY UTAZIBAGIRWA IBIKOREA BYE,NYIHERA LIKE BRO.

  • @twagirimanajoseph444
    @twagirimanajoseph444 3 года назад +1

    Turacyakwibuka nubwo kamere muntu twibagirwa.gusa, nawe dashim turagushimiye kubwijambo ryahindura ubuzima utugezaho. 💞👏💟💪👂

  • @nishimwefabrice2209
    @nishimwefabrice2209 3 года назад +6

    R I P.jay tuzahora tukwibuka.thx dashim kubyiza utugezaho.lav u more

  • @itangishakamaurice6017
    @itangishakamaurice6017 3 года назад +14

    Rest in Paradise Jay Imana igutuze heza kbx

  • @IFEZATV
    @IFEZATV 3 года назад +4

    R.I.P jay Wacu umuziki nyarwanda ubuze byinshi byi ngenzi gusa nyagasani Niko yabyemeye R.I.P. jay

  • @Kglgakkk
    @Kglgakkk 3 года назад +28

    May Your Soul Rest in Peace Jay P Imana Ikubabarire aho wacumuye Nkumuntu Thanks for all messages 💔💔 Thanks a lot Dash

  • @alimace250
    @alimace250 3 года назад +26

    RIP Jay you're real hustler from zero to your hero, Respectfully Brother

  • @EddyKeish
    @EddyKeish 2 месяца назад +1

    Jay Polly Resten Peace In paradise

  • @niyosengaalphonse916
    @niyosengaalphonse916 3 года назад +4

    Ndabizi neza ko Imana yakwakiriye neza.

  • @kabibicecile2794
    @kabibicecile2794 3 года назад

    Sinabona amagambo mvuga kuko ndumva ntazi uko umutwe wange bimeze.gx Rip my lovely polly,my role model ark jay uragiye gx ark nzagukumbura cyane pe iteka uzahora mu ntekerzo zange kuko nakwigiyeho byinshi nukuri Rip ma legend!!

  • @nzasabuwitekarobert2767
    @nzasabuwitekarobert2767 3 года назад +3

    Dash ndagushyimiye kubyifuzo byacyu wumvise 🙏🙏

  • @maniraguhahans136
    @maniraguhahans136 3 года назад +3

    Iruhukire mumahoro King 👑 Jay Polly

  • @ej4579
    @ej4579 3 года назад +1

    Ndagukumbuye jay Polly sinzi uko nzabigenza

  • @samuelelmaestrochukwuenze9874
    @samuelelmaestrochukwuenze9874 2 месяца назад

    Niwowe ukiyoboye blood jay respect❤❤❤

  • @twahirwacharlies6375
    @twahirwacharlies6375 3 года назад +2

    Thank you dashimu urakoze cyane jay poly twaramukunda ga cya

  • @mariejeannemukankuranga5559
    @mariejeannemukankuranga5559 3 года назад +1

    Uwabayeho neza nuwaranzwe n ibikorwa byiza kandi ufasha abababaye kandi agatoza ineza hose no muri bose ntacyo yitayeho dore ko mu Rwanda ivangura no kugira nabi byahawe intebe kuva ku inkotanyi zicaye ku butegetsi. Mbese buri wese yumva azasiga inkuru ki imusozi niba atarangwa n imico myiza iranga umuntu.

  • @nasrahnouriath4095
    @nasrahnouriath4095 3 года назад +6

    RIP JP 💔💔💔😭😭😭😭🙏 legend tuzagukumbura

  • @gitangamedial1160
    @gitangamedial1160 3 года назад +1

    Ntakintu kibabaje nkukugiriranabi uyundi nawe ufise umubiri wishimikijeko ufise ubudahangarwa.
    Ariko imana imuhe uburuhuko budashira
    Je repo auno de Honolabre sachem Ours inventif🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮

  • @felixmugisha9981
    @felixmugisha9981 3 года назад +8

    Dashimu wakozecyane 🙏

  • @faustinofficial28
    @faustinofficial28 3 года назад +1

    R.I.P Polly. twese niyo nzira yacu yanyuma. kandi kubaho birabanza gupfa bigaheruka. twese turi muri step 1 iyakabiri wowe uyigezemo.wari umugabo kandi warakoze .

  • @Sportandentertainmant
    @Sportandentertainmant 2 года назад +1

    Iman ikubabarir aho wacumuy jaypolly

  • @brightbiggerofficial958
    @brightbiggerofficial958 7 месяцев назад

    RIP jay polly Rwandan hip hop Artist

  • @ndacyayisengacleophas7067
    @ndacyayisengacleophas7067 3 года назад +6

    😭😭😭😭😭 Imana imuhe iruhuko ridashira😭😭😭😭😭

  • @RABI-zs5rg
    @RABI-zs5rg 8 месяцев назад

    Ni gisha IJambo y'imana 🙏🌍

  • @mugirasevestine5026
    @mugirasevestine5026 3 года назад +2

    My Great soldiers turiza kwa JAMBO MISSIONyawe warayisoje.. bro

  • @twagirayezupierre9696
    @twagirayezupierre9696 3 года назад +4

    Bassiima wogenze Koko ubukoko wibutse kuvuga kuri jey Polly kukoyatuvuyemo Mana gs ndakwemera bro

  • @alexandregashema3534
    @alexandregashema3534 3 года назад +2

    RIP @Kabaka. You will always be in our heart. I still not believe that you have gone.

  • @ManiraguhaSamu
    @ManiraguhaSamu 6 месяцев назад

    Resten peac musirikare turagukumbuye cyane😢😢😢😢

  • @imanishimwesylvain4797
    @imanishimwesylvain4797 3 года назад +2

    Umuvugabutumwa polly yitahiye, agereyo amahoroo!!!!!

  • @igihozoerica3247
    @igihozoerica3247 3 года назад +10

    Rest in power king🕊️❤️

  • @niyomugaboferdinand5526
    @niyomugaboferdinand5526 3 года назад +1

    Imana imwakire mubayo kba

  • @t_kidoriginalkirezi24
    @t_kidoriginalkirezi24 3 года назад +1

    Kuba uriho nicyo Gishoro👑

  • @donatienniyitanga1558
    @donatienniyitanga1558 3 года назад

    Nuku Jaypol yari umuvugizi rusanjye ariko Imana imwacyire mubayo ntakundi kurisi bimera rimwe turishima ubundi tukababara.

  • @RutimirwaSosok
    @RutimirwaSosok 3 года назад +5

    Rip Jay iherezo ryubuzima nurupfu ark nukuri warihuse blood

  • @ororawihazemuhinzitraining3621
    @ororawihazemuhinzitraining3621 3 года назад +5

    Yooooo usize hip hop Ntacyo ruhukira mumahoro

  • @annahcharlotte8688
    @annahcharlotte8688 9 месяцев назад

    Turagukumbuye so much ntawe uragusimbura turabona😢😢😢

  • @damienmuhizi8346
    @damienmuhizi8346 3 года назад +1

    Thanks Dashim kutugezaho amagambo yiremamutima yavuzwe na JP RlP

  • @samuelmaombi5892
    @samuelmaombi5892 3 года назад +4

    RIP kabaka men! Uruhucyire mu amahoro.

  • @Ntabanganyimana-vj5qj
    @Ntabanganyimana-vj5qj 8 месяцев назад

    Turakwemera cyane dash bigup

  • @husseinkabera5179
    @husseinkabera5179 3 года назад +8

    The legend Kabaka

  • @irakozegedeon3220
    @irakozegedeon3220 3 года назад +9

    Rest in peace legend 💔💔💔💔😭😭😭😭

  • @umusigwawaseredempta5265
    @umusigwawaseredempta5265 2 года назад

    Sha nukuri pe 😢 umuntu abaho rimwe p RIP Jay

  • @musengimanajeanclaude1083
    @musengimanajeanclaude1083 3 года назад +2

    Imana Imwakire Mumahoro @Jay Polly Knd Igitondo kiza Dashim.

    • @Kobradafin
      @Kobradafin 3 года назад +3

      We need part 2 or more. Kuko jay yarafite ubuhanuzi, ninyigisho nyinshiiii

    • @damascenemunyemana4598
      @damascenemunyemana4598 3 года назад +1

      Imana ikwacyire mubayo polly

  • @donatienbest6043
    @donatienbest6043 3 года назад +2

    Tubasavye amateka ya big boss

  • @mugabemartinez5695
    @mugabemartinez5695 3 года назад +2

    Abantu mukunda abapfuye ubuse igihe cyose wavugiye kwijambo ryahindura ubuzima ubu yapfuye nibwo wibutseko afite amagambo yahindura ubuzima jyewe ijamboryajye ryahindura ubuzima uzalivuge nkilimuzima najye menyeko halicyo navuze

  • @mfitjean8840
    @mfitjean8840 3 года назад +2

    RIP my brother, lmana yonyine niyo
    Izi ibyawe

  • @MbabaziDieudonne-kx3ko
    @MbabaziDieudonne-kx3ko Год назад +1

    Ooo kabaka ❤

  • @madrashotel1177
    @madrashotel1177 3 года назад +6

    RIP Jay Polly, you will forever be in our hearts. Rest in eternal life. You preached the word of God through your songs, may the Lord forgive you all your sins and make you a prince in heaven due to the work you did through your songs. We will never forget you, and we will forever love you.

  • @auntbrendarwanda4170
    @auntbrendarwanda4170 3 года назад

    Imana imwakire mubayo kabisa, tuzamukumbukura peee

  • @murwanashyakajcloude9015
    @murwanashyakajcloude9015 3 года назад +2

    Jay yubahwe

  • @mugishafiston155
    @mugishafiston155 2 года назад

    Njyewe just ndamukunda man😪 respect to him👏

  • @NtabanganyimanaDonat
    @NtabanganyimanaDonat 10 месяцев назад

    My god umuhe irjhuko ridashirA❤

  • @mcrobert9832
    @mcrobert9832 3 года назад +1

    Dashimu ndagukundacyane

  • @reynsontoo
    @reynsontoo 7 месяцев назад +1

    Katakana kabaka ntakundi

  • @shsportsnews7516
    @shsportsnews7516 3 года назад +1

    Rip,nyirizina,niwowe waduhaga ibyo dukwiye,🔥🔥🔥

  • @RAPGAKONDO
    @RAPGAKONDO 3 года назад +8

    RiP to the Brother Jay kabakaman

  • @Mbarushimanamariseri
    @Mbarushimanamariseri 5 месяцев назад

    Iyonumvishe ijamboryahinduru zima numaharibiko retse kurijye

  • @nibagwireesther4579
    @nibagwireesther4579 3 года назад +2

    Umusaza kabaka man🙏🙏🙏🙏🇷🇼🙏🇷🇼🙏😭😭😦

  • @munyemanaissa-j8q
    @munyemanaissa-j8q 6 месяцев назад

    Komerezaho

  • @NdahimanaInnocent-d8v
    @NdahimanaInnocent-d8v 7 месяцев назад +1

    Good

  • @nyiransabimanamarieaimee6070
    @nyiransabimanamarieaimee6070 3 года назад +2

    May God comfort his soul in paradise "king Jay"💔

  • @usengimanajpoul9821
    @usengimanajpoul9821 3 года назад +4

    Jay icyo navuga agahinda nikica kagira mubi gusa Rip tuzasubira pap

  • @UKWISHAKAAngelo
    @UKWISHAKAAngelo 9 месяцев назад

    Tuzahurirayo jay

  • @gregoirehakorimana95
    @gregoirehakorimana95 3 года назад

    Jay Rest in peace kbx twaragukundag cya ntuziger uva mumutim yabakunzi ba pop nkwifurije uruhuk ridashir

  • @IgirukwayoJeanClaude-l3u
    @IgirukwayoJeanClaude-l3u 6 месяцев назад

    Dashimu najyirango umbire imibarenakoresha nkabonamisaje zasibamwe murakoze

  • @erikanobravos5899
    @erikanobravos5899 3 года назад

    Cash muzakura mundirimbo ni ibiganiro mutanga byo guherekeza Jay Polly no kuri Jay Polly muzajye muzishyikiriza families yasize nibwo tuzabonako koko mwazikoze mubabaye
    Muzajye mubikora officially nirwo rukundo nagahinda tuzabona ko mwaigiriye Jay
    RIP Jay Polly🙏🙏🙏

  • @charlestwahirwa5148
    @charlestwahirwa5148 2 года назад

    Kabaka twaragukundaga pe

  • @felixirambona9822
    @felixirambona9822 3 года назад +3

    Imana imwakire cyane

  • @alinebyukusenge5666
    @alinebyukusenge5666 3 года назад +3

    Sha gusa warambabaje pee

  • @kanziracedrick
    @kanziracedrick 3 года назад +1

    Rest in peace Jay!! Bizakomeza kutugora kubyakira ko wagiye iruhukire kabaka wari king war intare

  • @ilovepsg5720
    @ilovepsg5720 3 года назад +5

    Thank you dashim

  • @imanielias7559
    @imanielias7559 3 года назад

    Ndihanganishije umuryango we icima ishatse kiraba Kandi ntawumenya umunsi we ico imana itashize kumugaragaro so nukwihangana

  • @katabirorakivejuru6563
    @katabirorakivejuru6563 3 года назад

    Ese bene muntu??
    1. Iyo mubwirwa democracy democracy democracy!!!!! muba mwubyumva neza icyo bisobanura??? iri ni ijambo rituruka ku ikibi rigamije kurimbura burundu ubwoko nyabwo bw'umuremyi wa muntu ni bimukikije. Kuko mwe cg twe ubwacu dufite igisobanuro gihambaye kuwaduhanze mwitondere mwene ayo magambo kd muzirinde kuyimika mubugingo bwanyu kuko muzaba mwimitse ikizira.
    2. Ese mubona za Leta z'isi zikorera mwe cg twe??? rekada uwemera atyo nahindukire hakirikare!!!! nazo zikomoka ku kibi kizira urunuka muntu. Ibi mbabwiye bisobanuye iki?? Twese Bantu twaranduye twandujwe n'ikibi twakuwe mumwimerere wacu nyawo. kugirango dukire turacyafite amahirwe amwe gusa nzayavuga ubutaha.
    3. Leta, Amadini, amatorero, udutsiko twose twitandukanyije nayo tubeshya ko two aritwo tuyobotse by'ukuri barabeshya Bose bakorera ikibi kizira urunuka muntu.
    4. Kuki twangishijwe ibyacu tugakundishwa Ibiza kuturimbura??? simbeshya urugero: Ifumbire mvamahanga DAP, IRE, ENIPEK, nizindi nyinshi twabwiwe na Leta ko zije Ari igisubizo. ese Koko zaje Ari igisubizo???. ngaho umunyamadini wuzuzwa umwuka nadusobanurire??? ibyo byose ni uburozi bubi cyane bwateguwe kd bwazanywe kurimbura ubwoko nyabwo bw'umuremyi aribo twe abantu.
    5. """Twigobotore ubuhake muntekerezo""" nitutabikora Dore aho bituganisha, ni ukurimbuka😱😱 isi igasigara iriho ibindi biremwa🤔🤔 kd isi niyo mugabane twiherewe nuwaduhanze🫂🫂, tuzashiraho niyo mperuka twateguriwe duhora twigishwa buri munsi, barangije batubeshya ko Ari umuremyi uzayidukorera baradushuka cyane maze natwe tukagwa mumutego w'ikibi.

  • @rajmukunzijules2320
    @rajmukunzijules2320 3 года назад +1

    King of hip hop

  • @iradukundanadjibu3453
    @iradukundanadjibu3453 3 года назад

    Wllh imana ibidufashemo Kandi imwakire mubayo

  • @n.nsengimanaaline9922
    @n.nsengimanaaline9922 3 года назад

    Inama zawe ndetse mubiganiro byawe turabyemera kbx inzu yibitabo hamwe na dash dash yubahwe pee

  • @inezaninimah5101
    @inezaninimah5101 2 года назад

    Jay Poli ilove you will never for get you

  • @pierrehakizimana5372
    @pierrehakizimana5372 3 года назад

    RIP Jay Polly ntacyindi narenzaho

    • @ntawihebavalentine6248
      @ntawihebavalentine6248 2 года назад

      Thanks Dashim wakoze kutugezaho amagambo yavuzwe numukunzi wacu wakomanze umutima ya benshi Jay polly tuzahora tukwibuka rip

  • @nkurunzizaanaclet8551
    @nkurunzizaanaclet8551 3 года назад +1

    Umusaza yarakunzwe aruhuke amahoro

  • @isanzurekavumba
    @isanzurekavumba Год назад

    Wishing to continue R.I.P

  • @ferecienhabimana6263
    @ferecienhabimana6263 2 года назад

    Raspect bro tuzahora tukwibuka

  • @TuyishimeJohn-w7g
    @TuyishimeJohn-w7g 5 месяцев назад

    Tuzahora tumwibuka

  • @rumanzifrotune7658
    @rumanzifrotune7658 3 года назад

    Uzaduhe Philosopher jorn mason

  • @RN-sh2ej
    @RN-sh2ej 3 года назад +2

    Rest in peace my brother

  • @uwayisabainnocent2570
    @uwayisabainnocent2570 3 года назад

    Komerez'aho muntuwange ndakwenera kbx

  • @akimpayeadeline1114
    @akimpayeadeline1114 2 года назад

    thank you

  • @DushimimanaElia-s1o
    @DushimimanaElia-s1o 11 месяцев назад

    I love you so much ❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤

  • @IMBABURA-s3k
    @IMBABURA-s3k 11 дней назад

    Rip my brother is the way of us

  • @theben_fans2219
    @theben_fans2219 3 года назад +2

    Jey polly 💔🙏😢😢😢😢

  • @acharilydiafaith5261
    @acharilydiafaith5261 3 года назад

    Love you from Uganda 🇺🇬

  • @ndayishimiyedavid4364
    @ndayishimiyedavid4364 2 года назад

    Genda warumugabo pee!!

  • @placidendagijimana1454
    @placidendagijimana1454 3 года назад +2

    RIP KING🙏🏾