ISHYIRWA MU BIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU MATARIKI YA 7-8/4/1994

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 6 окт 2024
  • ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TARIKI 7;8/4/1994
    Nyuma y’imyaka irenga 35 hategurwa Umugambi wa Jenoside wo gutsemba abatutsi kandi bakabamaraho burundu mu buryo bwose bushoboka igihe cyarashyize kiragera Umugambi wateguwe igihe kirekire ushyirwa mu bikorwa maze abatutsi batangira gutsembwa koko byanyabyo guhera ku mwana ukiri munda ya Nyina; Uruhinja;Igitambabuga;Igisekeramwanzi;abana batoya;Ingimbi n’abangavu;abasore n’Inkumi;abagabo bibikwerere n’abagore bamajigija;kugeza ku musaza rukukuri badasize n’ abatutsi bari bafite ubumuga bwaba ubwo ku mubiri no mu mutwe abo bose bazizwaga ko ari Abatutsi gusa.Uyu mugambi rero wo gutsemba abatutsi washyizwe mu bikorwa ku mugaragaro mu buryo buzwi ndetse n’amateka atazigera yibagirwa kuko jenoside yakorewe abatutsi yabaye izuba riva ku manywa yihangu buri wese areba kuva tariki 7 mu kwa kane kugeza mu kwa karindwi mu 1994.mu minsi 100 hishwe abatutsi barenga Miliyoni imwe .mu biganiro byacu rero byabanjirije iki twagarutse cyane ku itegurwa ryayo ariko noneho mu biganiro bihereye kuri iki nibindi bizakurikiraho tugiye kugaruka byihariye ku Ishyirwa mu bikorwa ryayo Tuzagaruka kuri bimwe byayiranze Umunsi ku wundi kugeza ihagaritswe.iki ni igice cya 1 kuri iyi ngingo.mu gutegura iki kiganiro nifashishije igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021 rero mu gice cya mbere kuri iyi ngingo y’ishyirwa mu bikorwa rya Jensoide yakorewe abatutsi tugiye kugaruka kuri bimwe mu byaranze amatariki ya 7 n’iya 8 z’ukwezi kwa kane mu 1994. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
    Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwary’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal nibwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi. Kimwe mu bikorwa Interahamwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu bahereyeho ni ugushaka uburyo bwo kujya kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR. Uwo mugambi waje
    kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu bituma abenshi mu Batutsi n’abandi bari muri Sitade Amahoro barokoka.
    Mu bari bahahungiye bakarokorwa na FPR Inkotanyi, harimo umuzungu w’Umubiligi witwa François Veriter wari impuguke (consultant) mu bijyanye n’imiyoborere akorera isuzuma imishinga y’u Rwanda rwaterwagamo inkunga
    n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).Kuri iyo tariki kandi nibwo Major Aloys Ntabakuze, wayoboraga umutwe w’aba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.
    Uyu munsi kandi nibwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri n’ababikira biciwe mu Kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera. Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue MAHAME w’imyaka 67, wayoboraga icyo kigo,
    akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP). Abo bose bishwe n’abasirikare ba Leta barimo abarindaga umukuru w’igihugu n’abaparakomando b’i Kanombe bafatanyije n’Interahamwe.
    Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, tariki ya 07 Mata 1994, ku ikubitiro hishwe Minisitiri w’Intebe, Madamu UWILINGIYIMANA Agathe n’abasirikare icumi b’Ababirigi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we. Bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda bari bayobowe na Major Bernard NTUYAHAGA wahamijwe icyo cyaha n’Urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira imyaka 20 y’igifungo mu 2007. Igihano ubu yarakirangije yoherezwa mu Rwanda akaba ariho atuye.Abandi bishwe ni Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga,
    Bwana KAVARUGANDA Joseph, ba minisitiri Ferederiko NZAMURAMBAHO wari na Perezida w’ishyaka PSD, Maitre Felicien NGANGO wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odeta UBONABENSHI, Faustin RUCOGOZA wari Minisitiri w’itangazamakuru wari mu ishyaka rya MDR na Landouald NDASINGWA wo mu ishyaka rya PL bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Комментарии • 39

  • @chales08
    @chales08 2 года назад +4

    Ibiterahamwe vyo muRwanda vyaravumwe n'Imana...!!! None nk'ubu ntibicuza ivyo bakoze?!? Isi yose yarabavumye!!!

  • @yvonnegasengayire2922
    @yvonnegasengayire2922 2 года назад +3

    Abo ba fazari na furaha ni ba oncle banjye maternel baruhukire mu mahoro.

  • @sibomanaaimable9708
    @sibomanaaimable9708 2 года назад +2

    Amaraso yinzirakarengane azabagambe mwo karengana mwe,mwa nkoramarasomwe,mwarakoze nkotanyi ,nukuri murubuzima

    • @worthtv5846
      @worthtv5846 2 года назад +2

      Ujye wigira kumateka ubabarire kuko nabo sibaribo , Twubake u Rwanda.

  • @congocargologisticsingoma924
    @congocargologisticsingoma924 2 года назад +3

    Rwose ayamateka nubwo ari mabi ariko agomba kubwirwa generation to generations kugirango Abanyarwanda ntibazongere gukora amakosa bakoze.

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms3798 2 года назад

    Turabona ubukotanyi mwagize Rwema rwimihigo Mur'Isonga kuko kuva mubohoye igihugu mugahagarika Genocide yakorewe abatutsi1994 ubu Rwanda niyambere muri Africa iyagatandatu kwisi mwisuku numutekano no kurwanya covid19 Rwizihirangabo ntawukurusha Ingamba niwowe nkotanyi izijyendimbere niwowe nkotanyi abanyarwanda Dukurikiye.uri Rudasumbwa mungamba tukubona mubimbere warumye uko abakurambere baruhanuye none urugize urwamata nubuki Paul kagame 🇷🇼

  • @antambow5323
    @antambow5323 2 года назад +1

    Bari basaze nimpamo ese nkubu bo bazapfa batababaye koko umuntu yica yishimye noneho ubu ngo bamanitse amaboko muri gérera ngo ndasaba imbabazi ntasoni dushimire Président wacu nabafasha be Paul kagame afite umutima wihariye numubano mubandi warakoze kd uracyakora nabo musangira kuyubora iwacu Rwanda

  • @angenkunze7568
    @angenkunze7568 2 года назад

    Ntubeshye umuntu , ubeshye Imana yomwijuru

  • @umwizaalice11
    @umwizaalice11 2 года назад

    Sha nukur bari batewe nasatani ndetse nimyigiahirize mibi kumva bakir bato nukabasengera uwiteka akaba ari we wicira urubanza

  • @antambow5323
    @antambow5323 2 года назад +1

    Bagiye nabo babishaka ukuntu bakoranye ikimbabaje nutwana bajyanye bzakura bicana kd ntanyungu ibirimo

  • @kwizerayahya1563
    @kwizerayahya1563 2 года назад

    Mukomeze mwiyunge ariko ndashaka komwongira kungingo imwe gusa kotwunva abahungira kumashengero batarokotse ,imisigiti yariho yavyifashemwo gut?

  • @SebutimbiriIgnace
    @SebutimbiriIgnace 2 месяца назад

    Ubwicanyi bwataye u Rd mu kangaratete muracyabukoreraho speculation ngo hari abicaga neza abandi bakica nabi. Ngo hari abishe umubare munini kurusha abandi. Hari n'abashaka ko ahari buri muntu yagira urwibutso. Aho gitekereza kwamagana ariya marorerwa turacyayagumaho. Abazungu bahasize ubugingo baziraga iki? Mbese ni ishema kurata ibibi abanyarwanda bakoze bahekura u Rda? Abantu barakibaza ibintu ngo bamwe bakomoka muri Tchad abandi muri Eritreya n'ahandi. Hari n'abavuga muri Afrika yepfo. Arikose amaherezo ntibazahurira kuri Adamu na Eva? Kuvuga ibyabaye ni ngombwa ariko icyabiteye ntkivugwa icyo abahutu n'abatutsi bapfa ntibakodomaho urutoki kd ni kimwe Ubutegetsi ubutegetsi ntakindi

  • @vitalmurwanashyaka6961
    @vitalmurwanashyaka6961 2 года назад

    Ntibyari byoroshye!byari biteye ubwoba kubabibayemo!

  • @umukiriyaaaumukiriya4051
    @umukiriyaaaumukiriya4051 2 года назад +2

    Umwami bakoreye azabahemba

  • @mucyoivan7263
    @mucyoivan7263 2 года назад +1

    Mujye muhindura amashusho muhora mukoresha amashusho amwe adahinduka

    • @ntarejohn1843
      @ntarejohn1843 2 года назад

      Wazabahaye Ayo bashyiraho se ?niba warabirambiwe Ntuzongere kubireba ngewe Nita kumagambo avuga Sinita kumashusho ikindi haribenshi baba bageze Hano bwambere babibona nkaho aribishya byose

    • @zadgad4884
      @zadgad4884 2 года назад

      Ayamashusho niyo atwereka ukuri kwabayeho bajye bayahozaho bakorwe nisoni

  • @ntarejohn1843
    @ntarejohn1843 2 года назад

    Ati umuhoro!!! my Godness!!

    • @Rebecca.inkuruzabato
      @Rebecca.inkuruzabato 2 года назад

      Tekereza koko😭

    • @dannielgatore5930
      @dannielgatore5930 2 года назад

      Abareba Kure barabona komurwanda bizisubira,nta minorité ishobora gutegeka majorité.

    • @ntarejohn1843
      @ntarejohn1843 2 года назад

      @@dannielgatore5930 Mabere yanyoko ubu Watema nawe bagutema ntago muzongera kutumanikisha amaboko Mabere yanyoko gashino kanyoko

  • @arthurdiego7423
    @arthurdiego7423 2 года назад

    U Rwanda rwa habyarimana rwarurwabasazi

  • @jeaninezanika2333
    @jeaninezanika2333 2 года назад

    Watu wa nyama

  • @umwizaalice11
    @umwizaalice11 2 года назад

    Uwiteka akuvabarire ngo bararwanye ibyabaye byarabayw ariko nimugasonge abantu

  • @chales08
    @chales08 2 года назад +2

    Erega no muBurundi, abahutu bishe abatutsi nko mu Rwanda... kandi na n'ubu bariko barategura genocide bakoresheje imbonerakure

    • @shortylo1515
      @shortylo1515 2 года назад +1

      Genocide yi 1972 mwadukoreye mwaduteye gukanura nogushishoza. Ndadaye ntaryamira nabandi mwishe . Ntaho muzotunyura basha . Burya sibuno

    • @irakizaonlypamcarly1768
      @irakizaonlypamcarly1768 2 года назад +2

      “Shortly lo” ndabona mwebwe abahutu mwarahagurukiye kutumara ariko simwe mwaturemye, YESU yarokoye abatutsi benewacu bo mu Rwanda, natwe azodukiza ubu bwicanyi imbonerakure mudukorera!! Turabizi ko bamwe muri mwebwe batifuza kubona umututsi numwe yosigara mu Burundi no mu Rwanda ariko YESU ntazovyemera!! Ntabwo bizokunda ko mutumara muribesha cane!! Ahubwo mwihane. Jewe iyaba ntaramenye IMANA ntabwo noshobora kubababarira muratwanka cane😭😭😭!! Ndumva nokoma induru😭muduhora iki ko tutahisemwo kuba Abatutsi😭?? YESU ahumugisha inkotanyi kuba batihoye 🙏ndabakunda bakoreshejwe n’IMANA🙏, YESU azobahe Ijuru🙏

    • @chales08
      @chales08 2 года назад

      @@shortylo1515 mbwira ahantu uba hama nzoze kukuramutsa wa nkaka we!!!

    • @keiraishimwe7174
      @keiraishimwe7174 2 года назад

      Uburundi ndabusengera kbs imana ibarinde ntihazabe ibyabaye nkibyo mu rwanda

    • @Alysum77
      @Alysum77 2 года назад

      Jenoside y abahutu ibihumbi 300 bazi gusoma no kwandika 1972

  • @Rebecca.inkuruzabato
    @Rebecca.inkuruzabato 2 года назад

    Ngo "umuhoro"????😭😭

    • @mamiimena8365
      @mamiimena8365 2 года назад

      Ahubwo ukuntu abivugana ivogonyo diiii 😡😡

  • @ingangareimena5317
    @ingangareimena5317 2 года назад

    Ni mujye mundebera ibikoko Abantu babanaga nabyo bibwira ko ar abantu ,ibintu bitagir umutima,ibintu byica nabi umubyeyi utwite,impinja,ibitambambuga,bitagir impuhwe nanke bazabubakire ZOO mujye kubanamo nninyamaswa nuko bazasanga muzigezekure nazo ntizabemera 👹👹👈

  • @tembetetv74
    @tembetetv74 2 года назад

    Abatutsi nibyo barishwe ariko ntimukabeshye ngo barenga miliyoni
    Abatutsi ntibarengaga ibihumbi magana atandatu (600.000)kandi hari ibihumbi magana atatu (300.000)
    Nukuvuga ko niba harapfuye abarenga miliyoni (1.000.0000) ibihumbi birenga magana arindwi (700.000)ni abahutu
    Kandi iyi mibare muhimba izabakoraho kuko bariya mwongeraho muzababazwa.

    • @lievinntaganda1715
      @lievinntaganda1715 2 года назад

      Garagaza iyo recensement ushingiraho? Umuntu w'umugabo amira ibitekerano nawe akagenda abyasasa? Duhe proofs ukeka ko Leta y'u Rwanda itazi gukora census Imana ukurengere kbsa

    • @gracemunezero736
      @gracemunezero736 2 года назад

      Ubwose ushatse wagirango uwabaroze ntiyakarabye ubwose iyo ubona iyo mihoro mwabaga mufite yuzuye amaraso ntushobora nokugafunga murabeshya icyonzicyo icyibigutera nikimwaro ntimwari muziko uyumunsi bizaba bimeze uku na video zanyu zicicikana mutazi nigihe zafatiwe ibigoryi gusa amaraso yabantu Ari muntoki zanyu ntabwo ashobora kubaha amahoro

    • @Visualizer_bruce
      @Visualizer_bruce Год назад

      Nkawe Koko urihe 🤨